Igice cya makumyabiri na kimwe
Ugusenga k’ukuri kurakwira isi yose
1. Ni ubuhe butumwa butera inkunga dusanga mu gice cya 60 cy’igitabo cya Yesaya?
IGICE cya 60 cy’igitabo cya Yesaya cyanditswe mu buryo bushishikaje cyane. Mu mirongo ibanza, havugwamo ibintu byabayeho bishishikaje cyane. Harimo ibintu byabaye byikurikiranyije, bitugeza ku iherezo ritangaje. Icyo gice kivuga mu magambo meza cyane ibihereranye no kugarurwa k’ugusenga k’ukuri muri Yerusalemu ya kera no kwaguka k’ugusenga k’ukuri mu isi yose muri iki gihe. Ikindi kandi, icyo gice kivuga no ku migisha y’iteka ihishiwe abasenga Imana mu budahemuka bose. Buri wese muri twe ashobora kugira uruhare mu isohozwa ry’ibikubiye muri icyo gice gishishikaje cyane cy’ubuhanuzi bwa Yesaya. Nimucyo rero tugisuzume twitonze.
Umucyo umurikira mu mwijima
2. Umugore wari uryamye mu mwijima yategetswe iki, kandi se kuki yagombaga guhita yumvira?
2 Amagambo abimburira icyo gice cy’igitabo cya Yesaya abwirwa umugore wari mu mimerere ibabaje cyane. Uko bigaragara yari arambaraye hasi mu mwijima. Mu buryo butunguranye, umucyo wabonekeye mu mwijima, ubwo binyuriye kuri Yesaya Yehova yahamagaraga ati “byuka [wa mugore we] urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye” (Yesaya 60:1). Uwo ‘mugore’ yagombaga guhaguruka, akarabagiranisha ikuzo ry’Imana! Kuki ibyo byihutirwaga cyane? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho” (Yesaya 60:2). Uwo ‘mugore’ yagombaga ‘kurabagiranisha umucyo’ kugira ngo abari bamukikije bari bagikabakaba mu mwijima babone umucyo. Ingaruka zari kuba izihe? “Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana” (Yesaya 60:3). Ayo magambo abimburira icyo gice avugwamo ikintu cy’ingenzi kizasobanurwa neza mu mirongo ikurikiraho, kirebana n’uko ugusenga k’ukuri kugomba gukwira ku isi hose.
3. (a) “Umugore” yari nde? (b) Kuki yari arambaraye mu mwijima?
3 N’ubwo Yehova yavugaga ku bintu byari kuzabaho mu gihe cyari kuzaza, yabwiye uwo “mugore” ko umucyo we ‘wari uje.’ Ibyo bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwari kuzasohora nta kabuza. “Umugore” uvugwa aho ni Siyoni, cyangwa Yerusalemu, umurwa mukuru w’u Buyuda (Yesaya 52:1, 2; 60:14). Uwo murwa wari uhagarariye ishyanga ryose uko ryakabaye. Igihe ubwo buhanuzi bwasohoraga ku ncuro ya mbere, uwo “mugore” yari arambaraye mu mwijima kuva mu mwaka wa 607 M.I.C. igihe Yerusalemu yasenyukaga. Icyakora, mu mwaka wa 537 M.I.C., Abayahudi b’indahemuka basigaye mu bari barajyanywe mu bunyage basubiye i Yerusalemu basubizaho ugusenga k’ukuri. Yehova yari atumye noneho umucyo umurikira uwo “mugore,” kandi abantu be basubiye mu gihugu cyabo babaye isoko y’umucyo mu mahanga yari mu mwijima mu buryo bw’umwuka.
Isohozwa ryagutse kurushaho
4. Ni bande muri iki gihe bahagarariye “umugore” hano ku isi, kandi se ni bande bandi ayo magambo y’ubuhanuzi areba?
4 Ikidushishikaje ku birebana n’ayo magambo y’ubuhanuzi nta bwo ari uko yasohoreye kuri Yerusalemu ya kera gusa. Muri iki gihe, “umugore” wa Yehova wo mu ijuru ahagarariwe hano ku isi na ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Igihe cyose iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka rimaze ririho, ni ukuvuga kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. kugeza kuri uyu munsi, abarigize bose hamwe babaye abantu 144.000 basizwe, “bacunguwe ngo bakurwe mu isi,” bakaba bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1, 3). Muri iki gihe, ibivugwa mu gice cya 60 cy’igitabo cya Yesaya bisohorera kuri bamwe mu bagize abo 144.000 bakiri hano ku isi muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Ubwo buhanuzi bunareba kandi bagenzi b’abo Bakristo basizwe, ni ukuvuga imbaga y’“abantu benshi” bagize “izindi ntama.”—Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:11, 16.
