Bibumbiye hamwe mu nsi y’urukundo
“Arikw’ ikiruta byose, mukundan’ urukundo rwinshi.”—1 PETERO 4:8.
1. Ni uruhe rukundo tubona mu bwoko bw’Imana kuri ubu kandi Abakristo basizwe batangaza iki kuva muri 1922?
MBESE kuri ubu urwo rukundo turubona mu bwoko bw’Imana? Ni byo rwose! Abantu bafite urukundo nk’urwo bemera ubutegetsi bwa Yehova kandi bakaburwanirira nk’uko Dawidi yabigenzaga kera. Cyane cyane kuva muri 1922 abavandimwe ba Yesu Kristo ‘umwana wa Dawidi,’ basizwe bamamaza ku isi yose ko Ubwami bw’Imana buri hafi kandi ko abari mu mwanya wa mbere mu butegetsi bukandamiza bwa Satani bagiye guhanwa na Yesu Kristo Umucamanza Imana yashyizeho.—Matayo 21:15, 42-44; Ibyahishuwe 19:11, 19-21.
2. Ni kuki dushobora kuvuga ko Dawidi yari ‘ameze nk’uko umutima wa Yehova ushaka’?
2 Dawidi yari ‘ameze nk’uko umutima wa Yehova ushaka.’ Ibyo byagaragazwaga n’urukundo yari afitiye Yehova hamwe n’Ubukiranutsi bwe, na Sauli w’ikigwari yari abimuziho hamwe n’ubutwari bwe, no kuba yari yariyeguriye Yehova, no mu buryo yayoboraga abantu hamwe no kuba yaragandukiraga ubutegetsi buturuka ku Mana.—1 Samweli 13:14; 16:7, 11-13; 17:33-36; 24:9, 10, 17.
3. Ni ibihe byiyumvo byatumye Yonatani yizirika kuri Dawidi kandi ni kuki?
3 Dawidi amaze kunesha Goliati yagiye kubimenyesha Sauli. Ubwo haje umuntu nawe ukunda ugukiranuka koko. Uwo ni umuhungu w’imfura wa Sauli Yonatani. Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sauli, “umutima wa Yonatani uherak’ub’agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nkuko yikunda.” (1 Samweli 18:1) Uburyo Yonatani yakundaga Dawidi ntabwo byari biturutse ku butwari bwe no ku buryo azi gukoresha umuhumetso ahubwo ni ukubera umuhati w’igishyuhirane yagize ashaka gutukura izina ry’Imana, n’ukudashaka inyungu kwe no kwiringira byuzuye Yehova.—Reba Zaburi 8:1, 9; 9:1, 2.
4. Yonatani yakoze iki kugira ngo yerekane ko yemeraga ko Dawidi ari we wagombaga gusigwa akaba umwami?
4 N’ubwo rero Yonatani yarutaga Dawidi ho imyaka 30 umurunga w’ubucuti burambye wamufatanije n’uwo musore wari intwari. “Bukeye Yonatani na Dawidi basezeran’isezerano, kuko yar’amukunze nk’uko yikunze. Yonatani yijishuramw’umwitero we yari yiteye, awuha Dawidi, n’umwambaro we, ndetse n’inkota ye n’umuheto we n’umukandara we.” (1 Samweli 18:3, 4) Muri ubwo buryo Yonatani yemeraga ko Dawidi amuruse. N’ubwo Yonatani yari umuragwa Sauli yari yarishyiriyeho mbere hose, yeretse Dawidi urukundo rw’igishyuhirane, urukundo rushingiye ku mahame. Yagandukiye Dawidi nk’uwasizwe kugira ngo abe umwami, ari nawe wiyemeje mu buryo bwite kurwanirira izina n’ubutegetsi bya Yehova.—2 Samweli 7:18-24; 1 Ngoma 29:10-13.
