Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’Ubwami bw’Imana
“Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, . . . Ubwami ni ubwawe Uwiteka.”—1 IBYO KU NGOMA 29:11.
1. Kuki Yehova afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi?
“UWITEKA yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose” (Zaburi 103:19). Ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi agaragaza ukuri kw’ibanze ku birebana n’ubutegetsi. Kubera ko Yehova Imana ari we Muremyi, afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.
2. Daniyeli yasobanuye ate ibyo yabonye aho ibiremwa by’umwuka bya Yehova biba?
2 Birumvikana ko kugira ngo umutegetsi ategeke, agomba kuba afite abo ategeka. Mbere na mbere Yehova ategeka ibiremwa by’umwuka. Ibyo biremwa ni we watumye bibaho. Yabanje kurema Umwana we w’ikinege, akurikizaho abamarayika benshi cyane (Abakolosayi 1:15-17). Nyuma y’igihe kirekire, umuhanuzi Daniyeli yahawe umusogongero w’ubutegetsi bwa Yehova bwo mu ijuru. Yagize ati “nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. . . . Uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere” (Daniyeli 7:9, 10). Yehova, ari we ‘Mukuru nyir’ibihe byose,’ amaze imyaka itabarika ari Umutegetsi w’ikirenga, ategeka abo bana be bo mu buryo bw’umwuka bagize umuryango mugari ugendera kuri gahunda, bakaba ari “abagaragu” be bakora ibyo ashaka.—Zaburi 103:20, 21.
3. Ni gute Yehova yaguye ubutegetsi bwe bw’ikirenga bukagera no mu isanzure ry’ikirere?
3 Nyuma yaho, Yehova yaguye ubutegetsi bwe igihe yaremaga isanzure ry’ikirere rihambaye kandi ririmo ibintu byinshi bitandukanye, hakubiyemo n’isi (Yobu 38:4, 7). Iyo umuntu uri ku isi areba imibumbe iri mu isanzure ry’ikirere, abona igendera kuri gahunda ihamye kandi nta kwibeshya, ku buryo idakeneye uyiyobora cyangwa uyitegeka. Ariko kandi, umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘[Yehova] yarategetse biraremwa. Kandi yabikomereje guhama iteka ryose, yategetse itegeko ridakuka’ (Zaburi 148:5, 6). Kuva kera Yehova yagiye akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu gutegeka, kugenzura no kuyobora gahunda y’ibibera aho ibiremwa bye by’umwuka biba no mu isanzure ry’ikirere.—Nehemiya 9:6.
4. Ni gute Yehova akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu kuyobora abantu?
4 Nanone Imana yakoresheje ubutegetsi bwayo bw’ikirenga igihe yaremaga umugabo n’umugore ba mbere. Uretse kuba Yehova aha abantu ibyo bakeneye byose kugira ngo bagire ubuzima bufite intego kandi burangwa n’ibyishimo, yanabahaye uburenganzira bwo gutegeka ibindi biremwa biciye bugufi biri ku isi. Mu yandi magambo yabagabiye ubutware (Itangiriro 1:26-28; 2:8, 9). Bityo rero, biragaragara neza ko uretse kuba ubutegetsi bw’Imana ari bwiza kandi bukaba bufitiye abantu akamaro, nanone buha icyubahiro n’agaciro abayoboke babwo. Igihe cyose Adamu na Eva bari kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bari kuba bafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo.—Itangiriro 2:15-17.
5. Twavuga iki ku birebana n’ukuntu Yehova akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga?
5 Ni iyihe myanzuro dushobora gufata duhereye kuri ibyo byose? Umwanzuro wa mbere ni uko kuva kera Yehova yagiye akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu gutegeka ibiremwa bye byose. Umwanzuro wa kabiri ni uko ubutegetsi bw’Imana ari bwiza, bukaba bufitiye abantu akamaro kandi bukaba bubaha agaciro. Umwanzuro wa gatatu ni uko kumvira no gushyigikira ubutegetsi bw’Imana bizaduhesha imigisha y’iteka. Ntibitangaje rero kuba Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, yaravuze ati “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.”—1 Ibyo ku Ngoma 29:11.
Kuki Ubwami bw’Imana bukenewe?
6. Ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana n’Ubwami bwayo bifatanye irihe sano?