5. Ni ryari abarokotse mu bagize Isirayeli y’Imana bari barambaraye mu mwijima, kandi se ni ryari umucyo wa Yehova wabamurikiye?
5 Ikinyejana cya makumyabiri kigitangira, abagize Isirayeli y’Imana bari bakiri ku isi bari baryamye mu mwijima mu buryo runaka. Intambara ya mbere y’isi yose yarangiye, mu buryo bw’ikigereranyo, bari mu mimerere imeze nk’ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, imirambo yabo irambaraye “mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka” (Ibyahishuwe 11:8). Icyakora mu mwaka wa 1919, umucyo wa Yehova warabamurikiye. Na bo bahise bahaguruka barabagiranisha umucyo w’Imana, bamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bashize amanga.—Matayo 5:14-16; 24:14.
6. Ni mu buhe buryo isi muri rusange yitabiriye ubutumwa bw’uko Yesu yari ahari ari Umwami, ariko se ni bande bemeye kumurikirwa n’umucyo uturuka kuri Yehova?
6 Abantu muri rusange, bohejwe na Satani, we mukuru w’“abategeka iyi si y’umwijima” banze kwemera ubutumwa bwatangazwaga bw’uko Yesu Kristo, we “mucyo w’isi, ” yari ahari ari umwami (Abefeso 6:12; Yohana 8:12; 2 Abakorinto 4:3, 4). Ariko rero, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye kumurikirwa n’umucyo wa Yehova, hakubiyemo n’“abami” (ni ukuvuga abasizwe bazaragwa Ubwami bwo mu ijuru) ndetse n’“amahanga” (ari yo mbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama).
Kwaguka bitera ibyishimo byinshi
7. Ni ibihe bintu bishimishije “umugore” yabonye?
7 Yehova yakomeje avuga ku bikubiye muri Yesaya 60:3, maze yongera gutegeka uwo “mugore” ati “ubura amaso yawe uraranganye urebe.” “Umugore” amaze kumvira akabikora, yabonye ibintu bishimishije cyane: abana be bari batahutse! “Bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe” (Yesaya 60:4). Kwamamaza iby’Ubwami mu isi yose byatangiye mu wa 1919 byatumye haboneka abandi “bahungu” n’“abakobwa” basizwe babarirwa mu bihumbi biyongera kuri Isirayeli y’Imana. Muri ubwo buryo Yehova yakoze ibyari bikenewe kugira ngo yuzuze umubare wari warahanuwe w’abantu 144.000 bazategekana na Kristo.—Ibyahishuwe 5:9, 10.
8. Ni iyihe mpamvu yo kwishima Isirayeli y’Imana yari ifite kuva mu wa 1919?
8 Uko kwiyongera kwateye ibyishimo byinshi. “Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw’ibiturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri” (Yesaya 60:5). Ikorakoranywa ry’abasizwe ryabaye mu myaka ya za 20 na za 30 ryatumye Isirayeli y’Imana yishima cyane. Ariko rero, hari n’indi mpamvu yari ifite yo kwishima. Cyane cyane mu myaka ya za 30 rwagati, abantu bahoze ari bamwe mu bagize “inyanja” y’abantu bitandukanyije n’Imana baturutse mu mahanga yose baza kwifatanya na Isirayeli y’Imana mu gusenga Yehova (Yesaya 57:20; Hagayi 2:7). Abo bantu bose ntibakorera Imana uko buri wese muri bo abyumva. Ahubwo, basanga “umugore” w’Imana maze bakaba abagize umukumbi w’Imana wunze ubumwe. Ingaruka ziba iz’uko abagaragu b’Imana bose bagira uruhare mu kwaguka k’ugusenga k’ukuri.
Amahanga yerekeza i Yerusalemu
9, 10. Ni bande berekezaga i Yerusalemu, kandi se Yehova yabakiriye ate?
9 Yehova akoresheje ingero z’ibintu abantu bo mu gihe cya Yesaya bari basanzwe bazi, yavuze ku bihereranye no kwaguka. “Umugore” yahagaze ahantu hirengeye ku Musozi Siyoni abanza kureba mu ruhande rw’iburasirazuba. Yabonye iki? “Amashyo y’ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z’i Midiyani n’iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n’imibavu zerekana ishimwe ry’Uwiteka” (Yesaya 60:6). Ingamiya zitwara imitwaro zakoreshwaga n’abacuruzi b’amoko yose zari zuzuye amayira yajyaga i Yerusalemu (Itangiriro 37:25, 28; Abacamanza 6:1, 5; 1 Abami 10:1, 2). Ingamiya zari zuzuye ahantu hose, mbese nk’umwuzure wakwiriye igihugu cyose! Zari zihetse amaturo y’igiciro cyinshi, bigaragaza ko abo bacuruzi bari bazanywe n’amahoro. Bashakaga gusenga Yehova no kumuha ibyiza kuruta ibindi byose bashoboraga gutanga.
10 Abo bacuruzi ariko ntibari bonyine . “Imikumbi y’i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y’intama y’i Nebawoti azagukorera.” Koko rero, aborozi bo mu moko atandukanye na bo bajyaga i Yerusalemu. Bari bazanye amaturo y’ubutunzi bwabo bw’agaciro, ni ukuvuga imikumbi y’intama, kandi baritanze kugira ngo bakorere Yehova. Yehova yari kubakira ate? Yaravuze ati “azurira igicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y’icyubahiro cyanjye” (Yesaya 60:7). Yehova yemeye amaturo yabo yari kuzakoreshwa mu gusenga kutanduye.—Yesaya 56:7; Yeremiya 49:28, 29.
11, 12. (a) Ni iki “umugore” yabonye igihe yarebaga iburengerazuba? (b) Kuki abantu benshi bihutiraga kujya i Yerusalemu?
11 Yehova noneho yasabye wa “mugore” kureba iburengerazuba, maze aramubaza ati “aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?” Yehova yishubirije icyo kibazo agira ati “ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n’izahabu byabo ku bw’izina ry’Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.”—Yesaya 60:8, 9.
12 Sa n’utekereza ko wari uhagararanye n’uwo “mugore”, maze ukareba ahagana iburengerazuba hakurya y’Inyanja Nini. Urahabona iki? Urahabona igicu kirimo utudomo twinshi tw’umweru tureremba hejuru y’amazi. Turasa n’inyoni, ariko uko tugenda twigira hafi uje gusanga ari amato yafunguye imyenda ifasha ubwato kugenda. Yari aturutse “kure”a (Yesaya 49:12). Amato menshi cyane yarihutaga yerekeza i Siyoni, ku buryo yari ameze nk’uruhuri rw’inuma zitahutse. Kuki ayo mato yihutaga cyane? Yifuzaga cyane kugezayo abasenga Yehova yari akuye ku myaro ya kure. Koko rero, abari baje bose, ni ukuvuga Abisirayeli n’abanyamahanga, baturutse iburasirazuba n’iburengerazuba, mu bihugu bya hafi n’ibya kure, bihutiraga kujya i Yerusalemu kugira ngo begurire ibyabo byose izina rya Yehova, Imana yabo.—Yesaya 55:5.
13. Muri iki gihe, “abahungu” n’“abakobwa” ni bande, kandi se “ubutunzi bw’amahanga” bwo ni bande?
13 Mbega ukuntu muri Yesaya 60:4-9 hagaragaza neza ibyo kwaguka ko mu rwego rw’isi yose, byatangiye kuva igihe “umugore” wa Yehova yatangiraga kurabagiranisha umucyo mu mwijima wo muri iyi si! Habanje kuza “abahungu” n’“abakobwa” ba Siyoni yo mu ijuru, ababaye Abakristo basizwe. Mu mwaka wa 1931, bafashe ku mugaragaro izina ry’Abahamya ba Yehova. Hanyuma, igicu cy’abantu bicisha bugufi, ni ukuvuga “ubutunzi bw’amahanga” n’“ubwinshi bw’ibiturutse mu nyanja,” bihutishwaga no kujya kwifatanya n’abasigaye bo mu bavandimwe ba Kristo.b Muri iki gihe, abo bagaragu ba Yehova bose baturuka imihanda yose, bo mu nzego zitandukanye z’imibereho, bifatanyiriza hamwe na Isirayeli y’Imana mu gusingiza Umwami w’Ikirenga Yehova, no guhesha ikuzo izina rye kuko riruta andi mazina yose yo mu isi no mu ijuru.