5. Yonatani ni iki yemeraga ku ntambara ya gitewokarasi?
5 Yonatani nawe yarwaniriraga ubukiranutsi. Mbese ntiyari yarivugiye ngo: “nta cyabuza Uwiteka [Yehova, MN] gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.” Ni koko Yonatani yemeraga ko kugira ngo umuntu atsinde mu ntambara yategetswe n’Imana agomba gushaka buri gihe ubuyobozi bw’Imana. Yonatani amaze kugwa mu cyaha Sauli yamuciriye urwo gupfa maze yemera urubanza rwa se yicishije bugufi cyane. Amahirwe ni uko abaturage bari ‘bamucunguye’—1 Samweli 14:6, 9, 10, 24, 27, 43-45.
Urukundo rw’indahemuka
6. Ni gihe ki Yonatani mu rukundo rwe rw’ubwizera yagobotse Dawidi?
6 Sauli yagiriye ishyari ikuzo ryo mu bya gisilikari rya Dawidi ashaka no kumwica ariko Yonatani mu rukundo rwe rw’indahemuka yatabaye incuti ye. Inkuru yo muri Bibiliya iratubwira ngo: “Ariko Yonatani mwene Sauli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati: Data Sauli arenda kukwica; none ndakwinginze, ejo mu gitond’uzirinde, wihish’ ahiherereye.”Muri uwo munsi Yonatani yacubije Sauli maze Dawidi ararokoka. Nyuma yaho Dawidi “arwana n’Abafilistia, yica benshi cyane.” Sauli yarongeye yuzurwamo ubunyamaswa maze yongera gushaka kwica Dawidi, bituma Dawidi yihungira.—1 Samweli 19:2-10.
7. Igihe Yonatani abonana na Dawidi ari mu buhungiro bavuze ibiki kugira ngo bavugurure isezerano ryabo?
7 Hashize igihe Dawidi wari impunzi yongeye kubonana na Yonatani maze aramubwira ati: “Icy’umutima waw’ushaka cyose nzakigukorera.” Izo ncuti zombi zongeye kugirana isezerano imbere ya Yehova; nuko Dawidi asezeranya ko atazigira na rimwe yambura ubugwaneza bw’umutima bwe inzu ya Yonatani kandi iryo sezerano yararyubahirije. “Yonatani yongera kurahiza Dawidi kubg’urukundo yamukundaga, nkuko yikund’ubge.”—1 Samweli 20:4-17; 2 Samweli 21:7.
8. Ni kuki Yonatani na Dawidi babonanye rwihishwa mu gasozi kandi icyo gihe habaye iki?
8 Umwami Sauli yiyemeje bidakuka kwica Dawidi. Yagejeje naho atera icumu Yonatani umwana we kubera ko yavugiraga iyo mpunzi. Ni bwo Yonatani na Dawidi bahuraga rwihishwa mu gasozi, Bibiliya iratubwira ngo: “Dawidi asesuruk’aho yar’ari mu ruhande rw’ikusi, yikubita hasi yubamye, [amwikubita imbere] gatatu; maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi w’ arahogora. Yonatani abgira Dawidi ati: Igender’amahoro, ubgo twarahiranije mw’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN], . . . azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwaw’iteka ryose.” Bahise batandukana Dawidi ahungira mu butayu bwa Zifu.—1 Samweli 20:41, 42.
9, 10. (a) Yonatani yateye Dawidi iyihe nkunga n’ubwo bombi bwari ubwa nyuma babonana? (b) Sauli na Yonatani bamaze gupfa bishwe n’Abafilistia ni iyihe ndirimbo y’amaganya Dawidi yahimbye kandi iyo ndirimbo irangira ite?
9 Yonatani mu rukundo rwe yakomeje gutera inkunga Dawidi. Turasoma ngo: “Bukeye Yonatani mwene Sauli arahaguruk’asanga Dawidi mw’ishyamba, amukomeza ku Mana. Aramubgir’ati: Witinya kuk’ukuboko kwa data Sauli kutazagushyikira; kand’ uzab’ umwami w’Isiraeli; jy’ubganjye nzab’uwa kabiri kuri wowe; kandi data Sauli na w’arabizi. Bombi baherako basezeranir’ imbere y’Uwiteka [Yehova, MN].”—1 Samweli 23:15-18.
