Igice cya cumi na kabiri
Ihumure ku bwoko bw’Imana
1. Ni akahe kaga kari kuzagera kuri Yerusalemu no ku baturage bayo, ariko se ni iki bari biringiye?
IMYAKA mirongo irindwi ingana n’igihe umuntu arama ni yo ishyanga ry’u Buyuda ryari kuzamara mu bunyage i Babuloni (Zaburi 90:10; Yeremiya 25:11; 29:10). Abenshi mu Bisirayeli bajyanywe mu bunyage bari kuzasazira i Babuloni. Gerageza kwiyumvisha ukuntu bari kuzakozwa isoni n’abanzi babo bari kubaseka kandi bakabakwena. Tekereza nanone ukuntu Imana yabo Yehova yari gutukwa igihe umurwa witirirwaga izina ryayo wari kumara icyo gihe cyose ari umusaka (Nehemiya 1:9; Zaburi 132:13; 137:1-3). Urusengero rwakundwaga cyane, rwuzuye ubwiza bw’Imana igihe Salomo yarweguriraga Yehova, ntirwari kuba rukiriho (2 Ngoma 7:1-3). Mbega akaga kari kabategereje! Nyamara ariko, Yehova yahanuye binyuriye kuri Yesaya ko ibintu byari kuzasubira mu buryo (Yesaya 43:14; 44:26-28). Muri Yesaya igice cya 51 tuhabona ubundi buhanuzi buvuga kuri iyo ngingo ihereranye n’ihumure n’icyizere.
2. (a) Binyuriye kuri Yesaya, ni bande Yehova yabwiye amagambo ahumuriza? (b) Ni gute Abayahudi bizerwa bari ‘gukurikirana gukiranuka’?
2 Yehova yabwiye abantu b’i Buyuda bari bafite umutima umutunganiye ati “mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve” (Yesaya 51:1a). ‘Gukurikirana gukiranuka’ byumvikanisha ko umuntu agomba kugira icyo akora. ‘Abakurikiranaga gukiranuka’ ntibari kuvuga gusa ko bagize ubwoko bw’Imana. Bari kwihatira kuba abakiranutsi kandi bakabaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka (Zaburi 34:16; Imigani 21:21). Bari kubona ko Yehova ari we wenyine Soko yo gukiranuka maze ‘bakamushaka’ (Zaburi 11:7; 145:17). Ibyo ntibivuga ko batari kuba bazi Yehova cyangwa se ngo babe bari bayobewe uko bamusenga. Ahubwo bari kwihatira kumwegera, bakamuyoboka, bakamusenga kandi bagashaka ubuyobozi bwe muri byose.
3, 4. (a) Ni nde wari “igitare” Abayahudi basatuweho, kandi se “urwobo rw’inganzo” bacukuwemo ni nde? (b) Kuki kwibutsa Abayahudi inkomoko yabo byari kubahumuriza?
3 Icyakora, abantu b’i Buyuda bakurikiranaga gukiranuka bari bake ugereranyije, kandi ibyo byashoboraga gutuma batinya kandi bagacika intege. Ni cyo cyatumye Yehova abatera inkunga akoresheje urugero rw’ikirombe, agira ati “murebe igitare mwasatuweho n’urwobo rw’inganzo mwacukuwemo. Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza” (Yesaya 51:1b, 2). “Igitare” Abayahudi basatuweho ni Aburahamu, umuntu uzwi cyane mu mateka ishyanga rya Isirayeli ryiratanaga (Matayo 3:9; Yohana 8:33, 39). Ni we iryo shyanga ryakomokagaho. “Urwobo rw’inganzo” ni Sara wabyaye Isaka sekuruza w’Abisirayeli.
4 Aburahamu na Sara bari baracuze, badafite umwana n’umwe. Nyamara Yehova yasezeranyije Aburahamu ko yari kumuha umugisha kandi ‘akamugwiza’ (Itangiriro 17:1-6, 15-17). Imana yashubije Aburahamu na Sara ubushobozi bwo kubyara maze bibaruka umwana bageze mu za bukuru, akaba ari we ishyanga Imana yagiranye na ryo isezerano ryakomotseho. Nguko uko Yehova yatumye uwo mugabo aba se w’ishyanga rikomeye ryaje kugwira rikagira abantu benshi cyane bagereranywa n’inyenyeri zo mu ijuru (Itangiriro 15:5; Ibyakozwe 7:5). Ubwo rero, niba Yehova yarashoboraga kuvana Aburahamu mu gihugu cya kure maze akamuhindura ishyanga rikomeye, yashoboraga no gusohoza isezerano rye ryo kubohora Abayahudi basigaye bakomeje kuba indahemuka akabavana mu bubata bwa Babuloni, akabasubiza iwabo kandi akongera kubagira ishyanga rikomeye. Isezerano Imana yahaye Aburahamu ryarasohoye; n’isezerano yahaye abo Bayahudi bari kuba bari mu bunyage na ryo ryari kuzasohora.
