Jya ushakana umwete imigisha ya Yehova
“[Imana] igororera abayishakana umwete.”—HEB 11:6.
1, 2. (a) Ni mu buhe buryo abantu benshi bashakamo imigisha y’Imana? (b) Kuki twagombye gushishikazwa cyane no kubona imigisha Yehova atanga?
MU BIHUGU bimwe na bimwe biramenyerewe ko iyo umuntu yitsamuye, abantu ndetse n’abo atazi, bamubwira bati “Imana iguhe umugisha!” Usanga abayobozi b’amadini atandukanye basabira umugisha abantu, inyamaswa ndetse n’ibintu bitagira ubuzima. Abantu bashobora gukora ingendo bakajya ahantu hatagatifu biringiye ko bazahabonera imigisha. Abanyapolitiki bakunze gusaba Imana ngo ihe ibihugu byabo umugisha. Ese utekereza ko amasengesho nk’ayo yo gusaba imigisha akwiriye? Ese Imana yumva ibyo basaba? Mu by’ukuri se, ni nde ubona imigisha y’Imana kandi se kuki ayibona?
2 Yehova yari yaravuze mbere y’igihe ko mu minsi y’imperuka yari kugira abantu batanduye kandi b’abanyamahoro baturuka mu mahanga yose, bari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kugeza ku mpera z’isi, nubwo bari kwangwa kandi bakarwanywa (Yes 2:2-4; Mat 24:14; Ibyah 7:9, 14). Twebwe abemeye kuba bamwe muri abo, twifuza imigisha y’Imana, kandi rwose turayikeneye, kuko tutayifite nta cyo twageraho (Zab 127:1). Ariko se twakora iki kugira ngo tubone imigisha y’Imana?
Imigisha igera ku bantu bumvira
3. Byari kugendekera bite Abisirayeli iyo bumvira?
3 Soma mu Migani 10:6, 7. Mbere gato y’uko abagize ishyanga rya Isirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yababwiye ko nibumvira ijwi rye bazagira uburumbuke bwinshi kandi bakarindwa (Guteg 28:1, 2). Nta kabuza, imigisha ya Yehova yari kugera ku bantu bumvira.
4. Kumvira by’ukuri bikubiyemo iki?
4 Abisirayeli bagombaga kumvira bate? Amategeko y’Imana yavugaga ko mu gihe abagize ubwoko bwayo batari kuyikorera ‘bishimye kandi bafite umunezero wo mu mutima,’ byari kuyibabaza. (Soma mu Gutegeka 28:45-47.) Kumvira Yehova birenze gukurikiza amategeko runaka gusa, nk’uko bishobora gukorwa n’inyamaswa cyangwa abadayimoni (Mar 1:27; Yak 3:3). Kumvira Imana tubivanye ku mutima ni ikimenyetso kigaragaza urukundo tuyikunda. Kumvira Imana bigaragazwa n’ibyishimo biterwa n’uko tuba twizeye ko amategeko ya Yehova atari umutwaro, kandi ko Yehova ‘agororera abamushakana umwete.’—Heb 11:6; 1 Yoh 5:3.
5. Kwiringira isezerano rya Yehova byashoboraga bite gutuma umuntu yumvira itegeko riri mu Gutegeka 15:7, 8?
5 Reka turebe ukuntu kumvira bishingiye ku kwizera ko Imana igororera abayishaka, byari kugaragazwa no gukora ibivugwa mu Gutegeka 15:7, 8. (Hasome.) Iyo umuntu aza kumvira iryo tegeko ariko akabikora agononwa, na byo byari kugirira akamaro umukene mu rugero runaka; ariko se byari gutuma abagize ubwoko bw’Imana bagirana imishyikirano myiza kandi bakabana bishimye? Icy’ingenzi kurushaho se, byari kugaragaza ko yizera ubushobozi bwa Yehova bwo guha abagaragu be ibyo bakenera, kandi se byari gutuma agaragaza ko yishimira ubwo buryo yabaga abonye bwo kwigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu? Ashwi da! Imana yabonaga ibiri mu mutima w’umuntu w’umunyabuntu by’ukuri, kandi yasezeranyije ko azamuha imigisha mu byo azakora byose no mu mishinga ye yose (Guteg 15:10). Kwizera iryo sezerano byari gutuma umuntu agira icyo akora kandi byari kumuhesha imigisha myinshi.—Imig 28:20.