6 None se niba Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi yaragiye akoresha ububasha n’imbaraga ze, kuki Ubwami bw’Imana bukenewe? Ubusanzwe, umwami ategeka abayoboke be akoresheje ubutegetsi yashyizeho. Bityo rero, Ubwami bw’Imana ni uburyo Imana ikoresha ubutegetsi bw’ikirenga kugira ngo iyobore cyangwa isohoze umurimo wo gutegeka ibiremwa byayo.
7. Kuki Yehova yashyizeho uburyo bushya bwo gutegeka?
7 Yehova yagiye ategeka akoresheje uburyo butandukanye no mu bihe bitandukanye. Yaje gushyiraho uburyo bushya bwo gutegeka kubera ibindi bintu byari bimaze kuba. Ibyo byabaye igihe umwana w’Imana wo mu buryo bw’umwuka ari we Satani yigomekaga, agashuka Adamu na Eva, bakigomeka ku butegetsi bwa Yehova. Uko kwigomeka kwari nko kwivumbura ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Mu buhe buryo? Igihe Satani yabwiraga Eva ko naramuka ariye ku rubuto rwari rwarabuzanyijwe ‘atari kuzapfa,’ yashakaga kumvikanisha ko Yehova ari umunyabinyoma, bityo akaba ataragombaga kwiringirwa. Satani yakomeje abwira Eva ati “Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Satani yumvikanishaga ko byari kurushaho kuba byiza Adamu na Eva birengagije itegeko ry’Imana, ntibagendere ku buyobozi bwayo ahubwo bakigenga (Itangiriro 3:1-6). Ibyo byagaragaje ko yashidikanyije ku burenganzira Imana ifite bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga. Yehova yagombaga gukora iki?
8, 9. (a) Haramutse hagize abantu bigomeka ku mutegetsi runaka w’umuntu kandi bari mu gihugu cye, yabigenza ate? (b) Ubwigomeke bwavutse muri Edeni bwatumye Yehova akora iki?
8 Ese abantu baramutse bigometse mu buryo bweruye ku mutegetsi runaka kandi bari mu gihugu cye, twakwitega ko akora iki? Abazi iby’amateka, bashobora kwibuka ukuntu hamwe na hamwe byagiye bigenda igihe abantu bigomekaga ku butegetsi. Aho kugira ngo umutegetsi yirengagize ubwo bwigomeke, ndetse n’iyo yaba ari umutegetsi mwiza, yacira urubanza abo bantu bigometse, abahora icyaha cy’ubugambanyi. Hanyuma uwo mutegetsi ashobora guha undi muntu ububasha bwo guhangana n’ibyo byigomeke akabitsinda hanyuma akagarura amahoro. Mu buryo nk’ubwo, Yehova na we yagaragaje ko yakurikiraniraga hafi ibyarimo biba, maze agira icyo akora atazuyaje, aciraho iteka ibyo byigomeke. Yabwiye Adamu na Eva ko batari bagikwiriye guhabwa impano y’ubuzima bw’iteka, maze abirukana mu busitani bwa Edeni.—Itangiriro 3:16-19, 22-24.
9 Igihe Yehova yatangazaga urubanza yaciriye Satani, yari agaragaje uburyo bwe bushya bwo gutegeka. Ubwo buryo ni bwo yari kuzakoresha kugira ngo agarure amahoro n’umutekano aho ategeka hose. Imana yabwiye Satani iti “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ku bw’ibyo, Yehova yerekanye ko afite umugambi wo guha “urubyaro” ububasha bwo kurimbura Satani n’ingabo ze, no kugaragaza ko afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga.—Zaburi 2:7-9; 110:1, 2.
10. (a) Ni nde waje kugaragara ko ari we ‘rubyaro’ rwari rwarahanuwe? (b) Ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa mbere?
10 Urwo ‘rubyaro’ rwaje kuba Yesu Kristo hamwe n’itsinda ryihariye ry’abantu bafatanyije na we gutegeka. Bose hamwe bagize Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya (Daniyeli 7:13, 14, 27; Matayo 19:28; Luka 12:32; 22:28-30). Icyakora, ibyo byose ntibyahise bihishurwa. Mu by’ukuri, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa mbere ryakomeje kuba “ibanga ryera ryari ryarahishwe kuva mu bihe bya kera cyane” (Abaroma 16:25). Habanje gushira igihe kirekire abantu bafite ukwizera bifuza kumenya igihe iryo ‘banga ryera’ ryari kuzahishurirwa, ndetse n’igihe ubwo buhanuzi bwa mbere buvuga ibirebana no kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwari kuzasohorera.—Abaroma 8:19-21.
