IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Abaroma 15:13—“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro”
“Imana itanga ibyiringiro ibuzuzemo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwanyu, kugira ngo mugire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.”—Abaroma 15:13, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.”—Abaroma 15:13, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo mu Baroma 15:13 usobanura
Intumwa Pawulo yakoresheje aya magambo yifuriza Abakristo bagenzi be ko Imana yabaha “ibyishimo n’amahoro.” Iyi mico yombi ni myiza kandi ifite aho ihuriye n’ibyiringiro Imana itanga hamwe n’umwuka wera.
Ibyiringiro Imana itanga tubimenya ari uko twize Ijambo ryayo Bibiliya. Dukurikije ibivugwa mu murongo wo mu Baroma 15:4, hagira hati: “Ibintu byose byanditswe kera [muri Bibiliya] byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.” Bibiliya iduhishurira isezerano Imana itanga ry’uko izakemura ibibazo bituma abantu babaho nta byiringiro bafite muri iki gihe. Urugero, izakuraho ubukene, akarengane, uburwayi n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4). Imana izakoresha Yesu Kristo maze isohoze ayo masezerano yose. Ni yo mpamvu dufite ibyiringiro by’ejo hazaza.—Abaroma 15:12.
Nitwizera Imana ni bwo ‘tuzagira ibyiringiro bisaze,’ cyangwa ‘turusheho kwiringira,’ ibyo Imana yasezeranyije. Uko tuzagenda turushaho kwiga ibiyerekeye, ni ko tuzarushaho kuyigirira ikizere kuko ari iyo kwiringirwa (Yesaya 46:10; Tito 1:2). Twishimira ibyiringiro bidashidikanywaho Imana itanga, kandi ibyo byiringiro bituma umuntu agira ibyishimo n’amahoro nubwo yaba ahanganye n’ingorane.—Abaroma 12:12.
Nanone amahoro, ibyishimo n’ibyiringiro byose bifite aho bihuriye n’umwuka wera, wo mbaraga z’Imana.a Imana ikoresha umwuka wayo mu gusohoza amasezerano yayo kandi ibyo bitanga ibyiringiro. Uwo mwuka nanone utuma abantu bagira imico myiza, urugero nk’ibyishimo n’amahoro.—Abagalatiya 5:22.
Impamvu umurongo wo mu Baroma 15:13 wanditswe
Ubusanzwe igitabo cy’Abaroma ni ibaruwa Pawulo yandikiye Abakristo babaga mu mugi wa Roma. Bamwe muri abo bari Abayahudi abandi atari bo. Pawulo yabateye inkunga gukomeza gukora uko bashoboye kose, bakunga ubumwe mu bitekerezo no mu bikorwa nubwo bari barakuriye mu duce dutandukanye no mu mico itandukanye.
Pawulo yibukije Abakristo b’i Roma ko hari hashize imyaka myinshi Imana ivuze ko hari igihe abantu bo mu mahanga yose bari kunga ubumwe kandi bakayisenga bafatanyije. Kugira ngo Pawulo abafashe kubyumva neza yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe by’Igiheburayob inshuro enye (Abaroma 15:9-12). Icyo yashakaga kuvuga ni iki: Umurimo Yesu yakoze uzagirira akamaro abantu bo mu mahanga yose n’Abayahudi. Baba Abayahudi cyangwa abatari Abayahudi bose bashobora kugira ibyiringiro bimwe bituruka ku Imana. Ubwo rero abagize itorero ry’i Roma, aho baba barakuriye hose, bagombaga ‘kwakirana,’ bisobanura ko buri wese yagombaga guha ikaze mugenzi we kandi akamugaragariza ineza.—Abaroma 15:7.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Umwuka wera ni iki?”
b Rimwe na rimwe Ibyanditswe by’Igiheburayo babyita Isezerano rya Kera.