Igice cya 8
Ni Kuki Imana Yaretse Ububi Bubaho Kugeza no muli Iki Gihe Cyacu?
1. Ni iyihe mibabaro yageze ku bantu kubera ububi?
MULI historia yose y’abantu, habayeho ububi bwinshi. Kugeza no muli lki gihe, ahantu hose hali ubwicanyi, kwica amategeko, urwangano n’ingeso mbi. Ikibabaje, nuko akenshi abantu b’imitima itunganye kandi bataliho urubanza ali bo bababazwa n’ibikorwa bibi by’ abandi. Bababazwa n’urugomo, wenda bakabura amazu yabo, abo bakunda, cyangwa ndetse n’ubuzima bwabo ubwabwo. Nubwo kandi wowe ubwawe waba utaragerwaho n’ibyo, wenda wigeze kubabara mu mutima wawe kubera akarengane, ubugira nabi, amahugu cyangwa kubeshywa n’ abantu.
2. Impamvu zatumye Imana yararetse ububi bubaho zifitanye isano n’ibibazo byazamuwe ryali?
2 Kuki Imana yaretse ububi nk’ubwo bubaho kugeza no muli iki gihe cyacu? Haliho impamvu nyinshi, aliko kugira ngo tuzisobanukirwe neza, tugomba gusuzuma ibibazo byazamuwe igihe cy’ukugoma kwa mbere. Nta gushidikanya ko waba warasomye igitekerezo cy’uko kugoma muli Biblia, mu gice cya gatatu cy’Itangiriro. Turebe noneho ubusobanuro bwuzuye bw’ibyo byabayeho.
3. Vuga mu magambo make ibyabayeho igihe umuntu yagwaga mu cyaha.
3 Mu magambo make, dore uko byagenze: Yehova yamenyesheje umuntu yuko ubuzima bwe bushingiye ku kumvira Umuremyi we, kandi ko kutumvira byali kuzamutera urupfu. (Itangiriro 2:17) Umwanzi w’Imana yavuguruje iyo mvugo yeruye. Satani abwira umugore w’Adamu yuko we n’umugabo we bashoboraga kwanga kumvira kandi ntibibazanire igihano. Ababwira, ngo: “Gupfa ntimuzapfa,” yemeza ndetse yuko kutumvira byali kunguruza imibereho yabo, bikababumbura amaso, ku buryo bali kumera “nk’Imana, bakameny’icyiza n’ikibi.” (Itangiriro 3:4, 5) Ni iki cyali gikubiye muli iki gikorwa cy’ukugoma cyakozwe na Satani?
IBIBAZO BYAGIRIWE IMPAKA
4. Vuga bimwe mu bibazo byazamuwe no kugoma kwa Satani.
4 Ibibazo byinshi by’ingenzi cyane byazamuwe n’uko kugoma. Icya mbere, Satani yagishije impaka iby’ukuli kw’Imana. Mu by’ukuli, ni ukuvuga ko yise Imana umunyabinyoma, kandi ku kibazo cyerekeye ubuzima n’urupfu. Icya kabili, yahakanye iby’uko umuntu yakwisunga Umuremyi we kugira ngo agire imibereho irambye kandi y’ibyishimo. Yemeza yuko ali ubuzima bw’umuntu cyangwa ububasha bwo guhirwa mu byo atwara bidashingiye ku kumvira kwe kuli Yehova. Ashinga yemeza ko umuntu ashobora gukora atagombye kwisunga Umuremyi we kandi akaba nk’Imana, yihitiramo ubwe ikili ukuli n’ikili ikinyoma, ikili cyiza n’ikili kibi. Icya gatatu, mu kuvuguruza itegeko Imana yatanze, mu by’ukuli Satani yemeje yuko Imana itegeka nabi kandi itita ku bigirira umumaro ibiremwa byayo. Ubwo rero, Satani yateye gushidikanya iby’uburenganzira bw’Imana bwo gutegeka.