“Ibanga ryera” ryahishuwe buhoro buhoro
11. Ni iki Yehova yamenyesheje Aburahamu?
11 Uko iminsi yagiye ihita, Yehova yagiye amenyesha abantu ibikubiye mu “ibanga ryera ry’ubwami bw’Imana” (Mariko 4:11). Umwe mu bo Yehova yabimenyesheje ni Aburahamu wiswe “incuti ya Yehova” (Yakobo 2:23). Yehova yasezeranyije Aburahamu ko yari ‘kuzamuhindura ubwoko bukomeye.’ Nyuma yaho, Imana yaje guhishurira Aburahamu ko ‘abami bari kuzamukomokaho’ kandi ko ‘mu rubyaro rwe ari mo amahanga yose yo mu isi yari kuzaherwa umugisha.’—Itangiriro 12:2, 3; 17:6; 22:17, 18.
12. Ni gute urubyaro rwa Satani rwigaragaje nyuma y’Umwuzure?
12 Mu gihe cya Aburahamu, hari abantu bari baragerageje gutegeka no kuyobora abandi. Urugero, Bibiliya ivuga ibirebana na Nimurodi wari umwuzukuruza wa Nowa, igira iti ‘yatangiye kuba umunyamaboko mu isi. Yari umuhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka’ (Itangiriro 10:8, 9). Biragaragara neza ko Nimurodi n’abandi bantu bagiye biha ubutegetsi bari ibikoresho bya Satani. Abo bategetsi hamwe n’ababashyigikiye babaye bamwe mu bagize urubyaro rwa Satani.—1 Yohana 5:19.
13. Ni ibihe bintu Yehova yavuze mbere y’igihe binyuze kuri Yakobo?
13 Nubwo Satani yihatiye gushyiraho abategetsi b’abantu, Yehova yakomeje gusohoza umugambi we. Binyuze kuri Yakobo umwuzukuru wa Aburahamu, Yehova yaravuze ati “inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo [cyangwa, Uwitwa Shilo] ataraza, Uwo ni we amahanga azumvira.” (Itangiriro 49:10; reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ijambo “Shilo” risobanurwa ngo “Nyir’ubwite; ufite uburenganzira ku kintu.” Ku bw’ibyo, ayo magambo y’ubuhanuzi agaragaza ko hari kuzaza ufite uburenganzira bwo guhabwa iyo ‘nkoni y’ubwami’ cyangwa ubutegetsi, kandi agahabwa “inkoni y’ubutware” cyangwa ubuyobozi, agategeka “amahanga” cyangwa abantu bose. Uwo yaba ari nde?
‘Kugeza aho Nyirayo azazira’
14. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Dawidi?
14 Mu bantu bakomotse kuri Yuda, uwo Yehova yatoranyije akamwimika kugira ngo ategeke ubwoko Bwe, ni Dawidi wari umwungeri, akaba yari mwene Yesayia (1 Samweli 16:1-13). Nubwo Dawidi yakoraga ibyaha n’amakosa, Yehova yaramwemeraga kubera ko yari indahemuka ku butegetsi bwe bw’ikirenga. Kugira ngo Yehova asobanure neza ibirebana n’ubuhanuzi bwo muri Edeni, yagiranye na Dawidi isezerano rigira riti “nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.” Iryo sezerano ryarebaga undi muntu utari Salomo mwene Dawidi waje no kumuzungura, kubera ko ryagiraga riti “nzakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.” Iryo sezerano Dawidi yahawe rigaragaza neza ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzahabwa Ubwami, amaherezo rwari kuzaturuka mu muryango wa Dawidi.—2 Samweli 7:12, 13.
15. Kuki ubwami bwa Yuda bwashoboraga kubonwa nk’aho ari umusogongero w’Ubwami bw’Imana?
15 Muri icyo gisekuru abami bari kuzakomokamo, Dawidi ni we wabaye umwami wa mbere. Umutambyi mukuru ni we wimikaga abo bami bose abasutseho amavuta yera, bityo bakaba barashoboraga kwitwa abasizwe cyangwa ba mesiya (1 Samweli 16:13; 2 Samweli 2:4; 5:3; 1 Abami 1:39). Bavugwagaho ko bicaye ku ntebe y’ubwami ya Yehova kandi ko ari abami bamutegekera bari i Yerusalemu (2 Ibyo ku Ngoma 9:8). Muri ubwo buryo, ubwami bwa Yuda bwari buhagarariye Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi Yehova yakoreshaga kugira ngo agaragaze ko ari umutegetsi w’ikirenga.
16. Igihe abami bakomokaga kuri Yuda bategekaga, ingaruka zabaye izihe?
16 Iyo umwami n’abaturage be bagandukiraga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, Yehova yarabarindaga kandi akabaha umugisha. Mu buryo bwihariye, ingoma ya Salomo yaranzwe n’amahoro n’uburumbuke bitagereranywa. Uwo ukaba wari umusogongero w’ubuhanuzi buvuga ibizaba igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Ubwo Bwami buzavanaho burundu ingaruka z’ibikorwa bya Satani kandi buzavana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (1 Abami 4:20; 5:5). Ikibabaje ni uko abenshi mu bami bakomokaga mu gisekuru cya Dawidi bananiwe kuzuza ibyo Yehova yabasabaga, maze abaturage bakishora mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana no mu bwiyandarike. Amaherezo, Yehova yemeye ko ubwo bwami burimburwa n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Igihe Satani yageragezaga gushyira umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, yasaga n’aho ageze ku ntego.
17. Ni iki kigaragaza ko Yehova yari agitegeka nubwo ubwami bwakomokaga kuri Dawidi bwari bwarakuweho?
17 Ariko kandi, kuba ubwami bukomoka kuri Dawidi bwarakuweho, ndetse n’ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli bukaba bwari bwaravanyweho mbere yaho, ntibigaragaza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwagize ingufu nke cyangwa ko bwatsinzwe. Ahubwo bigaragaza ingaruka ziteye agahinda ziterwa n’ibikorwa bya Satani n’iziterwa n’uko abantu biyobora batisunze Imana (Imigani 16:25; Yeremiya 10:23). Kugira ngo Yehova agaragaze ko ubutegetsi bwe bw’ikirenga bwari bugitegeka, yakoresheje umuhanuzi Ezekiyeli maze aravuga ati “ikureho igisingo wiyambure ikamba. . . . Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha” (Ezekiyeli 21:31, 32). Ayo magambo agaragaza ko urwo ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe, ni ukuvuga uwari “ubifitiye ubushobozi” cyangwa uburenganzira, yari ataraza.
18. Ni ayahe magambo marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya?
18 Nimucyo noneho dukomeze, tugere ahagana mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu. Marayika Gaburiyeli yatumwe ku mukobwa w’isugi witwaga Mariya, wari utuye mu mugi witwa Nazareti wo mu karere ka Galilaya mu majyaruguru ya Palesitina. Yaramubwiye ati “dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu. Uwo azaba umuntu ukomeye kandi azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”—Luka 1:30-33.
19. Ni ibihe bintu bishishikaje byari hafi gusohora igihe Yesu yavukaga?
19 Amaherezo, igihe cyo guhishura “ibanga ryera” cyari cyegereje. Uw’ibanze mu bagize “urubyaro” rwasezeranyijwe yari agiye kuboneka (Abagalatiya 4:4; 1 Timoteyo 3:16). Satani yari kuzamukomeretsa agatsinsino; ariko urwo ‘rubyaro’ na rwo rwari kuzakomeretsa Satani umutwe, kandi rukavanaho ibikorwa bye byose n’iby’abamushyigikiye. Nanone urwo rubyaro rwagombaga gutangaza ubutumwa buvuga ko ingaruka zose z’ibikorwa bya Satani zizavanwaho binyuze ku Bwami bw’Imana, kandi ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo (Abaheburayo 2:14; 1 Yohana 3:8). Ni gute Yesu yari kuzabisohoza? Ni uruhe rugero yadusigiye dukwiriye kwigana? Ibisubizo turabisanga mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Sawuli, Umwami wa mbere Imana yatoranyije kugira ngo yime muri Isirayeli, yari uwo mu muryango wa Benyamini.—1 Samweli 9:15, 16; 10:1.
Mbese ushobora gusobanura?
• Kuki Yehova afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi?
• Kuki Yehova yagambiriye gushyiraho Ubwami?
• Ni gute Yehova yagiye ahishura “ibanga ryera”?
• Ni iki kigaragaza ko Yehova yari agitegeka nubwo ubwami bw’abakomoka kuri Dawidi bwari bumaze gukurwaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni ibiki Yehova yavuze mbere y’igihe binyuze kuri Aburahamu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Kuki gukurwaho k’ubwami bukomoka kuri Dawidi bitagaragaza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwatsinzwe?