Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
NI IKI cyatumye umuntu wakundaga umukino umeze nk’urusimbi wo gutega amafaranga mu masiganwa y’amafarashi n’umunyarugomo acika ku ngeso zari zaramubase agahindura imyifatire? Reka twumve uko abyivugira.
“Nari naratwawe n’amasiganwa y’amafarashi.”—RICHARD STEWART
IGIHE NAVUKIYE: 1965
IGIHUGU: JAMAYIKA
KERA: NAKINAGA URUSIMBI KANDI NARI UMUNYARUGOMO
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu muryango ukennye, mu gace k’umurwa mukuru wa Jamayika, Kingston, kabamo abaturage benshi. Abashomeri bari benshi cyane kandi urugomo rwari rwogeye hose. Abaturage bahoranaga ubwoba batinya udutsiko tw’insoresore. Nta munsi wahitaga tutumvise urusaku rw’amasasu.
Mama wari umubyeyi w’umunyamwete, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo jye na murumuna wanjye na mushiki wanjye tubone ibyo dukeneye byose. Yaharaniraga ko twiga kugira ngo tuzagire icyo twimarira. Kubera ko ntakundaga kwiga, nari naratwawe n’amasiganwa y’amafarashi. Hari n’igihe nasibaga ishuri nkigira kureba amasiganwa y’amafarashi. Nanjye najyaga ngendera ku mafarashi.
Mu gihe gito, natangiye kujya nkina urusimbi ntega amafaranga ku ifarashi iri butsinde mu isiganwa. Nabagaho mu bwiyandarike, ngakunda n’abagore cyane. Nanywaga marijuwana kandi nkiba kugira ngo mbone amafaranga yo kubaho uko mbyifuza. Nubwo nari mfite imbunda nyinshi, ubu nshimishwa n’uko nta muntu wahitanywe n’ibikorwa byinshi by’ubujura nagiyemo.
Amaherezo abapolisi baje kumfata maze banshyira muri gereza nzira ibyaha nakoze. Nubwo naje gufungurwa, gereza nta cyo yampinduyeho. Ahubwo narushijeho kuba mubi. Mu maso nagaragaraga nk’umuntu mwiza, ariko nari umuntu utava ku izima, w’inkomwahato kandi w’umunyarugomo. Numvaga nta muntu n’umwe nitayeho.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Muri ibyo bihe bikomeye nanyuzemo, mama yaje kwiga Bibiliya maze ahinduka Umuhamya wa Yehova. Nabonye ukuntu yari yarahinduye imico, bintera amatsiko. Nafashe umwanzuro wo gukurikirana ngo menye icyatumye mama ahinduka, maze ntangira kuganira n’Abahamya kuri Bibiliya.
Niboneye ko inyigisho z’Abahamya ba Yehova zitandukanye n’iz’ayandi madini kandi ko ibyo bavuga byose babikwereka muri Bibiliya. Ni bo bonyine nabonye bigisha Bibiliya kuri buri rugo nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga (Matayo 28:19; Ibyakozwe 20:20). Maze kubona ukuntu bakundana by’ukuri, byatumye nemera ntashidikanya ko nabonye idini ry’ukuri.—Yohana 13:35.
Nkurikije ibyo nari maze kumenya muri Bibiliya, nabonye ko nkwiriye kugira ibintu bikomeye mpindura mu buzima bwanjye. Natahuye ko Yehova Imana yanga ubusambanyi kandi ko kugira ngo mushimishe nagombaga kureka ibikorwa bihumanya umubiri wanjye (2 Abakorinto 7:1; Abaheburayo 13:4). Natewe inkunga cyane no kumenya ko ibyo nkora bishobora kubabaza Yehova cyangwa bikamushimisha (Imigani 27:11). Bityo rero, niyemeje kureka kunywa marijuwana, ndeka za mbunda kandi ngerageza guhindura imyifatire nari mfite. Mu bintu byangoye guhindura harimo kureka ibikorwa by’ubwiyandarike no gutega amafaranga mu masiganwa y’amafarashi.
Ngitangira kwiga Bibiliya, sinashakaga ko incuti zanjye zimenya ko Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya. Ariko amagambo Yesu yavuze yanditse muri Matayo 10:33 yatumye mpinduka cyane. Yesu yaravuze ati “umuntu wese unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” Ayo magambo yatumye nihutira kubwira incuti zanjye ko Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya. Byarabatunguye cyane. Ntibiyumvishaga ukuntu umuntu umeze nkanjye yakwifuza kuba Umukristo. Ariko nababwiye ko ntifuza gusubira muri za ngeso nahozemo.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Mama yashimishijwe cyane no kubona ntangiye kugendera ku mahame yo muri Bibiliya. Ubu ntagihangayikishwa n’uko nshobora gukora ibikorwa bibi. Ubu jye na we duhuzwa n’urukundo dukunda Yehova. Rimwe na rimwe, njya nsubiza amaso inyuma nkumva nanjye ntasobanukiwe ukuntu Imana yamfashije gucika ku ngeso nahoranye. Ubu sinkirarikira imibereho nahozemo kera y’ubwiyandarike no kwiruka inyuma y’ubutunzi.
Iyo ntakurikiza ibyo Bibiliya ivuga, ubu mba narapfuye cyangwa ndi muri gereza. Ariko ubu meze neza kandi mfite umuryango wishimye rwose. Nshimishwa no gukorera Yehova Imana mfatanyije n’umugore wanjye n’umukobwa wacu w’imico myiza. Nshimira Yehova kuba yaremeye ko mba umwe mu bagize umuryango w’Abakristo bakundana. Nshimishwa no kuba hari umuntu wakoze uko ashoboye kose ngo anyigishe Bibiliya. Nanone, nkoresha uburyo mbona kugira ngo mfashe abandi kumenya icyo Bibiliya yigisha. By’umwuhariko, nshimira Yehova Imana bitewe n’uko yankunze akanyireherezaho.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]
“Namenye ko ibyo nkora bishobora kubabaza Yehova cyangwa bikamushimisha”
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Nabonye ukuntu mama yahindutse akagira imico myiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ndi kumwe n’umugore wanjye n’umukobwa wacu