Igice cya 1
Kuki bikwiriye ko Yehova agira Abahamya?
KU ISI hose, birazwi ko Abahamya ba Yehova babwira abandi ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe. Nanone bazwiho ko bakomeza gushikama ku byo bizera nubwo batotezwa bate, kabone n’iyo bakwicwa.
Mu gitabo Archibald Cox yanditse mu mwaka wa 1987, yaravuze ati “mu kinyejana cya makumyabiri, idini ry’Abahamya ba Yehova ni ryo ryatotejwe cyane kurusha ayandi muri Amerika” (The Court and the Constitution). Mu gitabo Tony Hodges yanditse, yaravuze ati “Abahamya ba Yehova . . . bagiye batotezwa kandi bakabuzwa amahwemo na leta zo hirya no hino ku isi. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage, Abahamya bagiye bakusanywa bagafungirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, [Watch Tower] Society yambuwe ubuzima gatozi muri Ositaraliya no muri Kanada. . . . None ubu [mu myaka ya 1970] Abahamya ba Yehova bakomeje gutotezwa mu bihugu byo muri Afurika.”—Jehovah’s Witnesses in Africa, 1985.
Kuki Abahamya ba Yehova batotezwa? Kuki babwiriza? Ese koko Imana ni yo yabahaye iyo nshingano? Kuki Yehova yakoresha abantu badatunganye ngo bamubere abahamya? Ibisubizo by’ibyo bibazo bifitanye isano n’ibirego birimo bishakirwa umuti mu rubanza rureba ibyaremwe byose. Urwo ni rwo rubanza rw’ingenzi kurusha izindi zose. Tugomba gusuzuma ibyo birego kugira ngo tumenye impamvu Yehova afite abahamya, kandi tumenye impamvu abo bahamya baba biteguye no gutotezwa bikabije ariko bagakomeza kwihangana.
Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwararwanyijwe
Ibyo bibazo bifitanye isano n’uburenganzira Yehova Imana afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Ni Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi kuko ari we waremye ibintu byose, akaba n’Imana Ishoborabyose (Intang 17:1; Kuva 6:3; Ibyah 4:11). Ni we ufite uburenganzira bwo gutegeka ibintu byose byo ku isi n’ibyo mu ijuru (1 Ngoma 29:12). Ariko kandi, akoresha ubwo bubasha mu buryo bwuje urukundo. (Gereranya na Yeremiya 9:24.) None se ashaka ko ibiremwa bye bifite ubwenge bikora iki? Ashaka ko bimukunda kandi bikagaragaza ko byishimira kuyoborwa n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga (Zab 84:10). Icyakora, hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi uburenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga bushidikanyijweho. Byagenze bite? Ni nde wabushidikanyijeho? Igitabo cya mbere cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro kitubwira uko byagenze.
Icyo gitabo kigaragaza ko Imana yaremye abantu ba mbere, Adamu na Eva, ikabashyira mu busitani bwiza cyane. Nanone yarabategetse iti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intang 2:16, 17). Icyo giti “kimenyesha icyiza n’ikibi” ni ikihe, kandi se kukirya byasobanuraga iki?
Cyari igiti gisanzwe, uretse ko hari icyo cyagereranyaga mu mugambi w’Imana. Uzirikane ko Imana yacyise “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” kandi ikaba yarategetse umugabo n’umugore ba mbere kutakiryaho. Bityo rero, icyo giti cyagereranyaga uburenganzira Imana ifite bwo gushyiriraho abantu amahame agenga “icyiza” (ibishimisha Imana) n’“ikibi” (ibibabaza Imana). Icyo giti ni cyo cyari gusuzumirwaho niba abantu bubaha ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ikibabaje ariko, ni uko Adamu na Eva basuzuguye Imana bakarya imbuto z’icyo giti babujijwe. Icyo kigeragezo cyoroshye cyo kumvira no kugaragaza ko bashimira, cyarabatsinze.—Intang 3:1-6.