5. Nk’uko byerekanwa mu gitabo cya Yobu, ni ikihe kibazo kindi cyazamuwe na Satani?
5 Aliko, kugoma kwa Satani kwazamuye ikindi kibazo cy’ingenzi cyane, nk’uko byerekanywe nyuma muli Biblia mu gitabo cya Yobu, mu gice cya 1 n’icya 2. Aho hatwereka yuko, ku byerekeye umuntu witwa Yobu, Satani yateye gushidikanya iby’ukwizerwa kw’ibiremwa byose kuli Yehova Imana. Mu yandi magambo, Satani yavuze yemeza ko abakorera Imana batabiterwa nuko bayikunda yo hamwe n’ubutegetsi bwayo bukiranuka, ahubwo ali ukubera inyungu baboneramo, nk’imigisha yo ku by’umubili Imana ibaha. Avuga ko, izo nyungu zitabayeho, nibwo n’umuntu nka Yobu yakwihakana Imana. (Yobu 1:6-11; 2:4, 5) Ni koko, kugoma kwa Satani muli Edeni kwateye gushidikanya iby’ukwizerwa kw’ibiremwa byose by’Imana mw’ijuru no mw’isi. Biramutse bigeragejwe, mbese byakwerekana ko bikunda se wo mw’ijuru kandi ko byishimira ubutegetsi bwe kurusha ubundi butegetsi ubwo ali bwo bwose?
UKO IMANA ISUBIZA IBIBAZO BYAGIRIWE IMPAKA
6. Mbese Satani yashidikanije imbaraga z’Imana? Ubwo rero, ikibazo cyagombaga gusubizwa cyali ikibazo bwoko ki?
6 Aliko kandi, icyo dukwiliye kwitaho nuko Satani atahakanye imbaraga z’Imana. Ntiyashotoye Yehova ngo akoreshe imbaraga ze kumulimbura kuko ali umugome. Ahubwo, yateye gushidikanya iby’uburenganzira bw’Imana bwo gutegeka, kandi n’iby’ugukiranuka k’uburyo itegeka. Ikindi kandi, yateye gushidikanya iby’ukwizerwa kw’ibiremwa by’Imana. Ikibazo rero cyagombaga gusubizwa cyali icyerekeye ubwiza n’ububi.
7. Tanga urugero rwerekana uko ikibazo cy’ingenzi cyane nk’icyo cyerekeye ubwiza n’ububi gishobora gusubizwa.
7 Mu rugero rulinganiye, ibinyoma Satani yareze Imana bishobora kugereranywa n’urugero rwa kimuntu. Turebe nk’umukuru umwe w’umuryango munini ashinjwe ibinyoma n’umuturanyi we ngo ayobora nabi abo mu muryango we. Tuvuge ko uwo muturanyi yakwemeza yuko abagize uwo muryango we badakunda rwose se kandi ko bagumana nawe kugira ngo bibonere ibyokurya gusa n’ibindi bintu by’umubili abaha. Uwo se w’Umuryango yashobora ate gusubiza ibyo birego? Gukoresha iby’ imbaraga kuli uwo muntu umurega ntibyaba ali igisubizo gishimishije. Ahubwo, ibyo byagaragaza neza yuko bya birego byali iby’ukuli. Aliko, mbega ukuntu byaba ali igisubizo cyiza cyane aretse abana be bamubera abahamya, bakemeza ko se ali umukuru w’umuryango ukiranuka kandi ugira urukundo, kandi yuko bishimira kubana nawe kubera ko bamukunda! Gukiranuka kwe kwaba kugaragajwe rwose.—Imigani 27:11; Yesaya 43:10.
8. Imana yerekanye iki, ubwo yarekaga habaho igihe gihagije kugira ngo icyo kibazo kizasubizwe nta mpaka zindi zisigaye mu gihe kizaza?
8 Uru rugero rwerekana mu buryo runaka uko Imana yabigenje. Yaretse kandi habaho igihe gihagije, ubu ni nk’imyaka igeze ku 6.000, kugira ngo icyo kibazo kizasubizwe nta mpaka zisigaye. lcyatumye yihangana iki gihe cyose, si ukugira ngo ibiremwa bye “byizerwa bibone uko byerekana ko biyikunda yo n’ubutegetsi bwayo gusa, ahubwo kandi kugira ngo igaragaze yuko ubundi buryo bwose bw’ubutegetsi ali nta kindi bwagira atali ingaruka mbi gusa (Imigani 1:30-33; Yesaya 59:4, 8. Mu kugomera Yehova Imana, Satani yigize ubwe umutware urwanya Imana. Kandi mu gukulikiza inama za Satani, abantu babili ba mbere berekanye ko batisunga ubutegetsi bwa Yehova kandi bishyira mu butware bwa Satani. (Itangiriro 3:6; Abaroma 6:16) Imana rero yaretse Satani n’abantu kugira ngo bagere ku rugero rwuzuye rw’umuhati wabo mu gukora no mu gutegeka mu buryo butisunga Umuremyi wabo, ngo igaragaze ko badashobora rwose gushyiraho ubutegetsi bwiza bushobora kuzanira abantu bose ibyiza nyakuli, mu buryo budasubirwaho mu gihe kizaza. Muli icyo gihe kandi, Yehova ategeka abatuye mw’isi bose bamukunda kwamamaza izina rye n’imigambi ye, kugira ngo abakunda bagakulikiza ibyiza bahugurwe.
9. Imana yabwiye iki Farao wo mw’Egiputa kijya guhura n’ibyerekeye Satani Umwanzi?
9 Uko bimeze ni nk’uko byali mu gihe cya Farao wo mw’Egiputa, wali umeze kimwe na Satani, arwanya Yehova Imana. Yehova yaramubwiye, ati: “None mba ndambuy’uEuboko kwanjye, nkaguterana mugiga n’ abantu bawe, ukarimburwa mw’isi: ariko n’ukur’iyi ni yo mpamv’itumye nguhagarika, n’ukugira ngo nkwerek’imbaraga zanjye, kandi ngw’izina ryanjye ryamamare mw’isi yose.”—Kuva 19:15, 16.
INGARUKA YAGARAGAJE IKI?
10. Satani yakoresheje ate, mw’ijuru no mw’isi, igihe yahawe n’Imana?
10 Biblia yerekana ko Satani yakoresheje icyo gihe ashinga umuteguro wo mw’ijuru no kw’isi abereye umutware. Ubunini bw’ubutware afite kw’isi buragaragara iyo dutekereje yuko yashatse guha Yesu ubwami bwose bwo mw’isi kugira ngo abe yamuramya (Matayo 4:8, 9) Niyo mpamvu Satani yitwa ’’umutware w’ab’iyi si.” (Yohana 16:11. Ibi byazaniye iki abantu, kandi ni iki cyabaye ingaruka abantu bagize kubera kutisunga Imana n’ubutegetsi bwayo?
11. Kutisunga Imana n’ubutegetsi bwayo byagize ingaruka zihe ziteye agahinda ku bantu?
11 Historia itanga ubuhamya bw’uko bitigeze bizanira abantu amahoro, umunezero n’ubuzima bw’iteka Byazanye ibinyuranye n’ibyo mu myaka ibihumbi n’ibihumbi y’ukubaho kwe, umuntu yagezweho n’ubulibwe, imibabaro n’urupfu. Ibyanditswe bya Historia n’imimerere y’ibintu iteye ubwoba ili mw’isi muli iki gihe ni icyemezo cy’uko abantu batahiriwe mu gutegeka kwabo batisunga Imana. Bagerageje uburyo bwose bwo gutegeka, aliko ntibarakagera ku mudendezo n’umunezero birambye. Ni iby’ukuli ko bageze ku majyambere mu byerekeye iby’umubili. Aliko se, mu by’ukuli ni amajyambere mu gihe abantu bohereza za fize ku kwezi, kandi badashobora kubana mu mahoro kw’isi? Bibamariye iki kubaka amazu alimo ibikoresho bya ngombwa byose, niba imiryango iyatuyemo itandukanijwe n’ubutane no kwica amategeko? Mbese, intambara n’urugomo rwo mu muhanda, kwangiza ubuzima n’ibintu biterwa no kwica amategeko kwiyongera ni ibintu byo kwiratana? Nyamara ngiyo ingaruka y’ubutegetsi butita ku Mana. Mu by’ukuli, “umunt’agir’ububasha ku wundi, bgo kumugirira nabi,” nk’uko mu Mubgiriza 8:9 havuga.
12. (a) Umunyamakuru umwe ukomeye yavuze iki ku byerekeye impamvu itera ibyago mw’isi? (b) Dukulikije umuhanuzl Yeremia, mbese umuntu ashobora kwiyobora ubwe wenyine?
