Igice cya 43
Umurwa Urabagirana
Iyerekwa rya 16 Ibyahishuwe 21:9 kugeza 22:5
Ibivugwamo: Imiterere ya Yerusalemu Nshya
Igihe cy’isohozwa: Nyuma y’umubabaro ukomeye no gufungirwa ikuzimu kwa Satani
1, 2. (a) Ni hehe marayika ajyana Yohana kugira ngo amwereke Yerusalemu Nshya, kandi ni irihe tandukaniro tubona ahangaha? (b) Kuki iyo ari indunduro ikomeye y’Ibyahishuwe?
UMUMARAYIKA yari yajyanye Yohana mu butayu kugira ngo amwereke Babuloni Ikomeye. Hanyuma umwe muri iryo tsinda ry’abamarayika ajyana Yohana ku musozi muremure. Mbega itandukaniro rikomeye yabonye! Umurwa yabonye ntabwo wari wanduye, cyangwa ngo ube wari wuzuye ubusambanyi nka maraya wa kibabuloni, ahubwo yabonye Yerusalemu Nshya—iboneye, yo mu buryo bw’umwuka kandi yera, imanuka iva mu ijuru ubwaho.—Ibyahishuwe 17:1, 5.
2 Ndetse na Yerusalemu yo ku isi ntabwo yigeze igira ikuzo nk’iryo. Yohana aratubwira ati “Haz’ umwe wo muri ba bamaraika barindwi, bari bafite za nzabya ndwi zuzuy’ ibyago birindwi by’ imperuka, avugana nanjy’ arambgir’ ati: Ngwino nkwerek’ umugeni, umugore w’Umwana w’Intama. Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu [m]wuka, anyerek’ ururembo rwera Yerusalemu, rumanuka ruva mw ijuru ku Mana, rufit’ ubgiza bg’Imana” (Ibyahishuwe 21:9-11a). Ahagaze ahirengeye h’uwo musozi muremure cyane, Yohana yitegeye umurwa mwiza cyane awitegereza wose uko wakabaye. Abantu bari bafite ukwizera bagiye bategerezanya amatsiko ukuza kwawo kuva aho abantu bagwiriye mu cyaha no mu rupfu. Ubu bwo ariko wari uje! (Abaroma 8:19; 1 Abakorinto 15:22, 23; Abaheburayo 11:39, 40). Ni umurwa uhebuje wo mu buryo bw’umwuka, ugizwe n’abantu 144.000 b’indahemuka badatezuka, umurwa wera kandi urabagirana ikuzo rya Yehova. Ngiyo indunduro ikomeye y’Ibyahishuwe!
3. Ni mu yahe magambo Yohana asobanuramo ubwiza bwa Yerusalemu Nshya?
3 Yerusalemu Nshya ni ururembo rufite ubwiza butangaje: “Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane, nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabgayi. Rufit’ inkike nini kandi ndende, n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo harihw abamaraika cumi na babiri, kandi handitswehw amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana b’Isiraeli. I burasira-zuba harihw amaremb’ atatu; i kasikazi harihw amaremb’ atatu; i kusi harihw amaremb’ atatu; n’i burengera-zuba harihw amaremb’ atatu. Inkike z’urwo rurembo zifit’ imfatiro cumi n’ebyiri, zanditswehw amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 21:11b-14). Mbega ukuntu bikwiriye kuba Yohana abanza kuvuga iby’umucyo urabagirana w’uwo murwa! Kubera ko Yerusalemu Nshya ibengerana nk’umugeni, birakwiriye ko iba umugeni wa Kristo. Ni koko, irarabagirana nk’uko bikwiriye icyaremwe na “Se w’imicyo [yo mu ijuru, MN].”—Yakobo 1:17.
4. Ni iki kigaragaza ko Yerusalemu Nshya atari ishyanga rya Isirayeli ku bw’umubiri?
4 Ku marembo yarwo 12 handitseho amazina 12 y’imiryango 12 ya Isirayeli. Ariko kandi uwo murwa w’ikigereranyo ugizwe n’abantu 144.000, bashyizweho ikimenyetso “bo mu miryango yose y’Abisiraeli” (Ibyahishuwe 7:4-8). Mu buryo nk’ubwo, amabuye y’urufatiro yanditsweho amazina y’intumwa 12 z’Umwana w’Intama. Koko rero, Yerusalemu Nshya ntabwo ari ishyanga rya Isirayeli y’umubiri, rikomoka ku bana 12 ba Yakobo, ahubwo ni Isirayeli y’umwuka, yubatswe ku rufatiro “rw’intumwa n’abahanuzi.”—Abefeso 2:20.
5. Bisobanura iki kuba Yerusalemu Nshya ifite “inkike nini kandi ndende” no kuba abamarayika bari kuri buri muryango wayo?