10 Ubanza ngo kuri Dawidi hamwe na mugenzi we w’indahemuka Yonatani barabonanye bwa nyuma. Yonatani na Sauli baguye mu mirwano n’Abafilistia. Icyo gihe Dawidi yahimbye indirimbo y’amaganya yitwa “Umuheto.” Dawidi yerekanye ko yubaha Sauli, kubera kumubonamo uwasizwe wa Yehova, maze arangizanya indirimbo ye aya magambo ngo: “Yonatani yiciwe mu mpinga z’imisozi yawe. Untey’ agahinda, mwene data Yonatani; wamberey’ uw’igikundiro bihebuje; urukundo wankundaga rwar’igitangaza, rwarutag’ urukundo rw’abagore. Ereg’ abanyambaraga baraguye, n’intwaro zabo zirashize! (2 Samweli 1:18, 21, 25-27) Nyuma yaho Dawidi yasizwe ubwa kabiri aba umwami wa Yuda.
Ibisa na byo muri iki gihe
11, 12. (a) Dawidi na Yonatani batanze urugero rw’uruhe rukundo? (b) Urukundo rurerure rwahuzaga Dawidi na Yonatani rwashushanyaga iki?
11 Kubera ko “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’ umuntu,” ni iyihe nyigisho dushobora kuvana mu nkuru yerekeranye na Dawidi hamwe na Yonatani? (2 Timoteo 3:16) Twigiramo ko hariho urukundo ‘ruruta urukundo rw’abagore.’ Ni koko iyo amategeko y’Imana yerekeranye n’ugushyingiranywa yubahirijwe ‘urukundo rw’abagore’ rushobora kuba rwiza kandi rukungura byinshi. (Matayo 19:6, 9; Abaheburayo 13:4) Ibyo ari byo byose Dawidi na Yonatani batanze urugero rw’urukundo rurushaho kuba rwiza rurebana n’iri tegeko ngo: “Umva, wa bgoko bg’Abisiraeli we; Uwiteka [Yehova, MN] Imana yacu ni we Uwiteka [Yehova, MN] wenyine, ukundish’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’umutima wawe wose n’ubugingo bgawe bgose n’imbaraga zawe zose.”—Gutegeka kwa kabiri 6:4, 5.
12 Dawidi na Yonatani berekanye mu bumwe urwo rukundo barwanirira gutukura izina rya Yehova abanzi bari batutse. Mu kugenze batyo, abo bagabo bombi bitoje ‘gukundan’ urukundo rwinshi.’ (1 Petero 4:8) Ubucuti bari bafitanye bwari burengeje kure ibitegekwa mu itegeko rikubiye muri Abalewi 19:18 ngo: “Ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.” Ni koko ubwo bucuti bwashushanyaga urukundo Yesu yabwiye abigishwa be ngo “ndabaha itegeko rishya ngo, Mukundane; nk’uko nabakunze, mub’ari ko namwe mukundana.” Kwitangaho igitambo byagaragaraga neza mu rukundo rwa Yesu atari uko yagandukiraga byuzuye ubushake bwa Yehova, ahubwo ari no kubera ko yari yiteguye ‘gupfira incuti ze.’—Yohana 13:34; 15:13.
“Umukumbi” umwe wunze ubumwe
13. Ni akahe gatsiko k’abamamaza Ubwami kadutse cyane cyane kuva muri 1935 kandi Abakristo basizwe bafatanijwe na ko n’iki?
13 Mu bihe byashize ‘umukumbi muto’ ugizwe n’Abakristo basizwe wihanganiye igice kinini cy’intambara warwanaga na Goliati wo muri iki gihe. Nyamara kuva muri 1935 abamamaza Ubwami bagize urundi ‘rugo’ runini bifatanya nawo. Izo ‘ntama zindi’ zifatanije n’abasigaye mu ‘ntama’ ari bo Abakristo basizwe maze bagakora ‘umukumbi umwe’ bayobowe n’‘Umwungeri umwe.’ ‘Umwana wa Dawidi.’ Izo ‘ntama’ zose zibumbye mu buryo butangaje n’urukundo rusa n’urwahuzaga Dawidi na Yonatani.—Luka 12:32; Yonana 10:16; Ezekieli 37:24.
