Ni uruhe rukundo rutuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?
“Hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!”—ZAB 144:15.
1. Kuki igihe turimo kihariye?
TURI mu gihe kihariye rwose. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, Yehova arimo arakoranyiriza hamwe ‘imbaga y’abantu benshi bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.’ Abo yakoranyirije hamwe bagize “ishyanga rikomeye” ry’abantu bishimye basaga miriyoni umunani, ‘bakorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro’ (Ibyah 7:9, 15; Yes 60:22). Nta na rimwe higeze habaho abantu benshi bene ako kageni, bakunda Imana na bagenzi babo.
2. Abantu bitandukanyije n’Imana barangwa n’urukundo rumeze rute? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
2 Icyakora Bibiliya yanahanuye ko abantu bo muri iki gihe bitandukanyije n’Imana bari kurangwa n’urukundo rushingiye ku bwikunde. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “mu minsi y’imperuka . . . abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . bakunda ibinezeza aho gukunda Imana” (2 Tim 3:1-4). Urwo rukundo ruhabanye n’urukundo rwa gikristo. Urukundo rurangwa n’ubwikunde ntirutuma abantu bishima, ahubwo rutuma iyi si irangwa n’ubwikunde, hakabaho ibihe “bigoye kwihanganira.”
3. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice, kandi kuki?
3 Pawulo yari azi ko urukundo rurangwa n’ubwikunde rwari gukwira hose, kandi rugateza akaga Abakristo. Ni yo mpamvu yatugiriye inama yo ‘gutera umugongo’ abantu bose barangwa n’urwo rukundo rudakwiriye (2 Tim 3:5). Icyakora, ntidushobora kwirinda abantu bose bameze batyo. None se twakora iki ngo twirinde imyifatire yo muri iyi si kandi twihatire gushimisha Yehova Imana y’urukundo? Nimucyo dusuzume aho urukundo rw’Imana rutandukaniye n’urukundo ruvugwa muri 2 Timoteyo 3:2-4. Ibyo biri budufashe kwisuzuma, turebe uko twarushaho kugaragaza urukundo ruzatuma tunyurwa, kandi tukagira ibyishimo nyakuri.
ESE UKUNDA IMANA CYANGWA URIKUNDA?
4. Kuki kwikunda mu buryo bushyize mu gaciro atari bibi?
4 Intumwa Pawulo yaranditse ati: “abantu bazaba bikunda.” None se kwikunda ni bibi? Oya, ni ibisanzwe ko twikunda, kandi ni ngombwa ko twikunda tukiyitaho. Ni uko Yehova yaturemye. Yesu na we yaravuze ati: “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Mar 12:31). Ntidushobora gukunda mugenzi wacu niba natwe tutikunda. Nanone Ibyanditswe bigira biti: “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya” (Efe 5:28, 29). Ubwo rero tugomba kwikunda mu buryo bushyize mu gaciro.
5. Sobanura uko abantu bakabya kwikunda bameze?
5 Urukundo ruvugwa muri 2 Timoteyo 3:2, ni urukundo rudakwiriye, rurangwa n’ubwikunde. Abantu bakabya kwikunda bahora bitekerezaho ibirenze ibyo bagomba gutekereza. (Soma mu Baroma 12:3.) Bashishikazwa n’inyungu zabo gusa. Ntibita ku bandi. Iyo hari ibitagenze neza, bihutira gushyira amakosa ku bandi aho kwemera uruhare babigizemo. Abantu bikunda ntibagira ibyishimo nyakuri.
6. Gukunda Imana bitumarira iki?
6 Hari abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko igihe intumwa Pawulo yavugaga ingeso mbi zari kuranga abantu bo mu minsi y’imperuka, yahereye ku bwikunde kubera ko izindi ngeso mbi zose zituruka ku bwikunde. Icyakora urukundo Imana idushishikariza kugira, rutuma tugira imico myiza cyane. Bibiliya igaragaza ko imwe muri iyo mico ari ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata (Gal 5:22, 23). Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo” (Zab 144:15)! Yehova ni Imana igira ibyishimo kandi abagaragu be na bo barangwa n’ibyishimo. Byongeye kandi, abagaragu ba Yehova batandukanye n’abantu bikunda, bishimira guhabwa gusa aho kwitangira abandi. Abagaragu ba Yehova barishimye kubera ko bakunda gutanga.—Ibyak 20:35.
7. Ni ibihe bibazo byadufasha kwisuzuma, tukamenya niba koko dukunda Imana?
7 Twabwirwa n’iki ko dusigaye twikunda aho gukunda Imana? Reka dusuzume inama dusanga mu Bafilipi 2:3, 4, hagira hati: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.” Dushobora kwibaza tuti: “Ese nshyira iyo nama mu bikorwa? Ese koko nihatira gukora ibyo Imana ishaka? Ese nshakisha uko nafasha abandi, haba mu itorero cyangwa mu murimo wo kubwiriza?” Kwitanga si ko buri gihe byoroha. Bisaba kwigomwa. Ariko se hari ikindi kintu cyatuma tugira ibyishimo kuruta kumenya ko Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi atwemera?
8. Urukundo Abakristo bamwe bakunda Imana rwatumye bakora iki?
8 Urukundo Abakristo bamwe bakunda Imana rwatumye bareka akazi kabaheshaga amafaranga menshi, kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye. Ericka wo muri Amerika ni umuganga. Icyakora aho gushaka gutera imbere mu buvuzi, yahisemo kuba umupayiniya w’igihe cyose, kandi we n’umugabo we bakoreye umurimo wo kubwiriza mu bihugu bitandukanye. Agira ati: “Ibintu byinshi twagezeho mu gihe twakoreraga mu ifasi ikoresha urundi rurimi, hamwe n’inshuti twagiye twunguka, byaradushimishije cyane. N’ubu ndacyavura, ariko igihe cyange n’imbaraga zange mbikoresha mbere na mbere mvura abantu mu buryo bw’umwuka, kandi nita ku byo itorero rikeneye. Ibyo bimpesha ibyishimo byinshi kandi bigatuma numva nyuzwe.”
ESE WIBIKIRA UBUTUNZI MU IJURU CYANGWA NI KU ISI?
9. Kuki gukunda amafaranga bidatuma umuntu agira ibyishimo?
9 Pawulo yavuze ko abantu bari kuba “bakunda amafaranga.” Mu myaka ishize, hari umupayiniya wo muri Irilande wabwirije umuntu, amubwira ibyerekeye Imana. Uwo muntu yafashe ikofi abikamo amafaranga, akuramo inoti azereka uwo mupayiniya amwiyemeraho cyane ati: “Iyi ni yo mana yange!” Nubwo abantu batabivuga ku mugaragaro, amafaranga ni yo bagize imana yabo. Barayakunda, bagakunda n’ibintu bashobora kuyaguramo. Icyakora Bibiliya iduha umuburo ugira uti: “Ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu” (Umubw 5:10). Bene abo bantu bahora bifuza gutunga amafaranga menshi, bakayashakisha nk’abayataye, bigatuma bikururira “imibabaro myinshi.”—1 Tim 6:9, 10.
10. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ubukire n’ubukene?
10 Birumvikana ko twese dukenera amafaranga. Amafaranga ni uburinzi (Umubw 7:12). Ariko se umuntu ashobora kwishima afite gusa amafaranga yo kugura ibintu by’ibanze akenera? Cyane rwose! (Soma mu Mubwiriza 5:12.) Umwanditsi wa Bibiliya witwaga Aguri mwene Yake, yaranditse ati: “Ntumpe ubukene cyangwa ubukire. Undeke nirire ibyokurya nategekewe.” Dushobora guhita twiyumvisha impamvu atifuzaga kuba mu bukene bukabije. Nk’uko yakomeje abisobanura, ntiyifuzaga kwiba kugira ngo adatukisha Imana. Ariko se kuki atifuzaga kuba umukire? Yaranditse ati: “kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: ‘Yehova ni nde’” (Imig 30:8, 9)? Nawe ushobora kuba uzi abantu biringira ubutunzi bwabo aho kwiringira Imana.
11. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana n’amafaranga?
11 Abantu bakunda amafaranga ntibashobora gushimisha Imana. Yesu yaravuze ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Mbere y’uko avuga ayo magambo, yari yabanje kuvuga ati: “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe.”—Mat 6:19, 20, 24.
12. Koroshya ubuzima bidufasha bite gukorera Imana? Tanga urugero.
12 Hari abagaragu ba Yehova benshi bihatira koroshya ubuzima. Ibyo bituma babona igihe gihagije cyo gukorera Yehova kandi bakarushaho kugira ibyishimo. Jack uba muri Amerika yagurishije inzu ye nini n’isosiyete ye y’ubucuruzi, kugira ngo abone uko akorana n’umugore we umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati: “Guhara inzu yacu nziza n’ikibanza cyari mu giturage byaratugoye. Ariko nari maze imyaka myinshi ntaha mfite umushiha bitewe n’ibibazo nagiriye ku kazi. Umugore wange yari umupayiniya w’igihe cyose kandi yahoraga yishimye. Yakundaga kuvuga ati: ‘Mfite umukoresha mwiza kuruta abandi!’ Ubu twembi dukorera uwo mukoresha, ari we Yehova, kubera ko nange nsigaye ndi umupayiniya.”
13. Twakwisuzuma dute kugira ngo tumenye niba tutaratwawe n’amafaranga?
13 Tugomba kwisuzuma tutibereye kugira ngo tumenye niba tutaratwawe n’amafaranga. Dushobora kwibaza tuti: “Ese koko nemera ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’amafaranga, kandi nkabaho mu buryo buhuje na byo? Ese gushaka amafaranga ni byo nshyira imbere? Ese nkunda ubutunzi kuruta uko nkunda Yehova n’abantu? Ese nizera ko Yehova azampa ibyo nkeneye?” Dushobora kwiringira tudashidikanya ko atazigera atenguha abamwiringira.—Mat 6:33.
ESE DUKUNDA YEHOVA CYANGWA DUKUNDA IBINEZEZA?
14. Twagombye kubona dute ibinezeza?
14 Bibiliya yahanuye ko abantu benshi muri iki gihe bari kuba “bakunda ibinezeza.” Nk’uko kwikunda mu buryo bushyize mu gaciro no kugira amafaranga atari bibi, no kwinezeza mu rugero si bibi. Yehova ntadusaba kubaho twibabaza, ngo twiyime ibintu bishobora kudushimisha. Bibiliya ibwira abagaragu b’Imana b’indahemuka iti: “Genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza.”—Umubw 9:7.
15. ‘Gukunda ibinezeza’ bivugwa muri 2 Timoteyo 3:4, bisobanura iki?
15 Mu rwandiko rwa kabiri rwandikiwe Timoteyo 3:4, havuga ko abantu bari kuba bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. Zirikana ko uwo murongo utavuga ko abo bantu bari kuba bakunda ibinezeza kuruta uko bakunda Imana, nk’aho bari kuba bagikunda Imana mu rugero runaka. Ahubwo uvuga ko bari kuba bakunda ibinezeza “aho gukunda Imana.” Hari umuhanga wanditse ati: “Uwo murongo ntuvuga ko bakunda Imana mu rugero runaka. Ahubwo usobanura ko badakunda Imana na gato.” Uwo ni umuburo ukomeye ku bantu bakabya gukunda ibinezeza! Nanone Bibiliya ivuga ko abantu “bakunda ibinezeza” baba ‘baratwawe n’ibinezeza byo muri ubu buzima.’—Luka 8:14.
16, 17. Ni uruhe rugero Yesu yatanze ku birebana n’ibinezeza?
16 Yesu yatweretse uko twashyira mu gaciro mu birebana no kwinezeza. Yatashye “ubukwe” ajya no mu bindi ‘birori bikomeye’ (Yoh 2:1-10; Luka 5:29). Igihe yari yatashye ubukwe, yakoze igitangaza ahindura amazi divayi, kuko yari yabashiranye. Ikindi gihe, yamaganye abantu bakabyaga gukiranuka, bamunenze ko yaryaga kandi akanywa.—Luka 7:33-36.
17 Icyakora Yesu ntiyiberaga mu binezeza gusa. Yashyiraga Yehova mu mwanya wa mbere kandi agahora aharanira gufasha abandi. Yemeye gupfa urupfu rubabaje kugira ngo abantu benshi bazabone ubuzima. Yesu yabwiye abari kuzamukurikira ati: “Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije.”—Mat 5:11, 12.
18. Ni ibihe bibazo byadufasha kwisuzuma tukamenya niba tutaratwawe n’ibinezeza?
18 Ni iki cyadufasha kumenya niba twaratwawe n’ibinezeza? Byaba byiza twibajije tuti: “Ese mbona ko ibinezeza ari byo bifite agaciro kuruta amateraniro n’umurimo wo kubwiriza? Ese nishimira kugira ibyo nigomwa kugira ngo nkorere Imana? Ese iyo mpitamo imyidagaduro, ntekereza uko Yehova ayibona?” Niba koko dukunda Imana, ntituzirinda gusa ibintu tuzi ko bidashimisha Imana, ahubwo tuzirinda n’ibyo dutekereza ko bishobora kutayishimisha.—Soma muri Matayo 22:37, 38.
UKO TWABONA IBYISHIMO
19. Ni ba nde badashobora kugira ibyishimo nyakuri?
19 Isi ya Satani imaze imyaka 6.000 ibabaza abantu, ariko iri hafi kuvaho. Yuzuyemo abantu bakabya kwikunda, kandi bagakunda amafaranga n’ibinezeza. Hari abantu bahora batekereza inyungu zabo gusa kandi bagashyira ibyo bifuza mu mwanya wa mbere. Bene abo bantu ntibashobora kwishima. Icyakora, Bibiliya yo igira iti: “Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi, akiringira Yehova Imana ye.”—Zab 146:5.
20. Gukunda Imana byagufashije bite kugira ibyishimo?
20 Abagaragu ba Yehova baramukunda cyane, kandi bakomeza kwiyongera buri mwaka. Ibyo bigaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka, kandi ko vuba aha buzazanira abantu imigisha myinshi tudashobora kwiyumvisha. Abantu bakora ibyo Imana ishaka kandi bakaba bazi ko bashimisha Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ni bo bagira ibyishimo nyakuri. Abakunda Yehova bazishima iteka ryose! Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ingeso ziranga abantu barangwa n’ubwikunde, turebe ukuntu zitandukanye n’imico iranga abagaragu ba Yehova.