Impamvu ushobora kwiringira Amavanjiri yo muri Bibiliya
“Zaramenyekanye cyane. Hahimbwe za filimi zivuga ibyazo, zitwara akayabo k’amafaranga abarirwa muri za miriyoni . . . kandi zaraguzwe cyane . . . Udutsiko tw’amadini y’Abakristo twarazemeye, kandi zatumye havuka amadini menshi n’ibikorwa by’ubugambanyi.”—BYAVUYE MU KINYAMAKURU CYO MURI BREZILI CYITWA SUPER INTERESSANTE.
IZO nyandiko zatangaje abantu bene ako kageni ni izihe? Icyo kinyamakuru cyavugaga ibirebana n’ukuntu vuba aha, abantu bashishikajwe n’inyandiko za Bibiliya z’impimbano, zirimo amavanjiri, inzandiko n’ubundi butumwa busa n’aho bwavuye ku Mana, kandi bakazikoraho ubushakashatsi. Izo nyandiko zavumbuwe mu kinyejana cya 20 rwagati ahitwa Nag Hammadi, no mu tundi duce twa Misiri. Izo nyandiko hamwe n’izindi zimeze zityo, bakunze kuzita inyandiko zitahumetswe.
Ese habayeho ubugambanyi?
Muri iki gihe, aho muri rusange abantu batemera Bibiliya kandi bakaba bashidikanya ku nyigisho z’amadini ya gikristo y’ibigugu, bisa n’aho izo nyandiko zitahumetswe zasamiwe mu kirere. Izo nyandiko zagize ingaruka zikomeye ku kuntu abantu benshi babona inyigisho za Yesu Kristo n’Ubukristo. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “ivanjiri ya Tomasi n’ibindi [bitabo] bitahumetswe bigera ku mitima y’abantu benshi, ni ukuvuga abantu bazinutswe idini ariko bakaba bafite inyota yo kumenya Imana.” Hari imibare yagaragaje ko muri Brezili honyine, hari “nibura amatsinda 30 [yo mu rwego rw’idini], afite imyizerere ishingiye ku nyandiko zitahumetswe.”
Kuba izo nyandiko zaravumbuwe, byatumye abantu bakeka ko mu kinyejana cya kane, Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu guhisha ukuri ku bihereranye na Yesu. Abo bantu baketse ko zimwe mu nkuru zivuga imibereho ya Yesu ziboneka mu nyandiko zitahumetswe zahishwe, kandi ko Amavanjiri ane aboneka muri Bibiliya dufite muri iki gihe yahinduwe. Umwarimu wigisha iyobokamana witwa Elaine Pagels, yabivuze mu magambo agira ati “ubu dutangiye kubona ko icyo twita Ubukristo, n’icyo twita imigenzo ya gikristo, mu by’ukuri bivuga ibintu bike cyane byakuwe ahantu hihariye, bitoranyijwe mu zindi nyandiko nyinshi.”
Dukurikije uko intiti nyinshi zibivuga, urugero nka Pagels tumaze kuvuga, Bibiliya si yo yonyine umuntu yashingiraho ukwizera kwe kwa gikristo; hari n’izindi nyandiko zashingirwaho, urugero nk’inyandiko zitahumetswe. Hari ikiganiro gitegurwa na radiyo BBC cyitwa Amayobera yo muri Bibiliya (mu Cyongereza), cyagize icyo kivuga ku birebana na “Mariya Magadalena nyawe,” maze cyerekana ko za nyandiko zitahumetswe zigaragaza ko Mariya Magadalena ari “umwigisha n’umuyobozi w’abandi bigishwa.” Nanone, icyo kiganiro cyagaragaje ko ‘atari umwigishwa usanzwe, ko ahubwo yari intumwa yatumwe ku zindi ntumwa.’ Uwitwa Juan Arias yagize icyo avuga ku mwanya Mariya Magadalena yitwa ko afite, maze abyandika mu kinyamakuru cyo muri Burezili agira ati “muri iki gihe, dufite ibimenyetso byose bitugaragariza ko itorero rya mbere rya gikristo ryashinzwe na Yesu, ryari ‘iry’abagore,’ kubera ko amazu ya mbere Abakristo basengeragamo yari ay’abagore, kandi ko ari bo babaga abapadiri cyangwa abasenyeri.”—O Estado de S. Paulo.
Abantu benshi basa n’aho bumva ko ibyo inyandiko zitahumetswe zivuga, ari byo bifite agaciro kenshi kuruta ibyo Bibiliya ivuga. Icyakora, ibyo bituma havuka ibibazo by’ingenzi bikurikira: ese koko birakwiriye ko abantu bashingira ukwizera kwabo kwa gikristo ku nyandiko zitahumetswe? None se mu gihe ibyo zivuga bivuguruzanya n’inyigisho za Bibiliya, ni iki twagombye kwemera? Ese ni Bibiliya cyangwa ni izo nyandiko zitahumetswe? Ese koko mu kinyejana cya kane habayeho umugambi mubisha wo guhisha izo nyandiko no kugoreka Amavanjiri ane, kugira ngo basibanganye ibintu by’ingenzi byabayeho mu mibereho ya Yesu, iya Mariya Magadalena n’abandi? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume imwe mu Mavanjiri ane ya Bibiliya, ari yo Vanjiri ya Yohana.
Gihamya iboneka mu Ivanjiri ya Yohana
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hari igice cy’ingenzi cyane cy’Ivanjiri ya Yohana cyavumbuwe mu Misiri, kizwi ku izina rya Papyrus Rylands nomero 457 (P52). Icyo gice kirimo ibivugwa muri Yohana 18:31-33, 37, 38 muri Bibiliya dufite muri iki gihe, kandi kibitswe mu Bubiko bw’ibitabo bwo mu mugi wa Manchester mu Bwongereza. Ni cyo gice cy’inyandiko zandikishijwe intoki cya kera cyane kurusha izindi z’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo zikiriho. Abahanga benshi batekereza ko cyanditswe ahagana mu mwaka wa 125, ni ukuvuga nyuma y’imyaka nka makumyabiri n’itanu Yohana apfuye. Igishimishije ni uko ibyanditse kuri icyo gice bihuza neza n’ibiri mu nyandiko zandikishijwe intoki za nyuma yaho. Kuba kopi y’Ivanjiri ya Yohana ya kera cyane ityo yari yarageze mu Misiri aho icyo gice cyavumbuwe, byemeza ko koko ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bwanditswe mu kinyejana cya mbere, kandi bukandikwa na Yohana ubwe, nk’uko Bibiliya ibigaragaza. Ubwo rero, ibiri mu gitabo cya Yohana byanditswe n’umuntu wabyiboneye.
Ku rundi ruhande, usanga za nyandiko zitahumetswe zose ari izo guhera mu kinyejana cya kabiri, zikaba zaranditswe nyuma y’imyaka ijana cyangwa irenga, ibyo zivuga bibaye. Hari abahanga bagerageza gusobanura ko inyandiko zitahumetswe zishingiye ku nyandiko no ku migenzo bya mbere yaho, ariko ibyo nta gihamya babifitiye. Bityo rero cya kibazo twibazaga kirakwiriye: ubwo ni izihe nyandiko wakwizera? Ese ni izanditswe n’abantu babyiboneye, cyangwa wakwiringira izanditswe n’abantu babayeho nyuma y’imyaka igera ku ijana ibyo banditse bibaye? Igisubizo kirumvikana.a
Papyrus Rylands 457 (P52), igice cy’Ivanjiri ya Yohana cyo mu kinyejana cya kabiri, cyanditswe nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo umwandiko w’umwimerere wanditswe
Bite se ku bihereranye n’abavuga ko Amavanjiri yo muri Bibiliya yagoretswe kugira ngo bahishe inkuru zimwe na zimwe zivuga iby’imibereho ya Yesu? Ese haba hari gihamya igaragaza ko mu kinyejana cya kane hari ibintu byahinduwe mu Ivanjiri ya Yohana kugira ngo bagoreke ukuri? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kuzirikana ko imwe mu nyandiko z’ingenzi abahinduye Bibiliya dufite muri iki gihe bifashishije, ari inyandiko yandikishijwe intoki yo mu kinyejana cya kane izwi ku izina rya Vatikani nomero 1209. Iyaba hari ibyahinduwe mu kinyejana cya kane kuri Bibiliya dufite ubu, byari kugaragarira muri iyo nyandiko yandikishijwe intoki. Igishimishije ni uko hari indi nyandiko yandikishijwe intoki irimo ibice by’ivanjiri ya Luka na Yohana yitwa Bodmer nomero 14 na 15 (P75), yanditswe kuva mu mwaka wa 175 kugeza mu mwaka wa 225. Dukurikije uko abahanga babivuga, ibyinshi mu bikubiye muri iyo nyandiko bihuje neza n’ibikubiye mu nyandiko ya Vatikani nomero 1209. Mu yandi magambo, nta kintu gikomeye Amavanjiri ya Bibiliya yigeze ahindukaho, kandi inyandiko ya Vatikani nomero 1209 irabihamya.