Nubwo ibyo bakoze bisa n’aho byoroshye, byari ukwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Mu buhe buryo? Gusobanukirwa uko abantu turemwe ni ikintu cy’ingenzi cyadufasha kwiyumvisha icyo Adamu na Eva bakoze. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, yabahaye impano ihebuje, ni ukuvuga uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye. Uretse iyo mpano, nanone Yehova yabahaye ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, gutekereza no gufata imyanzuro (Heb 5:14). Ntibari bameze nk’imashini zitagira ubwenge cyangwa inyamaswa ziyoborwa n’ubugenge. Icyakora uwo mudendezo ntiwari usesuye; bagombaga kubahiriza amategeko y’Imana. (Gereranya na Yeremiya 10:23, 24.) Adamu na Eva bahisemo kurya imbuto z’icyo giti cyabuzanyijwe. Bakoresheje nabi umudendezo wabo. Ni iki cyatumye basuzugura Imana?
Bibiliya isobanura ko hari ikiremwa cy’umwuka Imana yaremye, cyahisemo kwigomeka no kurwanya Imana. Icyo kiremwa cyaje kwitwa Satani, ni cyo cyavuganye na Eva muri Edeni gikoresheje inzoka. Cyatumye Eva na Adamu bigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Ibyah 12:9). Igihe Adamu na Eva baryaga kuri icyo giti, bagaragaje ko batashakaga kuyoborwa n’Imana, ko ahubwo bashakaga kujya bihitiramo icyiza n’ikibi.—Intang 3:22.
Ibyo byatumye havuka ibi bibazo: ese Yehova afite uburenganzira bwo gutegeka abantu? Ese akoresha ubutware bwe bw’ikirenga ku bw’inyungu z’abantu? Ibyo bigaragazwa n’amagambo iyo nzoka yabwiye Eva igira iti “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?” Ibyo byumvikanisha ko hari ikintu cyiza Imana yari yarimye uwo mugabo n’umugore ba mbere.—Intang 3:1.
Icyo gikorwa cyo kwigomeka cyabereye muri Edeni cyatumye havuka ikindi kibazo: ese abantu baramutse bahuye n’ibigeragezo bakomeza kubera Imana indahemuka? Ibyabaye ku mugabo w’indahemuka witwaga Yobu nyuma y’ibinyejana 24, byatumye icyo kibazo kirushaho gusobanuka. Satani, wavuze yifashishije inzoka, yashebeje Yehova ku mugaragaro, igihe yavugaga ati ‘ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa? Ese ntiyamurinze we n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose? Yahaye umugisha imirimo y’amaboko ye, kandi amatungo ye yagwiriye mu isi.’ Satani yashakaga kumvikanisha ko ubudahemuka bwa Yobu bwari bushingiye ku bwikunde. Nanone yongeyeho ati “umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.” Yehova yari yavuze ko ‘mu isi nta wuhwanye na [Yobu].’ Bityo, mu by’ukuri Satani yashakaga kuvuga ko ashobora koshya umugaragu w’Imana wese akayitera umugongo (Yobu 1:8-11; 2:4). Ni ukuvuga ko abagaragu b’Imana bose barebwa n’icyo kibazo cyo kumenya niba bazakomeza gushyigikira mu budahemuka ubutegetsi bwayo bw’ikirenga.
Ibyo bibazo byose byagombaga gushakirwa ibisubizo. Kuba ubu hashize imyaka igera ku 6.000, n’ubutegetsi bw’abantu bukaba bwaragaragaje ko nta cyo bushoboye, byerekana neza ko abantu bakeneye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ariko se barabushaka? Ese hari abantu bemera ubutegetsi bw’ikirenga bukiranuka bwa Yehova babikuye ku mutima? Yego rwose! Yehova afite abahamya be! Ariko mbere y’uko twumva ubuhamya bwabo, reka tubanze dusuzume icyo kuba umuhamya bisobanura.