12 Ubwo rero, kuba Imana yararetse ububi bubaho igihe kirekire, byagaragaje, mu buryo budasubirwaho, ko umuhati w’abantu wo gutegeka “mu kigwi” cy’Imana ali uw’ubusa. (Zaburi (127:1) Umunyamakuru ukomeye yaranditse, ati: “Uko tugenda dushaka impamvu yindi, niko tugenda dusanga ko umuntu ali we utera ibyago mw’isi. Intege nke zacu za mbere nuko tutaramenya gusubiza neza ikibazo cy’uko dukwiliye kwitegeka.”a Yeremia, umwanditsi wa Biblia wayobowe n’umwuka w’Imana, yanditse ibihuje n’ibyo, ati: “[Yehova], nzi kw’inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ugenda kwitunganiriz’intambge ze. [Yehova], umpane.”—Yeremia 10:23, 24; reba n’Imigani 16:25.
13. Ubwo Satani yagaragaye ko ali udakwiliye mu gutegeka, ubu Imana ifite uburenganzira bwo kuba yakora iki?
13 Ubuyobozi Satani yakoresheje mu bintu byo mw’isi byazanye kutagira ubumwe, ubugira nabi n’urupfu. Yategekesheje ubuhendanyi, imbaraga no kwikunda. Yagaragaje yuko ali udakwiliye mu gutegegeka icyo ali cyo cyose. Ubu rero, Yehova afite rwose uburenganzira bwo kulimbura uwo mugome wacishijwe bugufi, hamwe n’abifatanije bose mu bikorwa bye bibi. (Abaroma 16:20) Aliko se, bite ku byerekeye ukwizerwa kw’ibiremwa bya Yehova Imana mu butegetsi bwe bw’urukundo; ko Satani yemeje avuga yuko byose byamwihakana biramutse bigeragejwe?
14. (a) Ni mpamvu yihe nziza yateye abantu bamwe gukorera Imana ku bushake? (b) Mu gukomeza ukwizerwa kwe kuli Yehova nubwo Satani Umwanzi yamurwanije, Yobu yagaragaje ko Umwanzi ali iki?
14 Yehova Imana yali azi ko ‘urukundo rudashobora kubura, kandi yali yilingiye yuko abantu bamwe bali kuzamukorera ku bushake, mu rukundo, atali uko baguriwe cyangwa bahaswe.Abakorinto 13:8 MN) Abantu ibihumbi n’ibihumbi niko babigenje mu binyajana byose byashize. Yobu yali umwe muli abo. Nubwo Satani yamushyizeho ikigeragezo gikomeye, akamucuza ibintu byose, abana n’ubuzima bwe, Yobu yaravuze, ati: “Kugez’ubgo nzapfa, sinzikuraho kub’inyangamugayo.” (Yobu 27:5) Yobu yagaragaje ko Satani ali umunyabinyoma.
15. (a) Yesu yashubije ate ibinyoma Satani yareze Yehova? (b) Mbese, Adamu wali umuntu utunganye yashoboraga gukomeza rwose kuba uwizerwa ku Mana?
15 Nk’uko twamaze kubibona, umuntu utunganye Yesu yarwanije ibishuko n’ibiguzi bya Satani. Ndetse n’igihe yakubitwaga imikoba n’abasirikare bamulindaga nyuma bakamutera imisumari bamumanitse ku giti cy’ibibabarisho kugira ngo apfireho, Yesu yakomeje kuba uwizerwa ku Mana. (1 Petero 2:23) Ibyo byagaragaje ko Adamu wali utunganye yashoboraga kubigenza atyo iyo abishaka, kandi yuko bitali akarengane ko Imana isaba abantu kumvira kuzuye (2 Abatesalonike 1:4, 5) Mu kwizerwa kwe ku Mana, Yesu yatanze igisubizo gikwiliye ku binyoma Satani yareze Imana.
16. (a) Nubwo Satani yagaragajwe kenshi ko ali umunyabinyoma, ni kuki agikomeza kurenganya abakunda Imana? (b) Ukwizerwa kw’abagaragu bizerwa b’Imana kwagaragaje iki mu buryo budasubirwaho?
