IGICE CYA GATANDATU
Abapfuye bari he?
Bitugendekera bite iyo dupfuye?
Kuki dupfa?
Ese gusobanukirwa uko bigenda iyo umuntu apfuye byaduhumuriza?
1-3. Ni ibihe bibazo abantu bibaza ku bihereranye n’urupfu, kandi se ni ibihe bisubizo amadini anyuranye atanga?
IBYO ni ibibazo by’ingenzi abantu bamaze imyaka myinshi bibaza. Ibisubizo byabyo bireba buri wese muri twe, aho yaba atuye hose.
2 Mu gice kibanziriza iki, twabonye uko igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo cyatwugururiye irembo rigana mu buzima bw’iteka. Nanone twabonye ko Bibiliya yahanuye ko hari igihe ‘urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Hagati aho ariko, twese turapfa nubwo dukora uko dushoboye kose ngo tubeho igihe kirekire. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “abazima bazi ko bazapfa” (Umubwiriza 9:5). Ariko kandi, ntitubura kwibaza uko bizatugendekera nidupfa.
3 Iyo dupfushije abo twakundaga, tugira agahinda. Dushobora kwibaza tuti ‘byabagendekeye bite? Ese barababara? Bashobora se kuturinda? Twe se dushobora kubafasha? Ese hari igihe tuzongera kubabona?’ Amadini yo muri iyi si asubiza ibyo bibazo mu buryo butandukanye. Hari ayigisha ko iyo wagize imyifatire myiza, iyo upfuye ujya mu ijuru, waba waragize imyifatire mibi ukajya mu muriro w’iteka. Andi yo yigisha ko iyo umuntu apfuye ajya kubana n’abakurambere be. Hari n’andi yigisha ko abapfuye bajya ikuzimu bagacirwa urubanza hanyuma bakazongera kuvuka bafite undi mubiri.
4. Ni ikihe gitekerezo amadini menshi ahurizaho ku bihereranye n’urupfu?
4 Amadini hafi ya yose, yaba aya kera cyangwa ayo muri iki gihe, ahuriza ku gitekerezo cy’uko hari igice kitugize gikomeza kubaho iyo umubiri wacu umaze gupfa. Avuga ko mu buryo runaka dukomeza kubaho iteka dufite ubushobozi bwo kubona, kumva no gutekereza. Ariko se ibyo birashoboka? Ubusanzwe, ibyumviro n’ibitekerezo byacu bikorana n’ubwonko. Kandi iyo dupfuye, ubwonko ntibukomeza gukora. Ubwo rero, ibitekerezo, ibyiyumvo n’ibyumviro byacu ntibikomeza kwikoresha mu buryo bw’amayobera. Iyo ubwonko bwahagaze na byo birahagarara.
BIGENDA BITE IYO UMUNTU APFUYE?
5, 6. Bibiliya yigisha ko bigenda bite iyo umuntu apfuye?
5 Yehova ni we waremye ubwonko, kandi azi uko bigendekera umuntu iyo apfuye. Yabisobanuye neza mu Ijambo rye Bibiliya. Ibyo yigisha kuri iyo ngingo birasobanutse neza: iyo umuntu apfuye, ntaba akiriho. Abapfuye ntibashobora kubona, kumva cyangwa gutekereza. Nta gice kitugize gikomeza kubaho iyo umubiri umaze gupfa. Ntidufiteubugingo cyangwa umwuka bidapfa.a
6 Salomo amaze kuvuga ko abazima bazi ko bazapfa, yaranditse ati “ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Yakomeje asobanura ko abapfuye badashobora gukunda cyangwa kwanga, kandi ko mu mva “nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.” (Soma mu Mubwiriza 9:5, 6, 10.) Muri Zaburi ya 146:4 na ho havuga ko iyo umuntu apfuye, ‘ibitekerezo bye bishira.’ Nta kintu na kimwe mu bitugize gikomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Ubuzima bwacu bwagereranywa n’urumuri rwa buji. Iyo urwo rumuri ruzimye, nta handi hantu ruba rugiye. Ruba ruzimye nyine.
YESU YASOBANUYE UKO BIGENDA IYO UMUNTU APFUYE
7. Yesu yagereranyije urupfu n’iki?
7 Yesu Kristo yavuze uko bigenda iyo umuntu apfuye. Igihe incuti ye Lazaro yapfaga, yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye.” Abigishwa ba Yesu batekereje ko yashakaga kuvuga ko Lazaro yari asinziriye, aruhuka kugira ngo yoroherwe. Ariko si byo Yesu yashakaga kuvuga. Yaraberuriye ati “Lazaro yarapfuye.” (Soma muri Yohana 11:11-14.) Zirikana ko Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira. Lazaro ntiyari mu ijuru cyangwa mu muriro w’ikuzimu. Ntiyari yasanze abamarayika cyangwa abakurambere be. Lazaro ntiyari kuzongera kuvuka ari undi muntu. Yari yapfuye, ameze nk’umuntu uri mu bitotsi byinshi cyane. Hari n’indi mirongo ya Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira. Urugero, igihe umwigishwa Sitefano yicishwaga amabuye, Bibiliya yavuze ko ‘yasinziriye mu rupfu’ (Ibyakozwe 7:60). Intumwa Pawulo na we yavuze ko hari abantu bo mu gihe cye bari ‘barasinziriye mu rupfu.’—1 Abakorinto 15:6.