Kuba umuhamya bisobanura iki?
Amagambo y’umwimerere yahinduwemo “umuhamya,” yumvikanisha neza icyo kuba umuhamya wa Yehova bisobanura. Mu Byanditswe by’igiheburayo, ijambo ryahinduwemo “umuhamya” (ʽedh) rikomoka ku nshinga (ʽudh) isobanura “kugaruka” cyangwa “gusubiramo, kongera gukora ikintu.” Hari igitabo cyasobanuye iryo jambo (ʽedh), kivuga ko “umuhamya ari umuntu uvuga ibintu abisubiramo, akabitsindagiriza kugira ngo agaragaze ko ubuhamya atanga ari ukuri. Iryo jambo [ʽedh] rikunze gukoreshwa mu rukiko” (Theological Wordbook of the Old Testament). Hari ikindi gitabo cyongeyeho kiti “ibisobanuro by’ibanze [by’inshinga ʽudh] bishobora kuba byerekeza ku muntu ‘uvuga asubiramo kenshi kandi akomeje.’”—A Comprehensive Etymological Dictionary of the Hebrew Language for Readers of English.
Mu Byanditswe bya gikristo, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umuhamya” (marʹtys) cyangwa “gutanga ubuhamya” (mar·ty·reʹo), na ryo ryakoreshwaga mu rwego rw’amategeko, nubwo nyuma y’igihe ryaje kugira ibindi bisobanuro byagutse. Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe yabivuze, “ijambo umuhamya [rikoreshwa] ryerekezwa ku muntu uvuga ibintu abandi bashobora kugenzura bagasanga ari ukuri. Nanone ryerekezwa ku muntu uvuga ibintu by’ukuri, ni ukuvuga utangaza kandi agahamya ibintu yemera” (Theological Dictionary of the New Testament). Ibyo bishatse kuvuga ko umuhamya avuga ibintu azi ko ari ukuri cyangwa yemera.a
Ubudahemuka bw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bwatumye ibisobanuro by’ijambo “umuhamya” birushaho kumvikana. Abenshi muri abo Bakristo ba mbere bakomeje gutanga ubuhamya mu gihe cy’ibitotezo, ndetse hari n’abishwe (Ibyak 22:20; Ibyah 2:13). Ni yo mpamvu ahagana mu kinyejana cya kabiri, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo umuhamya (marʹtys, ari na ryo ijambo ‘umumaritiri’ rikomokaho) ryaje gukoreshwa risobanura abantu babaga biteguye “gupfa kugira ngo bagaragaze ko ubuhamya bwabo, cyangwa ibyo bavuga, bikomeye.” Icyakora, ntibiswe abahamya bitewe n’uko bapfuye, ahubwo bapfuye bitewe n’uko bari abahamya bizerwa.
None se ni ba nde babaye abahamya ba Yehova ba mbere? Ni ba nde bari biteguye gutangaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga, ‘bakabisubiramo kenshi kandi bakomeje’ mu magambo no mu mibereho yabo? Ni ba nde bari biteguye gukomeza kubera Imana indahemuka kabone n’iyo bapfa?
Abahamya ba Yehova ba mbere
Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘tugoswe n’igicu kinini cyane [mu kigiriki, neʹphos] cy’abahamya’ (Heb 12:1). Icyo gicu cy’abahamya cyatangiye kubaho nyuma yo kwigomeka kwabaye muri Edeni, igihe abantu bigomekaga ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana.
Mu Baheburayo 11:4, Pawulo yagaragaje ko Abeli ari we wabaye umuhamya wa Yehova wa mbere agira ati “kwizera ni ko kwatumye Abeli atura Imana igitambo kirusha agaciro icya Kayini, kandi binyuze kuri uko kwizera, yahamijwe ko yari umukiranutsi, Imana ikaba yarahamije iby’amaturo ye; binyuze ku kwizera kwe, aracyavuga nubwo yapfuye.” Ni mu buhe buryo Abeli yabereye Yehova umuhamya? Kugira ngo tumenye igisubizo, tugomba kubanza gusobanukirwa impamvu igitambo cya Abeli ‘cyarushije agaciro’ icya Kayini.