14. Ni mu buhe buryo abantu baturutse mu mahanga ‘buriraga igicaniro’ cy’Imana?
14 Ariko se, kuba abo bantu bashya bazaga baturutse mu mahanga yose ‘baruriye ku gicaniro’ cy’Imana bisobanura iki? Ibitambo bitambirwa ku gicaniro. Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo yerekeza ku gitambo ubwo yandikaga ati ‘ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye’ (Abaroma 12:1). Abakristo b’ukuri baba biteguye kwitanga (Luka 9:23, 24). Batanga igihe cyabo, imbaraga n’ubuhanga byabo kugira ngo bateze imbere ugusenga kutanduye (Abaroma 6:13). Iyo babigenje batyo, baba batambye ibitambo bishimwa byo gusingiza Imana (Abaheburayo 13:15). Mbega ukuntu bishimisha cyane kubona muri iki gihe abasenga Yehova babarirwa muri za miriyoni, ari abato n’abakuru barashyize inyungu zabo mu mwanya wa kabiri, bagashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere! Bagaragaza umwuka wo kwigomwa by’ukuri.—Matayo 6:33; 2 Abakorinto 5:15.
Abashya bagira uruhare mu kwaguka
15. (a) Ni gute mu gihe cya kera Yehova yagaragarije abanyamahanga imbabazi? (b) Muri iki gihe, ni mu buhe buryo “abanyamahanga” bifatanya mu guteza imbere ugusenga k’ukuri?
15 Abantu bashya bazaga batangaga ubutunzi bwabo na bo ubwabo bakagira icyo bakora kugira ngo bashyigikire “umugore” w’Imana. “Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n’abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira” (Yesaya 60:10). Yehova yagaragaje imbabazi ze mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., igihe abanyamahanga bafashaga mu mirimo yo kubaka Yerusalemu (Ezira 3:7; Nehemiya 3:26). Mu isohozwa ryagutse muri iki gihe, “abanyamahanga,” ni ukuvuga imbaga y’abantu benshi, bashyigikira abasigaye basizwe mu guteza imbere ugusenga k’ukuri. Bafasha abo bigana na bo Bibiliya kwihingamo imico ya gikristo bityo bigatuma amatorero ya gikristo akomera, kandi bagakomeza “inkike” zimeze nk’iz’umurwa z’umuteguro wa Yehova (1 Abakorinto 3:10-15). Baranubaka mu buryo bwa nyabwo, bakorana umwete mu gihe bubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’Amazu ya za Beteli. Bityo, bafatanya n’abavandimwe babo basizwe kwita ku bikenewe mu muteguro wa Yehova ugenda waguka.—Yesaya 61:5.
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo “amarembo” y’umuteguro w’Imana yakomeje kugururwa? (b) Ni mu buhe buryo “abami” bakoreye Siyoni? (c) Ni iki kizaba ku bantu bagerageza gufunga “amarembo” Yehova ashaka ko ahora yuguruye?
16 Gahunda yo kubaka mu buryo bw’umwuka ituma buri mwaka “abanyamahanga” babarirwa mu bihumbi amagana batangira kwifatanya n’umuteguro wa Yehova, kandi imiryango iracyakinguye. Yehova yaravuze ati “amarembo yawe azahora yuguruye iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate” (Yesaya 60:11). Ariko se, abami bafashe iya mbere mu kuzanira Siyoni ubutunzi bw’amahanga ni bande? Mu gihe cya kera, Yehova yatumye abategetsi bamwe na bamwe ‘bakorera’ Siyoni. Urugero nka Kuro, yafashe iya mbere yohereza Abayahudi i Yerusalemu kongera kubaka urusengero. Nyuma yaho, Aritazeruzi yafashe ku butunzi bwe atanga impano hanyuma yohereza Nehemiya kongera kubaka inkike za Yerusalemu (Ezira 1:2, 3; Nehemiya 2:1-8). Burya koko “umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo” (Imigani 21:1)! Imana yacu ishobora gutuma n’abategetsi bakomeye cyane bakora ibihuje n’ibyo ishaka.
