Ijuru ni iki?
HARI abatekereza ko kumenya iby’ijuru bidashoboka, kubera ko nta muntu n’umwe wavuyeyo ngo atubwire ibyaryo. Birashoboka ko abo bantu bibagiwe ko Yesu yivugiye ati “naje nturutse mu ijuru” (Yohana 6:38). Nanone, hari abayobozi b’idini Yesu yabwiye ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru” (Yohana 8:23). Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ijuru?
Yesu yagaragaje ko mu ijuru ari ho Yehova aba. Yavuze ko Imana ari “Data wo mu ijuru” (Matayo 12:50). Icyakora, Yesu yakoresheje ijambo “ijuru” mu buryo bwinshi. Urugero, yerekeje ku kirere acyita “ijuru” agira ati “iyo bugorobye mukunda kuvuga muti ‘hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura’” (Matayo 16:2). Ariko kandi, Yehova aba ahantu kure cyane hatari mu kirere. Bibiliya igira iti “iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru.”—Yesaya 40:22.
Ese “Data wo mu ijuru” aba aho inyenyeri ziba? Ibyanditswe Byera bijya bivuga “ijuru” byerekeza ku isanzure ry’ikirere. Urugero, hari umwanditsi wa zaburi wagize ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka?”—Zaburi 8:4, 5.
Yehova ntashobora gutura mu isanzure ry’ikirere yaremye, kimwe n’uko umubaji adashobora gutura mu kabati yakoze. Iyo ni yo mpamvu igihe Umwami Salomo yeguriraga Yehova urusengero rw’i Yerusalemu, yagize ati “ariko se Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi ngoro nubatse” (1 Abami 8:27, Bibiliya Ntagatifu)! None se niba Yehova adatuye muri iri juru tureba, ubwo ni irihe juru atuyemo?
Nubwo abantu bakoresheje ibyuma bihambaye maze bakiga ibihereranye n’ikirere kandi bamwe muri bo bakaba baranagiyeyo, nta wuravuguruza ukuri kwa Bibiliya, yo igira iti “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Yesu yagaragaje impamvu nta wayibonye agira ati “Imana ni Umwuka.”—Yohana 4:24.
Umwuka ni uburyo bw’ubuzima butandukanye cyane n’ubw’abantu. Umubiri w’umwuka ntugizwe n’ibintu bifatika abantu bashobora gukoraho, urugero nk’umubiri n’amaraso. Ku bw’ibyo, igihe Yesu yavugaga ko yabanaga na Se mu “ijuru,” yashakaga kuvuga ko yigeze kugira umubiri ufite ikuzo ryinshi kuruta uw’ibindi biremwa byose byo ku isi (Yohana 17:5; Abafilipi 3:20, 21). Ubwo rero, aho hantu haba ibiremwa bifite imibiri y’umwuka, ari na ho Yesu yabaga ari kumwe na Se, ni ho Bibiliya yita “ijuru.” None se aho hantu hameze hate? Hakorerwa iki?
Ahantu hakorerwa imirimo ishimishije
Bibiliya igaragaza ko mu ijuru hakorerwa imirimo myinshi. Igaragaza ko aho hantu haba ibiremwa by’umwuka by’indahemuka bibarirwa mu mamiriyoni amagana (Daniyeli 7:9, 10). Buri kiremwa cy’umwuka giteye ukwacyo. Ibyo tubizi dute? Mu isanzure tubasha kubona, nta kinyabuzima na kimwe giteye nk’ikindi neza neza. Ku bw’ibyo, dushobora kwizera ko ibiremwa byo mu ijuru na byo bifite imico itandukanye. Icyakora, birashishikaje kuba ibyo biremwa byose bikorana mu bumwe, ibyo bikaba bihabanye cyane n’ibyo tubona ku isi aho usanga abantu badakorera hamwe.
Zirikana uko Bibiliya isobanura imirimo ikorerwa mu ijuru. Iravuga iti “muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda” (Zaburi 103:20, 21). Ibyo bigaragaza ko mu ijuru hakorerwa imirimo myinshi, kandi ko dushobora kwizera ko iyo mirimo iba ishimishije.
Na mbere y’uko isi iremwa, abamarayika bakoraga imirimo ishimishije. Dukurikije Ibyanditswe, igihe Yehova yaremaga isi abana b’Imana ‘baririmbiye [hamwe], barangurura ijwi ry’ibyishimo’ (Yobu 38:4, 7). Umwe mu bana b’Imana bo mu ijuru yahawe inshingano ihebuje yo gukorana n’Imana mu kurema ibindi bintu byose (Abakolosayi 1:15-17). Kuba tumaze kubona ko mu ijuru hakorerwa imirimo ishimishije, bishobora gutuma twibaza ibindi bibazo ku bihereranye n’ijuru ndetse n’abantu.
Ese abantu baremewe kujya mu ijuru?
Imana ntiyaremeye umugabo n’umugore ba mbere kuba mu ijuru, kubera ko n’ubundi abamarayika bari basanzwe bayikorera mu ijuru na mbere y’uko irema isi. Ibinyuranye n’ibyo, Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 1:28; Ibyakozwe 17:26). Adamu ni we waremwe mbere y’ibindi biremwa byo ku isi bifite ubushobozi bwo kumenya Imana, no kuyikorera mu budahemuka. Ni we wari gukomokwaho n’umuryango w’abantu bari kuba ku isi. Bibiliya igira iti “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.”—Zaburi 115:16.
Ubusanzwe nta wifuza gupfa, kuko gupfa bitaba mu bantu. Imana yabwiye Adamu ko urupfu ari igihano yari guhabwa iyo atumvira. Iyo yumvira, ntaba yarapfuye.—Itangiriro 2:17; Abaroma 5:12.
Ntibitangaje rero kuba Imana itarigeze ibwira Adamu ko yari kujya mu ijuru. Ku bw’ibyo, isi ntiyari kuba ahantu abantu bageragerezwa kugira ngo barebe niba bakwiriye kujya mu ijuru. Umuntu yari yararemewe kuba ku isi iteka ryose, kandi uwo mugambi w’Imana ugomba gusohozwa. Bibiliya idusezeranya ko “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi [ko] intungane zizahaguma” (Imigani 2:21). Biragaragara rero ko abantu batari bararemewe kujya mu ijuru. None se, kuki Yesu yasezeranyije intumwa ze kujya mu ijuru? Ese yashakaga kuvuga ko abantu beza bose bazajya mu ijuru?