Ese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
Ese imisatsi ya Samusoni ni yo yatumaga agira imbaraga?
Imisatsi ya Samusoni ubwayo si yo yatumaga agira imbaraga. Yagaragazaga ko yari Umunaziri wari ufitanye imishyikirano yihariye n’Imana. Igihe Delila yogoshaga imisatsi ye, byagize ingaruka ku mishyikirano yari afitanye n’Imana.—15/4, ipaji ya 9.
Kimwe n’uko bimeze ku mutima wacu usanzwe, ni ibihe bintu bitatu bishobora gufasha umutima wacu w’ikigereranyo?
(1) Kwigaburira. Kimwe n’uko umutima wacu ukenera ibiwutunga bifite intungamubiri, ni na ko umutima wacu w’ikigereranyo ukenera ibyokurya byiza bihagije byo mu buryo bw’umwuka. (2) Imyitozo. Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubigiranye ishyaka bituma umutima wacu w’ikigereranyo ukomeza kumererwa neza. (3) Isi idukikije. Dushobora kugabanya imihangayiko twifatanya n’abo duhuje ukwizera batwitaho.—15/4, ipaji ya 16.
Abashakanye babasha bate kongera kwizerana mu gihe umwe yaciye inyuma mugenzi we?
Bagombye (1) kubwizanya ukuri; (2) gukorera ibintu hamwe; (3) guhindura imyitwarire yabo; (4) kumenya igihe cyo kureka uburakari kugira ngo bakize igikomere.—51/5, ipaji ya 12-15.
Kuki umuvandimwe utanga disikuru y’ihamba atagombye gusoma amagambo yo muri Zaburi ya 116:15 ayerekeza ku muntu wapfuye?
Ayo magambo agira ati “urupfu rw’indahemuka za Yehova ni urw’agaciro kenshi mu maso ye.” Ibyo byumvikanisha ko Imana ibona ko abagaragu bayo b’indahemuka bafite agaciro mu maso yayo, ku buryo itazigera yemera ko bose bapfa bagashiraho. Ntizemera ko abagaragu bayo bose mu rwego rw’itsinda bashira ku isi.—15/5, ipaji ya 22.
Abakoruporuteri bari ba nde?
Mbere y’umwaka wa 1931, abitwa abapayiniya muri iki gihe ni bo bitwaga “abakoruporuteri.”—15/5, ipaji ya 31.
Ni ibihe bintu bigaragaza ko Bibiliya atari kimwe n’ibindi bitabo byanditswe n’abantu?
Bibiliya ikubiyemo ubuhanuzi bwinshi bwasohoye. Inkuru zivugwamo si impimbano, ahubwo zihuje n’ukuri. Ivuga ukuri mu birebana na siyansi kandi ibitabo biyigize ntibivuguruzanya. Ifite akamaro muri iki gihe.—1/6, ipaji ya 4-8.
Amagambo ngo “ubwo bwami bwose” ari muri Daniyeli 2:44 yerekeza ku ki?
Ayo magambo yerekeza ku bwami cyangwa ubutegetsi bugereranywa n’ibice bitandukanye by’igishushanyo Daniyeli yeretswe.—15/6, ipaji ya 17.
Ni ryari Ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwabaye ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi buvugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya?
Ubwo butegetsi bugizwe n’ibihugu bibiri bwabaye ubutegetsi bw’isi yose igihe u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiraga gukorana mu buryo bugaragara mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose.—15/6, ipaji ya 19.
Ni mu buhe buryo Imana ibabarira abihana ibyaha byabo kandi ikabyibagirwa?
Yehova yavuze ibirebana n’abo yemera ati “ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yer 31:34). Ashobora kubabarira abantu ibyaha ashingiye ku ncungu. Iyo Imana ibabariye umuntu ibyaha, irabyibagirwa mu buryo bw’uko itabyibuka kugira ngo yongere kubimuhanira.—1/7, ipaji ya 18.
Ese ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho?
Akenshi ntibyakorwaga rwihishwa, abantu batareba, ahubwo byakorerwaga ku karubanda. Ntibyarangwaga n’ibikabyo kandi ababikoraga ntibabikoraga kugira ngo bemerwe n’abantu. Ababikoraga babaga bagamije guhesha Imana ikuzo aho kwishakira icyubahiro. Hagiye hakorwa ibitangaza binyuranye, kandi abarwanyaga Yesu ntibigeze bahakana ko ibyo bitangaza byabayeho. Izo ni impamvu zagombye gutuma twizera ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibitangaza.—1/8, ipaji ya 7-8.