Ese Bibiliya ni Ijambo ry’Imana?
“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe afite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 TIMOTEYO 3:16, 17.
MBEGA ukuntu Pawulo yavuze amagambo agaragaza ko Bibiliya ifite agaciro kenshi! Birumvikana ariko ko icyo gihe yavugaga ibice bya Bibiliya byariho mu gihe cye, ari byo abantu bajya bita Isezerano rya Kera. Ariko kandi, muri rusange amagambo ye yerekeza ku bitabo byose bya Bibiliya uko ari 66, hakubiyemo n’ibyanditswe n’abigishwa ba Yesu b’indahemuka bo mu kinyejana cya mbere.
Ese nawe wubaha Bibiliya cyane nka Pawulo? Ese wemera ko abanditsi ba Bibiliya bahumekewe n’Imana? Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barabyemeraga, kandi bakomeje kubyizera no mu binyejana byinshi byakurikiyeho. Urugero, hari umuyobozi w’idini w’Umwongereza wo mu kinyejana cya cumi na kane witwa John Wycliffe wabonaga ko Bibiliya “ivuga ukuri kuzuye.” Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize icyo kivuga ku magambo ya Pawulo twigeze kuvuga, kigira kiti “kuba Bibiliya yarahumetswe [n’Imana], bituma twemera tudashidikanya ko ibyo ivuga byose ari ukuri.”—The New Bible Dictionary.
Abantu bahinduye uko babonaga Bibiliya
Icyakora, vuba aha icyizere abantu bari bafitiye Bibiliya cyagiye kigabanuka. Hari igitabo cyavuze kiti “Abakristo bose bavuga ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya, kandi ko ari yo ibayobora mu byo bakora” (The World’s Religions). Icyakora usanga ibyo bakora bigaragaza ko batakiyemera. Muri iki gihe abantu benshi babona ko Bibiliya ari igitabo cy’“imigenzo y’abantu idashobora kwiringirwa.” Nubwo bazi ko abanditse Bibiliya bari bafite ukwizera gukomeye, babona ko abo banditsi bari abantu bashobora kwibeshya, bahataniraga gusobanura ukuri kwimbitse ko mu Ijambo ry’Imana, ariko bakaba batari bafite ubumenyi nk’ubwo dufite muri iki gihe.
Mu by’ukuri, muri iki gihe abantu bake cyane ni bo bayoborwa na Bibiliya kandi bagakurikiza ibyo ivuga. Urugero, ni kangahe ujya wumva abantu bavuga ko amahame ya Bibiliya arebana n’umuco atagihuje n’igihe kandi ko adashyize mu gaciro? Abantu benshi bakerensa amategeko yo muri Bibiliya n’amahame yayo, cyangwa se bakayirengagiza rwose mu gihe asa n’aho ababangamiye. Hari bamwe mu biyita Abakristo birengagiza nkana icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubusambanyi, ubuhehesi, ubuhemu n’ubusinzi.—1 Abakorinto 6:9, 10.
Kuki bimeze bityo? Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, umuhanga mu byataburuwe mu matongo witwa Sir Charles Marston yanditse igitabo cyagaragaje imwe mu mpamvu zabiteye. Yavuze ko abantu bihutiye “kwemera buhumyi ibintu bidafite ishingiro byanditswe n’abantu bo muri iki gihe,” bahakana ko Bibiliya ari ukuri (The Bible Is True). Ese ibyo ni ko bikimeze muri iki gihe? Ni gute twagombye kubona ibitekerezo by’abahanga bapfobya Bibiliya? Turagutera inkunga yo gusuzuma ingingo ikurikira, kugira ngo umenye icyo ivuga kuri icyo kibazo.