Nta gihamya n’imwe, yaba iy’inyandiko cyangwa iyo mu bundi bwoko, igaragaza ko Ivanjiri ya Yohana cyangwa andi Mavanjiri yigeze ahindurwa mu kinyejana cya kane. Dogiteri Peter M. Head wo muri Kaminuza ya Cambridge, yasuzumye ibice by’inyandiko zandikishijwe intoki zavumbuwe ahitwa Oxyrhynchus mu Misiri, maze arandika ati “muri rusange, izi nyandiko zandikishijwe intoki zemeza ko umwandiko wanditse mu nyuguti nkuru wo mu kinyejana cya kane na nyuma yaho, ari wo inyandiko z’Ikigiriki dufite muri iki gihe zishingiyeho, ari ukuri. Nta kintu na kimwe kiri muri izi nyandiko twashingiraho dushidikanya ku kuntu umwandiko wo mu [Isezerano Rishya] wagiye uhererekanywa mu mizo ya mbere.”
Ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata?
Amavanjiri ane yemewe, ari yo Vanjiri ya Matayo, iya Mariko, iya Luka na Yohana, yemerwaga n’Abakristo bose, nibura kugera mu kinyejana cya kabiri rwagati. Igitabo cy’uwitwa Tatien cyakoreshejwe cyane cyitwa Diatessaron, (ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “ibivugwa mu [Mavanjiri] ane”) kikaba cyaranditswe hagati y’umwaka wa 160 na 175 cyari gishingiye kuri ya Mavanjiri ane yemewe gusa. Nta kintu na kimwe cyo muri ya mavanjiri atarahumetswe kirimo.” (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko Amavanjiri yavuganiwe.”) Nanone hari ikintu gishishikaje uwitwa Irénée wabayeho mu mpera z’ikinyejana cya kabiri yavuze. Yavuze ko hagomba kuba hariho Amavanjiri ane, nk’uko isi ifite imfuruka enye n’amoko ane y’imiyaga. Nubwo nta wapfa kwemera iryo gereranya yakoze, ibyo yavuze bishyigikira igitekerezo cy’uko icyo gihe, hari hemewe Amavanjiri ane gusa.
Ni iki ibyo byose bigaragaza? Biragaragaza ko Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo biriho muri iki gihe, harimo n’Amavanjiri ane, ahanini bitigeze bihinduka kuva mu kinyejana cya kabiri gukomeza. Nta mpamvu igaragara yatuma twemeza ko habayeho ubugambanyi bwo kugira icyo bahindura ku gice icyo ari cyose cy’Ibyanditswe byahumetswe n’Imana, cyangwa ngo bagire icyo bakuramo. Ibinyuranye n’ibyo, intiti mu bya Bibiliya yitwa Bruce Metzger yaranditse ati “mu mpera z’ikinyejana cya kabiri, . . . amatorero menshi kandi atatanye y’abizera yemeraga igice kinini cy’Isezerano Rishya, atari mu karere ka Mediterane gusa, ahubwo no mu tundi turere uhereye mu Bwongereza ukagera muri Mezopotamiya.”
Intumwa Pawulo na Petero bashyigikiye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Bombi bahaye Abakristo bagenzi babo umuburo wo kwirinda kwemera ikintu icyo ari cyo cyose kitari icyo bigishijwe, cyangwa ngo bacyizere. Urugero, Pawulo yandikiye Timoteyo amubwira ati “Timoteyo we, jya urinda icyo waragijwe, uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita ‘ubumenyi’ kandi atari bwo. Kuko hari bamwe bayobye bakava mu byo kwizera.” Petero we yaravuze ati “igihe twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuhaba kwe, ntitwakurikije imigani y’ibinyoma yahimbanywe amayeri, ahubwo twabibamenyesheje dushingiye ku kuba turi abagabo biboneye ikuzo rye.”—1 Timoteyo 6:20, 21; 2 Petero 1:16.
Hashize ibinyejana byinshi umuhanuzi Yesaya ahumekewe, maze aravuga ati “ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga, ariko ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose” (Yesaya 40:8). Natwe dushobora kwizera ko Uwahumetse Ibyanditswe Byera, yanabirinze mu gihe cy’ibinyejana byinshi, kugira ngo ‘abantu b’ingeri zose bakizwe, [maze] bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—1 Timoteyo 2:4.
a Ikindi kintu gituma izo nyandiko zitahumetswe zishidikanywaho, ni uko hasigaye kopi nke cyane z’izo nyandiko. Urugero, hasigaye ibice bibiri bito bya ya Vanjiri ya Mariya Magadalena twigeze kuvuga, n’ikindi gice kinini gishobora kuba gisigayeho kimwe cya kabiri gusa cy’umwandiko wayo w’umwimerere. Uretse n’ibyo kandi, ibyanditse muri izo nyandiko z’umwimerere zandikishijwe intoki biratandukanye cyane.