Indirimbo ya 153
Wakwiyumva ute?
Wakwiyumva ute
wagiye mu murimo,
Nta ko utagize ngo
ubwirize bose?
Ibindi Yah ni we
uzabikora byose.
Azi abantu bose
bashaka ukuri.
(INYIKIRIZO)
Kuvuganira Yehova
biradushimisha cyane.
Twifuza kumukorera,
iteka n’iteka.
Wakwiyumva ute
uramutse ugeze
Ku mutima w’abantu
bifuza gukizwa?
Nubwo bamwe banga,
abandi bagashukwa,
Ntiducika intege
mu murimo wacu.
(INYIKIRIZO)
Kuvuganira Yehova
biradushimisha cyane.
Twifuza kumukorera,
iteka n’iteka.
Wakwiyumva ute
uramutse umenye
Ko Yehova ari we
ugushyigikiye?
Wagira ishyaka,
ukabwiriza cyane,
Kuko uyu murimo
ugiye gusozwa.
(INYIKIRIZO)
Kuvuganira Yehova
biradushimisha cyane.
Twifuza kumukorera,
iteka n’iteka.
(Reba nanone Ibyak 13:48; 1 Tes 2:4; 1 Tim 1:11.)