14. Uburyo Sauli yageragezaga kwica Dawidi buhuje n’iki, kandi Yonatani yashushanyaga nde igihe yifatanya na Dawidi abikuye ku mutima?
14 Ako gatsiko kashushanywaga na Yonatani katangiye kuba umukumbi munini igihe intambara ya kabiri y’Isi itangira; Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bahuye n’igihe cy’ibigeragezo byabo. Ibitotezo bikomeye bahuye na byo muri iyo myaka akenshi byaterwaga n’abayobozi b’amadini. Ibyo bisa n’ukuntu Sauli yageragezaga kwica Dawidi uwasizwe wa Yehova akagerageza no kwica Yonatani mu gihe yifatanyaga na Dawidi. Mbega urukundo abasa na Dawidi bagiranye n’abasa na Yonatani muri icyo gihe! Ni koko ikigereranyo cya Yesu dusanga muri Matayo 25:35-40 cyakunze gusohozwa mu buryo kivugwamo.a
15. (a) Imyifatire y’Abahamya ba Yehova itaniye hehe n’iy’abasa na Sauli? (b) Ni nde muri iki gihe ushobora kuba asa n’ “umwuka mubi uvuye k’Uwiteka [Yehova, MN]” wahagarikaga umutima Sauli?
15 Ubudahemuka bw’Abahamya ba Yehova butandukanye neza n’imyifatire y’abasa na Sauli! Hakurikijwe itegeko rya Yesu, Abahamya ba Yehova ‘batar’ab’isi’‘barakundana’ku isi yose. (Yohana 15:17-19) Ku rundi ruhande, mu ntambara ebyiri z’isi yose abayobozi b’idini ba Kristendomu mu bari bashyamiranye bombi basabye “imana” yabo ko batsinda mu gihe amamiliyoni y’abasilikari barimarimaga abo basangiye idini bo mu kindi gihugu. Ubanza “umwuka mubi uvuye k’Uwiteka [Yehova, MN]” wahagarikaga umutima Sauli uhwanye n’ibyatewe n’ibyago byoherejwe n’abamaraika muri iki gihe cyacu. (Ibyahishuwe igice cya 8). Bigaragara rwose ko abayobozi b’idini ba Kristendomu bataronka umwuka wera wa Yebova.—1 Samweli 16:14; 18:10-12; 19:10; 20:32-34.
16. (a) Abayobozi b’amadini mu ntambara ebyiri z’isi baboneyeho bate kugira ngo bakandamize ubwoko bwa Yehova? (b) Ni kuki dushobora kuvuga ko muri iyi myaka ishize Sauli wo muri iki gihe yakomeje gutoteza ubwoko bw’Imana?
16 Muri 1918 abayobozi ba Kristendomu babonye intambara ari yose bemeza politiki yo muri Amerika kurwanya abashinzwe Sosayiti Watch Tower hanyuma baranabafungisha. (Nyuma aho Abigishwa ba Bibiliya baje guhanagurwaho icyaha.) Mu ntambara ya kabiri y’Isi yose umurimo w’Abahamya ba Yehova warahagaritswe mu bihugu by’Iburasirazuba no mu bihugu byinshi bya Commonwealt (byakolonijwe n’Abongeraza). Ibyo byemezo akenshi byafatwaga kugira ngo bashimishe amadini yabatitirizaga; ibyo biragaragazwa na kariya kabaruwa mubona kanditswe na Arkiepiskopi wa Sydney (Sidineyi) (wageze aho akaba kardinali) mbere neza y’uko umurimo w’Abahamya ba Yehova uhagarikwa muri Ostraliya. Icyo cyemezo cyamaganywe cyane mu nzego nkuru z’ubucamanza umucamanza Starke yavuze ko “ntaho gishingiye, kidafashije, gikandamiza.” Cyavanweho ku ya 14 Kamena 1943 maze Leta itanga indishyi z’akababaro. Vuba hano mu bihugu byinshi byo muri Afurika no muri Aziya aho batababarirwa. Nuko rero, abayobozi ba Kristendomu, Sauli wo muri iki gihe, barakomeza gutoteza ubwoko bw’Imana.