5. (a) Aburahamu na Sara bagereranya bande? Sobanura. (b) Mu isohozwa rya nyuma ry’ubwo buhanuzi, ni bande bakomotse kuri icyo ‘gitare’?
5 Uko bigaragara, ikirombe cy’ikigereranyo kivugwa muri Yesaya 51:1, 2 gifite ikindi cyerekezaho. Mu Gutegeka kwa Kabiri 32:18 havuga ko Yehova ari “Igitare” Isirayeli yavutseho, akaba ari we ‘wayibyaye.’ Inshinga y’Igiheburayo yakoreshejwe aho ni na yo yakoreshejwe muri Yesaya 51:2 havuga iby’ukuntu Sara yabyaye Isirayeli. Ku bw’ibyo rero, mu buryo bw’ubuhanuzi Aburahamu agereranya Yehova, Aburahamu Mukuru. Umugore wa Aburahamu, ari we Sara, agereranya umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka, ugereranywa n’umugore w’Imana mu Byanditswe Byera (Itangiriro 3:15; Ibyahishuwe 12:1, 5). Mu isohozwa rya nyuma ry’ayo magambo y’ubuhanuzi ya Yesaya, ishyanga ryakomotse kuri icyo ‘gitare’ ni abagize ‘Isirayeli y’Imana,’ ari ryo torero ry’Abakristo basizwe ryavutse kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Nk’uko twabibonye mu bice bibanza by’iki gitabo, iryo shyanga ryajyanywe mu bubata bwa Babuloni mu mwaka wa 1918, ariko ryaje kugarurwa mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919.—Abagalatiya 3:26-29; 4:28; 6:16.
6. (a) Byari kuzagendekera bite igihugu cy’u Buyuda, kandi se ni irihe hinduka ryari kuzabaho? (b) Amagambo yo muri Yesaya 51:3 atwibutsa irihe hinduka ry’imimerere ryabayeho muri iki gihe?
6 Ihumure Yehova yahaye Siyoni cyangwa Yerusalemu rikubiyemo ibirenze kubasezeranya ko yari kuzabagira ishyanga rikomeye. Dusoma ngo “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo” (Yesaya 51:3). Mu gihe cy’imyaka 70 igihugu cy’u Buyuda cyari kuzamara ari umusaka, cyari guhinduka ubutayu, kikuzuramo imifatangwe, n’amahwa n’ibindi byatsi byo mu gihuru (Yesaya 64:9; Yeremiya 4:26; 9:9-11). Bityo, gusubiza u Buyuda mu mimerere myiza ntibyari kuba bikubiyemo gusa iby’uko hari kongera guturwa ahubwo byari binakubiyemo kuvugurura igihugu kigahinduka nk’ubusitani bwa Edeni, gifite imirima itohagiye n’ibiti byera imbuto nyinshi. Ubutaka bwari gusa n’aho bwishimye. Icyo gihugu cyari guhinduka paradizo, ugereranyije n’ukuntu cyari kuba cyarabaye umwirare mu gihe cy’ubunyage. Abasigaye basizwe bagize Isirayeli y’Imana na bo bashyizwe muri paradizo nk’iyo yo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919.—Yesaya 11:6-9; 35:1-7.
Impamvu zo kwiringira Yehova
7, 8. (a) Kuba Yehova yarahamagariye abantu kumutega amatwi byumvikanisha iki? (b) Kuki byari ngombwa ko u Buyuda butega Yehova amatwi?
7 Yehova yongeye gusaba ko bamutega amatwi agira ati “bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga. Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira.”—Yesaya 51:4, 5.
8 Kuba Yehova yarahamagariye abantu kumutega amatwi byumvikanisha ibirenze kumva gusa amagambo ye. Byumvikanisha kwitondera ibyo avuga kugira ngo babikurikize (Zaburi 49:2; 78:1). Iryo shyanga ryagombaga kuzirikana ko Yehova ari we Soko y’inyigisho nyakuri, ubutabera n’agakiza. Ni we wenyine Soko y’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 4:6). Ni we Mucamanza mukuru w’abantu. Amategeko n’amateka ya Yehova ni umucyo ku bantu bemera kuyoborwa na byo.—Zaburi 43:3; 119:105; Imigani 6:23.
9. Uretse ubwoko bw’Imana bw’isezerano, abandi bantu bari kungukirwa n’ibikorwa bya Yehova byo gukiza ni bande?
9 Ibyo ntibyarebaga ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwonyine, ahubwo byanarebaga abantu bari mu mimerere ikwiriye aho bari kuba bari hose, ndetse no mu birwa bya kure. Kuba bariringiye Imana n’ubushobozi bwayo bwo gutabara abagaragu bayo b’indahemuka no kubakiza ntibyari gutuma bamanjirwa. Imbaraga zayo zigereranywa n’ukuboko kwayo ntizishidikanywaho; nta wazikoma imbere (Yesaya 40:10; Luka 1:51, 52). Muri iki gihe na bwo, umwete abasigaye bagize Isirayeli y’Imana bagaragaje mu murimo wo kubwiriza watumye abantu babarirwa muri za miriyoni bahindukirira Yehova maze baramwizera, harimo na benshi bo mu birwa.
10. (a) Ni ukuhe kuri Umwami Nebukadinezari yagombaga byanze bikunze kumenya? (b) “Ijuru” n’ “isi” byari kuvanwaho ni ibihe?
10 Yehova yakomeje avuga ikintu cy’ukuri Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yagombaga kumenya. Nta kintu na kimwe, cyaba icyo mu ijuru cyangwa mu isi, gishobora kubuza Yehova gusohoza umugambi we (Daniyeli 4:31, 32). Dusoma ngo “nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi. Ijuru rizatamuruka nk’umwotsi n’isi izasaza nk’umwambaro, n’abayibamo bazapfa nk’isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka” (Yesaya 51:6). N’ubwo abami b’i Babuloni batigeraga na rimwe barekura abanyagano babo, nta washoboraga kuburizamo umugambi wa Yehova wo gukiza ubwoko bwe (Yesaya 14:16, 17). “Ijuru” ry’Abanyababuloni, cyangwa abategetsi babo, ryari kuneshwa. Naho “isi” yabo, ari bo baturage bayoborwaga n’abo bategetsi, yari kugenda buhoro buhoro igana ku iherezo ryayo. Nta butegetsi bwashobora gukoma imbere Yehova ngo bumubuze gukiza ubwoko bwe, yemwe n’ubwari bukomeye kurusha ubundi bwose muri icyo gihe.
11. Kuki kuba ubuhanuzi bwavugaga ko “ijuru” n’ “isi” by’Abanyababuloni byari kuvanwaho bwarasohoye uko bwakabaye bitera inkunga Abakristo muri iki gihe?
11 Mbega ukuntu kumenya ko ayo magambo y’ubuhanuzi yasohoye uko yakabaye bitera inkunga Abakristo muri iki gihe! Kubera iki? Ni ukubera ko intumwa Petero yakoresheje amagambo nk’ayo yerekeza ku bintu byari kuzaba mu gihe kizaza. Yavuze ku bihereranye n’umunsi wa Yehova wegereje cyane, “uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane.” Yakomeje agira ati “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:12, 13; Yesaya 34:4; Ibyahishuwe 6:12-14). N’ubwo amahanga akomeye n’abayobozi bayo bagereranywa n’inyenyeri bashobora kuba barwanya Yehova, igihe yagennye nikigera azabakuraho, abahonyore nk’uko bica isazi (Zaburi 2:1-9). Ubutegetsi bukiranuka bw’Imana ni bwo bwonyine buzategeka iteka ryose umuryango w’abantu bakiranuka.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 21:1-4.
12. Kuki abagaragu b’Imana batagombye kugira ubwoba mu gihe abanzi babo babashebeje?
12 Hanyuma Yehova yabwiye abantu ‘bakurikiranaga gukiranuka’ ati “nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n’ibitutsi byabo, kuko inyenzi zizabarya nk’uko zirya imyambaro, n’umuranda uzabarya nk’uko urya ubwoya bw’intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n’agakiza kanjye kazagumaho ibihe byose” (Yesaya 51:7, 8). Abantu bari gusebya kandi bagatuka abiringiraga Yehova babaziza ubutwari bwabo, ariko ibyo ntibyagombaga kubatera ubwoba. Abari kubibakorera bari kuba ari abantu buntu bari ‘kuzaribwa’ n’inyenzi nk’uko zirya umwenda.a Kimwe n’Abayahudi bizerwa bo mu gihe cya kera, Abakristo bo muri iki gihe na bo ntibagomba gutinya umuntu uwo ari we wese wiha kubarwanya. Yehova Imana ihoraho ni we gakiza kabo (Zaburi 37:1, 2). Ibitutsi abanzi ba Yehova batuka ubwoko bwe ni igihamya kigaragaza ko bufite umwuka we.—Matayo 5:11, 12; 10:24-31.
13, 14. Amagambo ngo “Rahabu” na cya “Kiyoka” yerekeza ku ki, kandi se ni gute ‘cyatemaguwe’ kandi ‘kigasogotwa’?
13 Yesaya yavuze nk’aho yarimo ahamagarira Yehova kugira icyo akorera ubwoko Bwe bwari mu bunyage, agira ati “kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k’Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z’ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahabu ugasogota cya Kiyoka? Si wowe wakamije inyanja y’amazi maremare y’imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?”—Yesaya 51:9, 10.
14 Ingero zishingiye ku mateka Yesaya yavuze zari zitoranyijwe neza. Buri Mwisirayeli yari azi ibihereranye n’uko iryo shyanga ryabohowe rikavanwa mu Misiri n’ukuntu ryambutse Inyanja Itukura (Kuva 12:24-27; 14:26-31). Amagambo ngo “Rahabu” na cya “Kiyoka” yerekeza kuri Egiputa igihe yategekwaga na Farawo wari waranze kurekura Abisirayeli ngo bave muri Egiputa (Zaburi 74:13; 87:4; Yesaya 30:7). Egiputa ya kera yari ifite ishusho y’ikiyoka kinini, kuko umutwe wayo wari ku ndeko ya Nili n’igihimba cyayo cyareshyaga n’ibirometero bibarirwa mu magana gikikije Ikibaya cya Nili cyarumbukaga cyane (Ezekiyeli 29:3). Ariko icyo kiyoka cyaje gutemagurwa igihe Yehova yagitezaga bya Byago Cumi. Cyarasogoswe, kirakomereka maze kirazahara cyane igihe ingabo zacyo zatikiriraga mu Nyanja Itukura. Rwose Yehova yagaragaje imbaraga ze binyuriye ku byo yakoreye Egiputa. None se, yari kunanirwa kurwanirira ubwoko bwe bwari kuzaba buri mu bunyage i Babuloni?
15. (a) Ni ryari kandi se ni gute Siyoni itari kongera kubabara no gusuhuza umutima? (b) Ni ryari Isirayeli y’Imana yo muri iki gihe yavaniweho umubabaro no gusuhuza umutima?
15 Ubwo buhanuzi bwakomeje bwerekeza ku gihe Isirayeli yari kuzabohorwa ikava i Babuloni, bugira buti “nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya” (Yesaya 51:11). N’ubwo imimerere abashakaga gukiranuka kwa Yehova bari kuba barimo i Babuloni yari kuba ibabaje, bari bafite ibyiringiro bihebuje. Hari kuzabaho igihe batari kuzongera kugira umubabaro no gusuhuza umutima. Hari kumvikana amajwi y’ibyishimo n’umunezero y’abacunguwe. Ayo magambo y’ubuhanuzi yagize irindi sohozwa muri iki gihe, ubwo Isirayeli y’Imana yavanwaga mu bunyage bwa Babuloni mu mwaka wa 1919. Yagaruwe mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka ifite ibyishimo byinshi byakomeje kugeza na n’ubu.
16. Hari gutangwa iki kugira ngo Abayahudi bacungurwe?
16 Hari gutangwa iki kugira ngo Abayahudi bacungurwe? Ubuhanuzi bwa Yesaya bwari bwarahishuye ko Yehova yari gutanga ‘Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba akahatanga ku bwabo’ (Yesaya 43:1-4). Ibyo byari kuzabaho nyuma. Igihe Ubwami bw’Abaperesi bwari kuba bumaze kunesha Babuloni maze bukabohora Abayahudi bari mu bunyage, bwari kwigarurira na Egiputa, Etiyopiya na Seba. Byari kujya mu kigwi cy’Abisirayeli. Ibyo bihuje n’ihame riboneka mu Migani 21:18 hagira hati “umunyabyaha azaba incungu y’umukiranutsi, n’umugambanyi azagwa mu kigwi cy’intungane.”
Bongera guhumurizwa
17. Kuki Abayahudi batagombaga gutinya uburakari bwa Babuloni?
17 Yehova yakomeje ahumuriza ubwoko bwe agira ati “jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi, ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n’imfatiro z’isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw’umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw’umugome butwaye iki?” (Yesaya 51:12, 13). Abayahudi bari kuzamara imyaka myinshi mu bunyage. Ariko nta mpamvu bari bafite zo gutinya uburakari bwa Babuloni. N’ubwo iryo shyanga ryari ubutegetsi bwa gatatu bw’igihangange bw’isi buvugwa muri Bibiliya ryari kwigarurira ubwoko bw’Imana rigashaka kubugotera hamwe cyangwa kububuza gutahuka, Abayahudi b’indahemuka bari bazi ko Yehova yari yarahanuye ibyo kugwa kwa Babuloni ineshejwe na Kuro (Yesaya 44:8, 24-28). Mu buryo butandukanye cyane n’uko bimeze ku Muremyi, we Mana ihoraho Yehova, abaturage b’i Babuloni bari gushiraho, kimwe n’uko ibyatsi bibisi biraba iyo bikubiswe n’izuba rikaze ryo mu gihe cy’impeshyi. None se, ibikangisho n’uburakari byayo byari kuba bikiri hehe? Mbega ukuntu ari ubupfu gutinya umuntu maze ukibagirwa Yehova, we waremye ijuru n’isi!
18. N’ubwo ubwoko bwa Yehova bwari kumara igihe runaka ari imbohe, ni iki yabwijeje?
18 N’ubwo ubwoko bwa Yehova bwari kumara igihe runaka ari “abanyagano b’ibicibwa,” bwari kubohorwa mu buryo butunguranye. Ntibwari kurimbukira i Babuloni cyangwa ngo bwicwe n’inzara ari imbohe; ntibwari gushirira i kuzimu, mu rwobo (Zaburi 30:4; 88:4-6). Yehova yarabijeje ati “abanyagano b’ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.”—Yesaya 51:14.
19. Kuki Abayahudi bizerwa bashoboraga kwiringira mu buryo bwuzuye amagambo ya Yehova?
19 Yehova yakomeje ahumuriza Siyoni agira ati “kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka [“Yehova,” “NW”] Nyiringabo ni ryo zina rye. Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘muri ubwoko bwanjye’ ” (Yesaya 51:15, 16). Bibiliya ivuga incuro nyinshi ibihereranye n’ububasha Imana ifite bwo gutegeka inyanja (Yobu 26:12; Zaburi 89:10; Yeremiya 31:35). Ifite ububasha busesuye ku bintu kamere, nk’uko yabigaragaje igihe yavanaga ubwoko bwayo mu bubata bwo mu Misiri. Ni nde wagereranywa n’“Uwiteka nyiringabo,” n’ubwo byaba mu rugero ruto?—Zaburi 24:10.
20. Ni irihe ‘juru’ n’ “isi” byari kubaho igihe Yehova yari kugarura Siyoni, kandi se ni ayahe magambo ahumuriza yari kubabwira?
20 Abayahudi bakomeje kuba ubwoko bw’Imana bw’isezerano, kandi Yehova yabijeje ko bari kuzasubira mu gihugu cyabo bakongera kuyoborwa n’Amategeko ye. Bari kongera kubaka Yerusalemu n’urusengero kandi bakongera gukora imirimo basabwaga yari ishingiye ku isezerano yagiranye na bo binyuriye kuri Mose. Hari kubaho “isi nshya” igihe icyo gihugu cyari kongera guturwa n’Abisirayeli bari kuba bavuye mu bunyage bari kumwe n’amatungo yabo. Hari gushyirwaho “ijuru rishya” ryo kuyitegeka, ni ukuvuga ubutegetsi bushya (Yesaya 65:17-19; Hagayi 1:1, 14). Yehova yari kongera kubwira Siyoni ati “muri ubwoko bwanjye.”
Ihamagarirwa kugira icyo ikora
21. Yehova yari guhamagarira Siyoni gukora iki?
21 Yehova amaze guhumuriza Siyoni, yayisabye kugira icyo ikora. Yayibwiye nk’aho imibabaro yayo yari yarangiye agira ati “kanguka, kanguka, byuka uhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy’umujinya we, unyoye igikombe cy’ibidandabiranya, uracyiranguza” (Yesaya 51:17). Ni koko, Yerusalemu yari kuva mu mimerere y’akaga maze igasubira mu mwanya yahozemo mbere, igasubirana n’ubwiza bwayo. Hari igihe yari kuba yarangije kunywera kuri icyo gikombe kigereranya igihano cy’Imana. Imana ntiyari kuba ikiyirakariye.
22, 23. Yerusalemu yari kuzamera ite igihe yari kunywa ku gikombe cy’umujinya wa Yehova?
22 Icyakora igihe Yerusalemu yari kuba iri mu gihano, nta muturage wayo n’umwe, ni ukuvuga ‘abahungu’ bayo, wari kuyitabara (Yesaya 43:5-7; Yeremiya 3:14). Ubuhanuzi bugira buti “mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobora ubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufata ukuboko” (Yesaya 51:18). Mbega ukuntu yari kugirirwa nabi n’Abanyababuloni! “Ibi byombi bikugezeho! Ni nde uzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n’inzara n’inkota ko biguteye, naguhumuriza nte? Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk’uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w’Uwiteka ari wo guhana kw’Imana yawe.”—Yesaya 51:19, 20.
23 Yoo! Mbega Yerusalemu ngo irabona ishyano! Yari kuba ‘amatongo ikarimburwa’ kandi ikicwa n’“inzara n’inkota.” ‘Abahungu’ bayo ntibari gushobora kuyiyobora cyangwa ngo bayibuze kugwa, ahubwo bari kuyirebera gusa badafite icyo bayimarira, nta mbaraga bafite zo gukumira igitero cy’Abanyababuloni. Bari kurambarara mu mahuriro y’inzira barabiranye, bacitse intege kandi baguye agacuho, abahisi n’abagenzi bose babareba (Amaganya 2:19; 4:1, 2). Bari kuba banywereye ku gikombe cy’umujinya w’Imana kandi nta mbaraga bari kuba bafite, nk’inyamaswa yafatiwe mu mutego.
24, 25. (a) Ni iki kitari kuzongera kuba kuri Yerusalemu? (b) Nyuma ya Yerusalemu ni nde wundi wari kunywera ku gikombe cy’umujinya wa Yehova?
24 Ariko iyo mimerere ibabaje yari kurangira. Yesaya yavuze mu buryo buhumuriza ati “nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino, umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw’abantu bayo iti ‘dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy’umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi. Ngishyize mu biganza by’abakurenganyaga bakakubwira bati “rambarara tukugende hejuru,” nawe ugatega umugongo wawe nk’ubutaka cyangwa nk’inzira y’abagenzi’ ” (Yesaya 51:21-23). Igihe Yehova yari kuba amaze guhana Yerusalemu, yari kuba yiteguye kuyigirira impuhwe kandi akayigaragariza imbabazi.
25 Noneho Yehova yari kureka kugirira umujinya Yerusalemu ahubwo akawugirira Babuloni. Babuloni yari kuba yararimbuye Yerusalemu kandi ikayikoza isoni (Zaburi 137:7-9). Ariko Babuloni cyangwa abo bari bafatanyije ntibari kongera guhatira Yerusalemu kunywera kuri icyo gikombe. Ahubwo yari kucyakwa maze kigahabwa abayikinaga ku mubyimba (Amaganya 4:21, 22). Babuloni yari kugwa, ikicwa n’inzoga (Yeremiya 51:6-8). Hagati aho, Siyoni yari kubyuka. Mbega ihinduka ritangaje! Nta gushidikanya, Siyoni yashoboraga guhumurizwa n’ibyo byiringiro. Abagaragu ba Yehova na bo bashobora kwiringira rwose ko izina rye rizezwa binyuriye ku bikorwa bye byo gukiza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inyenzi ivugwa hano ni inyenzi irya imyenda, cyane cyane iyo imaze igihe gito ivuye mu igi ari na bwo yangiza cyane.
[Ifoto yo ku ipaji ya 167]
Yehova, ari we Aburahamu Mukuru, ni we ‘gitare’ ubwoko bwe ‘bwasatuweho’
[Ifoto yo ku ipaji ya 170]
Abarwanya ubwoko bw’Imana bazashiraho, nk’umwenda wariwe n’inyenzi
[Ifoto yo ku ipaji ya 176 n’iya 177]
Yehova yagaragaje ko afite ububasha bwo gutegeka ibintu kamere
[Ifoto yo ku ipaji ya 178]
Igikombe Yerusalemu yari kuzaba yaranywereyeho cyari guhabwa Babuloni n’abo yari ifatanyije na bo