Mbese uribuka?
Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni mu buhe buryo Rusi yatanze urugero rwiza?
Yabaye intangarugero mu rukundo yakundaga Yehova, mu rukundo rudahemuka yakunze Nawomi, no mu kuba yaragaragaje imico yo kugira umwete mu kazi no kwicisha bugufi. Ni koko, abantu bari bafite impamvu ituma babona ko ari “umugore utunganye” (Rusi 3:11).—15/4, ipaji ya 23-26.
• Tubwirwa n’iki ko Yehova yita ku bantu bo muri rubanda rusanzwe?
Yabwiye Abisirayeli, bari baragiriwe nabi cyane muri Egiputa, ko batagombaga kugirira nabi abantu bo muri rubanda rusanzwe (Kuva 22:21-24). Yesu, wiganaga Se, yagaragaje ko yitaye by’ukuri kuri rubanda rwa giseseka, ndetse n’intumwa yahisemo zari abantu b’ “abaswa batigishijwe” (Ibyakozwe 4:13; Matayo 9:36). Dushobora kwigana Imana tugaragaza ko twita ku bandi, urugero nko ku rubyiruko.—15/4, ipaji ya 28-31.
• Ni iyihe mpamvu ituma twizera tudashidikanya ko Imana yita ku byo dukora?
Inkuru zo muri Bibiliya zitugaragariza ko Yehova yita ku byo abantu bakora. Yitaye ku gitambo Abeli yatambye, kandi yita ku ‘bitambo byacu by’ishimwe, ari byo mbuto z’iminwa yacu’ (Abaheburayo 13:15). Yehova yari azi neza imihati ikomeye Henoki yashyizeho kugira ngo amunezeze, n’uburyo imibereho ye itagiraga amakemwa mu by’umuco. Imana yabonye uburyo umupfakazi w’i Sarefati utari Umwisirayelikazi yasangiye uturyo duke yari afite n’umuhanuzi Eliya. Yehova abona kandi ibikorwa byacu by’ukwizera.—1/5, ipaji ya 28-31.
• Kuki twavuga ko nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Abayahudi bahindukaga Abakristo bagombaga kwiyegurira Imana buri muntu ku giti cye?
Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Abisirayeli ba kera bagiranye isezerano na Yehova baramwiyegurira (Kuva 19:3-8). Kuva icyo gihe, Abayahudi bavukiraga mu ishyanga ryeguriwe Yehova rigengwa n’isezerano ry’amategeko. Ariko Yehova yakuyeho iryo sezerano ry’amategeko mu mwaka wa 33 I.C. binyuriye ku rupfu rwa Kristo (Abakolosayi 2:14). Nyuma y’icyo gihe, Abayahudi bifuzaga gukorera Imana mu buryo yemera bagombaga kuyiyegurira hanyuma bakabatizwa mu izina rya Yesu Kristo.—15/5, ipaji ya 30-31.
• Mbese kosa imibavu biracyafite umwanya mu gusenga k’ukuri?
Kosa imibavu ni kimwe mu byari bigize ugusenga k’ukuri muri Isirayeli ya kera (Kuva 30:37, 38; Abalewi 16:12, 13). Ariko isezerano ry’amategeko, hakubiyemo no kosa imibavu, byakuweho n’urupfu rwa Kristo. Abakristo bashobora kwifatira imyanzuro ubwabo niba bashobora gukoresha imibavu mu bintu bidafitanye isano n’idini, ariko kosa imibavu nta bwo ari kimwe mu bigize ugusenga k’ukuri muri iki gihe. Tugomba kwita ku byiyumvo by’abandi kugira ngo tutagira uwo dusitaza.—1/6, ipaji ya 28-30.
• Ni ikihe kintu cyanditswe mu binyamakuru vuba aha cyatumye abantu benshi barushaho gutekereza ko Yesu yabayeho hano ku isi koko?
Ibinyamakuru byanditse cyane ku isanduku yashyinguwemo amagufwa, yabonetse muri Isirayeli. Iyo sanduku isa nk’aho ari iyo mu kinyejana cya mbere, kandi yanditseho ngo “Yakobo, umuhungu wa Yozefu, umuvandimwe wa Yesu.” Hari ababona ko icyo “ari cyo gihamya cya kera cyane kitavuye muri Bibiliya, gitangwa n’ibyataburuwe mu matongo,” kigaragaza ko Yesu yabayeho.—15/6, ipaji ya 3-4.
• Umuntu yiga ate gukunda?
Mbere na mbere umuntu yiga gukunda ahereye ku rugero n’uburere ahabwa n’ababyeyi be. Mu gihe umugabo n’umugore bagaragarizanyije urukundo no kubahana, abana babo bazabigiraho gukunda (Abefeso 5:28; Tito 2:4). N’ubwo umuntu yaba akomoka mu muryango utarangwamo urukundo, ashobora kwiga gukunda aramutse yemeye ubuyobozi bwa kibyeyi bwa Yehova, akabona ubufasha bw’umwuka wera, kandi akungukirwa n’inkunga yaterwa n’Abavandimwe b’Abakristo.—1/7, ipaji ya 4-7.
• Eusèbe yari muntu ki, kandi se ni irihe somo twavana ku buzima bwe?
Eusèbe yari intiti ya kera mu by’amateka, akaba mu mwaka wa 324 I.C. yararangije kwandika imibumbe icumi y’ibitabo yise History of the Christian Church (Amateka ya Kiliziya). N’ubwo bwose yizeraga ko Data yahozeho na mbere y’uko Umwana abaho, Eusèbe yaje kwemera ibitandukanye n’ibyo mu nama yabereye i Nicée. Biragaragara ko yirengagije itegeko Yesu yahaye intumwa ze ryo ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 17:16).—15/7, ipaji ya 29-31.
• Mbese Yehova yaba yarahinduye ibitekerezo ku birebana no gushaka abagore benshi?
Oya, Yehova ntiyahinduye ibitekerezo ku birebana no gushaka abagore benshi (Malaki 3:6). Umugambi wa mbere w’Imana wari uw’uko umugabo ‘abana n’umugore we akaramata’ maze bombi bakaba umubiri umwe (Itangiriro 2:24). Yesu yavuze ko iyo umuntu atanye n’uwo bashakanye bidaturutse ku mpamvu y’ubusambanyi hanyuma akongera agashaka, aba asambanye (Matayo 19:4-6, 9). Igihe havukaga itorero rya Gikristo, Yehova ntiyongeye kwemera ibyo gushaka abagore benshi.—1/8, ipaji ya 28.