Muri make, byatewe n’uko Abeli yatuye Yehova igitambo gikwiriye afite intego nziza, kandi agakora ibyiza. Yatanze igitambo kivushwa amaraso agereranya ubuzima bw’amatungo y’uburiza yo mu mukumbi we. Nyamara Kayini we yatanze igitambo kitagira ubuzima (Intang 4:3, 4). Impamvu igitambo cya Abeli cyemewe, ni uko cyagaragazaga ko afite ukwizera. Ariko igitambo Kayini yatanze cyo cyagaragaje ko nta kwizera yari afite. Kayini yagombaga kunonosora imishyikirano yari afitanye na Yehova. Aho kubigenza atyo, yanze inama Imana yamugiriye n’imiburo yamuhaye, yica Abeli wari indahemuka.—Intang 4:6-8; 1 Yoh 3:11, 12.
Abeli yagaragaje ukwizera ababyeyi be batagaragaje. Ubudahemuka yagaragaje bwerekanye ko yumvaga ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ari ubutegetsi bukiranuka kandi bukwiriye. Mu gihe kijya kungana n’ikinyejana Abeli yabayeho, yagaragaje ko umuntu ashobora kubera Imana indahemuka nubwo byamusaba guhara ubuzima bwe. Amaraso ya Abeli akomeje ‘gutaka,’ kubera ko inkuru ivuga uko yapfuye azize ukwizera kwe yanditswe muri Bibiliya, kugira ngo ifashe abari kuzabaho nyuma ye.
Hashize ibinyejana hafi bitanu nyuma y’urupfu rwa Abeli, Henoki yatangiye ‘kugendana n’Imana y’ukuri,’ kandi mu buzima bwe yagendeye ku mahame ya Yehova agenga icyiza n’ikibi (Intang 5:24). Ariko icyo gihe, kuba abantu bari baranze ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, byari byaratumye bakora ibibi byinshi. Henoki yemeraga adashidikanya ko Umutegetsi w’ikirenga azahana abo bantu bakora ibibi, kandi umwuka w’Imana watumye atangaza irimbuka ryari kuzagera kuri abo bantu (Yuda 14, 15). Henoki yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye, kuko Yehova ‘yamwimuye,’ uko bigaragara akaba yaramukuye mu nzara z’abanzi be bashakaga kumwica urw’agashinyaguro (Heb 11:5). Ni yo mpamvu izina rya Henoki ryanditswe ku rutonde rw’abantu bagize ‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ babayeho mbere y’Ubukristo.
Umwuka wo kutumvira Imana wakomeje kwiganza mu bantu. Mu gihe cya Nowa, wabayeho nyuma y’imyaka 70 Henoki amaze gupfa, abamarayika b’Imana baje ku isi biyambitse imibiri y’abantu, bashaka abagore beza babana na bo. Abana babyaye bitwaga Abanefili kandi bari abagabo banini cyane (Intang 6:1-4). None se kuba ibiremwa by’umwuka byarakoze amahano bikabyarana n’abantu, byagize izihe ngaruka? Bibiliya itanga igisubizo igira iti “nuko Yehova abona ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi ko igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye ku bibi gusa. Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye bitewe n’uko abantu bose bari barononnye inzira zabo mu isi” (Intang 6:5, 12). Mbega ukuntu byari bibabaje kubona isi, intebe y’ibirenge by’Imana, yari ‘yuzuye urugomo!’—Intang 6:13; Yes 66:1.
