Igice cya kane
“Muri abagabo bo guhamya ibyanjye”!
1. Yehova ahanura ibizaba agamije iki, kandi se abagize ubwoko bwe bagomba gukora iki mu gihe ibyo yahanuye bisohoye?
KUGIRA ubushobozi bwo guhanura ibizaba ni kimwe mu bintu bituma habaho itandukaniro hagati y’Imana y’ukuri n’imana z’ibinyoma. Icyakora, iyo Yehova ahanuye ikintu aba agamije ibirenze ibyo kugaragaza ko ari we Mana y’ukuri. Nk’uko bigaragara muri Yesaya igice cya 43, Yehova akoresha ubuhanuzi kugira ngo agaragaze ko ari Imana nyamana kandi ko akunda ubwoko bwe bw’isezerano. Abagize ubwoko bwe rero na bo ntibagomba kubona isohozwa ry’ibyo yahanuye ngo binumire; bagomba guhamya ibyo babonye. Bagomba rwose kuba Abahamya ba Yehova!
2. (a) Mu gihe cya Yesaya Isirayeli yari mu yihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute Yehova yahumuye ubwoko bwe?
2 Ikibabaje ariko, ni uko mu gihe cya Yesaya Isirayeli yari mu mimerere ibabaje cyane ku buryo Yehova yabonaga ko ubwoko bwe bwari bwaramugaye mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “sohora impumyi zifite amaso n’ibipfamatwi bifite amatwi” (Yesaya 43:8). Nawe se, abantu b’impumyi n’ibipfamatwi mu buryo bw’umwuka babasha bate kuba Abahamya ba Yehova bakorana umwete? Babibasha ari uko gusa amaso yabo n’amatwi bibanje gufungurwa mu buryo bw’igitangaza. Kandi ibyo ni byo Yehova yakoze! Yabigenje ate? Mbere na mbere, Yehova yabanje kubahana by’intangarugero: abaturage b’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bajyanywe mu bunyage mu mwaka wa 740 M.I.C., naho ab’i Buyuda bo bajyanwa mu wa 607 M.I.C. Hanyuma mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yakoreye ubwoko bwe ikintu gikomeye ubwo yabubohoraga akabuvana mu bunyage, maze akagarura mu gihugu cyabo abasigaye bihannye bari barongeye kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, Yehova yari yizeye adashidikanya ko uwo mugambi we wo kubohora Abisirayeli utari kugira ikiwukoma mu nkokora, ku buryo yawuvuze imyaka igera kuri 200 mbere y’uko usohora kandi awuvuga nk’aho wari waramaze gusohora.
3. Yehova yahumurije ate abari kuzajyanwa mu bunyage?
3 “Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati ‘witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.”’—Yesaya 43:1-3a.
4. Ni mu buhe buryo Yehova ari we waremye Isirayeli, kandi se ni iki yijeje ubwoko bwe ku birebana no gusubira mu gihugu cyabwo?
4 Yehova yitaga kuri Isirayeli mu buryo bwihariye kuko ryari ishyanga rye. Ni we wari wararyiremeye asohoza isezerano yari yaragiranye na Aburahamu (Itangiriro 12:1-3). Ku bw’ibyo muri Zaburi ya 100:3 hagira hati “mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, ni we waturemye natwe turi abe, turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye.” Kubera ko Yehova ari Umuremyi akaba n’Umucunguzi wa Isirayeli, yari kuzasubiza ubwoko bwe mu gihugu cyabwo amahoro. Inzitizi zose urugero nk’amazi, imigezi yuzuye, cyangwa se ubutayu butwika, ibyo byose ntibyari kuzabakanga cyangwa ngo bigire icyo bibatwara, nk’uko n’ubundi mu myaka igihumbi mbere y’aho bitari byarabereye inkomyi abakurambere babo igihe bajyaga mu Gihugu cy’Isezerano.
5. (a) Ni gute amagambo ya Yehova ahumuriza Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka? (b) Bagenzi b’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka ni bande, kandi se bashushanywa na bande?
5 Nanone kandi ayo magambo ya Yehova ahumuriza abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yo muri iki gihe, ari bo bagize “icyaremwe gishya” cyabyawe binyuriye ku mwuka wera (2 Abakorinto 5:17). Uko bakomeje guhangana n’abantu bagereranywa n’‘amazi,’ Imana ibigiranye urukundo yakomeje kubarinda gutembanwa n’imyuzure yo mu buryo bw’ikigereranyo. Ibigeragezo bimeze nk’umuriro batejwe n’abanzi babo ntibyagize icyo bibatwara ahubwo byarabatunganyije (Zekariya 13:9; Ibyahishuwe 12:15-17). Nanone Yehova yitaye ku mbaga y’“abantu benshi” bagize “izindi ntama,” baje kwifatanya n’ishyanga ry’Imana ryo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Abo bashushanywa n’“ikivange cy’amahanga menshi” cyavanye n’Abisirayeli mu Misiri, bagashushanywa nanone n’abantu batari Abayahudi batahukanye n’abari i Babuloni mu bunyage.—Kuva 12:38; Ezira 2:1, 43, 55, 58.
6. Yehova yagaragaje ate ko ari Imana y’ubutabera igihe yatangiraga incungu (a) Abisirayeli kavukire? (b) Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka?
6 Yehova yari yarasezeranyije ko azavana ubwoko bwe i Babuloni yifashishije ingabo z’Abamedi n’Abaperesi (Yesaya 13:17-19; 21:2, 9; 44:28; Daniyeli 5:28). Kuko Yehova ari Imana y’ubutabera, yari guha abo “bakozi” be b’Abamedi n’Abaperesi incungu ikwiriye ku bwo kuba bari kubohora Isirayeli. Yaravuze ati “nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe” (Yesaya 43:3b, 4). Amateka ahamya rwose ko nk’uko Imana yari yarabihanuye, Ubwami bw’Abaperesi bwigaruriye Misiri, Etiyopiya na Seba yari hafi yayo (Imigani 21:18). Mu mwaka wa 1919, na bwo Yehova yakoresheje Yesu Kristo akura mu bunyage abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora Yesu we ntiyari akeneye kugororerwa ku bw’icyo gikorwa. Ntiyari umutegetsi w’umupagani. Ikindi kandi ni abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka yabohoraga. Uretse n’ibyo kandi, mu mwaka wa 1914 Yehova yari yaramuhaye ‘amahanga ngo abe umwandu we, n’abo ku mpera y’isi ngo abatware.’—Zaburi 2:8.
7. Yehova yabonaga ate ubwoko bwe bwo mu gihe cya kera, kandi se abona ate ubwo muri iki gihe?
7 Zirikana ukuntu Yehova yagaragarije urukundo ruhebuje abari kuzacungurwa bakava mu bunyage. Yababwiye ko bari “inkoramutima” ze n’abo “kubahwa” kandi ko ‘yabakunze’ (Yeremiya 31:3). Ni na ko abona abagaragu be b’indahemuka bo muri iki gihe, ndetse biranarenze. Abakristo basizwe bagirana imishyikirano n’Imana bidatewe n’aho bavukiye, ahubwo biturutse ku mwuka wera w’Imana utangira kubakoreramo iyo bamaze kwiyegurira Umuremyi wabo. Yehova yabireherejeho, abarehereza no ku Mwana we kandi yandika amategeko n’amahame ye mu mitima yabo yari yiteguye kuyakira.—Yeremiya 31:31-34; Yohana 6:44.
8. Yehova yari yarijeje iki abari kuzajyanwa mu bunyage, kandi se bari kubona bate kubohorwa kwabo?
8 Yehova yarushijeho guha icyizere abari kuzajyanwa mu bunyage agira ati “ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba. Nzabwira ikasikazi nti ‘barekure,’ n’ikusi mpabwire nti ‘wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi, nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye” (Yesaya 43:5-7). Yehova ntiyari kunanirwa kugera ndetse no mu turere twa kure ubwo igihe cyo kubohora abahungu n’abakobwa be cyari kuba kigeze, akabasubiza mu gihugu cyabo bakundaga cyane (Yeremiya 30:10, 11). Nta gushidikanya ko bari kubona ko uko kubohorwa kwarutaga kure kubohorwa kw’iryo shyanga rivanwa mu Misiri.—Yeremiya 16:14, 15.
9. Ni mu buhe buryo bubiri Yehova yashyize isano hagati yo kuba yari kuzabohora ubwoko bwe n’izina rye?
9 Kuba Yehova yaribukije ubwoko bwa Isirayeli ko bwitirirwaga izina rye byari uburyo bwo gushimangira isezerano rye ry’uko yari kuzabubohora (Yesaya 54:5, 6). Ikindi kandi, Yehova yashyize isano rya bugufi hagati y’izina rye n’isezerano rye ryo kubabohora. Ibyo byari gutuma we ubwe ahabwa icyubahiro igihe ijambo rye ry’ubuhanuzi ryari kuzasohorera. Nta muntu n’umwe, yemwe n’uwari kuzanesha Babuloni, wari guhabwa icyubahiro gikwiriye guhabwa Imana ihoraho imwe rukumbi.
Imana zitumizwa mu rubanza
10. Ni irihe hurizo Yehova yahaye amahanga n’imana zayo?
10 Yehova ashingiye ku isezerano rye ryo kubohora Isirayeli, yashinze urubanza aburanya imana z’amahanga. Dusoma ibyarwo ngo ‘amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari [n’imwe mu mana zabo] yabasha kutubwira ikatwereka ibyabayeho? [Imana zabo] nizitange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se zumve, zemere ko ari iby’ukuri’ (Yesaya 43:9). Yehova yahaye amahanga yo mu isi ihurizo rikomeye. Ni nk’aho yayabwiraga ati ‘imana zanyu nizigaragaze ko ari imana nyamana zihanura iby’igihe kizaza zitibeshye.’ Kuko Imana y’ukuri ari yo yonyine ishobora guhanura itibeshye, icyo kizamini cyari kumwaza ibyo bigirwamana n’ababisenga bose (Yesaya 48:5). Ishoborabyose yarongeye isaba ikindi kintu gihuje n’amategeko: imana zose zavugaga ko ari iz’ukuri zagombaga no gutanga abagabo bo guhamya ibyo zihanura n’uko bizasohora. Yehova ntiyigeze yikuramo; yagombaga na we gutanga abagabo nk’uko byasabwaga n’iryo tegeko.
11. Ni uwuhe murimo Yehova yahaye umugaragu we, kandi se ni iki Yehova yavuze ku birebana no kuba ari Imana nyamana?
11 Kubera ko izo mana z’ibinyoma nta cyo zari zishoboreye, ntizashoboraga gutanga abagabo. Ku bw’ibyo, zakozwe n’ikimwaro kubera ko imyanya igenewe abagabo yakomeje kubamo ubusa. Yehova noneho ni we wari utahiwe kugaragaza ko ari Imana nyamana. Yarebye ubwoko bwe maze aravuga ati ‘mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye, kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka [“Yehova,” “NW”], kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana. Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?’—Yesaya 43:10-13.
12, 13. (a) Ni ibihe bihamya byinshi cyane ubwoko bwa Yehova bwatanze? (b) Ni gute izina rya Yehova ryaje kwamamara muri iki gihe?
12 Yehova amaze kuvuga ayo magambo, abagabo bahise bisukiranya mu myanya yari ibateganyirijwe bishimye cyane. Ibihamya batangaga byarumvikanaga kandi nta washoboraga kubishidikanyaho. Kimwe na Yosuwa, bahamyaga ko ‘ibyo Uwiteka yasezeranyije byose byasohoye. Nta na kimwe cyabuze’ (Yosuwa 23:14). Ubwoko bwa Yehova bwari bucyibuka amagambo yavuzwe na Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli n’abandi bahanuzi bose bahanuye ko u Buyuda bwari kuzajyanwa mu bunyage kandi ko bwari kubohorwa mu buryo bw’igitangaza (Yeremiya 25:11, 12). Ndetse na Kuro wari kuzabubohora yari yaravuzwe izina ataraganya no kuvuka!—Yesaya 44:26–45:1.
13 Uhereye se kuri ibyo bihamya byose, ni nde wakwihandagaza avuga ko Yehova atari we Mana y’ukuri yonyine? Yehova nta ho ahuriye n’imana z’abapagani kuko ari we wenyine utararemwe; ni we Mana y’ukuri yonyine.a Ku bw’ibyo rero, ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova bwari bufite inshingano yihariye kandi ishishikaje yo kumenyesha ibikorwa bye bihebuje ab’igihe kizaza, ndetse n’abandi bashakaga kumenya ibimwerekeye (Zaburi 78:5-7). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo bafite inshingano yo kwamamaza izina rya Yehova mu isi yose. Mu myaka ya za 20, ni bwo Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe kurushaho icyo izina ry’Imana Yehova risobanura. Hanyuma ku itariki ya 26 Nyakanga 1931 mu ikoraniro ryabereye i Columbus, Ohio, Joseph F. Rutherford icyo gihe wari perezida w’umuryango wa Watchtower yagejeje ku bari bateraniye aho bose icyemezo gishya cyari cyafashwe cyari gifite umutwe uvuga ngo “Izina rishya.” Abari bateraniye aho bashimishijwe cyane n’amagambo yavuze, agira ati “turifuza kumenyekana no kwitwa izina Abahamya ba Yehova.” Icyo cyemezo bacyakiriye vuba bavuga mu ijwi riranguruye ngo “Yego!” Kuva icyo gihe izina rya Yehova ryamamaye mu isi yose.—Yeremiya 16:21.
14. Ni iki Yehova yibukije Abisirayeli, kandi se kuki byari bikwiriye?
14 Yehova yita ku bantu bitirirwa izina rye kandi bakaryubahisha, akababona nk’ “imboni y’ijisho rye.” Yabyibukije Abisirayeli ababwira ukuntu yababohoye akabakura mu Misiri maze akabacisha mu butayu nta kibakozeho (Gutegeka 32:10, 12). Icyo gihe nta mana y’amahanga n’imwe yari ibarimo kuko bari biboneye n’amaso yabo ukuntu imana zose zo mu Misiri zacishijwe bugufi cyane. Ni koko, imana zose z’Abanyamisiri ntizashoboye kurinda Misiri cyangwa ngo zibuze Abisirayeli gutaha (Kuva 12:12). Mu buryo nk’ubwo, na Babuloni yari ikomeye, yari ifite umujyi urimo insengero nibura nka 50 z’ibigirwamana, ntiyari gushobora gukoma mu nkokora Ishoborabyose igihe yari kubohora ubwoko bwayo. Birumvikana rwose ko “nta wundi mukiza” utari Yehova.
Amafarashi y’intambara araguye n’amazu y’imbohe arakinguwe
15. Ni iki Yehova yahanuye ku birebana na Babuloni?
15 “Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati ‘ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi [“nzasenyagura ibihindizo byose by’amazu y’imbohe,” “NW” ], ari bo Bakaludaya bazahunganwa n’inkuge zabo biratanaga. Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n’Umwami wanyu.’ Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi, agasohora amagare n’amafarashi: ingabo n’intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk’uko bazimya imuri.”—Yesaya 43:14-17.
16. Ni iki cyari kugera kuri Babuloni, ku bacuruzi b’Abakaludaya, n’uwari gushaka kuyitabara wese?
16 Ku bantu bari mu bunyage, Babuloni yari imeze nk’inzu y’imbohe kuko yari yarababujije gusubira i Yerusalemu. Icyakora ibintu byose byari birinze Babuloni ntibyari kubera Ishoborabyose inzitizi, kuko na mbere yaho yari ‘yararemye inzira mu nyanja [Itukura] icisha inzira mu mazi menshi,’ uko bigaragara y’uruzi rwa Yorodani (Kuva 14:16; Yosuwa 3:13). Kuro rero na we, uwo Yehova yari kuzakoresha, yari kuzakamya uruzi rwa Ufurate ingabo ze zikabona uko zinjira mu murwa. Abacuruzi b’Abakaludaya bacaga mu migezi y’i Babuloni, iyo ikaba yari inzira y’amato abarirwa mu bihumbi yabaga atwaye ibicuruzwa n’atwaye ibigirwamana by’i Babuloni, bari kuborogeshwa no kuba umurwa wabo ukomeye uguye. Kimwe n’amagare ya Farawo mu Nyanja Itukura, amagare anyaruka cyane y’i Babuloni nta cyo yari kumara. Ntiyari kuyitabara. Kimwe n’uko umuntu azimya urutambi rw’itara bitamugoye ni na ko umwanzi yari guhitana uwo ari we wese wari kwiha kuyitabara.
Yehova asubiza ubwoko bwe mu gihugu cyabwo amahoro
17, 18. (a) Ni ikihe kintu “gishya” Yehova yahanuye? (b) Ni mu buhe buryo abantu batari kwibuka ibya kera kandi se kuki?
17 Yehova yagereranyije n’ibyo yari yarakoze abohora ubwoko bwe n’ibyo noneho yari agiye gukora maze aravuga ati “ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije, abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.”—Yesaya 43:18-21.
18 Igihe Yehova yavugaga ngo “ibya kera ntimubyibuke,” ntiyashakaga kubwira abagaragu be ngo basibe mu bwenge bwabo ibikorwa byo kubakiza yari yarabakoreye. N’ikimenyimenyi ibyinshi muri ibyo bikorwa byari bimwe mu byavugwaga mu mateka ya Isirayeli yari yarahumetswe n’Imana, kandi Yehova yari yarategetse ko buri mwaka bazajya bizihiza Pasika bibuka uko bakuwe mu Misiri (Abalewi 23:5; Gutegeka 16:1-4). Icyakora, Yehova yashakaga noneho ko ubwoko bwe bumusingiza bushingiye ku ‘kintu gishya,’ ikintu bwari kwibonera n’amaso yabwo. Ibyo ntibyari bikubiyemo gusa kubakura i Babuloni ahubwo byari binakubiyemo urugendo rwo gusubira iwabo mu buryo bw’igitangaza, wenda banyuze mu nzira y’ubusamo yacaga mu butayu. Muri ako karere k’umutarwe Yehova yari kuzabaharuriramo “inzira” kandi akabakorera ibitangaza byari kubibutsa ibyo yakoreye Abisirayeli mu gihe cya Mose, kandi rwose yari kuzicira isari abari kuba batahutse igihe bari kuba bari mu butayu akabaha n’imigezi nyamigezi bakica inyota. Yehova yari kwita ku bwoko bwe cyane, ku buryo n’inyamaswa z’inkazi zari kuzasingiza Yehova maze ntizibiraremo.
19. Ni mu buhe buryo abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka na bagenzi babo bagendera mu ‘nzira yo kwera’?
19 Mu mwaka wa 1919 na bwo, abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bakuwe mu bubata bwa Babuloni, maze batangira urugendo mu nzira Yehova yabateguriye, ni ukuvuga “inzira yo kwera” (Yesaya 35:8). Icyakora, aho bo bari batandukaniye n’Abisirayeli ni uko batari gukora urugendo rwo mu butayu nyabutayu bava mu gace runaka k’isi kazwi bajya mu kandi; kandi urugendo rwabo ntirwarangiye mu mezi make igihe bari bageze i Yerusalemu. Ahubwo, “inzira yo kwera” yagejeje Abakristo basigaye basizwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Iyo ‘nzira yo kwera’ bo na n’ubu baracyayigendamo, kuko bakiri muri iyi si. Igihe cyose bakomeje kuguma muri iyo nzira, ni ukuvuga igihe cyose bakomeza gukurikiza amahame ya Yehova yo kuba abantu batanduye, baba bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Bashimishwa cyane no kubona imbaga ya bagenzi babo “batari Abisirayeli” baza kwifatanya na bo. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu biringiye iyi si ya Satani, abasigaye hamwe na bagenzi babo bahora mu birori byo mu buryo bw’umwuka Yehova yabateguriye (Yesaya 25:6; 65:13, 14). Hari abantu bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi babonye ukuntu Yehova aha umugisha ubwoko bwe bituma bahinduka maze basingiza Imana y’ukuri.—Yesaya 11:6-9.
Yehova agaragaza agahinda ke
20. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya batengushye Yehova?
20 Abasigaye bo muri Isirayeli ya kera bagaruwe mu gihugu cyabo bari barahindutse ubagereranyije n’abo mu gihe cya Yesaya bari babi. Abo bo mu gihe cya Yesaya Yehova yabavuzeho agira ati “Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe. Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu. Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by’ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe.”—Yesaya 43:22-24.
21, 22. (a) Kuki twavuga rwose ko ibyo Yehova yasabaga bitari bivunanye? (b) Ni mu buhe buryo abantu bananije Yehova?
21 Igihe Yehova yavugaga ngo “sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu,” ntiyashakaga kuvuga ko ibitambo n’imibavu bitari bigikenewe (iyo mibavu ivugwa ikaba yerekeza kuri bimwe mu bintu bavangaga kugira ngo bakore umubavu wera). Ibyo ahubwo byari bimwe mu byari bigize ugusenga k’ukuri mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko. Ni na ko bimeze ku ‘bihumura,’ byo bikaba byerekeza ku twatsi twera ikijumba gihumura neza bavangaga mu mavuta yakoreshwaga mu bintu byera. Abisirayeli ntibari bakibikoresha mu byakorerwaga mu rusengero. Ariko se ibyo byari bivunanye koko? Oya rwose! Ibyo Yehova yabasabaga byari byoroheje ugereranyije n’ibyo ibigirwamana byasabaga. Urugero, ikigirwamana Moleki cyasabaga ko bagitambira abana, kandi Yehova we ntiyigeze asaba ibintu nk’ibyo!—Gutegeka 30:11; Mika 6:3, 4, 8.
22 Iyo Abisirayeli baza kuba bareba kure mu buryo bw’umwuka, ntibari kuzigera ‘bazinukwa’ Yehova. Bari kujya basuzuma mu Mategeko ye bakabona ukuntu yabakundaga cyane maze bakishimira kumutura “ibinure,” icyo kikaba cyari igice cyiza cyane kuruta ibindi byose byatambwaga. Nyamara umururumba watumaga ibinure babyigumanira (Abalewi 3:9-11, 16). Iryo shyanga ryari ryarononekaye ryakoreraga Yehova umutwaro w’ibyaha byaryo rikamunaniza n’amakosa yaryo!—Nehemiya 9:28-30.
Igihano cyagize ingaruka nziza
23. (a) Kuki byari bikwiriye ko Yehova ahana Abisirayeli? (b) Ni iki Imana yabahanishije?
23 N’ubwo Yehova yari yabahannye yihanukiriye, kandi bikaba koko byari bikwiriye, igihano yabahaye cyagize ingaruka nziza bituma bababarirwa. “Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe. Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n’abigisha bawe bancumuyeho. Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b’ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi” (Yesaya 43:25-28). Kimwe n’andi mahanga yose yo mu isi, Isirayeli yakomokaga kuri Adamu, “sogokuruza wa mbere.” Ku bw’ibyo, nta Mwisirayeli n’umwe washoboraga kugaragaza ko ‘atsindishirijwe’ cyangwa ko we akora ibitunganye. Yemwe n’abigishamategeko ba Isirayeli bari baragomeye Yehova kandi bigishaga ibinyoma. Yehova rero na we yari ‘kubahindura ibivume,’ kandi akabahindura “igitutsi.” Yari no kuzasuzuguza abantu bose bamukoreraga mu ‘buturo bwera.’
24. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yatumye Yehova ababarira ubwoko bwe haba mu gihe cya kera no muri iki gihe; n’ubwo bimeze bityo se, abugaragariza ibihe byiyumvo?
24 Zirikana ariko ko Yehova atari guha Abisirayeli imbabazi kubera gusa ko bihannye, ahubwo yari kuzibaha ku bw’izina rye. Iyo aza kurekera Abisirayeli mu bunyage, abari kubibona bari gutuka izina rye (Zaburi 79:9; Ezekiyeli 20:8-10). Muri iki gihe na bwo, kwezwa kw’izina rya Yehova no kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga biza mu mwanya wa mbere, hanyuma gukizwa kw’abantu bikaza nyuma. Icyakora Yehova akunda abantu bemera gucyahwa kandi bakamusenga mu mwuka no mu kuri. Abagaragariza urukundo, baba abasizwe cyangwa abo mu zindi ntama, akabakuriraho ibicumuro byabo ashingiye ku gitambo cya Yesu Kristo.—Yohana 3:16; 4:23, 24.
25. Ni ibihe bintu bihambaye Yehova ari hafi gukora, kandi se twagaragaza dute ko tubyishimiye?
25 Ikindi nanone, vuba aha Yehova azagaragaza ko akunda abagaragu be b’indahemuka bagize imbaga y’abantu benshi igihe azabakorera ikintu gishya abarokora ‘umubabaro mwinshi’ akabinjiza mu “isi nshya” isukuye (Ibyahishuwe 7:14; 2 Petero 3:13). Bazibonera ukuntu Yehova azagaragaza imbaraga ze mu buryo buhambaye cyane kuruta ubundi bwose abantu bigeze kubona. Kwiringira nta gushidikanya ko ibyo bizaba bituma ari abasigaye basizwe ari n’abazaba bagize iyo mbaga y’abantu benshi bishima cyane, kandi buri munsi bakabaho mu buryo buhuje n’inshingano ikomeye bahawe ubwo Yehova yababwiraga ati “muri abagabo bo guhamya ibyanjye”!—Yesaya 43:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu migani y’imihimbano y’amahanga, ibigirwamana byinshi biba “byarabyawe” bifite n’ “abana.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 48 n’iya 49]
Yehova yari gufasha Abayahudi basubira iwabo i Yerusalemu
[Amafoto yo ku ipaji ya 52]
Yehova yasabye amahanga gutanga abagabo bo guhamiriza imana zayo
1. Igishushanyo cya Baali gikozwe muri “bronze” 2. Igishushanyo cya Ashitoreti gikozwe mu ibumba 3. Imana y’ubutatu y’Abanyamisiri igizwe na Horus, Osiris na Isis 4. Imana z’Abagiriki: Athéna (ibumoso) na Aphrodite
[Amafoto yo ku ipaji ya 58]
“Muri abagabo bo guhamya ibyanjye.”—Yesaya 43:10