6. Mu Baheburayo 11:6 hatwizeza iki?
6 Mu Baheburayo 11:6 ntihavuga gusa ibirebana no kwizera ko Yehova ari Imana igororera abagaragu bayo, ahubwo hanatsindagiriza undi muco ukenewe kugira ngo umuntu abone imigisha y’Imana. Zirikana ko Yehova agororera ‘abamushakana umwete.’ Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryakoreshejwe aha, ryumvikanisha igitekerezo cyo gushyiraho imihati myinshi no gushaka ikintu wivuye inyuma. Mbega ukuntu uwo murongo utwizeza ko nidushyiraho imihati tuzabona imigisha! Iyo migisha iva ku Mana y’ukuri yonyine “idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, yagiye igaragaza ko amasezerano yayo ari ayo kwiringirwa rwose. Ibyo ivuze ntibihera; buri gihe birasohora (Yes 55:11). Bityo rero dushobora kwiringira tudashidikanya ko nitugira ukwizera nyakuri, natwe izatugororera.
7. Twabona dute imigisha binyuze ku ‘rubyaro’ rwa Aburahamu?
7 Yesu Kristo ni we gice cy’ingenzi kigize “urubyaro” rwa Aburahamu. Abakristo basutsweho umwuka ni igice cya kabiri kigize urwo ‘rubyaro’ rwahanuwe. Bahawe inshingano yo ‘gutangaza mu mahanga yose imico ihebuje y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje’ (Gal 3:7-9, 14, 16, 26-29; 1 Pet 2:9). Ntidushobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova turamutse twirengagije abo Yesu yahaye inshingano yo kwita ku bintu bye. Iyo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ atadufasha, ntituba twarasobanukiwe ibyo dusoma mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo tumenye uko twabishyira mu bikorwa (Mat 24:45-47). Nidushyira mu bikorwa ibyo twiga mu Byanditswe, tuzabona imigisha y’Imana.
Komeza gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere
8, 9. Ni mu buhe buryo umukurambere Yakobo yashyizeho imihati ahuje n’isezerano ry’Imana?
8 Igitekerezo cyo gushyiraho imihati myinshi kugira ngo tubone imigisha y’Imana, gishobora kutwibutsa umukurambere Yakobo. Ntiyari azi ukuntu isezerano Imana yagiranye na Aburahamu rizasohora, ariko yizeraga ko Yehova yari kuzagwiza urubyaro rwa sekuru, wari gukomokwaho n’ishyanga rikomeye. Bityo mu mwaka wa 1781 Mbere ya Yesu, Yakobo yagiye i Harani gushaka umugore. Ntiyari ashishikajwe gusa no gushaka uwo bazabana bishimye, ahubwo yashakaga umugore ushishikazwa cyane n’iby’umwuka kandi usenga Yehova, wari kuzaba umubyeyi mwiza w’abana be.
9 Tuzi ko Yakobo yahuye na mwene wabo Rasheli. Yakunze Rasheli, maze yemera gukorera se Labani imyaka irindwi kugira ngo amumushyingire. Ntabwo iyo ari inkuru itazibagirana ivuga gusa iby’urukundo. Nta gushidikanya ko Yakobo yari azi isezerano Imana Ishoborabyose yari yaragiranye na sekuru Aburahamu, ikanarisubiriramo se Isaka (Intang 18:18; 22:17, 18; 26:3-5, 24, 25). Ni cyo cyatumye Isaka abwira umuhungu we Yakobo ati “Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, itume wororoka ugwire, kandi rwose izaguhindura iteraniro ry’abantu. Izaguha umugisha yahaye Aburahamu, wowe n’urubyaro rwawe, kugira ngo uzaragwe iki gihugu utuyemo uri umwimukira, icyo Imana yahaye Aburahamu” (Intang 28:3, 4). Ku bw’ibyo, imihati Yakobo yashyizeho kugira ngo abone umugore ukwiriye kandi agire umuryango, yagaragazaga ko yiringiraga ibyo Yehova yari yaravuze.
10. Kuki Yehova yishimiye guha Yakobo imigisha?
10 Yakobo ntiyashakaga ubutunzi kugira ngo anezeze umuryango we. Icyo yatekerezaga ni isezerano Yehova yari yaratanze ku birebana n’abari kumukomokaho. Yibandaga ku isohozwa ry’ibyo Yehova ashaka. Yakobo yari yariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Imana imuhe imigisha, nubwo yari guhura n’inzitizi. Ibyo ni byo yahozaga mu bwenge bwe kugeza ashaje, kandi Yehova yabimuhereye imigisha.—Soma mu Ntangiriro 32:24-29.