Nowa we “yari umukiranutsi,” akaba “indakemwa mu bantu bo mu gihe cye” (Intang 6:9). Yagaragaje ko yagandukiraga ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana akora “ibyo Imana yari yamutegetse byose” (Intang 6:22). Yagaragaje ukwizera “yubaka inkuge yo gukirizamo abo mu nzu ye” (Heb 11:7). Ariko Nowa ntiyari umwubatsi gusa; yari n’“umubwiriza wo gukiranuka” waburiraga abantu iby’irimbuka ryari ryegereje (2 Pet 2:5). Nubwo Nowa yaburiye abantu babi b’icyo gihe atajenjetse, ‘ntibabyitayeho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.’—Mat 24:37-39.
Nyuma ya Nowa, na bwo Yehova yagize abandi bahamya mu bakurambere babayeho nyuma y’Umwuzure. Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu bavuzwe mu bagize cya gicu kinini cy’abahamya babayeho mbere y’Ubukristo (Heb 11:8-22; 12:1). Abo bose bagaragaje ko bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bakomeza kumubera indahemuka (Intang 18:18, 19). Uko ni ko bagize uruhare mu kweza izina rya Yehova. Aho kwishakira inyungu zabo bwite muri iyi si, ‘batangarije mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko bari abashyitsi muri icyo gihugu.’ Bitewe n’ukwizera bari bafite, ‘bategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga’ (Heb 11:10, 13). Bemeye ko Yehova ari we ukwiriye gutegeka, biringira badashidikanya ko Ubwami bwo mu ijuru ari bwo buzagaragaza ko afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga.
Mu kinyejana cya 16 M.Y., abakomotse kuri Aburahamu bari abacakara muri Egiputa bakeneye uwabakura muri ubwo bucakara. Icyo gihe ni bwo Mose n’umuvandimwe we Aroni bahawe inshingano y’ingenzi mu ‘ntambara imana zarwanye.’ Bagiye imbere ya Farawo bamutangariza iteka Yehova yaciye agira ati “reka ubwoko bwanjye bugende.” Ariko kubera ko Farawo yari umwibone, yinangiye umutima kuko atifuzaga gutakaza iryo shyanga ry’abacakara bamukoreraga imirimo y’agahato. Yaravuze ati “Yehova ni nde kugira ngo numvire ijwi rye ndeke Abisirayeli bagende? Sinzi Yehova rwose, kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende” (Kuva 5:1, 2). Farawo na we wafatwaga nk’imana, yabasubizanyije agasuzuguro yanga kwemera ko Yehova ari we Mana.
Kubera ko hari havutse ikibazo cyo kumenya ukwiriye kuba Imana, Yehova yagaragaje ko ari we Mana y’ukuri. Farawo yiyambaje abatambyi bakora iby’ubumaji, bahuriza hamwe imbaraga z’imana zo muri Egiputa kugira ngo bagaragaze ko Yehova nta mbaraga afite. Yehova yabateje ibyago icumi. Byose byabaga byahanuwe na Mose na Aroni, kugira ngo Yehova agaragaze ko afite ububasha ku bintu kamere no ku byaremwe byo ku isi, kandi ko afite ububasha buruta ubw’imana z’Abanyegiputa (Kuva 9:13-16; 12:12). Nyuma y’icyago cya cumi, Yehova yakuye Abisirayeli muri Egiputa akoresheje “ukuboko gukomeye.”—Kuva 13:9.
Mose “wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose,” yagombaga kugira ubutwari no kwizera kugira ngo ajye imbere ya Farawo incuro zirenze imwe (Kub 12:3). Icyakora, Mose ntiyigeze agabanya uburemere bw’ubutumwa Yehova yari yamuhaye ngo abugeze kuri Farawo. Ndetse no kumukangisha kumwica ntibyamubujije gutanga ubuhamya (Kuva 10:28, 29; Heb 11:27). Dukurikije ibisobanuro by’ijambo umuhamya, biragaragara ko Mose yari umuhamya nyawe, kuko yahamije “asubiramo kenshi kandi akomeje” ko Yehova ari we Mana.