5 Uwo murwa w’ikigereranyo ukikijwe n’urukuta runini cyane. Mu bihe bya kera, bubakaga inkuta zizengurutse imidugudu, kugira ngo babone uko birinda abanzi. “Inkike nini kandi ndende” za Yerusalemu Nshya zigaragaza ko uwo murwa ufite umutekano mu buryo bw’umwuka. Nta muntu n’umwe wanga ugukiranuka, uwanduye cyangwa utari inyangamugayo, uzashobora na rimwe kuhinjira (Ibyahishuwe 21:27). Ariko ku bemererwa kwinjira muri uwo murwa uhebuje, ni nko kwinjira muri Paradizo (Ibyahishuwe 2:7). Adamu amaze kwirukanwa muri Paradizo ya mbere, abakerubi bashyizwe imbere y’aho hantu kugira ngo abantu banduye batahinjira (Itangiriro 3:24). Mu buryo nk’ubwo, abamarayika bashyizwe kuri buri muryango w’umurwa wera, Yerusalemu, kugira ngo umutekano wawo wo mu buryo bw’umwuka udahungabana. Mu by’ukuri, mu minsi ya nyuma, abamarayika barinda itorero ry’Abakristo basizwe, ari ryo rihinduka Yerusalemu Nshya, kugira ngo ritagerwaho n’umwanda wa Babuloni.—Matayo 13:41.
Kugera Umurwa
6. (a) Ni mu yahe magambo Yohana avugamo ibyo kugera umurwa, kandi izo ngero zigaragaza iki? (b) Ni iki gishobora gusobanura impamvu ‘hakurikijwe urugero rw’abantu [rukaba n’urw’abamarayika]’? (Reba ubusobanuro hasi ku ipaji.)
6 Yohana akomeza inkuru ye muri aya magambo ngo: “Uwavuganaga nanjye yar’afit’ urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugirangw ager’ urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo. Urwo rurembo rungan’ impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresh’ urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadio [ibihumbi cumi na bibiri, MN]: uburebure bg’umurambararo n’ubugari n’uburebure bg’igihagararo birangana. Ager’ inkike zarwo, ageramw imikon’ ijana na mirongw ine n’ine, akurikij’ urugero rw’abantu; [rukaba n’]urw’abamarayika” (Ibyahishuwe 21:15-17). Igihe urusengero rw’ubuturo bwera rwagerwaga, byabaye icyemezo kidakuka cy’uko imigambi ya Yehova irwerekeye izasohozwa (Ibyahishuwe 11:1). [Ubwo rero], kuba aha marayika agera Yerusalemu Nshya biragaragaza ko imigambi ya Yehova yerekeye uwo murwa w’ikuzo itazahinduka.a
7. Ni iki gitangaje ku byerekeye ingero z’uwo murwa?
7 Mbega umurwa utangaje! Umeze nk’isanduku ifite impande zingana ifite sitadio 12.000 (hafi ibirometero 2.220) by’umuzenguko, ikikijwe n’urukuta rwa mikono 144 (metero 64) z’uburebure bw’igihagararo. Nta mugi n’umwe wo ku isi washobora kugira ingero nk’izo. Wakwira ahantu hajya Leta ya Isirayeli y’ubu uyikubye incuro 14, kandi wagira uburebure bw’igihagararo hafi ibirometero 560. [Twibuke ko] Ibyahishuwe byatanzwe mu bimenyetso! None se, izo ngero zitwumvisha iki ku byerekeye Yerusalemu Nshya yo mu ijuru?
8. Bigaragaza iki kuba (a) uburebure bw’igihagararo bw’inkike z’umurwa bufite mikono 144? (b) Umuzenguko w’inkike z’umurwa ufite sitadio 12.000? (c) Umurwa umeze nk’isanduku ifite impande zingana?
8 Uburebure bw’igihagararo bwa mikono 144 butwibutsa uko uwo murwa ugizwe n’abantu 144.000 babyawe n’Imana mu mwuka. Umubare 12 ugaragara muri sitadiyo 12.000 z’ingero z’uwo murwa wari ufite uburebure—ubugari n’uburebure bw’igihagararo bingana—wakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo ku byerekeye umuteguro mu buhanuzi bwa Bibiliya. Ku bw’ibyo, Yerusalemu ifite gahunda itangaje kugira ngo isohoze umugambi w’Imana w’iteka. Yerusalemu Nshya hamwe n’Umwami Yesu Kristo, igize umuteguro, ari wo Bwami bwa Yehova. Noneho tuvuge iby’imiterere y’uwo murwa: umeze nk’isanduku ifite impande zingana. Mu rusengero rwa Salomo, Ahera cyane, hashushanyaga ko Yehova ahari mu buryo bw’ikigereranyo, na ho hari hameze nk’isanduku ifite impande zingana (1 Abami 6:19, 20). Mbega ukuntu bikwiriye rero kuba Yerusalemu Nshya, imurikiwe n’ikuzo rya Yehova ubwe, iboneka imeze nk’igisanduku kinini gifite impande zingana! Ingero zayo zose ziruzuzanya. Nta busembwa, nta n’inenge uwo murwa ufite.—Ibyahishuwe 21:22.
Ibikoresho by’Ubwubatsi by’Igiciro Cyinshi
9. Ni iki Yohana avuga ku bikoresho byubatse uwo murwa?
9 Yohana akomeza inkuru ye agira ati “Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, nah’ ururemb’ ubgarwo rwubakishijw’ izahabu nziza, imeze nk’ibirahuri byiza. Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijw’ amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudio, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusopuraso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwar’ ametusito. Amarembo, ukw ari cumi n’abiri, yar’ imaragarita cumi n’ebyiri: irembo rimwe ryubakishijw’ imaragarit’ imwe, aty’ atyo. Inzira nyabagendwa yo mur’urwo rurembo yashigirijw’ izahabu nziza, isa n’ibirahuri bibonerana.”—Ibyahishuwe 21:18-21.
