Izere ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe
NI IKI intumwa Pawulo yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana’ (2 Timoteyo 3:16)? Icyo gihe Pawulo yashakaga kuvuga ko Imana yakoresheje umwuka wayo wera kugira ngo uyobore abanditsi ba Bibiliya, maze utume bandika ibyo yashakaga ko bandika byonyine.
Intumwa Petero yavuze ko abo banditsi ba Bibiliya “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga ko ibitabo bya Bibiliya ari “ibyanditswe byera, bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.”—2 Timoteyo 3:15.
Abantu benshi bahakana ko Imana ari yo mwanditsi wa Bibiliya. Abahanga mu kujora bagiye bibasira Bibiliya cyane bavuga ko atari ukuri, kandi nk’uko umuhanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo witwa Sir Charles Marston yabivuze, akenshi ibyo byose babyongeraho “gusuzugura bikabije ibyo Bibiliya ivuga.” Bamwe bayamagana bavuga ko “ari igitabo cya kera cy’imigani n’inkuru z’impimbano” gusa.
Banza wigenzurire
None se ubwo twavuga ko Bibiliya ishobora kwiringirwa? Ni iby’ingenzi cyane ko ubona igisubizo cyiza cy’icyo kibazo. Kubera iki? Kubera ko byaba ari ubupfapfa Bibiliya iramutse irimo ubutumwa buturuka ku Mana maze tukabwirengagiza. Nanone kandi, ibyo byatugiraho ingaruka. Niba ufata Bibiliya nk’aho ari ijambo ry’abantu aho kuba Ijambo ry’Imana, bizatuma udakomeza kwemera ko ikuyobora mu byo ukora no mu myizerere yawe.—1 Abatesalonike 2:13.
Wamenya ute niba Bibiliya ikwiriye kwiringirwa? None se ubigenza ute kugira ngo umenye niba abantu runaka bakwiriye kwiringirwa? Ibyo ari byo byose, hari ikintu tudashobora gushidikanyaho. Kwizera umuntu utazi neza biragoye. Iyo umaze kumenya umuntu neza, ni bwo gusa umenya niba ari inyangamugayo, kandi ko ushobora kumugirira icyizere. Uko ni na ko bimeze kuri Bibiliya. Ntugapfe kwemera ibintu bidafite gihamya bigamije gukerensa ibyo Bibiliya ivuga. Jya ufata igihe cyo kugenzura ibimenyetso bigaragaza ko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana.’
Yibasirwa n’abitwa ko bayemera
Icyakora, ntuzacibwe intege n’uko hari abantu bamwe bavuga ko bemera Bibiliya, ariko bakayibasira bavuga ko itavuga ukuri, kandi ko idakwiriye kwiringirwa. Muri iki gihe, nubwo abenshi mu bantu batanga ibisobanuro kuri Bibiliya bihandagaza bavuga ko ari Abakristo, hari igitabo cyavuze ko na bo “bemeza ko Ibyanditswe [muri Bibiliya] byanditswe n’abantu.”—New Dictionary of Theology.
Abahanga benshi mu bya tewolojiya bashidikanya ku banditsi b’ibitabo bigize Bibiliya. Hari nk’abavuga ko umuhanuzi Yesaya atari we wanditse igitabo cyamwitiriwe. Bavuga ko icyo gitabo cya Bibiliya cyanditswe nyuma y’igihe kirekire Yesaya abayeho. Hari igitabo cyanditswe n’uwitwa Lowther Clarke kivuga ko icyo gitabo cya Yesaya “cyanditswe n’abantu benshi kandi babayeho mu bihe bitandukanye” (Concise Bible Commentary). Ariko kandi, biyibagiza ko Yesu Kristo n’abigishwa be bagaragaje kenshi ko icyo gitabo cyanditswe na Yesaya.—Matayo 3:3; 15:7; Luka 4:17; Yohana 12:38-41; Abaroma 9:27, 29.
Ikibabaje kurushaho ni uko abajora Bibiliya, urugero nk’umuhanga mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya witwa J. R. Dummelow, bageze nubwo bavuga ko ubuhanuzi buboneka mu gitabo cya Daniyeli “mu by’ukuri buvuga ibintu byari byarabayeho mu mateka, ariko uwacyanditse akabyita ubuhanuzi.” Icyo gihe na bwo, baba birengagiza gihamya yatanzwe na Yesu Kristo. Yesu yatanze umuburo wo kwirinda icyo yise “igiteye ishozi kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera” (Matayo 24:15). Ese ubwo koko bihuje n’ubwenge ko umuntu w’Umukristo yizera ko Yesu Kristo yagize uruhare mu kuyobya abantu, avuga ibintu byabayeho mu mateka, nyamara akabyita ubuhanuzi? Birumvikana ko ibyo bidashoboka.