Bamaze kuva mu bubata bwo muri Egiputa, mu mwaka wa 1513 M.Y., ni bwo Mose yanditse igitabo cy’Intangiriro. Ubwo hari hatangiye igihe gishya cyo kwandika Bibiliya. Kubera ko Mose ashobora kuba ari we wanditse igitabo cya Yobu, yari afite ibyo azi ku kibazo cyabaye hagati y’Imana na Satani. Uko Bibiliya yari kuzagenda yandikwa, ni ko ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana n’ikirebana n’ubudahemuka bw’abantu byari kuzagenda birushaho gusobanurwa mu nyandiko, ku buryo abarebwa n’ibyo bibazo bose bari kuzabisobanukirwa neza. Hagati aho, muri uwo mwaka wa 1513 M.Y., Yehova yatangiye gutegura ishyanga ryari kumubera abahamya.
Ishyanga ry’abahamya
Abisirayeli bamaze amezi atatu bavuye muri Egiputa, Yehova yagiranye na bo isezerano ryihariye, bahinduka “umutungo [we] bwite” (Kuva 19:5, 6). Icyo gihe, Yehova yahaye iryo shyanga amategeko y’ubutegetsi bw’Imana, ashingiye ku isezerano ry’Amategeko, ribabera nk’itegeko nshinga ryabo (Yes 33:22). Bari ubwoko Yehova yatoranyije kugira ngo bumuhagararire, we Mwami w’Ikirenga.
Icyakora mu binyejana byakurikiyeho, iryo shyanga ntiryakomeje kuzirikana ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga. Abisirayeli bamaze gutuzwa mu Gihugu cy’Isezerano, batangiye kwiyonona basenga ibigirwamana by’amahanga bifitanye isano n’abadayimoni. Kubera ko bananiwe kumvira Yehova, we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga, yarabaretse bajyanwa mu bunyage. Ibyo byasaga n’aho imana z’abanyamahanga zirushije Yehova imbaraga (Yes 42:18-25). Kugira ngo Yehova avuguruze icyo gitekerezo gikocamye kandi asubize ikibazo kibaza ngo ‘Imana y’ukuri ni iyihe?’, mu kinyejana cya munani M.Y., yasabye izo mana z’abanyamahanga guca agahigo.
Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yarabajije ati ‘ni nde muri [izo mana z’abanyamahanga] ushobora kubivuga [cyangwa kubihanura]? Cyangwa se zishobora kuvuga ibintu bya mbere [ni ukuvuga mbere y’igihe] tukabyumva? Ngaho [izo mana] nizizane abahamya bazo kugira ngo babarweho gukiranuka; biti ihi se, [abo muri ayo mahanga] nibumve maze bavuge bati “ibi ni ukuri!”’ (Yes 43:9). Mu by’ukuri, imana z’abanyamahanga zasabwe gutanga abahamya bo kwemeza niba ubuhanuzi bw’izo mana ari “ukuri.” Ariko nta n’imwe muri zo yashoboye kubona abo kuyitangira ubuhamya.
Yehova yagaragaje neza ko Abisirayeli bari bafite inshingano yo gusubiza ikibazo kibaza ngo ‘Imana y’ukuri ni iyihe?’ Yaravuze ati “‘muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije kugira ngo mumenye, munyizere, kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi. Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho. Ni jye Yehova kandi nta wundi mukiza utari jye.’ Yehova aravuga ati ‘ni jye ubwanjye wavuze, ndakiza kandi ntuma byumvikana, igihe nta mana y’inyamahanga yari muri mwe. Ni yo mpamvu muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.’”—Yes 43:10-12.
Biragaragara rero ko Abisirayeli bari barabaye ishyanga ry’abahamya. Bagombaga guhamya bakomeje ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga, kuko abifitiye uburenganzira. Bashingiye ku byo yari yarabakoreye, bashoboraga kuvuga bakomeje ko Yehova ari Umucunguzi ukomeye wita ku bwoko bwe kandi ko ari Imana y’ubuhanuzi bw’ukuri.