16 Aliko Satani, kuko ubwenge bwe bwononwe n’ukwikunda n’ubwibone, yanze kurekeraho ibikorwa bye by’ubusazi. Nubwo kuva kera byagaragajwe ko ibirego bye ali iby’ibinyoma, aracyakomeza kurenganya abakunda Imana. (Ibyahishuwe 12:17). Uhereye ku rupfu rwa Yesu, abakristo ibihumbi n’ibihumbi bagiye bakorera Yehova kubera ko bamukunda kandi kuko bifuza kuba mu butegetsi bwe bw’ urukundo. Muli iki gihe cya none, ibihumbi amagana n’amagana bo muli bo bamamariza mu ruhame ukwizerwa kwabo kuli Yehova Umutware wabo (Ibyahishuwe 7:9, 10) Kumvira Ijambo rya Yenova mu kwizerwa no kubaha amategeko ye byabashoboje kubaho banyuzwe, nubwo Satani abarwanya bikomeye. Ubumwe, urukundo n’ukwizerwa k’umutima byagaragajwe n’abagaragu b’Imana mu binyajana byashize ni ubuhamya bukomeye bw’uko uburyo Yehova ategekana urukundo ali bwo buryo bwiza bwonyine bwo gutegeka, kandi ko abantu bashobora gukomeza kuba abizerwa kuli we, nubwo bagira ibigeragezo bikomeye, hanyuma kandi, ko Satani ali we munyabinyoma mubi cyane kuruta abandi bose mu bihe byose.
IKIGERAGEZO KIZAKOMEZA KUGEZA RYALI?
17. Mbese, Imana izareka ububi bukomeze kubaho iteka ryose?
17 Yehova yaretse ububi bubaho kugeza no muli iki gihe cyacu, kugira ngo asubize ibibazo byose byazamuwe na Satani. Aliko ntazareka ububi bukomeza kubaho iteka ryose. Yashyizeho igihe ntarengwa ubwo azabukuraho rwose. Umwanditsi wa Biblia Danieli yabivuzeho kera, ubwo yandikaga, ati: “Imperuk’izaza mu gihe cyategetswe.”—Danieli 11:27.
18. Nubwo Imyaka 6.000 ishobora kugaragara nk’aho ali igihe kirekire ku bantu, mbese no ku Mana niko bimeze? Imana ibona ite imyaka igihumbi?
18 Imyaka igeze ku bihumbi bitandatu kuva kuli Adamu kugeza muli iki gihe cyacu ishobora kugaragara nk’aho ali igihe kirekire mu maso y’abantu bamara imyaka igeze kuli mirongo ilindwi gusa. Aliko ubwo Imana ali yo yashyizeho igihe, byaba byiza kwita ku buryo yo ibibona. Muli Zaburi 90:4, Mose avuga ibyayo, ngo: “Imyak’igihumbi mu maso yawe lmeze nk’umunsi w’ejo washize.” Umwaka ni igihe kirekire ku mwana w’imyaka itanu, aliko ku mugabo w’imyaka mirongo itandatu, ni igihe gito ugereranije. Nuko rero, kuli Yehova, ubaho iteka ryose, imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe.—2 Petero 3:8.
19. Kuki kuba Imana yararetse ububi bubaho atali akarengane kuli twe?
19 lki gihe cyahise Imana yarekeyemo ububi bubaho ntibyabaye akarengane kuli twe. Kuko, iyo Imana ihita ilimbura ubuzima bw’abayigomeye bose muli Edeni, ntitwari kuzavuka. Ntitwari kuba tuzabona umwanya wo kugira ubuzima bw’iteka muli gahunda yayo nshya y’ibintu. Rero, kuba Yehova ataragabanije kwihangana kwe mbere y’igihe, nibyo bituma tuliho ubu kandi bikaduha ubushobozi bwo kuzabaho iteka mu gihe kizaza. (2 Petero 3:9, 15). Kandi, Imana yakoresheje neza icyo gihe, itegurira ugucungurwa kw’abantu muli Kristo.—Abagalatia 4:4, 5.
20. Biblia isobanura ite (mu Baroma 9:22-24) impamvu yatumye Imana ireka ububi bubaho?
20 Ikindi cyongeyeho, Imana yakoresheje icyo gihe itoranya kandi itegurira mu bantu “inzabya z’imbabazi,” abazaba mu butegetsi bukiranuka buzatwara abazabaho iteka ryose mw’isi muli gahunda nshya y’ibintu. Mbega imigisha ubwo Bwami bwo mw’ijuru buzazanira abantu! Mu gihe Imana yateguraga “inzabya z’imbabazi,” yerekanye kwihangana kwinshi. Yihanganiye abagira nabi, “inzabya z’umujinya.” Yabahaye igihe, mbere yo kubalimbura. Kubera iki? Biblia isubiza yeruye, iti: “Kugira ngo yerekanir’ubutunzi bg’ubgiza bgayo ku nzabya z’imbabazi.” (Abaroma 9:22-24. Ubwami bwo mw’ijuru bw’Imana ni bwo buzahabwa ikuzo ryo kwerekana ugukiranuka kw’izina ry’Imana no kulimbura abanyabyaha, “inzabya z’umujinya.” Ikindi kandi, kuba yararetse ububi bukomeza kubaho mu gihe runaka, Imana yagaragaje ibice bya kamere bwite yayo, bitali kuzagaragara mu bundi buryo, ni byo: impuhwe zayo no kwihangana. Ibyo biduha kurushaho kumenya Umuremyi, kandi byungura kamere bwite yacu ubwayo, mu rugero tuyiganamo.—Abefeso 5:1.
