Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?
ESE waba uzi inkuru ivuga ibya Adamu na Eva n’ubusitani bwa Edeni? Iyo nkuru izwi n’abantu bo hirya no hino ku isi. Ese ushobora kuyisomera? Uri buyisange mu Ntangiriro 1:26–3:24. Dore ibivugwa muri iyo nkuru muri make:
Yehova Imanaa yaremye umuntu mu mukungugu, amwita Adamu, maze amutuza mu busitani bwari mu gace kitwaga Edeni. Imana ni yo ubwayo yamejeje ubwo busitani. Bwari ubusitani bunese, burimo ibiti byinshi byera imbuto kandi byiza cyane. Hagati muri ubwo busitani, hari “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi.” Imana yabujije abantu kurya kuri icyo giti, ibabwira ko nibatumvira iryo tegeko bazapfa. Amaherezo, Yehova yaremeye Adamu umufasha, ni ukuvuga umugore we Eva, amurema amuvanye mu rubavu rwa Adamu. Imana yabahaye akazi ko kwita kuri ubwo busitani, kandi ibasaba kororoka bakuzura isi.
Igihe Eva yari wenyine, inzoka yaramuvugishije iramushuka ngo arye ku mbuto z’igiti cyari cyarabuzanyijwe. Iyo nzoka yihandagaje ivuga ko Imana yamubeshye, kandi ikamuvutsa ikintu cyiza cyari gutuma amera nk’Imana. Eva yemeye gushukwa, maze arya ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe. Adamu yaje kwifatanya na we mu gusuzugura Imana. Ibyo byatumye Yehova acira urubanza Adamu, Eva n’inzoka. Abantu bamaze kwirukanwa muri ubwo busitani bwa paradizo, abamarayika bafunze inzira yinjiragamo.
Abahanga mu mateka, intiti n’abandi banyabwenge, bemeraga ko inkuru iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro ari ukuri, kandi ko amateka agaragaza ko ibivugwamo byabayeho. Nyamara, muri iki gihe hari abantu benshi bashidikanya kuri iyo nkuru. Ariko se bashingira ku ki bashidikanya ku birebana n’inkuru yo mu Ntangiriro, ivuga ibya Adamu na Eva hamwe n’ubusitani bwa Edeni? Reka dusuzume ibintu bine bakunze guhakana.
1. Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?
Kuki abantu babishidikanyaho? Birashoboka ko byatewe na filozofiya z’abantu. Abahanga mu bya tewolojiya bamaze ibinyejana byinshi bakeka ko ubwo busitani Imana yashyizeho, bwari bukiri ahantu runaka. Icyakora, amadini yiyita aya gikristo yayobejwe n’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, urugero nka Platon na Aristote, bizeraga ko nta kintu cyo ku isi gishobora gutungana. Bumvaga ko ubutungane buba mu ijuru honyine. Ibyo byatumye abahanga mu bya tewolojiya batekereza ko Paradizo ya mbere yari hafi y’ijuru.b Abandi bo bavuze ko ubwo busitani bwari ku gasongero k’umusozi muremure cyane, hejuru y’uyu mubumbe wacu wangiritse. Hari n’abandi bavuze ko bwari ku Mpera y’isi ya Ruguru cyangwa ku Mpera y’Epfo. Hari n’abavuze ko bwari ku kwezi cyangwa hafi yako. Ntibitangaje rero kuba abantu baratangiye kubona ibya paradizo nk’aho ari inkuru y’impimbano. Zimwe mu ntiti zo muri iki gihe zumva ko gushaka kumenya aho Edeni yari iri ari ubupfapfa, kuko aho hantu hatigeze habaho.
Icyakora, ibyo binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubusitani bwa Edeni. Mu Ntangiriro 2:8-14, hagaragaza ibintu byihariye byarangaga aho hantu. Havuga ko ubwo busitani bwari buherereye iburasirazuba bw’akarere kitwaga Edeni. Bwuhirwaga n’uruzi rwaje kwigabanyamo inzuzi enye. Iyo mirongo igaragaza izina rya buri ruzi n’ibyarurangaga muri make. Ibyo bisobanuro byashishikaje abahanga, abenshi muri bo bakaba barasuzumye ayo magambo yo muri Bibiliya kugira ngo barebe ko yabafasha kumenya aho ubwo busitani bwa kera buherereye. Icyakora bageze ku myanzuro myinshi kandi ivuguruzanya. Ese ibyo bishatse kuvuga ko inkuru igaragaza imiterere ya Edeni, ubusitani bwaho n’inzuzi zaho ari ikinyoma cyangwa ko ibivugwamo bitabayeho?
