Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Yari azi ko ibintu bibi bibera ku isi bitari bihuje n’ibyo Imana ishaka kandi ko Ubwami bwayo ari bwo bwonyine bwashoboraga gukemura ibibazo byose biri ku isi. None se ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
IBINTU UBWAMI BW’IMANA BWAMAZE GUKORA
Mu ngingo ibanza twasuzumye ibimenyetso Yesu yatanze. Ibyo bimenyetso byagaragaje neza ko Ubwami bw’Imana bwashyizweho mu ijuru kandi ko Yesu ari Umwami wabwo.
Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yari kuba amaze kuba Umwami, yari kwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru. Ubu bakorera hano ku isi, ni yo mpamvu ibintu byarushijeho kuzamba kuva mu mwaka wa 1914.—Ibyahishuwe 12:7, 9.
Nubwo ku isi ibintu birushaho kuba bibi, hari icyo Yesu Umwami w’Ubwami bw’Imana yakoze kugira ngo afashe abantu. Nk’uko yari yarabihanuye yashyizeho gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya bituma bamenya amahame y’Imana kandi bayashyira mu bikorwa mu mibereho yabo ya buri munsi (Yesaya 2:2-4). Abantu babarirwa muri za miriyoni bamenye uko bashyira mu gaciro ku bijyanye n’akazi, bagira imibereho ishimishije mu muryango kandi bamenya uko bakwirinda kuba imbata z’ubutunzi. Ibyo bibagirira akamaro muri iki gihe kandi bigatuma buzuza ibisabwa abakwiriye kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana.
NI IKI UBWAMI BW’IMANA BUZAKORA?
Nubwo Yesu yatangiye gutegekera mu ijuru, ubutegetsi bw’abantu buracyategeka isi. Icyakora Imana yahaye Yesu ububasha bwo ‘gutegeka hagati y’abanzi be’ (Zaburi 110:2). Vuba aha Yesu azarimbura abamurwanya bose maze arokore abantu bose bumvira Imana.
Icyo gihe Ubwami bw’Imana buzakora ibintu bikurikira:
Buzarimbura idini ry’ikinyoma. Amadini yigishije abantu ibinyoma ku byerekeye Imana kandi akabakandamiza, azavaho. Bibiliya igereranya ayo madini y’ikinyoma n’indaya. Irimbuka ry’ayo madini rizatungura benshi.—Ibyahishuwe 17:15, 16.
Buzavanaho ubutegetsi bw’abantu. Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu.—Ibyahishuwe 19:15, 17, 18.
Buzakuraho abantu babi. None se bizagendekera bite abantu banze kumvira Imana bagakomeza gukora ibibi? Mu Migani 2:22 havuga ko “ababi bazakurwa mu isi.”
Buzarimbura Satani n’abadayimoni be. Satani n’abadayimoni be ‘ntibazongera kuyobya amahanga.’—Ibyahishuwe 20:3, 10.
None se ibi bintu tumaze kuvuga bizamarira iki abayoboke b’Ubwami bw’Imana?
IBINTU UBWAMI BW’IMANA BUZAKORERA ABANTU
Yesu ni Umwami utegekera mu ijuru. Ubwo rero afite ubushobozi bwo gukora ibyiza kurusha undi mutegetsi w’isi uwo ari we wese. Azafatanya gutegeka n’abantu 144.000, bavanywe mu isi. (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3). Azagenzura ko ibyo Imana ishaka bikorwa hano ku isi. None se ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera abazaba batuye ku isi?
Buzakuraho indwara n’urupfu. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye,’” kandi “urupfu ntiruzabaho ukundi.”—Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:4.
Buzazana amahoro nyakuri n’umutekano. “Abana bawe bazagira amahoro menshi,” kandi “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Yesaya 54:13; Mika 4:4.
Buzaha abantu akazi gashimishije. “Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo. Ntibazaruhira ubusa.”—Yesaya 65:22, 23.
Buzakemura ikibazo k’ibidukikije. “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.
Buzigisha abantu icyo bakora kugira ngo bazabeho iteka ryose. “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Imana yifuza ko wazabona iyo migisha (Yesaya 48:18). Mu gice gikurikira, uzamenya icyo wakora uhereye ubu kugira ngo uzabone iyo migisha uhishiwe mu gihe kizaza.