11. Ni iyihe mihati twagombye gushyiraho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka byahishuwe?
11 Kimwe na Yakobo, natwe ntituzi ibintu byose birebana n’uko umugambi wa Yehova uzasohozwa. Ariko iyo twize Ijambo ry’Imana, tumenya muri rusange ibyo dukwiriye kwitega ku birebana n’“umunsi wa Yehova” (2 Pet 3:10, 17). Urugero, ntituzi neza igihe uwo munsi uzazira, ariko tuzi ko wegereje. Twemera ibyo Ijambo ry’Imana rivuga ko nitubwiriza mu buryo bunonosoye mu gihe gito gisigaye, tuzikiza tugakiza n’abatwumva.—1 Tim 4:16.
12. Ni iki twakwiringira tudashidikanya?
12 Tuzi ko imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose; Yehova ntazategereza ko buri muntu wese abwirizwa (Mat 10:23). Byongeye kandi, duhabwa ubuyobozi bwiza kugira ngo dusohoze neza umurimo wacu wo kubwiriza. Twifatanya muri uwo murimo uko dushoboye kose dufite ukwizera, tugakoresha ibintu byose dufite. Ese ni ko buri gihe tuzabwiriza mu ifasi irumbuka? Mu by’ukuri, ntidushobora kubimenya mbere y’igihe. (Soma mu Mubwiriza 11:5, 6.) Icyo dusabwa ni ukubwiriza, twiringiye ko Yehova azaduha imigisha (1 Kor 3:6, 7). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko abona imihati myinshi dushyiraho, kandi ko azaduha ubuyobozi bwose dukeneye binyuze ku mwuka wera we.—Zab 32:8.
Jya ushaka umwuka wera
13, 14. Ubushobozi umwuka wera w’Imana ufite bwo gutuma abagaragu bayo bagira ubuhanga, bwagiye bugaragara bute?
13 Byagenda bite se mu gihe twumva ko tudashoboye gusohoza inshingano runaka cyangwa ko tudashoboye gukora umurimo wo kubwiriza? Twagombye gusaba Yehova akaduha umwuka wera we kugira ngo wongere ubushobozi ubwo ari bwo bwose dufite bwo gukora umurimo we. (Soma muri Luka 11:13.) Umwuka w’Imana ushobora gutuma umuntu yuzuza ibisabwa kugira ngo akore umurimo cyangwa asohoze inshingano, uko imimerere yanyuzemo yaba iri kose cyangwa se uko ibyo azi byaba bingana kose. Urugero, nyuma yaho abantu bari abashumba n’abagaragu baviriye muri Egiputa, umwuka w’Imana wabafashije gutsinda abanzi babo mu ntambara, nubwo batari bamenyereye kurwana (Kuva 17:8-13). Nyuma yaho gato, uwo mwuka watumye Besaleli na Oholiyabu bagira ibikwiriye byose kugira ngo bakore igishushanyo mbonera cyiza cyane cy’ihema ry’ibonaniro cyahumetswe n’Imana.—Kuva 31:2-6; 35:30-35.
14 Uwo mwuka ufite imbaraga watumye abagaragu b’Imana bo muri iki gihe buzuza ibisabwa, kugira ngo bite ku byo umuteguro wari ukeneye igihe byabaga ngombwa ko batangira kwicapira ibitabo. Mu ibaruwa umuvandimwe R. J. Martin wari uhagarariye icapiro icyo gihe yanditse, yagaragaje ibyo bari baramaze kugeraho mu mwaka wa 1927. Yagize ati “Umwami yuguruye amarembo mu gihe gikwiriye, maze tubona imashini nini icapa nubwo tutari tuzi uko ikozwe n’uburyo ikoreshwa. Ariko Umwami azi uburyo afashamo abantu bitangiye kumukorera kugira ngo barusheho kugira ubuhanga. . . . Mu byumweru bike gusa, twashoboye gukoresha iyo mashini kandi n’ubu iracyakora, ndetse ikora imirimo abayikoze batari bazi ko yakora.” Yehova yakomeje guhira imihati nk’iyo ishyirwaho kugeza n’uyu munsi.