10. Bisobanura iki kuba umurwa wubakishijwe yasipi, izahabu n’ “amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose”?
10 Imyubakire y’uwo murwa irahebuje rwose. Aho kuba wubakishijwe ibikoresho bisanzwe by’aha ku isi, nk’ibumba cyangwa amabuye, ahubwo wubakishijwe yasipi, zahabu itunganyijwe n’“amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose.” Mbega ukuntu ibyo bintu bigereranya mu buryo bukwiriye, ibikoresho by’ubwubatsi byo mu ijuru! Nta cyashobora kubirusha ubwiza. Isanduku ya kera y’isezerano yari iyagirijweho izahabu nziza, kandi akenshi muri Bibiliya, izahabu ikaba igereranya ibintu byiza kandi by’agaciro (Kuva 25:11; Imigani 25:11; Yesaya 60:6, 17). Ariko kandi, Yerusalemu Nshya yose, ndetse n’inzira nyabagendwa yayo byari bishigirijwe “izahabu nziza,” isa n’ibirahuri bibonerana ibyo bikaba bigaragaza ubwiza n’agaciro ifite mu buryo bwihariye kandi burenze ubwenge.
11. Dufite ikihe gihamya cy’uko abagize Yerusalemu Nshya bazarabagiranishwa no gutunganywa kutagereranywa ko mu buryo bw’umwuka?
11 Mu bantu ntihashobora kuboneka n’umwe watunganya zahabu ngo ibe ifite ubwiza nk’ubw’iyo. Ariko rero Yehova we ni Umucuzi Usumba bose. Yicara “nk’ucur’ ifeza akayitunganya akayimaramw inkamba” kandi atunganya abantu b’indahemuka bagize Isirayeli y’umwuka “nk’[utunganya] izahabu n’ifeza,” abavanaho umwanda wose. Abatunganijwe bakamarwamo inkamba rwose ni bo bonyine bazaba muri Yerusalemu Nshya. Bityo, Yehova yubakisha umurwa ibikoresho bizima birabagirana ubwiza butagereranywa butunganye mu buryo bw’umwuka.—Malaki 3:3, 4.
12. Bishushanya iki kuba (a) imfatiro z’umurwa zirimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi? (b) Kuba amarembo y’umurwa ari imaragarita?
12 Imfatiro z’uwo murwa na zo zirahebuje; zirimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi. Ibyo bitwibutsa ko mu bihe bya kera, igihe cyo gutamba ibitambo umutambyi mukuru w’Umuyahudi yambaraga efodi irimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi anyuranye asa n’avugwa hano (Kuva 28:15-21). Nta gushidikanya ko ibyo bidapfuye guhuza gusa! Ahubwo ibyo bitsindagiriza umurimo w’ubutambyi wa Yerusalemu Nshya, ari yo Yesu Umutambyi Mukuru abereye “itabaza” (Ibyahishuwe 20:6; 21:23; Abaheburayo 8:1). Nanone, imigisha y’umurimo w’ubutambyi bwa Yesu, ari we Mutambyi Mukuru, isesekazwa ku bantu binyuriye kuri Yerusalemu Nshya (Ibyahishuwe 22:1, 2). Amarembo 12 y’uwo murwa, ni imaragarita 12 zifite ubwiza buhebuje; ibyo bikaba bitwibutsa umugani Yesu yavuzemo Ubwami bugereranywa n’imaragarita y’igiciro cyinshi. Abinjirira muri ayo marembo bose, bazaba baragaragaje ko baha agaciro gakomeye ibintu by’umwuka.—Matayo 13:45, 46; gereranya na Yobu 28:12, 17, 18.
Umurwa w’Umucyo
13. Yohana akomeza avuga ki kuri Yerusalemu Nshya, kandi kuki uwo murwa udakeneye urusengero?
13 Mu gihe cya Salomo, i Yerusalemu hari urusengero rugaragara cyane, rwari rwubatse ahirengeye cyane h’umugi, mu majyaruguru, ku musozi Moria. Ariko se bimeze bite kuri Yerusalemu Nshya? Yohana aragira ati “Icyakora, sinabony’ urusengero muri rwo, kuk’ Umwami Imana ishobora byose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo. Kand’ urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi; kuk’ ubgiza bg’Imana ari bgo buruvira, kand’ Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo” (Ibyahishuwe 21:22, 23). Mu by’ukuri, si ngombwa kubaka urusengero muri uwo murwa. Urusengero rwa kera rwa Kiyahudi rwari ikigereranyo, na ho urw’ukuri rw’icyo kigereranyo, ari rwo rusengero rukuru rw’umwuka, ruriho kuva igihe Yehova yasigiye Yesu kuba Umutambyi Mukuru mu mwaka wa 29 w’igihe cyacu (Matayo 3:16, 17; Abaheburayo 9:11, 12, 23, 24). Nanone, urusengero rujyanirana n’itsinda ry’abatambyi batambira Yehova ibitambo ku bw’abantu. Ariko rero abagize Yerusalemu Nshya bose ni abatambyi (Ibyahishuwe 20:6). Kandi igitambo gikomeye, ari cyo buzima butunganye bwa kimuntu bwa Yesu, cyatambwe rimwe na rizima (Abaheburayo 9:27, 28). Byongeye kandi, buri wese mu batuye muri uwo murwa yigerera kuri Yehova.
14. (a) Kuki Yerusalemu Nshya idakeneye ko izuba n’ukwezi biyimurikira? (b) Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga iki cyerekeye umuteguro wose wa Yehova, kandi ni gute ibyo bireba Yerusalemu Nshya?
14 Iyo ubwiza bwa Yehova bwanyuraga imbere ya Mose ku musozi Sinai, mu maso he hararabagiranaga ku buryo yagombaga kuhatwikira ari imbere ya bagenzi be b’Abisirayeli (Kuva 34:4-7, 29, 30, 33). None se ubwo hari uwashobora kwiyumvisha ukurabagirana k’umurwa uhora umurikiwe n’ubwiza bwa Yehova? Mu murwa nk’uwo ntihashobora kwira. Ntiwakenera kubonesherezwa n’izuba cyangwa ukwezi. Ahubwo wakomeza kuvirwa n’umucyo iteka ryose. (Gereranya na 1 Timoteo 6:16.) Yerusalemu Nshya iri mu mucyo urabagirana nk’uwo. Koko rero, uwo mugeni n’Umugabo we akaba n’Umwami, ni bo murwa mukuru w’umuteguro wose wa Yehova—ari wo ‘mugore’ we, “Yerusalemu yo mu ijuru”—uwo umuhanuzi Yesaya yavuzeho aya magambo y’ubuhanuzi ngo “Ku manywa izuba si ryo rizakuber’ umucyo; kand’ ukwezi si ko kuzakuber’ umwezi, ahubg’ Uwiteka [Yehova, MN] ni w’ uzakuber’ umucy’ uhoraho, kand’ Imana yawe ni y’ izakuber’ icyubahiro. Izuba ryawe ntirizareng’ ukundi, kand’ ukwezi kwawe ntikuzijima, kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] ari w’ uzakuber’ umucy’ uhoraho n’iminsi yawe yo kuboroga izab’ ishize.”—Yesaya 60:1, 19, 20; Abagalatia 4:26.
Umucyo Utambikira Amahanga
15. Ni ayahe magambo y’Ibyahishuwe yerekeye Yerusalemu Nshya, ahuza n’ubuhanuzi bwa Yesaya?
15 Nanone ubwo buhanuzi buragira buti “Amahang’ azagan’ umucyo wawe, n’abami bazagusang’ ubyukanye kurabagirana” (Yesaya 60:3). Ibyahishuwe bigaragaza ko ayo magambo yagombaga no kwerekezwa kuri Yerusalemu Nshya. Dusoma ngo “Amahang’ azagendera mu mucyo warwo, abami bo mw isi bazaney’ ubgiza bgabo. Amarembo yarwo ntazūgarirwa ku manywa na hato, kukw ijoro ritabayo. Kandi bazazanay’ ubgiza n’icyubahiro by’amahanga.”—Ibyahishuwe 21:24-26.
16. ‘Amahanga’ azagendera mu mucyo wa Yerusalemu Nshya ni ayahe?
16 Ayo ‘mahanga’ agendera mu mucyo wa Yerusalemu Nshya ni ayahe? Ni abantu kera bigeze kuba abo mu mahanga y’iyi si mbi, ariko ubu bakaba bitabira kumurikirwa n’umucyo uturuka muri uwo murwa w’ikuzo wo mu ijuru. Aba mbere muri bo ni abagize umukumbi munini, bavuye “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” kandi basenga Imana ku manywa na n’ijoro bafatanyije n’abagize itsinda rya Yohana (Ibyahishuwe 7:9, 15). Yerusalemu Nshya nimara kumanuka iva mu ijuru, maze Yesu agakoresha imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu kugira ngo azure abapfuye, umukumbi munini uziyongeraho miriyoni z’abandi bantu bahoze ari abo mu ‘mahanga,’ na bo bazageraho bagakunda Yehova n’Umwana we, ugereranywa n’Umwana w’Intama, akaba n’Umugabo wa Yerusalemu Nshya.—Ibyahishuwe 1:18.
17. ‘Abami bo mu isi bazazanira ubwiza bwabo’ Yerusalemu Nshya ni bande?
17 Ariko se, ‘abami bo mu isi bazazana ubwiza bwabo’ ni bande? Ntabwo ari abami b’isi aba basanzwe uko bakabaye, kuko bazarimburwa igihe bazarwanya Ubwami bw’Imana kuri Harmagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:17, 18). None se abo bami baba ari abantu b’abanyacyubahiro bahinduka abo mu mukumbi munini, cyangwa se ni abami bazazurwa bakayoboka Ubwami bw’Imana mu isi nshya? (Matayo 12:42). Kubyemeza biraruhije, kuko ikuzo rya benshi muri abo bami ryari iry’iyi si kandi ryarazimangatanye kuva kera. Rero, “abami bo mw isi” bazana ubwiza bwabo muri Yerusalemu Nshya bagomba kuba ari bariya 144.000 ‘bacunguwe mu ndimi zose, mu moko yose no mu mahanga yose,’ kugira ngo bimane n’Umwana w’Intama, Yesu Kristo (Ibyahishuwe 5:9, 10; 22:5). Muri uwo murwa bahazana ubwiza bahawe n’Imana kugira ngo bwongerwe k’ukurabagirana kwawo.
18. (a) Ni nde utazemerwa muri Yerusalemu Nshya? (b) Ni abahe bantu bonyine bazemerwa kwinjira mu murwa?
18 Yohana akomeza agira ati “Muri rwo ntihazinjiramw ikintu gihumanya, cyangw’ ūkor’ ibizira, akabeshya; kerets’ abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 21:27). Nta cyandujwe na gahunda y’ibintu ya Satani gishobora kuba muri Yerusalemu Nshya. N’ubwo amarembo yayo ahora akinguye, nta muntu n’umwe ‘ukora ibizira, akabeshya’ uzahinjira. Muri uwo murwa ntihazabamo abahakanyi cyangwa abo muri Babuloni Ikomeye. Kandi nihagira ugerageza kuwonona ahumanya abazaba muri wo mu gihe bakiri ku isi, imihati ye izaburiramo (Matayo 13:41-43). Abanditswe mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama,” 144.000, ni bo bonyine amaherezo bazinjira muri Yerusalemu Nshya.b—Ibyahishuwe 13:8; Danieli 12:3.
Uruzi rw’Amazi y’Ubugingo
19. (a) Ni mu yahe magambo Yohana avugamo Yerusalemu Nshya irimo ikwirakwiza imigisha ku bantu? (b) Ni ryari “uruzi rw’amazi y’ubugingo” rutemba, kandi ibyo tubizi dute?
19 Hano ku isi, imigisha myinshi izagera ku bantu binyuriye kuri Yerusalemu Nshya irabagirana. Ibyo ni byo Yohana akomeza abona. [Aragira ati] “Anyerek’ uruzi rw’amazi y’ubugingo, rubonerana nk’isarabgayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati” (Ibyahishuwe 22:1, 2a). Ni ryari urwo ‘ruzi’ rutemba? Kubera ko rutemba ‘ruva ku ntebe y’Ubwami y’Imana n’Umwana w’Intama,’ nta gushidikanya ko atari nyuma y’itangira ry’umunsi w’Umwami, mu wa 1914. Ubwo ni bwo habayeho igikorwa cyatangajwe mu ijwi ry’impanda ya karindwi kandi ni na bwo hatanzwe iri tangazo rikomeye ryagiraga riti “Nonehw agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubgami bg’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo” (Ibyahishuwe 11:15; 12:10). Mbere y’iyo tariki, “Umwana w’Intama” yari atarimikwa ngo abe Umwami wa kimesiya. Ikindi kandi, ubwo uruzi rutemba hagati y’inzira nyabagendwa ya Yerusalemu Nshya, isohozwa ry’iryo yerekwa rigomba kuba nyuma y’irimbuka ry’isi ya Satani, igihe Yerusalemu Nshya ‘imanuka iva mu ijuru ku Mana.’—Ibyahishuwe 21:2.
20. Ni iki kigaragaza ko ubu amazi y’ubugingo yamaze kuboneka mu rugero runaka?
20 Ubwo si ubwa mbere amazi y’ubugingo ahabwa abantu. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze iby’amazi atanga ubugingo buhoraho (Yohana 4:10-14; 7:37, 38). Hirya, Yohana yari agiye kumva uku gutumirwa kugiranywe urukundo muri aya magambo ngo “Umwuka n’umugeni barahamagara bati: Ngwino. Kand’ ūwumva nahamagare ati: Ngwino. Kand’ ūfit’ inyota naze; ūshaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Uko gutumirwa kurumvikana uhereye ubu, mu kugaragaza ko, ayo mazi y’ubugingo yamaze kuboneka mu rugero runaka. Ariko kandi mu isi nshya, ayo mazi azatemba ava ku ntebe y’Imana anyuze muri Yerusalemu Nshya, ameze nk’uruzi.
21. “Uruzi rw’amazi y’ubugingo” rushushanya iki, kandi ni gute iyerekwa rya Ezekieli ridufasha kubimenya?
21 Urwo “ruzi rw’amazi y’ubugingo” ni iki? Amazi ni kimwe mu by’ingenzi cyane ku buzima. Umuntu ashobora gukomeza kubaho ibyumweru runaka atariye, ariko atanyweye amazi bwo yapfa hashize nk’icyumweru kimwe gusa. Nanone, amazi akoreshwa mu gukora isuku kandi ni aya ngombwa mu kubungabunga ubuzima. Ubwo rero, amazi y’ubugingo agomba kuba agereranya ikintu cya ngombwa ku buzima no mu mibereho y’abantu. Umuhanuzi Ezekieli na we yeretswe urwo ‘ruzi rw’amazi y’ubugingo,’ kandi muri iryo yerekwa, uruzi rwavaga mu rusengero rw’i Yerusalemu maze rukiroha mu Nyanja y’Umunyu. Mbega igitangaza! Muri ako kanya, ya mazi ahumanye yari yuzuye ibintu by’umwanda, yahindutse amazi asukuye yuzuramo amafi! (Ezekieli 47:1-12). Ni koko, uruzi rwabonetse mu iyerekwa ruzura ibyari byapfuye. Ibyo bikaba bihamya ko uruzi rw’amazi y’ubugingo rushushanya uburyo Imana yateguye binyuriye kuri Yesu Kristo ngo igarure ‘abapfuye’ mu buzima bwa kimuntu butunganye. Urwo ruzi “rubonerana nk’isarabwayi,” mu kugaragaza ukubonera no kwera kw’ibyo Imana yagambiriye. Ibyo binyuranye n’“amazi” ya Kristendomu yandujwe n’amaraso kandi ateza urupfu.—Ibyahishuwe 8:10, 11.
22. (a) Uruzi rurava he, kandi ni kuki bikwiriye? (b) Amazi y’ubugingo afitanye isano n’iki, kandi nanone urwo ruzi rw’ikigereranyo rushushanya iki?
22 Uruzi rurava “ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama.” Ibyo birakwiriye, kuko uburyo bwateguwe na Yehova kugira ngo atange ubuzima bufite urufatiro ku gitambo cy’ubucunguzi, kandi ibyo bikaba byarakozwe bitewe n’uko Yehova ‘yakunze abari mu isi cyane, bigatuma atanga Umwana we w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Nanone, amazi y’ubugingo agereranya Ijambo ry’Imana, rigereranywa n’amazi muri Bibiliya (Abefeso 5:26). Nyamara, uruzi rw’amazi y’ubugingo ntirugereranya ukuri gusa, ahubwo runagereranya imigambi yose yafashwe na Yehova binyuriye ku gitambo cya Yesu, kugira ngo abantu bumvira ababature mu cyaha no mu rupfu kandi abahe uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka.—Yohana 1:29; 1 Yohana 2:1, 2.
23. (a) Kuki bikwiriye kuba uruzi rw’amazi y’ubugingo rutembera hagati mu nzira nyabagendwa ya Yerusalemu Nshya? (b) Ni irihe sezerano Imana yagiriye Aburahamu rizasohozwa igihe amazi y’ubugingo azatemba ari menshi?
23 Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, imigisha ishingiye ku ncungu izasohozwa byuzuye binyuriye ku butambyi bwa Yesu n’abatambyi 144.000 bamwungirije. Birakwiriye rero ko uruzi rw’amazi y’ubugingo rutemba hagati y’inzira nyabagendwa ya Yerusalemu Nshya. Iyo Yerusalemu Nshya igizwe na Isirayeli y’umwuka, iyo na yo, hamwe na Yesu, ikaba urubyaro nyakuri rw’Aburahamu (Abagalatia 3:16, 29). Ku bw’ibyo, igihe amazi y’ubugingo azatemba ari menshi anyura mu nzira nyabagendwa y’umurwa w’ikigereranyo, “amahanga yose yo mw is[i]” azaba abonye uburyo bwuzuye bwo kwihesha umugisha binyuriye ku rubyaro rw’Aburahamu. Isezerano Yehova yagiranye n’Aburahamu rizaba risohojwe mu buryo bwuzuye.—Itangiriro 22:17, 18.
Ibiti by’Ubugingo
24. Noneho ni iki Yohana abona hakurya no hakuno h’urwo ruzi rw’amazi y’ubugingo, kandi ibyo bigereranya iki?
24 Mu iyerekwa rya Ezekieli, uruzi rwabaye umugezi, kandi uwo muhanuzi yabonye ibiti by’ubwoko bwose by’imbuto ziribwa bimera ku nkombe zawo (Ezekieli 47:12). Na ho se Yohana arabona iki? Aragira ati ‘Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho ibiti by’ubugingo byera imbuto z’uburyo cumi na bubiri; byera imbuto z’uburyo bumwe bumwe, uko ukwezi gutashye. Ibibabi byabyo byari ibyo gukiza amahanga’ (Ibyahishuwe 22:2b). Ibyo ‘biti by’ubugingo’ na byo bishushanya bumwe mu buryo bwateguwe na Yehova kugira ngo abantu bumvira abahe ubugingo buhoraho.
25. Ni iyihe migisha myinshi Yehova asesekaza ku bantu b’umutima ukunze muri Paradizo yo ku isi?
25 Mbega imigisha myinshi Yehova asesekaza ku bantu b’umutima ukunze! Ntabwo ari ayo mazi afutse bashobora kunywaho gusa, ahubwo bashobora no gusoroma kuri ibyo biti bihora bitanga umusaruro w’imbuto z’ubwoko bunyuranye. Yoo! Tekereza iyo ababyeyi bacu ba mbere baza kunyurwa n’uburyo ‘bw’igikundiro’ busa n’ubwo bwari bwarateguwe muri Paradizo ya Edeni! (Itangiriro 2:9). Ariko ubu bwo ni Paradizo iri ahantu hose, kandi Yehova anategura uburyo bwo “gukiz’ amahanga” binyuriye ku bibabi by’ibyo biti by’ikigereranyo.c Gukoresha ibyo bibabi by’ikigereranyo mu koroshya uburibwe, bizageza abantu bafite ukwizera ku butungane mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, ibyo bikaba birenze kure cyane ubuvuzi bw’imiti rwatsi cyangwa bw’ubundi buryo bwose buboneka muri iki gihe.
26. Nanone ibiti by’ubugingo bishobora kuba bishushanya iki, kandi kuki?
26 Ibyo biti byuhirwa neza n’amazi y’umugezi, nanone bishobora kugereranya abantu 144.000 bagize umugore w’Umwana w’Intama. Mu gihe bari ku isi na bo bavana inyungu mu buryo bwateguwe n’Imana bwo gutanga ubuzima binyuriye kuri Yesu Kristo kandi bitwa “ibiti byo gukiranuka” (Yesaya 61:1-3; Ibyahishuwe 21:6). Bamaze kwera imbuto nyinshi z’umwuka ku bwo gusingiza Yehova (Matayo 21:43). Kandi mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, bazifatanya mu gukoresha uburyo bwateguwe bw’ubucunguzi buzakoreshwa mu “gukiz’ amahanga” mu kubabatura mu cyaha no mu rupfu.—Gereranya na 1 Yohana 1:7.
Nta Joro Rizabaho Ukundi
27. Yohana akomeza avuga iyihe migisha yindi izagera ku bantu bafite igikundiro cyo kwinjira muri Yerusalemu Nshya, kandi ni kuki havugwa ko “nta muvumo uzabah’ ukundi?”
27 Kwinjira muri Yerusalemu Nshya—Rwose nta gikundiro cyabaho kiruta icyo! Tekereza gato—abantu bahoze ari abanyantege nke kandi badatunganye, bakazinjirana na Yesu mu ijuru kugira ngo bifatanye mu mugambi nk’uwo w’ikuzo! (Yohana 14:2). Yohana atubwira imwe mu migisha abo bantu bazishimira, agira ati “Nta muvumo uzabah’ ukundi, ahubg’ intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba mur’urwo rurembo, kand’ imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo, izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo” (Ibyahishuwe 22:3, 4). Igihe abatambyi b’Abisirayeli biyononaga, bikururiye umuvumo wa Yehova (Malaki 2:2). Yesu yavuze ko “inzu” ya Yerusalemu itakirangwamo ukwizera isizwe ari umusaka (Matayo 23:37-39). Ariko noneho, muri Yerusalemu Nshya “nta muvumo uzahab’ ukundi.” (Gereranya na Zekaria 14:11.) Abazayituramo bose bazaba barageragereshejwe umuriro w’ibigeragezo hano ku isi kandi bazaba ‘barambitswe kutabora no kudapfa’ bamaze kunesha. Yehova azi ko nta na rimwe bazamutera umugongo nk’uko yari abizi kuri Yesu (1 Abakorinto 15:53, 57). Ikindi kandi, “intebe y’Imana n’Umwana w’Intama” izaba ihari, maze itume imimerere y’uwo murwa idahungabana iteka ryose.
28. Kuki abagize Yerusalemu Nshya bafite izina ry’Imana ryanditswe mu ruhanga rwabo, kandi ni ikihe cyiringiro gishishikaje bafite?
28 Kimwe na Yohana ubwe, abazaba bagize uwo murwa wo mu ijuru bose ni “imbata” z’Imana. Uko bari batyo, bafite izina ry’Imana ryanditswe ahagaragara mu ruhanga rwabo, ibyo bikaba byemeza ko ari abana b’Imana (Ibyahishuwe 1:1; 3:12). Kuyikorera umurimo wera bari muri Yerusalemu Nshya bazabibona nk’igikundiro kitagereranywa. Igihe Yesu yari ku isi, yagiranye n’abo bazategekana na we isezerano rishishikaje agira ati “Hahirw’ ab’imitim’ iboneye, kukw aribo bazabon’ Imana” (Matayo 5:8). Mbega ukuntu izo mbata zizanezezwa no kubona Yehova ubwe no kumusenga!
29. Ni kuki Yohana avuga ko muri Yerusalemu Nshya yo mu ijuru “nta joro rizabah’ ukundi”?
29 Yohana akomeza agira ati “Nta joro rizabah’ ukundi, kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuk’ Umwami Imana izabavira” (Ibyahihuwe 22:5a). Kimwe n’undi mugi wose ku isi, Yerusalemu ya kera yamurikirwaga n’izuba ku manywa, nijoro ikamurikirwa n’ukwezi hamwe n’ibitanga urumuri by’ibikorano. Ariko muri Yerusalemu Nshya yo mu ijuru, urumuri nk’urwo ntiruzaba rukenewe. Uwo murwa uzamurikirwa na Yehova ubwe. Ijambo “[i]joro” rishobora nanone gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo, nko kuvuga iby’amakuba cyangwa gutandukana na Yehova (Mika 3:6; Yohana 9:4; Abaroma 13:11, 12). Nta na rimwe byashoboka ko ahari ikuzo no kurabagirana kw’Imana ishobora byose haba ijoro nk’iryo.
30. Ni mu yahe magambo Yohana asoza inkuru y’iyerekwa rihebuje, kandi ni iki Ibyahishuwe biduhamiriza?
30 Yohana asoza inkuru y’iyerekwa rye rihebuje avuga ibyerekeye imbata z’Imana ati “Kandi bazahora ku ngom’ iteka ryose” (Ibyahishuwe 22:5b). Mu by’ukuri, ku iherezo ry’imyaka igihumbi, imigisha y’ubucunguzi izaba yarashohoje intego yayo ku buryo bwuzuye, kandi Yesu azashyikiriza Se abantu bazaba baragejejwe ku butungane (1 Abakorinto 15:25-28). Icyo Yehova ateganyirije Yesu hamwe n’abagize 144.000 nyuma y’aho, ntitukizi. Ariko Ibyahishuwe bitwemeza ko igikundiro cyabo cyo gukorera Yehova umurimo wera bazakigumana iteka ryose.
Indunduro Ishimishije y’Ibyahishuwe
31. (a) Iyerekwa rya Yerusalemu Nshya rigize iyihe ndunduro? (b) Ni iki Yerusalemu Nshya isohoza no ku bandi bantu b’indahemuka?
31 Isohozwa ry’iryo yerekwa rya Yerusalemu Nshya, ari yo mugore w’Umwana w’Intama, ni ryo ndunduro inejeje Ibyahishuwe bitangazanya ayo magambo yose, kandi ibyo birakwiriye. Mu kinyejana cya mbere, bagenzi ba Yohana bose b’Abakristo, ari bo ba mbere barebwaga n’ [ibiri] muri icyo gitabo, bategerezanyaga amatsiko igihe bari kuzinjira muri uwo murwa kugira ngo bategekane na Yesu Kristo ari imyuka idashobora gupfa. Muri iki gihe, abasigaye b’Abakristo basizwe bakiriho hano ku isi bafite icyiringiro nk’icyo. Bityo, Ibyahishuwe byegereje indunduro yabyo ikomeye, igihe itsinda ryuzuye ry’umugeni rizifatanya n’Umwana w’Intama. Nyuma, binyuriye kuri Yerusalemu Nshya, imigisha y’igitambo cy’ubucunguzi cya Yesu izasohozwa ku bantu, ku buryo abantu bose b’indahemuka bazahabwa ubuzima bw’iteka. Ni muri ubwo buryo umugeni, ari we Yerusalemu Nshya, kimwe n’umugore w’indahemuka ku mugabo we w’Umwami, azifatanya mu gushyiraho isi nshya ikiranuka iteka ryose—ku bw’ikuzo ry’Umwami wacu w’Ikirenga Yehova.—Matayo 20:28; Yohana 10:10, 16; Abaroma 16:27.
32, 33. Kugeza ubu Ibyahishuwe bitwigishije iki, kandi ni kuki ibyo twagombye kubyitabira tubikuye ku mutima?
32 Mbega ibyishimo dufite mu gihe twenda gusoza igenzura ryacu ry’igitabo cy’Ibyahishuwe! Twabonye ukuntu imihati ya nyuma ya Satani n’iy’urubyaro rwe izahindurwa ubusa n’uburyo imanza zikiranuka za Yehova zizarangizwa mu buryo bwuzuye. Babuloni Ikomeye igomba kuzavanwaho burundu, ikurikiwe n’ibindi bice byose by’isi ya Satani byononekaye ubutavugururwa. Satani ubwe n’abadayimoni be bazajugunywa ikuzimu, nyuma bazarimburwe. Yerusalemu Nshya izategekana na Kristo iri mu ijuru, maze habeho umuzuko n’urubanza, kandi amaherezo abantu bazaba bagejejwe ku butungane bazasingire ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi. Mbega ukuntu bikomeza icyemezo twafashe cyo ‘kuvuga ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, tububwira amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ yo ku isi muri iki gihe! (Ibyahishuwe 14:6, 7). Mbese ukora uko ushoboye kose kugira ngo wifatanye byuzuye muri uwo murimo w’ingenzi?
33 Reka noneho dusuzume amagambo asoza Ibyahishuwe, tubigiranye umutima ushima.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kuba urugero rwakoreshejwe rwari “urugero rw’ abantu; [rukaba n’]urw’abamarayika” bishobora kuba bifitanye isano no kuba uwo murwa ugizwe n’abantu 144.000 babanje kuba abantu ariko ubu bakaba ari ibiremwa by’umwuka mu bamarayika.
b Wibuke ko mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama” harimo amazina y’abantu 144.000 gusa bagize Isirayeli y’umwuka. Ibyo bitandukanye n’uko biri ku byerekeye “[i]gitabo cy’ubugingo” cyo cyanditswemo n’amazina y’abazahabwa ubuzima hano ku isi.—Ibyahishuwe 20:12.
c Uzirikane ko incuro nyinshi imvugo ngo “amahanga” yerekezwa ku bantu batari abo mu bagize Isirayeli y’umwuka (Ibyahishuwe 7:9; 15:4; 20:3; 21:24, 26). [Ubwo rero], gukoreshwa kw’iyo mvugo aha, ntibishaka kugaragaza ko mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi abantu bazakomeza gukorera mu matsinda anyuranye mu rwego rwa buri gihugu ukwacyo.