Ese isi izarimbuka?
UMWANDITSI witwa John Scalzi yaravuze ati “usanga za filimi zidasiba kuvuga iby’imperuka y’isi.” Kuki abantu bashishikazwa na za filimi zivuga iby’imperuka y’isi? Scalzi yagaragaje ko impamvu izo filimi zibashishikaza, ari uko ‘zibanda ku bintu bidutera ubwoba.’ Ese nawe ni ko ubibona? Ese dufite impamvu zumvikana zituma dutinya igihe isi n’ibiyiriho byose bizarimbukira, n’ukuntu bizarimbuka?
Buri munsi duhora twumva impanuka kamere zangiza ibintu byinshi hirya no hino ku isi. Amashusho ateye ubwoba y’ibyangijwe n’izo mpanuka akomeza kunyura kuri televiziyo na interineti. Iyo tubonye amafoto menshi avuga inkuru nyakuri z’abantu bapfuye n’ahantu hasenyutse, kubona ko isi ishobora kurimbuka rwose, ndetse ko ibyo tubona atari ibintu byo muri filimi gusa ntibitugora.
Ikindi kintu gituma abantu barushaho kugira ubwoba, ni uko abahanga mu bya siyansi bagera n’ubwo bagaragaza ukuntu iyi si ishobora kuzarimbuka. Bamwe muri bo bageze nubwo bavuga igihe nyacyo isi izarimbukiraho. Urugero muri Werurwe 2008, hari ikinyamakuru cyavuze ko hari abahanga mu bumenyi bw’ikirere babiri bahanuye ko mu myaka igera kuri 7.590.000.000, izuba rizatwikira isi igashonga igashira.—Monthly Notices of the Royal Astronomical Society.
Ariko se koko hari igihe isi izarimbuka?
Ese umubumbe wacu ufite itariki uzarimbukiraho?
Bibiliya iduha icyizere igira iti “abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.” (Umubwiriza 1:4). Yehova “yashyiriyeho isi imfatiro zihamye,” kandi ayirema ku buryo ikomeza kubaho “ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose” (Zaburi 104:5, NW). Ese wumva ibivugwa muri ayo magambo yahumetswe n’Imana bigoye kubyemera? Kuki wagombye kwizera ko isi itazarimbuka, nubwo abahanga mu bya siyansi bo bemeza ko izarimbuka?
Reka dufate urugero rw’ibicuruzwa biri mu iduka. Bimwe muri byo biba byanditseho itariki bizarangiriraho. Ni nde ugena iyo tariki? Ese nyir’iduka ni we ugenekereza agashyiraho itariki, wenda ashingiye ku bintu azi kuri ibyo bicuruzwa? Birumvikana ko atari we. Uwakoze ibyo bicuruzwa ni we ugena itariki bizarangiriraho. Twemera ko iyo tariki ari yo, kubera ko uwakoze ibyo bicuruzwa aba ari we ubizi kuruta undi muntu uwo ari we wese. None se ubwo ntitwagombye kwiringira kurushaho ibyo Umuremyi w’isi avuga? Ijambo rye rivuga ko ‘yakomeje isi’ kugira ngo ihoreho iteka. Ubwo rero, nta tariki ntarengwa isi izarimbukiraho, kandi nta n’izigera ibaho.—Zaburi 119:90.
Ariko se abantu batagira icyo bitaho ntibashobora kwangiza isi ku buryo itakongera guturwaho? Birumvikana ko bidashoboka. Yehova atandukanye na ba banyenganda bakora ibicuruzwa, kuko we ‘ashobora byose’ (Yobu 42:2). Iyo ni yo mpamvu ashobora kuvugana icyizere ati “ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye . . . rizasohoza ibyo nshaka” (Yesaya 55:11). Ku bw’ibyo, dushobora kwizera ko “Umuremyi wacu” atazemera ko hagira ikimubuza gusohoza umugambi we werekeye isi (Zaburi 95:6). Uwo mugambi ni uwuhe, kandi ni gute Imana izawusohoza?
Ubwami bw’Imana buzasohoza umugambi wayo
Uretse kuba Ijambo ry’Imana ritwizeza ko isi itazigera irimbuka, rinatubwira ko Imana ‘yaremeye [isi] guturwamo’ (Yesaya 45:18). Nubwo isi imaze imyaka myinshi ituwe, ibyo ubwabyo ntibigaragaza ko umugambi w’Imana wasohoye.
Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” kandi ‘ikunda imanza zitabera’ (1 Timoteyo 1:11; Zaburi 37:28). Ishaka ko abantu bose babaho bishimye, kandi nta wubarenganya. Kugira ngo Imana isohoze uwo mugambi wayo, yavuze mbere y’igihe ko yari gushyiraho Ubwami mu ijuru buzategeka isi yose (Daniyeli 2:44). Igihe Yesu yari ku isi, yakundaga kuvuga iby’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Yateye abigishwa be inkunga yo gusenga babusaba, kubera ko yari azi imigisha yose izagera ku isi igihe ubwo Bwami buzaba butegeka (Matayo 6:9, 10; 24:14). Imwe muri iyo migisha ni iyihe?
▪ Hazabaho amahoro n’umutekano, kubera ko Imana idusezeranya ko izakuraho intambara.—Zaburi 46:10.
▪ Abantu bose bazabona ibyokurya bihagije.—Zaburi 72:16.
▪ Abantu ntibazahangayikishwa no kwivuza, kubera ko “nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24.
▪ Abantu ntibazongera kwicwa n’agahinda, kubera ko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.
▪ Imana yasezeranyije ko abagaragu bayo baziyubakira amazu, bakabaho mu mutekano, kandi bagahora ‘bishimye.’—Yesaya 65:17-24.
Nta gushidikanya ko nawe wifuza cyane kubaho wishimira ibyo bintu bimaze kuvugwa. Yehova afite ishyaka, ni ukuvuga icyifuzo gikomeye cyo gusohoza ibyo yasezeranyije byose (Yesaya 9:5,6). Ariko kandi, ushobora kwibaza uti “ubundi se ko hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi ayo masezerano y’Imana yanditswe muri Bibiliya, kuki atasohoye?”
Kuba Imana yihangana biduhesha agakiza
Izere udashidikanya ko ‘Yehova adatinza isezerano rye.’ Bibiliya idusobanurira ko Imana yagiye itwihanganira bitewe n’uko idukunda. Ku bw’ibyo, duterwa inkunga yo ‘kuzirikana ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza’ (2 Petero 3:9, 15). Ariko se kuki byari ngombwa ko Imana yihangana kugira ngo tubone agakiza?
Icya mbere ni uko Imana izi ko mbere yo gutuza abantu batunganye ku isi nziza cyane kandi irumbuka, izabanza ‘kurimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Icyakora Yehova ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa,’ bitewe n’uko akunda abantu. Bityo rero, Data wo mu ijuru abigiranye ukwihangana, yagiye ‘yihanangiriza [umunyabyaha] kuva mu nzira ye mbi.’ Ibyo Yehova abikora akurikiranira hafi umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bwe ku isi yose (Ezekiyeli 3:17, 18).a Abantu bose bemera uwo muburo w’Imana maze bakabaho bakurikiza amahame yayo akiranuka, bazabona agakiza kandi babone ubugingo buhoraho ku isi izaba yahindutse paradizo.
Garukira Imana maze ukizwe
Nta gushidikanya ko Bibiliya idufitiye ‘ubutumwa bwiza’ (Matayo 24:14). Ikubiyemo amagambo adashidikanywaho Imana yavuze igaragaza ko isi itazigera irimburwa! Byongeye kandi, dukurikije ubuhanuzi bwa Bibiliya, dushobora kwizera ko “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho.” Vuba aha, abantu Imana ibona ko ari abakiranutsi, ni bo bonyine ‘bazaragwa igihugu, bakishimira amahoro menshi’ (Zaburi 37:9-11, 29; Matayo 5:5; Ibyahishuwe 21:3, 4). Hagati aho, Yehova azakomeza kwihangana ahamagara abantu bose ati “mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, nimungarukire maze mukizwe” (Yesaya 45:22, NW). Ese uzitabira iryo tumira?
Turagutera inkunga yo kwiyemeza kugarukira Imana. Muri Zaburi 37:34, hagira hati “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu.” Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi, n’icyo wakora kugira ngo uzabe uhari igihe uwo mugambi uzasohorezwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahamya ba Yehova barenga miriyoni zirindwi bari mu bihugu 236, bubahiriza itegeko Yesu yatanze muri Matayo 28:19, 20, maze bakamara amasaha agera kuri miriyari imwe n’igice buri mwaka bigisha abantu ibihereranye n’umugambi uhebuje Imana ifitiye isi.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 22 yavuye]
NASA photo