8. Tuzi dute ko bitari mu mugambi w’Imana ko abantu bapfa?
8 Imana ntiyaremye abantu iteganya ko bazapfa, ahubwo yabaremeye kubaho iteka ku isi. Nk’uko twabibonye muri iki gitabo, Yehova yaremye umugabo n’umugore batunganye, abashyira muri paradizo nziza cyane. Yabifurizaga ibyiza gusa. Ese hari umubyeyi ufite urukundo wakwifuza ko abana be bagerwaho n’imibabaro iterwa n’iza bukuru kandi bagapfa? Birumvikana ko nta wabyifuza! Yehova yakundaga abana be kandi yifuzaga ko baba ku isi bishimye iteka ryose. Bibiliya ivuga ko Yehova “yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka” (Umubwiriza 3:11). Imana yaturemanye icyifuzo cyo kubaho iteka, kandi yateganyije uko icyo cyifuzo kizasohozwa.
IMPAMVU ABANTU BAPFA
9. Ni irihe tegeko Yehova yahaye Adamu, kandi se kuki kuryumvira bitari bigoye?
9 None se, kuki abantu bapfa? Kugira ngo tubone igisubizo, tugomba gusuzuma uko byagenze igihe ku isi hariho umugabo umwe n’umugore umwe gusa. Bibiliya igira iti “Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose kinogeye ijisho, gifite ibyokurya byiza” (Intangiriro 2:9). Icyakora hari ikintu kimwe yababujije. Yehova yabwiye Adamu ati “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:16, 17). Iryo tegeko ntiryari rigoye kuko Adamu na Eva bari bafite ibindi biti byinshi bashoboraga kurya. Ahubwo iryo tegeko ryabahaga uburyo bwihariye bwo kugaragaza ko bashimiraga uwari warabahaye ibintu byose, hakubiyemo n’ubuzima butunganye. Nanone iyo bumvira, bari kuba bagaragaje ko bubahaga ubutware bwa Se wo mu ijuru kandi ko bari bakeneye ubuyobozi bwe bwuje urukundo.
10, 11. (a) Byagenze bite ngo Adamu na Eva basuzugure Imana? (b) Kuki agasuzuguro kabo katari ako kwihanganirwa?
10 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bahisemo gusuzugura Yehova. Satani yavugiye mu nzoka, abaza Eva ati “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?” Eva yaramushubije ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”—Intangiriro 3:1-3.
11 Satani yaramubwiye ati “gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Intangiriro 3:4, 5). Satani yashakaga kwemeza Eva ko narya ku mbuto z’icyo giti cyabuzanyijwe yari kujya yihitiramo icyiza n’ikibi, agakora ibyo yishakiye. Satani yanavuze ko Yehova yari yarababeshye, ko nta ngaruka byari kubagiraho. Eva yemeye ibyo Satani yamubwiye maze asoroma kuri izo mbuto arazirya. Hanyuma yahayeho umugabo we na we arazirya. Ibyo Adamu na Eva bakoze ntibabitewe n’ubujiji kuko bari bazi neza ko bakoze ibyo Imana yababujije. Basuzuguye nkana itegeko ryari ryoroheje kandi rishyize mu gaciro. Basuzuguye Umuremyi wabo wuje urukundo. Ako gasuzuguro ntikari ako kwihanganirwa.
12. Ni uruhe rugero rudufasha kwiyumvisha uko Yehova yumvise ameze igihe Adamu na Eva bamwigomekagaho?
12 Dufate urugero: wakumva umeze ute uramutse ufite umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa witaho rwose, hanyuma akagusuzugura, ndetse akakwereka ko atigeze akubaha cyangwa agukunda? Ibyo byakubabaza cyane. Tekereza noneho ukuntu Yehova agomba kuba yarababajwe cyane no kubona Adamu na Eva bamwigomekaho.
13. Yehova yavuze ko byari kugendekera bite Adamu nyuma yo gupfa, kandi se ibyo byasobanuraga iki?
13 Nta mpamvu yari gutuma Yehova areka ngo Adamu na Eva bari bamusuzuguye bakomeze kubaho iteka. Barapfuye nk’uko yari yarabibabwiye. Adamu na Eva ntibakomeje kubaho. Ntibahindutse abazimu ngo bajye kuba ahandi hantu. Ibyo tubibwirwa n’amagambo Yehova yabwiye Adamu igihe yari amaze kumubaza impamvu yari yamusuzuguye. Imana yaramubwiye iti ‘uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira’ (Intangiriro 3:19). Imana yari yararemye Adamu imukuye mu mukungugu wo hasi (Intangiriro 2:7). Mbere y’uko Adamu aremwa, ntiyariho. Bityo rero, igihe Yehova yavugaga ko Adamu yari gusubira mu mukungugu, yashakaga kuvuga ko atari gukomeza kubaho. Adamu yari guhinduka nk’umukungugu yakuwemo, ntagire ubuzima.