Ese hari icyo bitwaye?
Hari igihe ushobora kuvuga uti “ariko se uwaba yaranditse ibitabo bya Bibiliya wese, hari icyo bitwaye?” Yego rwose. None se ni akahe gaciro waha inyandiko yitwa ko yarimo iby’incuti yawe yavuze mbere y’uko ipfa, uramutse umenye ko mu by’ukuri atari yo yayanditse? Reka tuvuge ko abahanga bakubwiye ko iyo nyandiko ari impimbano, kandi ko abantu bari bafite intego nziza ari bo banditse ibyo bumvaga ari ibyifuzo by’incuti yawe. Ese ibyo ntibyatesha agaciro iyo nyandiko? Ubwo koko wakwizera iyo nyandiko ukumva ko ibiyirimo ari ibyifuzo by’incuti yawe?
Ibyo ni na ko bimeze kuri Bibiliya. Ntibitangaje kuba hari abantu benshi, yewe harimo n’abiyita Abakristo, bumva ko kwirengagiza ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye no kuba indakemwa, kwirinda ubusambanyi n’ibindi, nta cyo bitwaye. Ni kangahe wagiye wumva abantu bavuga bati “erega ibyo ni ibyo mu Isezerano rya Kera,” nk’aho ibyo mu Isezerano rya Kera nta gaciro bifite? Ibyo babivuga birengagije ko intumwa Pawulo yavuze ko ibyo bita Isezerano rya Kera ari ‘ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana.’
Icyakora, ushobora gukomeza guhakana uvuga uti “ubwo se noneho ibintu byose abahanga bavuga ni ibinyoma?” Birumvikana ko atari ko byose ari ibinyoma. Urugero, dushimira abahanga badafite aho babogamiye, kubera ukuntu badufashije kumenya ibikubiye mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya. Nta wahakana ko hari amakosa yoroheje yagiye yinjizwa mu mwandiko wa Bibiliya uko wagendaga wandukurwa mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Ariko kandi, wibuke ko hari itandukaniro rinini hagati yo kubona amakosa yashyizwe muri kopi z’umwandiko wa Bibiliya, no kwamagana Bibiliya yose uvuga ko yanditswe n’abantu.
Komeza kwizera “ibyanditswe byera”
Mbere y’uko Pawulo abwira Timoteyo ko Bibiliya yahumetswe n’Imana, yabanje kumubwira impamvu ibyo byanditswe byahumetswe ari iby’ingenzi cyane. Yaravuze ati ‘mu minsi y’imperuka abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi, bayobya kandi bakayobywa’ (2 Timoteyo 3:1, 13). Uko bigaragara, mu gihe cya Pawulo ‘abanyabwenge n’abahanga’ bari baratangiye gukoresha “amagambo yoshya,” kugira ngo bayobye abantu, kandi batume badakomeza kwizera Yesu Kristo (1 Abakorinto 1:18, 19; Abakolosayi 2:4, 8). Kugira ngo intumwa Pawulo ibarinde izo ngorane, yateye Timoteyo inkunga yo ‘kuguma mu byo yize ahereye mu bwana bwe [binyuriye mu] byanditswe byera’ byahumetswe n’Imana.—2 Timoteyo 3:14, 15.
Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko ubigenza utyo muri iyi “minsi y’imperuka.” Ntuzigere wumva ko udashobora kuyobywa n’inyigisho akenshi ziba zirimo “amagambo yoshya” avugwa n’abantu b’indyarya. Ahubwo kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ujye wirinda, wishingikirize mu buryo bwuzuye ku byo wiga muri Bibiliya, kuko ari ryo Jambo ry’Imana ryahumetswe.
Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kwizera Bibiliya. Urugero, bashobora kukwereka uko amahame ya Bibiliya ahora afite agaciro mu bihe byose, bakakwereka ko Bibiliya ihuza na siyansi iyo ivuga ibirebana na yo, ko itavuguruzanya kuva ku ntangiriro kugeza ku mpera zayo, n’uko ubuhanuzi bwayo bwasohoye nta kwibeshya, n’ibindi n’ibindi. Niba ubyifuza, uzandikire abanditsi b’iyi gazeti, ubasaba kumenya ibyafashije abantu b’imitima itaryarya babarirwa muri za miriyoni kubona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko.