ISOMO RYA 55
Jya ufasha itorero uteraniramo
Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bakorera Yehova bishimye, bari mu matorero abarirwa mu bihumbi. Bishimira inyigisho n’amabwiriza bahabwa kandi bakorana umwete mu gufasha itorero mu bintu bitandukanye. Ese nawe ni uko ubigenza mu itorero urimo?
1. Ni mu buhe buryo wakoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe kugira ngo ufashe itorero?
Twese dushobora gufasha itorero. Urugero, mu itorero ryanyu hashobora kuba harimo abageze mu za bukuru cyangwa abamugaye. Ese ushobora kubafasha kugera aho amateraniro abera? Ese ushobora kubafasha mu bintu bigaragara, urugero nko guhaha cyangwa imirimo yo mu rugo? (Soma muri Yakobo 1:27.) Nanone dushobora kwitanga tugakora isuku ku Nzu y’Ubwami cyangwa tukayitaho. Nta muntu uduhatira gukora iyo mirimo. Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu ni rwo rutuma ‘twitanga tubikunze.’—Zaburi 110:3.
Abahamya babatijwe bashobora no gufasha itorero mu bindi bintu. Abavandimwe bujuje ibisabwa bivugwa muri Bibiliya, bashobora kuba abakozi b’itorero ndetse bakazaba n’abasaza. Nanone Abavandimwe na bashiki bacu bashobora kuba abapayiniya, bagakora byinshi mu murimo wo kubwiriza. Bamwe mu Bahamya bashobora gufasha mu gihe twubaka amazu duteraniramo cyangwa bakimukira mu yandi matorero akeneye gufashwa.
2. Ni mu buhe buryo twafasha itorero dukoresheje ubutunzi bwacu?
Dushobora ‘kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro’ (Imigani 3:9). Twishimira gutanga amafaranga ndetse n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo dushyigikire itorero n’umurimo wo kubwiriza. (Soma mu 2 Abakorinto 9:7.) Nanone impano dutanga zikoreshwa mu gufasha abahuye n’ibiza. Abantu benshi biyemeza kugira icyo bashyira ku ruhande buri gihe kugira ngo bazatange impano. (Soma mu 1 Abakorinto 16:2.) Dushobora gutanga impano dukoresheje udusanduku tuba turi aho duteranira cyangwa tukazinyuza ku rubuga rwacu rwa donate.jw.org. Yehova aduha uburyo bwo kugaragaza ko tumukunda, dukoresheje ubutunzi bwacu.
IBINDI WAMENYA
Reba bimwe mu bintu wakora kugira ngo ufashe itorero.
3. Dushobora gufasha itorero dukoresheje ubutunzi bwacu
Yehova na Yesu bakunda abantu batanga babikuye ku mutima. Urugero, Yesu yitaye ku mupfakazi w’umukene wigomwe akagira icyo atanga. Musome muri Luka 21:1-4, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese kugira ngo dushimishe Yehova bisaba ko dutanga amafaranga menshi cyane?
Yehova na Yesu biyumva bate iyo dutanze tubikuye ku mutima?
Kugira ngo umenye uko impano dutanga zikoreshwa, murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Impano dutanga zikoreshwa zite kugira ngo zifashe amatorero yo hirya no hino ku isi?
4. Dushobora kwitanga tugakora imirimo itandukanye
Mu bihe bya Bibiliya, abasengaga Yehova bakoranaga ishyaka kugira ngo bite ku hantu basengeraga. Icyo gihe ntibatangaga amafaranga gusa. Musome mu 2 Ngoma 34:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki buri Mwisirayeli yakoze kugira ngo afatanye n’abandi kwita ku nzu ya Yehova?
Kugira ngo umenye uko Abahamya ba Yehova bigana urwo rugero rwa kera, murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
Kuki tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo Inzu y’Ubwami yacu ihore isukuye kandi imeze neza?
Ni iki wakora kugira ngo ugire uruhare muri ibyo bikorwa?
5. Abavandimwe bashobora kuzuza ibisabwa bagahabwa izindi nshingano
Ibyanditswe bishishikariza abagabo b’Abakristo kuzuza ibisabwa kugira ngo bafashe itorero. Dore urugero rw’ibisabwa. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni mu buhe buryo Ryan uvugwa muri iyi videwo yitanze kugira ngo arusheho gufasha itorero?
Bibiliya isobanura ibyo abavandimwe bagomba kuba bujuje, kugira ngo babe abakozi b’itorero cyangwa abasaza. Musome muri 1 Timoteyo 3:1-13, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki abavandimwe bifuza kuba abakozi b’itorero n’abasaza basabwa kuba bujuje?
Abagize imiryango yabo bo baba basabwa iki?—Reba umurongo wa 4 n’uwa 11.
Iyo abavandimwe bakoze uko bashoboye bakuzuza ibisabwa, abagize itorero ryose bibagirira akahe kamaro?
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?”
Wabasubiza iki?
INCAMAKE
Iyo twitanze tutizigamye tugafasha itorero dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu, Yehova arishima cyane.
Ibibazo by’isubiramo
Twakoresha dute igihe cyacu n’imbaraga zacu kugira ngo dufashe itorero?
Twakoresha dute ubutunzi bwacu kugira ngo dufashe itorero?
Ni iki wifuza gukora ngo ufashe itorero?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya impamvu Imana itagisaba abayisenga gutanga icya cumi.
“Bibiliya ivuga iki ku birebana no gutanga icya cumi?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Hari inshingano Bibiliya ivuga ko zigomba guhabwa abantu bʼigitsina gabo babatijwe. None se byagenda bite, umuntu wʼigitsina gore wabatijwe yifuje izo nshingano?
“Ubutware abasaza bafite mu itorero” (Umunara w’Umurinzi, Gashyantare 2021)
Menya uko bamwe mu Bahamya bakoze umurimo utoroshye wo kugeza ibitabo kuri bagenzi babo bahuje ukwizera.
Gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri Kongo (4:25)
Reba uko umuryango wacu ubona amafaranga yo gukoresha mu murimo, mu buryo butandukanye n’andi madini.
“Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)