14. Kuki dupfa?
14 Iyo Adamu na Eva badasuzugura Imana ngo bakore icyaha, n’ubu baba bakiriho. Ariko barapfuye kandi natwe turapfa kuko Adamu yaraze abamukomotseho bose icyaha n’urupfu. (Soma mu Baroma 5:12.) Icyo cyaha cyagereranywa n’indwara ikomeye umuntu wese avukana. Icyaha cyakururiye abantu umuvumo w’urupfu. Urupfu ni umwanzi si incuti (1 Abakorinto 15:26). Dukwiriye gushimira Yehova ko yatanze incungu yo kutuvana mu nzara z’uwo mubisha.
GUSOBANUKIRWA UKO BIGENDA IYO UMUNTU APFUYE BIFITE AKAMARO
15. Kuki kumenya ukuri ku bihereranye n’urupfu bihumuriza?
15 Ibyo Bibiliya yigisha biraduhumuriza. Nk’uko twabibonye, abapfuye ntibababara cyangwa ngo bagire agahinda. Nta mpamvu rero yo kubatinya kuko badashobora kutugirira nabi. Nta cyo dushobora kubamarira kandi na bo nta cyo batumarira. Ntidushobora kuvugana na bo, kandi na bo ntibashobora kuvugana natwe. Kumenya uko kuri bituma tudashukwa n’abayobozi b’amadini barya abantu amafaranga bababeshya ko bashobora gufasha abapfuye.
16. Inyigisho amadini menshi yigisha zirimo ibitekerezo bya nde, kandi se byagezemo bite?
16 Iyo amadini menshi asobanura uko bigenda iyo umuntu apfuye, ntahuza na Bibiliya kubera ko inyigisho zayo zirimo ibitekerezo bya Satani. Satani akoresha idini ry’ikinyoma kugira ngo atume abantu batekereza ko bazakomeza kubaho imibiri yabo imaze gupfa. Icyo ni kimwe mu binyoma byinshi Satani akoresha agamije kuyobya abantu ngo batere Yehova Imana umugongo.
17. Kuki inyigisho ivuga ko iyo abantu bapfuye bababarizwa mu muriro w’iteka isuzuguza Yehova?
17 Nk’uko twabibonye, hari amadini yigisha ko iyo umuntu yagize imyifatire mibi, iyo apfuye ajya kubabarizwa mu muriro w’iteka. Iyo nyigisho isuzuguza Imana. Imana ni urukundo kandi ntishobora kubabaza abantu ityo. (Soma muri 1 Yohana 4:8.) Uramutse wumvise ko hari umuntu wagiye guhana umwana wamusuzuguye, maze agafata udutoki twe akatuvumbika mu muriro, wakumva ko uwo muntu ari umugome ruharwa. Ntiwamwubaha, kandi ntiwakwifuza no kumureba mu maso. Nyamara Satani aba ashaka kutwumvisha ko Yehova ababariza abantu mu muriro w’iteka.
18. Ni iyihe nyigisho y’ikinyoma ituma abantu bamwe na bamwe basenga abapfuye?
18 Hari n’amadini Satani akoresha akigisha ko iyo abantu bapfuye bahinduka imyuka. Yigisha ko abazima bagomba kubaha imyuka y’abapfuye kuko ishobora kubabera incuti zikomeye, cyangwa ikababera abanzi bateye ubwoba. Hari abantu benshi bemera icyo kinyoma. Batinya abapfuye, bakabubaha kandi bakabasenga. Ariko Bibiliya yo yigisha ko abapfuye basinziriye kandi ko tugomba gusenga Imana y’ukuri yonyine, ari yo Yehova, we Muremyi wacu utwitaho.—Ibyahishuwe 4:11.
19. Kumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye bituma dusobanukirwa iyihe nyigisho yindi ya Bibiliya?
19 Kumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye, bizatuma utayobywa n’inyigisho z’ibinyoma z’amadini. Nanone bizatuma usobanukirwa izindi nyigisho za Bibiliya. Urugero, iyo usobanukiwe ko iyo umuntu apfuye atajya kuba ahandi hantu bituma isezerano ry’uko abantu bazabaho iteka muri paradizo ku isi rirushaho kugira ireme.
20. Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Umugabo w’umukiranutsi witwaga Yobu yigeze kubaza ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?” (Yobu 14:14). Ese uwapfuye ashobora kongera kuba muzima? Ibyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo biraduhumuriza cyane, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’amagambo “ubugingo” n’“umwuka,” reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Mu by’ukuri amagambo “Ubugingo” n’“umwuka” asobanura iki?”