17. (a) Abahamya ba Yehova bifata bate imbere y’ibitotezo by’abanyapolitiki hamwe n’abanyamadini? (b) Mu bumwe bafite ku isi yose butuma Abahamya ba Yehova basa na nde?
17 Mbese kuva muri 1980 Abahamya ba Yehova bifata bate imbere y’ibitotezo bakomeza guhura na byo biturutse ku banyapolitiki no ku banyamadini? Bifata nkuko Dawidi yifashe imbere ya Goliati na Sauli, nkuko Yonatani yifashe imbere ya se. Ntacyo batinya kandi mu byerekeye iby’ubutegetsi, biyemeje gukomeza kuba indahemuka, kubera ko bazi ko Ubwami bw’Imana bugiye gutsinda. (Danieli 2:44) Imbere y’ibitotezo berekana ko bibumbiye hamwe bagaterana inkunga bafatanijwe ku isi yose n’urukundo rutangaza isi yose. Kubera ukutivanga mu bihe by’intambara, birinda kumena amaraso y’abo bafatanije ukwizera bo mu bindi bihugu. (Mika 4:3, 5) Ubwo bagaragara ko ari bo bantu Yesu avuga ngo: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35) Abahamya ba Yehova bibumbiye mu buvandimwe bwo ku isi yose ’bambaye urukundo kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose’ umurunga utembagaza inzitizi zerekeranye n’ubwoko n’ubwenegihugu. —Abakolosai 3:14.
Kwerekana ‘umwete wo gukundana’
18. (a) Urukundo Yonatani yari afitiye Dawidi rusa n’iki muri iki gihe cyacu kandi ni iki kibyerekana? (b) Ni izihe ngaruka ubudakemwa mu myifatire by’abasa na Dawidi byagize ku isi yose?
18 Twibuke ko ‘umutima wa Yonatani wabaye agati gakubiranye n’uwa Dawidi kandi Yonatani akamukunda nkuko yikunda.’ Mbese muri iyi ‘minsi y’imperuka’ haba hariho urukundo rusa nk’urwo! (2 Timoteo 3:1, 14) Mu mvururu z’ubupfapfa zo mu gihe cyuzuyemo urugomo, agatsiko kagizwe n’Abahamya ba Yehova niko konyine kibumbiye hamwe ku isi yose mu rukundo. Abahamya b’Abakristo, bativanga, bubahiriza (Umuremyi bakemera ko ari we Umwami w’Ikirenga w’abantu bose. (Zaburi 100:3) Ni koko Abefuraimu bo muri iki gihe cyacu, bakaba ari bo babyeyi ba gipolitiki ba ‘Goliati’ bashobora gukomeza gushotora Isiraeli y’umwuka. (2 Samweli 21:21, 22) Kandi Sauli wo muri iki gihe, ari bo bayobozi ba Kristendomu, bashobora gukomeza gukururira ingorane abasa na Dawidi hamwe n’abasa na Yonatani. (1 Samweli 20:32, 33) Ibyo ari byo byose ‘intambara ni iya Yebova.’ Kubera ko ari Umwami w’Ikirenga azatsindira abagaragu b’indahemuka mu ntambara ye ye nyuma. Hari ababonye imyifatire myiza izira inenge y’abasa na Dawidi, maze ari amamiliyoni ndetse barimo n’abahoze batoteza, binjira mu mubare w’abasa na Yonatani maze bifatanya n’abasa na Dawidi munsi y’‘ibendera ry’urukundo’ rya Kristo.b—1 Samweli 17:47; Indirimbo ya Salomo 2:4.
19, 20. (a) Kuva 1978 kugeza 1988 ubwiyongere bw’Abahamya ba Yehova bungana na kangahe ku ijana? (b) Ni kuki dushobora kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari ubwoko burangwa n’ubumwe koko ku isi yose? Ni ikihe kibazo twakwibaza?