Zirikana ibi bikurikira: hashize imyaka igera ku 6.000 ibiri mu nkuru ivuga ibyo mu busitani bwa Edeni bibaye. Byanditswe na Mose ushobora kuba yarifashishije inkuru zavuzwe n’abantu cyangwa izindi nyandiko zanditswe mbere yaho. Ariko kandi, uzirikane ko Mose yabyanditse hashize imyaka igera hafi ku 2.500 bibaye. Ubwo rero, inkuru ivuga ibya Edeni yari isigaye ari amateka. Ese ahari ibyo bimenyetso byayirangaga, ntibyaba byaragiye bihinduka uko ibinyejana byagiye bihita? Ubusanzwe, imiterere y’isi igenda ihinduka. Uretse n’ibyo, akarere ubusitani bwa Edeni bwari buherereyemo karangwa n’imitingito, ku buryo 17 ku ijana by’imitingito ikaze yo ku isi ari ho ibera. Ku bw’ibyo, birumvikana ko imiterere y’utwo turere igenda ihinduka. Nanone kandi, Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ushobora kuba waratumye aho hantu hahinduka mu buryo twe tudashobora kumenya.c
Icyakora hari ibintu bike tuzi neza: inkuru yo mu Ntangiriro ivuga ko ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko. Inzuzi ebyiri muri enye zivugwa muri iyo nkuru ari zo Ufurate na Tigre cyangwa Hidekelu ziracyariho, kandi amwe mu masoko y’izo nzuzi aregeranye cyane. Iyo nkuru inagaragaza amazina y’ibihugu iyo migezi yanyuragamo, kandi ikagaragaza umutungo kamere warangwaga muri ako karere. Ku Bisirayeli ba kera ari na bo basomye iyo nkuru bwa mbere, ibivugwamo ni ibintu bari basanzwe bazi.
Ese imigani y’imihimbano n’imigani irimo amakabyankuru ni uko iba imeze? Cyangwa yo yirinda kugira icyo ivuga ku bintu abantu baba bashobora kunyomoza? Imigani y’imihimbano ibimburirwa n’amagambo agira ati “kera habayeho.” Nyamara inkuru z’amateka zo zivuga ibintu bifatika, nk’uko bimeze ku nkuru ivuga ibyabaye muri Edeni.
2. Ese koko Imana yaremye Adamu imukuye mu mukungugu, naho Eva imukura mu rubavu rwa Adamu?
Siyansi yo muri iki gihe yemeza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’ibintu bitandukanye, urugero nka idorojeni, ogisijeni na karuboni, kandi ibyo byose bikaba bishobora kuboneka mu butaka. Ariko se byagenze bite kugira ibyo bintu bihurizwe hamwe, maze bihinduke ikinyabuzima?
Abahanga mu bya siyansi benshi bavuga ko ubuzima bwibeshejeho, bugatangirira ku binyabuzima byoroheje cyane byagiye bikura buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za miriyoni, hanyuma bikavamo ibinyabuzima bihambaye. Icyakora ijambo ngo “byoroheje” rishobora kuyobya abantu, kuko ibinyabuzima byose, yewe n’ibinyabuzima bito cyane bitaboneshwa amaso bigizwe n’ingirabuzimafatizo imwe, biba bihambaye cyane. Nta kintu na kimwe kigaragaza ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka, kandi nta n’igishobora kuzabaho. Ibinyuranye n’ibyo, ibinyabuzima byose bitanga gihamya idashidikanywaho ko byahanzwe n’Umuremyi ufite ubwenge buruta kure cyane ubwacu.d—Abaroma 1:20.
Tekereza urimo wumva amajwi y’urwunge, cyangwa witegerezanya amatsiko igishushanyo cyiza cyane, cyangwa se igikoresho cy’ikoranabuhanga. Ese ubwo wavuga ko ibyo bintu byibeshejeho? Birumvikana ko bidashoboka! Nyamara umubiri w’umuntu urahambaye cyane, ni mwiza kandi ukoranywe ubuhanga, ku buryo utawugereranya n’ibintu nk’ibyo. Ubwo se uwo mubiri wari kubaho ute nta wuwuremye? Uretse n’ibyo, inkuru yo mu Ntangiriro isobanura ko mu binyabuzima byose byo ku isi, abantu ari bo bonyine baremwe mu ishusho y’Imana (Intangiriro 1:26). Birakwiriye rero kuba abantu ari bo bonyine kuri iyi si bagira icyifuzo cyo guhanga ibintu, ku buryo hari n’igihe bakora ibihangano bihambaye by’umuzika, by’ubugeni n’iby’ikoranabuhanga. Ese hari uwagombye gutangazwa n’uko Imana irema ibintu bihambaye cyane kurusha ibyo dushobora guhanga?
Naho se ku birebana no kuba Imana yararemye umugore imukuye mu rubavu rw’umugabo, ubwo koko ikigoye ni iki?e Imana yashoboraga gukoresha ubundi buryo, ariko ubwo buryo yakoresheje irema umugore bwo bwari bufite ibisobanuro byimbitse. Yashakaga ko umugabo n’umugore bashyingiranwa, bakunga ubumwe ku buryo baba nk’“umubiri umwe” (Intangiriro 2:24). Ese kuba umugabo n’umugore bashobora kuzuzanya, bakagirana ubumwe bukomeye kandi bubagirira akamaro bombi, si gihamya ikomeye igaragaza ko hariho Umuremyi wuje urukundo kandi w’umunyabwenge?
Byongeye kandi, abahanga mu birebana n’iyororoka bo muri iki gihe bemera ko abantu bose bashobora kuba barakomotse ku mugabo umwe n’umugore umwe. None se ubwo koko, birakwiriye kuvuga ko ibiri mu gitabo cy’Intangiriro bidahuje n’ukuri?
3. Igiti cy’ubumenyi n’igiti cy’ubuzima bishobora kuba bitarabayeho.
Mu by’ukuri, inkuru yo mu Ntangiriro ntiyigisha ko ibyo biti byari bifite ubushobozi bwihariye cyangwa ndengakamere. Ahubwo byari ibiti nyabiti Yehova yaremye, ariko bifite ikindi kintu bigereranya.
Ese abantu bo ntibajya bakora ibintu nk’ibyo? Urugero, iyo abantu basabwe kubaha ibendera ry’igihugu cyabo, bose basobanukirwa ko bagombye kubaha ibendera ryabo bakarifata nk’ikirango cy’igihugu, aho kurifata nk’umwenda usanzwe. Abami batandukanye na bo bagiye bakoresha inkoni y’ubwami n’ikamba nk’ikimenyetso kigaragaza ko bafite ubutware bw’ikirenga mu bwami bwabo.
None se ibyo biti byombi byagereranyaga iki? Abantu babitanzeho ibitekerezo byinshi. Ariko nubwo igisubizo cy’icyo kibazo cyoroshye, gifite ibisobanuro byimbitse. Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi cyagereranyaga uburenganzira bwihariwe n’Imana yonyine bwo kumenya icyiza n’ikibi (Yeremiya 10:23). Ntibitangaje rero kuba kurya kuri icyo giti nta burenganzira byari icyaha! Ku rundi ruhande, igiti cy’ubuzima cyagereranyaga impano y’ubuzima bw’iteka dushobora guhabwa n’Imana yonyine.—Abaroma 6:23.
4. Kuba inzoka yaravuze bigaragaza ko iyo nkuru ishobora kuba ari impimbano.
Ni iby’ukuri ko icyo kintu kivugwa mu nkuru yo mu gitabo cy’Intangiriro gishobora guteza urujijo, cyane cyane turamutse tutitaye ku bivugwa mu bindi bitabo byo muri Bibiliya. Icyakora, Ibyanditswe bigenda bisobanura iryo yobera rishishikaje.
Ni iki cyatumye iyo nzoka isa nk’aho ivuga? Hari ibindi bintu Abisirayeli ba kera bari bazi byabafashije gusobanukirwa neza kurushaho ibyo iyo nzoka yakoze. Urugero, bari bazi ko nubwo inyamaswa zitavuga, ikiremwa cy’umwuka gishobora gutuma inyamaswa isa n’aho ivuga. Nanone, Mose yanditse inkuru ivuga ibirebana na Balamu. Iyo nkuru igaragaza ko Imana yohereje umumarayika kugira ngo atume indogobe ya Balamu ivuga nk’umuntu.—Kubara 22:26-31; 2 Petero 2:15, 16.
Ese ibindi biremwa by’umwuka, hakubiyemo n’abanzi b’Imana, bishobora gukora ibitangaza? Mose yari yariboneye abatambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa bakora bimwe mu bitangaza Imana na yo yari yakoze, urugero nko guhindura inkoni ku buryo imera nk’inzoka. Nta handi ubushobozi bwo gukora ibitangaza nk’ibyo bwari guturuka, uretse ku banzi b’Imana baba mu buturo bw’imyuka.—Kuva 7:8-12.
Nanone, Mose ni we wahumekewe kugira ngo yandike igitabo cya Yobu. Icyo gitabo kitwigisha byinshi ku birebana n’umwanzi mukuru w’Imana ari we Satani, washidikanyije nkana ku budahemuka bw’abagaragu ba Yehova bose (Yobu 1:6-11; 2:4, 5). Ese Abisirayeli ba kera baba baratekereje ko Satani ari we wakoresheje inzoka muri Edeni, agatuma isa n’aho ivuga, bityo agashuka Eva ntakomeze kubera Imana indahemuka? Ibyo birashoboka.
Ese Satani ni we wavugishaga inzoka? Hashize igihe, Yesu yavuze ko Satani ari “umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Ese ntibyaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko “se w’ibinyoma” ari we wabeshye bwa mbere? Ikinyoma cya mbere kiboneka mu magambo inzoka yabwiye Eva. Inzoka yavuguruje Imana yari yahaye abantu ba mbere umuburo w’uko nibarya ku giti yari yababujije bari kuzapfa. Iyo nzoka yaravuze iti “gupfa ko ntimuzapfa” (Intangiriro 3:4). Uko bigaragara, Yesu yari azi ko Satani yakoresheje inzoka. Ibyahishuwe na Yesu akabimenyesha intumwa Yohana, bisubiza icyo kibazo kuko byita Satani ‘inzoka ya kera.’—Ibyahishuwe 1:1; 12:9.
Ese koko kwemera ko ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga cyakoresheje inzoka igasa nk’aho ari yo ivuga, byaba ari ugukabya? Nubwo abantu bafite imbaraga nke ubagereranyije n’ibiremwa by’umwuka, na bo bashobora gukoresha amayeri bakavuga batanyeganyeza imirwa ku buryo ugira ngo ikintu kibari iruhande ni cyo kivuga, kandi ntubimenye.
Gihamya yemeza kurusha izindi
Ese wowe ntiwemera ko abantu bashidikanya ku bivugwa mu nkuru yo mu Ntangiriro, nta kintu gifatika bashingiraho? Ku rundi ruhande, hari gihamya ikomeye igaragaza ko ibivugwa muri iyo nkuru byabayeho koko.
Urugero, Yesu Kristo yitwa “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyigeze abeshya cyangwa ngo agoreke ukuri mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uretse n’ibyo, yigishije ko yabayeho kera cyane mbere y’uko aza ku isi ari umuntu, kuko yari yarabanye na Se Yehova “isi itarabaho” (Yohana 17:5). Ubwo rero, igihe Imana yaremaga ibinyabuzima, Yesu yariho. Ni iyihe gihamya yatanzwe n’uwo muhamya wiringirwa kurusha abandi bose?
Yesu yavuze ko Adamu na Eva babayeho koko. Yerekeje ku ishyingiranwa ryabo igihe yasobanuraga ihame rya Yehova ryo gushakana n’umuntu umwe gusa (Matayo 19:3-6). Iyo baba batarabayeho kandi ubusitani babayemo na bwo bukaba butarabayeho, Yesu yari kuba yarashutswe cyangwa akaba ari umubeshyi, kandi ibyo byombi ntibyashoboka. Igihe icyaha cyatangiriraga mu busitani bwa Edeni, Yesu yabirebaga ari mu ijuru. Ese hari gihamya iruta iyo?
Mu by’ukuri, guhakana inkuru yo mu Ntangiriro bituma abantu batizera Yesu. Ibyo kandi bituma umuntu adashobora gusobanukirwa zimwe mu nyigisho z’ingenzi za Bibiliya ndetse n’amwe mu masezerano ahumuriza abantu kurusha ayandi. Reka tubisuzume.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina bwite ry’Imana.
b Icyo gitekerezo ntigishingiye ku Byanditswe. Bibiliya igaragaza ko imirimo yose y’Imana itunganye; kudatungana byaturutse ahandi (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5). Igihe Yehova yari amaze kurema isi, yavuze ko ibyo yaremye byose byari “byiza cyane.”—Intangiriro 1:31.
c Umwuzure watejwe n’Imana wakuyeho ibimenyetso byose byarangaga aho Edeni yahoze. Amagambo yo muri Ezekiyeli 31:18, yumvikanisha ko mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, ‘ibiti byo muri Edeni’ byari bimaze igihe kirekire bitakiriho. Ku bw’ibyo, abantu bose bashakishije aho ubusitani bwa Edeni bwahoze nyuma yaho, ntibashoboraga kuhabona.
d Reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Inkomoko y’ubuzima—Ibibazo bitanu umuntu akwiriye kwibaza (mu gifaransa), kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
e Birashishikaje kuba abahanga mu by’ubuvuzi baravumbuye ko igufwa ry’urubavu rifite ubushobozi budasanzwe bwo kwisana. Ritandukanye n’andi magufwa, kubera ko iyo akantu kameze nk’agahu karifatanya n’imikaya katangiritse, riba rishobora kongera kwisubiranya.