IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Yohana 16:33—“Isi narayitsinze”
“Nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri jye. Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.”—Yohana 16:33, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.”—Yohana 16:33, Bibiliya Ntagatifu.
Icyo umurongo wo muri Yohana 16:33 usobanura
Yesu yavuze ayo magambo kugira ngo yizeze abigishwa be ko na bo bashobora gushimisha Imana n’ubwo barwanywa cyangwa bagahura n’ibigeragezo.
“Nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri jye. a” Amahoro avugwa muri ayo magambo si amahoro umuntu agira igihe nta bibazo afite. Ahubwo ni amahoro yo mu mutima no mu bwenge. Tugira ayo mahoro “binyuze kuri” Yesu, we wadusezeranyije ko azatwoherereza umwuka wera. Uwo mufasha yari gutuma abigishwa ba Yesu babasha guhangana n’ibibazo byose bahura na byo.—Yohana 14:16, 26, 27.
“Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere!” Yesu yavuze ko abigishwa be bari guhura n’ibigerageza, urugero nk’akarengane n’ibitotezo (Matayo 24:9; 2 Timoteyo 3:12). Icyakora bari bafite impamvu zo ‘gukomera’ cyangwa kumva ‘bahumurijwe.’—Yohana 16:33, Bibiliya Yera.
“Nanesheje isi.” Ijambo “isi” ryakoreshejwe hano ryerekeza ku muryango w’abantu babi, bitandukanyije n’Imana.b Muri 1 Yohana 5:19 hagira hati: “Isi yose iri mu maboko y’umubi,” cyangwa Satani. Ubwo rero abantu b’“isi,” batekereza kandi bagakora ibinyuranye n’ibintu Imana idusaba.—1 Yohana 2:15-17.
Satani n’isi ye bagerageje gutuma Yesu adakora ibyo Imana ishaka, urugero baramurwanyije igihe yigishaga abandi ibyerekeye Imana n’uko yari gutanga ubuzima bwe butunganye ngo bube inshungu (Matayo 20:28; Luka 4:13; Yohana 18:37). Icyakora Yesu ntiyemeye ko isi ihindura imitekerereze ye cyangwa ngo imutandukanye n’Imana. Yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye. Bityo rero, Yesu yashoboraga kuvuga ko yanesheje isi na Satani, ‘umutware wa yo,’ kandi ko “nta bubasha” yari amufiteho.—Yohana 14:30.
Yesu yakoresheje ibyamubayeho yereka abigishwa be ko bashobora gukomeza kubera Imana indahemuka ndetse n’iyo ubudahemuka bwabo bwageragezwa. Ni nk’aho Yesu yavugaga ati: “Niba naranesheje isi namwe mwabishobora.”
Impamvu amagambo yo muri Yohana 16:33 yanditswe
Yesu yavuze ayo magambo mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Kubera ko yari azi ko ari hafi gupfa yafashe akanya ko guha intumwa ze z’indahemuka inama za nyuma. Igihe yabagiraga izo nama hari n’ibintu yababwiye adaciye ku ruhande bagombaga gutekerezaho, yababwiye ko batari kongera kumubona, kandi ko bari kuzatotezwa ndetse bakanicwa (Yohana 15:20; 16:2, 10). Ibyo bintu byari biteye ubwoba, ni yo mpamvu yashoje ababwira amagambo ari muri Yohana 16:33, kugira ngo abakomeze kandi abatere inkunga.
Ayo magambo Yesu yavuze, ashobora gutera inkunga abigishwa be no muri iki gihe. Abakristo bose bashobora gukomeza kubera Imana indahemuka nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “binyuze kuri jye” nanone rishobora guhindurwa ngo “bunze ubumwe na nge.” Rikubiyemo igitekerezo cy’uko abigishwa ba Yesu bashobora kugira amahoro ari uko bakomeje kunga ubumwe na we.
b Ijambo “Isi” nanone rikoreshwa muri Yohana 15:19 no muri 2 Petero 2:5.