Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo
3 Aya magambo ni ayo kwizerwa rwose. Iyo umuntu yifuje inshingano yo kuba umusaza w’itorero,*+ aba yifuje umurimo mwiza. 2 Umusaza w’itorero agomba kuba ari inyangamugayo, akaba umugabo ufite umugore umwe, udakabya mu byo akora, ugaragaza ubwenge mu byo akora,*+ ugira gahunda, ukunda kwakira abashyitsi,+ kandi ushoboye kwigisha.+ 3 Agomba kuba atari umusinzi,+ atagira urugomo,* ahubwo ashyira mu gaciro.+ Agomba kuba atagira amahane+ kandi adakunda amafaranga.+ 4 Nanone agomba kuba ari umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana bumvira kandi bitwara neza.+ 5 (None se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?) 6 Ntagomba kuba ari umuntu uhindutse Umukristo vuba,+ kugira ngo bitamutera ubwibone maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani yaciriwe. 7 Byongeye kandi, agomba kuba avugwa neza n’abantu batari abo mu itorero,+ kugira ngo hatagira umugaya kandi akagwa mu mutego wa Satani.
8 Abakozi b’itorero na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere, batari indyarya,* batamenyereye kunywa inzoga nyinshi, kandi ntibabe abantu bakunda amafaranga cyangwa baharanira inyungu zabo gusa.+ 9 Ahubwo bagomba gukurikiza inyigisho ziranga Abakristo, ari na ryo banga ryera, bakabikora bafite umutimanama ukeye.+
10 Nanone bajye babanza bagenzurwe* kugira ngo bigaragare ko bujuje ibisabwa, hanyuma babone kuba abakozi b’itorero kuko baba batarabonetseho umugayo.+
11 Abagore na bo bagomba kuba abantu batekereza neza, badasebanya,+ badakabya mu byo bakora, kandi ari abizerwa muri byose.+
12 Umukozi w’itorero ajye aba umugabo w’umugore umwe, uyobora neza abana be n’abo mu rugo rwe, 13 kuko abagabo bayobora neza baba ari intangarugero, kandi baba bashobora kuvugana ubutwari* ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.
14 Ibi ndabikwandikiye nubwo niringiye kuzaza aho uri bidatinze, 15 kugira ngo nindamuka ntinze, uzamenye uko ukwiriye kwitwara mu nzu y’Imana,+ ari ryo torero ry’Imana ihoraho, rikaba n’inkingi ishyigikira ukuri. 16 Koko rero, iri banga ryera ryo kwiyegurira Imana rirakomeye rwose: ‘Yesu yabaye umuntu,+ Imana igaragaza ko imwemera imugira ikiremwa cy’umwuka,+ abonekera abamarayika,+ ibye bibwirizwa mu bihugu bitandukanye,+ yizerwa n’abo mu isi,+ kandi yakiranwa icyubahiro mu ijuru.’