Ibyahishuriwe Yohana
13 Nuko cya kiyoka gihagarara ku musenyi wo ku nyanja.
Ngiye kubona mbona inyamaswa y’inkazi+ izamuka iva mu nyanja,+ ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi. Yari ifite amakamba icumi ku mahembe yayo, kandi ku mitwe yayo yari ifite amazina yo gutuka Imana. 2 Iyo nyamaswa y’inkazi nabonye yari imeze nk’ingwe, ariko amajanja yayo yari ameze nk’ay’idubu, naho umunwa wayo umeze nk’uw’intare. Cya kiyoka+ giha iyo nyamaswa ububasha bwacyo n’intebe yacyo y’ubwami n’ubutware bukomeye.+
3 Hanyuma mbona umwe muri ya mitwe yayo umeze nk’uwakomeretse uriho igikomere cyari kigiye kuyica.+ Ariko icyo gikomere cyari kigiye kuyica kirakira, maze isi yose ikurikira iyo nyamaswa y’inkazi iyitangariye cyane. 4 Nuko abantu basenga cya kiyoka kubera ko ari cyo cyahaye ubutware iyo nyamaswa y’inkazi, banasenga ya nyamaswa y’inkazi bavuga bati: “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa y’inkazi, kandi se ni nde ushobora kurwana na yo?” 5 Ihabwa ububasha bwo kuvuga amagambo yo kwiyemera n’amagambo yo gutuka Imana, kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi 42.+ 6 Nuko itangira gutuka+ Imana, izina ryayo, aho ituye, n’abatuye mu ijuru.+ 7 Yemererwa kurwanya abera ikabatsinda,+ kandi ihabwa gutegeka abantu bo mu miryango yose n’amoko yose, indimi zose n’ibihugu byose. 8 Abatuye ku isi bose bazayisenga. Ariko kuva isi yatangira kubaho, nta n’umwe muri abo bantu ufite izina ryanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ cy’Umwana w’Intama wishwe.+
9 Nimutege amatwi mwitonze* ibyo umwuka wera uvuga.+ 10 Niba hari uwo muri mwe ugomba gushyirwa muri gereza, azashyirwa muri gereza, kandi uwicisha inkota* na we agomba kwicishwa inkota.+ Iyo ni yo mpamvu abera+ bagomba kwihangana+ kandi bakagaragaza ukwizera.+
11 Nuko mbona indi nyamaswa y’inkazi izamuka ivuye mu isi, kandi yari ifite amahembe abiri ameze nk’ay’umwana w’Intama, ariko itangira kuvuga nk’ikiyoka.+ 12 Hanyuma ikoresha ububasha bwose bwa ya nyamaswa y’inkazi ya mbere,+ kandi iyo nyamaswa ya mbere ibireba. Ituma isi n’abayituye basenga ya nyamaswa y’inkazi ya mbere yari yakize igikomere cyari kigiye kuyica.+ 13 Ikora ibimenyetso bikomeye, ku buryo ndetse yamanuraga umuriro mu ijuru ikawusuka ku isi abantu babireba.
14 Iyobya abatuye ku isi, ibayobesheje ibitangaza yari yaremerewe gukorera imbere ya ya nyamaswa y’inkazi, ari na ko ibwira abatuye ku isi gukora igishushanyo+ cya ya nyamaswa y’inkazi yari yarakomerekejwe n’inkota ariko igakira.+ 15 Nanone yemererwa guha ubuzima igishushanyo cy’iyo nyamaswa y’inkazi, kugira ngo kijye kivuga kandi cyicishe abantu bose batagisenga.
16 Hanyuma ihatira abantu bose, aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, abafite umudendezo n’abagaragu, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo no ku gahanga,+ 17 kugira ngo hatagira umuntu ushobora kugura cyangwa kugurisha, keretse abafite ikimenyetso n’izina+ bya ya nyamaswa y’inkazi cyangwa umubare w’izina ryayo.+ 18 Aho ni ho hasaba kugira ubwenge: Umuntu wese ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa y’inkazi, kuko ari umubare w’umuntu. Umubare wayo ni 666.+