21 Ni iyihe mpamvu yindi y’ingirakamaro yatumye Imana ireka ububi bubaho kugeza gihe yashyizeho ubwayo?
21 Kandi na none, hali iyindi mpamvu y’ingirakamaro yatumye Imana ireka ububi bubaho iki gihe cyose kingana gityo. Nko mu gihe kizaza, hagize umuntu ushidikanya uburyo Imana ikoresha mu gusohoza imigambi yayo, ntibyaba ali ngombwa guha uwo mugome igihe gihagije cyo kugira ngo abe yagerageza uburyo bwe bundi. Urwibutso rw’ibyabaye mu myaka ibihumbi bitandatu byerekana gutsindwa kwa Satani, Abadaimoni be n’abantu bagerageje kuyobora ibyabo batisunga Imana, byaba ali igisubizo gihagije. Ntawazashobora kuvuga, ngo: ‘Uwamuha umwanya,’ cyangwa, ngo: “Uwamuha igihe gihagije.” Igihe cyahise kirahagije kwerekana yuko kugomera Umuremyi bigira ingaruka y’ibyago bikomeye! Ubwo rero, Imana izaba ifite uburenganzira rwose bwo guhita ilimbura ako kanya umugome uwo ali we wese uhungabanya amahoro y’isi yose yo mu gihe kizaza.—Zaburi 145:20.
22. Yehova azareka ububi bukomeza kubaho kugeza ryali, kandi muli icyo gihe gisigaye dufite umwanya wo gukora iki?
22 Hasigaye igihe gito Yehova akalimbura gahunda mbi y’ibintu iliho ubu. Icyo gihe gisigaye kiduha uburyo bwo guhagarara mu ruhande rwe no gushimisha umutima we. (Imigani 27:11) Nitugandukira ubutegetsi bwe, azaduha umugisha w’ubuzima bw’iteka muli gahunda ye nshya y’ibintu. Ashyira imbere ya buli wese muli twe amahitamo yo kwakira cyangwa kwanga kwakira ibyo byilingiro.—Gutegeka kwa kabiri 30:19, 20.
23. (a) Dukwiliye kubona dute kumvira Imana? (b) Yehova azakora iki igihe abagaragu be bizerwa bazaba barangije umulimo wo kwamamaza izina rye n’imigambi ye kw’isi yose?
23 Mu by’ukuli, kumvira Imana ntikuruhije. Niba twemera yuko ubwenge bwa Yehova buruta ubwacu, kandi ko icyo akora cyose ali ikitugirira umumaro kuko ali Imana y’urukundo, ubwo rero tuzamwumvira muli byose. Tuzashaka gukora ubushake bwa Yehova uko bwaba kose, byaba mu bihe biruhije cyangwa mu kubaho kwa buli munsi. Abagaragu bizerwa b’Imana niko bagiye bagenza igihe cyose. (Danieli 3:16-18; Zaburi 119:33-37) Mu kinyajana cya mbere, bamwe mu bagaragu bayo bavugiye mu rukiko rukuru rw’ubucamanza, ngo: “Ibikwiriye n’ukumvir’Imana kurut’abantu.” (Ibyakozwe 5:29) Muli iki gihe cya none, Yehova akoresha abagaragu be bizerwa kwamamaza kw’isi yose izina rye n’imigambi ye. (Matayo 24:14) Igihe Imana izabona ko uwo mulimo wakozwe mu buryo buhagije, nibwo izereka Satani ububasha bw’imbaraga zayo zishobora byose, imuhonyorana n’abagomye bandi bose, ubwo ikaba ali ko izakuraho gahunda mbi iliho ubu. Nguko Yehova azakura ububi mw’isi yose kandi azategurira umwanya gahunda ye y’ibintu nshya kandi ikiranuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a David Lawrence, U.S. News & World Report, y’uwa 25, Nzeli 1967, ku rupap. 128.