15. Ni mu buhe buryo ibivugwa mu Baroma 8:11 bitera inkunga abantu bahanganye n’ibishuko?
15 Umwuka wa Yehova ukora mu buryo butandukanye. Abagaragu b’Imana bose bashobora guhabwa uwo mwuka, kandi ubafasha gutsinda inzitizi zikomeye. Twakora iki se mu gihe twumva tugiye kuneshwa n’ibishuko? Dushobora kubonera imbaraga mu magambo ya Pawulo aboneka mu Baroma 7:21, 25 na 8:11. Koko rero, “umwuka w’uwazuye Yesu mu bapfuye” ushobora kudufasha, ukaduha imbaraga zo kurwanya irari ry’umubiri. Nubwo uwo murongo wandikiwe Abakristo basutsweho umwuka, ihame rikubiyemo rireba abagaragu b’Imana bose. Twese tubona ubuzima bitewe no kwizera Kristo, tukihatira kwica ibyifuzo bidakwiriye kandi tukabaho mu buryo buhuje n’ubuyobozi bw’umwuka.
16. Ni iki tugomba gukora kugira ngo duhabwe umwuka wera w’Imana?
16 Mbese twakwitega ko Imana iduha umwuka wayo nta mihati na mba dushyizeho? Oya rwose. Uretse gusenga tuwusaba, tugomba no gushyiraho imihati tukiyigisha Ijambo ry’Imana ryahumetswe (Imig 2:1-6). Nanone kandi, umwuka w’Imana ukorera mu itorero rya gikristo. Iyo tujya mu materaniro buri gihe, tuba tugaragaza ko twifuza ‘kumva ibyo umwuka ubwira amatorero’ (Ibyah 3:6). Byongeye kandi, tugomba kwicisha bugufi tugakurikiza ibyo twiga. Mu Migani 1:23 hatugira inama hagira hati “mwemere mbacyahe, muhindukire. Ni bwo nzabasukaho umwuka wanjye.” Ni koko, Imana iha umwuka wera wayo “abayumvira, bemera ko ari yo mutegetsi wabo.”—Ibyak 5:32.
17. Ni iki twagereranya n’uko Imana ihira imihati dushyiraho?
17 Nubwo hakenewe imihati myinshi kugira ngo tubone imigisha y’Imana, twibuke ko iyo mihati yonyine atari yo yatumye Yehova aha ubwoko bwe ibintu byinshi byiza. Uko ahira imihati dushyiraho byagereranywa n’ukuntu imibiri yacu ivana intungamubiri mu byokurya byiza. Imana yaremye imibiri yacu ku buryo dushobora kwishimira ibyokurya, kandi tugakuramo intungamubiri za ngombwa, ndetse iduha n’ibyokurya. Ntabwo tuzi neza ukuntu ibiribwa bizamo intungamubiri, ndetse abenshi muri twe ntibashobora gusobanura ukuntu imibiri yacu ikura imbaraga mu byo twariye. Tuzi gusa ko ibyo bibaho kandi ko tubigiramo uruhare iyo turiye. Iyo turiye ibyokurya birimo intungamubiri, birushaho kutugirira akamaro. Muri ubwo buryo, Yehova yashyizeho ibintu bisabwa kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka, kandi aradufasha kugira ngo twuzuze ibyo dusabwa. Uko bigaragara, aradufasha cyane kandi akwiriye kubishimirwa. Icyakora, tugomba gukorana na we, tugakora ibihuje n’ibyo ashaka kugira ngo tubone iyo migisha.—Hag 2:18, 19.
18. Ni iki wiyemeje gukora, kandi kuki?
18 Ku bw’ibyo, ujye ushyiraho imihati usohoze neza inshingano iyo ari yo yose uhawe. Buri gihe ujye usaba Yehova kugira ngo agufashe kugira icyo ugeraho (Mar 11:23, 24). Uko uzajya ubigenza utyo, uzizere ko ‘umuntu wese ushaka abona’ (Mat 7:8). Abasutsweho umwuka bazahabwa “ikamba ry’ubuzima” mu ijuru (Yak 1:12). Abagize “izindi ntama” za Kristo bihatira kubona imigisha binyuze ku rubyaro rwa Aburahamu, bazishimira kumva Kristo avuga ati “nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho” (Yoh 10:16; Mat 25:34). Ni koko, “abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi, . . . kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zab 37:22, 29.
Mbese ushobora gusobanura?
• Kumvira by’ukuri bikubiyemo iki?
• Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu abone imigisha y’Imana?
• Twabona dute umwuka wera w’Imana, kandi se ni mu buhe buryo wadufasha?
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Yakobo yakiranye n’umumarayika kugira ngo abone imigisha ya Yehova.
Mbese nawe ushyiraho imihati nk’iyo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umwuka wera w’Imana wahaye Besaleli na Oholiyabu ubuhanga