IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Yesaya 40:31—“Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga”
“Ariko abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga. Bazatumbagira bagurukisha amababa nka kagoma. Baziruka be gucogora, kandi bazagenda be kunanirwa.”—Yesaya 40:31, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”—Yesaya 40:31, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo muri Yesaya 40:31 usobanura
Yehovaa yizeza abamukorera ko azabaha imbaraga bakeneye kugira ngo bihanganire ingorane bahura na zo cyangwa bazitsinde.
“Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga.” Abantu biringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kubafasha kandi ko abyifuza, azabafasha nta kabuza (Imigani 3:5, 6). Uburyo bumwe Yehova akoresha aduha imbaraga, ni umwuka we wera ni ukuvuga imbaraga akoresha.—Luka 11:13.
“Bazatumbagira bagurukisha amababa nka kagoma.” Iyi mvugo y’ikigereranyo yerekana ukuntu imbaraga Imana itanga zifasha umuntu. Kagoma yisunga umwuka ushyushye uzamuka maze igatumbagira mu kirere, ikagera kure idakoresheje imbaraga nyinshi. Iyo imaze kumva aho umwuka ushyushye uherereye irambura amababa yayo, maze ikareka wa mwuka ukayizamura hejuru cyane mu kirere. Uko umuyaga ugenda utwara kagoma bituma ishobora kumara igihe kirekire mu kirere kandi ntinanirwe kuko iba idakoresha imbaraga nyinshi.
“Baziruka be gucogora.” Ibibazo duhura na byo bishobora gutuma twumva tunaniwe kandi twihebye, ariko imbaraga Imana iduha zituma tubyihanganira. Izo mbaraga zituma dukomera, tugakora ibyiza nubwo twaba duhura n’ingorane zikomeye. Intumwa Pawulo na yo yahanganye n’ibitotezo bikomeye, yaravuze iti: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.
Impamvu umurongo wo muri Yesaya 40:31 wanditswe
Imana yahumekeye umuhanuzi Yesaya mu kinyejana cya munani M.Y maze yandika amagambo yo muri uwo murongo. Nubwo aya magambo areba abagaragu b’Imana muri rusange, Yehova yayabwiraga by’umwihariko Abayahudi bari bamaze imyaka 70 barajyanywe mu bunyage i Babuloni, agira ngo abahumurize. Igihe bagarukaga mu gihugu cyabo, biboneye isohozwa ry’ayo magambo (Yesaya 40:1-3). Imana yabahaye imbaraga kugira ngo bakore urugendo rurerure kandi rugoyeb igihe bavaga i Babuloni basubira i Yerusalemu mu mwaka wa 537 M.Y.—Yesaya 40:29.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.
b Urugendo Abayahudi bakoze bagaruka rwanganaga n’ibirometero 1 600.