Guhamya ibya Mesiya
Nubwo abagize ‘igicu kinini’ cy’abahamya babayeho mbere y’Ubukristo batanze ubuhamya buhagije, bya bibazo byibajijwe ku Mana ntibyigeze bibonerwa ibisubizo burundu. Kubera iki? Igihe Imana yagennye nikigera, bimaze kugaragara neza ko abantu badashoboye kwiyobora bo ubwabo kandi ko bakeneye ko Yehova ari we ubayobora, Yehova azasohoreza urubanza rwe ku bantu bose batemera ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka. Nanone kandi, ibibazo byavutse ntibyarebaga abantu gusa. Kubera ko hari n’umumarayika wigometse muri Edeni, ikibazo cyo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu budahemuka cyarebaga n’ibiremwa by’Imana byo mu ijuru. Ni yo mpamvu Yehova yateganyije ko umwana we, na we wari ikiremwa cy’umwuka, aza ku isi, aho Satani yari afite uburyo bwose bwo kumugerageza. Uwo mwana w’Imana yari gusubiza mu buryo bwuzuye ikibazo kibaza ngo ‘ese hari uwakomeza kubera Imana indahemuka mu gihe ahanganye n’ibigeragezo bikaze?’ Iyo uwo mwana w’Imana akomeza kuba indahemuka, yari kuzahabwa inshingano yo kugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga mu ijuru no mu isi, akarimbura ababi kandi agasohoza umugambi Imana yari ifite igihe yaremaga isi.
None se yari kumenyekana ate? Mu busitani bwa Edeni, Yehova yari yarasezeranyije ko hari kuzaza “urubyaro” rwari kuzamenagura Satani umutwe, kandi rukagaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga (Intang 3:15). Yehova yakoresheje abahanuzi b’Abaheburayo, avuga ibintu byinshi byari kuzaranga urwo ‘rubyaro,’ ari rwo Mesiya. Yavuze uko yari kuzavuka, ibyo yari gukora ndetse n’igihe yari kuzazira.—Intang 12:1-3; 22:15-18; 49:10; 2 Sam 7:12-16; Yes 7:14; Dan 9:24-27; Mika 5:2.
Hagati mu kinyejana cya gatanu M.Y., Ibyanditswe by’igiheburayo bimaze kwandikwa, ubwo buhanuzi bwari bwaranditswe, butegereje ko Mesiya aza kubusohoza. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ubuhamya bwatanzwe n’uwo muhamya w’Imana ukomeye kuruta abandi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bahamyaga ibyo bari bazi ku mateka ya Yesu, imibereho ye, urupfu rwe n’uko yazutse, bakavuga ibyo biboneye (Ibyak 1:21, 22; 10:40, 41). Abaje kwizera Yesu nyuma yaho na bo bahamirizaga abandi bababwira impamvu Yesu yabayeho, agapfa kandi akazuka.—Ibyak 22:15.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]
Abantu bashobora guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ariko bagomba kubanza kubumenya
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]
Abeli ni we wabaye umuhamya wa Yehova wa mbere
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Henoki yahamije iby’urubanza Imana izasohoreza ku batayubaha
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]
Hari ishyanga Yehova yasobanuriye neza ko ryari rifite inshingano yo kumubera abahamya
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 18]
“Muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana”
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ibyabaye muri Edeni byatumye havuka ibi bibazo by’ingenzi: ese Yehova ni we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga? Ese ibiremwa bye bizakomeza kumubera indahemuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Nowa yabaye umubwiriza wo gukiranuka mbere y’uko Imana irimbura isi ikoresheje umwuzure
[PIfoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Mose na Aroni bahamirije Farawo ko Yehova ari we Mana