19 Hagati ya 1979 na 1988 umubare w’ababwiriza iby’ubutumwa bwiza butangaza ko Ubwami bw’Imana bwashyizweho wavuye kuri 2,186,075 ugera kuri 3,592,654 bikaba bingana n’ubwiyongere bwa 64.3 ku ijana. Abo bantu mu isi yose bakoze ubwoko bwibumbiye hamwe; ni koko bafite ukwemera kumwe, bakorera Imana mu buryo bumwe kandi bose bazirikana mu buryo budakuka amahame yo muri Bibiliya. Uwo muteguro wunze koko ubumwe mu isi yose ni wo muri iki gihe cyacu amagambo ya Yesu yerekeraho ngo: “Ni mwitonder’ amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondey’ amategeko ya Data, nkaguma mu rukundo rwe.“—Yohana 15:10; reba 1 Abakorinto 1:10.
20 N’ubwo Abahamya ba Yehova babwiriza mu ndimi zirenga 200, bavuga “ururimi rutunganye” rw’ukuri bakorera Imana “bahuje inama.” Bigana muri ibyo urukundo rwa Dawidi na Yonatani. (Zefania 3:9; 1 Samweli 20:17; Imigani 18:24) Niba utaribumbira hamwe n’ubwoko bwa Yehova mbese ntiwaba ushaka kuba mu basa na Yonatani bo muri iki gihe? Bigire intego yawe, kandi Abahamya ba Yehova mu rukundo rwinshi bazagufasha kuyigeraho.
[Ibisobanura ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero rwiza turusanga muri Annuaire des Temoins de Jehovah 1972, kuva ku rupapuro rwa 216, paragarafu ya 2, kugeza ku rupapuro rwa 217, paragarafu ya 2.
b Reba nuri Annuaire des Temoins de Jehovah 1988, kuva ku rupapuro rwa 150 kugeza 154.
Isubiramo
◻ Ni mu buhe buryo Yonatani yeretse urukundo rw’indahemuka Dawidi?
◻ Ni urukundo bwoko ki rwashushanywaga n’urukundo rwari ruhuje Dawidi na Yonatani?
◻ Ni kuki dushobora kuvuga ko abayobozi ba Kristendomu bakoze nk’umwami Sauli igihe yahigaga Dawidi?
◻ Muri iki gihe ni iki kigereranywa n’urukundo Yonatani yari afitiye Dawidi?
◻ Ubumwe buri hagati y’Abahamya bo mu isi yose bwerekana iki?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]
St. Mary’s Cathedral
Sydney
20 Kanama 1940.
The Rt. Hon. W. M. Hughes, M.H.R.,K.C.,
Atorney General,
CANBERRA.
Dear Mr. Hughes:
Ndashaka kugushimira kubera ibaruwa wanyandikiye ku italiki ya 9 yerekeranye n’ibibazo wagejejweho na M. Jennings.
Mu by’ukuri, ndifuza ko wakwita rwose kuri ibyo bibazo kubera ko byerekeranye n’ibintu bitoroshye.
Nyamara kandi niba uhangayikishijwe n’uko abo bantu biha kuvuga ko bamamaza amahame y’Ubukristo ndagusaba rwose nkubashye ko wacira urubanza umurimo wabo udakurikije ibivugwa ahubwo ukurikije ibikorwa. Ku byerekeranye n’ibyo bakora nkoherereje ibitabo byabo, n’amagambo yabo hamwe n’ibikorwa byabo nk’uko byemejwe n’abapolisi bo muri Nouvelle-Gallesyo mu majyepfo. Ntitwabura gutekereza ko ari ikintu kiri kure y’Ubukristo.
Umukuru w’abapolisi ba Leta yatanze icyifuzo cyo kubona abategetsi ba Commonweaith bahagarika iyo sosiyeti kugira ngo abapolisi babone ukuntu babarwanya mu buryo bwuzuye.
Mugire amahoro,
ARKIEPISKOPI WA SYDNEY