17 Muri iki gihe, “abami” benshi, cyangwa se abategetsi, bagiye bagerageza gukinga “amarembo” y’umuteguro wa Yehova. Icyakora, hari abandi bakoreye Siyoni bafata imyanzuro yatumye ayo “marembo” akomeza gufungurwa (Abaroma 13:4). Mu mwaka wa 1919, abategetsi bakuye Joseph F. Rutherford n’abo bari bafatanyije muri gereza aho bari barafungiwe barengana (Ibyahishuwe 11:13). Ubutegetsi bw’abantu ‘bwamize’ uruzi rw’ibitotezo Satani yaciriye igihe yari amaze guhananturwa avuye mu ijuru (Ibyahishuwe 12:16). Hari za Leta zimwe na zimwe zagiye zorohera amadini, rimwe na rimwe zigirira Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye imbaga y’abantu bicisha bugufi bashobora guca mu ‘marembo’ ahora yuguruye binjira mu muteguro wa Yehova. Bite se ku babarwanya bagerageza gufunga ayo ‘marembo’? Ntibazigera babigeraho. Yehova yabavuzeho agira ati “ishyanga n’ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose” (Yesaya 60:12). Abarwanya “umugore” w’Imana bose, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango runaka, bazashirira mu ntambara ya Harimagedoni yegereje.—Ibyahishuwe 16:14, 16.
18. (a) Isezerano ry’uko muri Isirayeli hari kumera ibiti byinshi risobanura iki? (b) Muri iki gihe ‘aho [Yehova] ashyira ibirenge bye’ ni he?
18 Ubwo buhanuzi bumaze gutanga umuburo w’urubanza, bwongeye kugaruka ku masezerano arebana no guhabwa ikuzo no kugira uburumbuke. Yehova yabwiye “umugore” we ati “ibiti by’icyubahiro by’i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n’imiberoshi n’imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza” (Yesaya 60:13). Ibiti bitoshye bishushanya ubwiza n’uburumbuke (Yesaya 41:19; 55:13). Imvugo ngo “ubuturo” n’‘aho ashyira ibirenge bye’ zikoreshwa muri uyu murongo, zerekeza ku rusengero rwa Yerusalemu (1 Ngoma 28:2; Zaburi 99:5). Icyakora, intumwa Pawulo yasobanuye ko urusengero rw’i Yerusalemu rwashushanyaga neza neza urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gahunda yo gusenga Yehova bishingiye ku gitambo cya Kristo (Abaheburayo 8:1-5; 9:2-10, 23). Muri iki gihe Yehova yubahisha ‘aho ashyira ibirenge bye,’ ni ukuvuga mu bikari bya hano ku isi by’urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bikari ni byiza cyane ku buryo bireshya abantu bo mu mahanga yose bakaza kwifatanya mu gusenga k’ukuri.—Yesaya 2:1-4; Hagayi 2:7.
19. Ni iki abanzi b’Imana bazahatirwa kwemera, kandi se ibyo bizaba ryari?
19 Yehova yongeye kugaruka ku bamurwanya maze aravuga ati “abahungu b’abakurenganyaga bazaza bakwikubite imbere n’abagusuzuguraga bazunama ku birenge byawe, bakwite Umurwa w’Uwiteka, Siyoni, ah’Uwera wa Isirayeli” (Yesaya 60:14). Ni koko, bamwe mu banzi bari kubona ukuntu imigisha y’Imana ituma ubwoko bwayo bwiyongera cyane kandi bukagira imibereho yo mu rwego rwo hejuru, bigatuma bunamira uwo “mugore.” Ni ukuvuga ko kuri Harimagedoni, bari guhatirwa kwemera ko abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo ari bo koko bahagarariye umuteguro w’Imana wo mu ijuru, “umurwa w’Uwiteka, Siyoni, ah’Uwera wa Isirayeli.”
Bakoresha ubutunzi bafite
20. Ni mu buhe buryo imimerere uwo “mugore” yarimo yahindutse bitangaje?
20 Mbega ukuntu imimerere uwo “mugore” wa Yehova yarimo yahindutse cyane! Yehova yaravuze ati “n’ubwo waretswe ukangwa ntihagire ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n’ibyishimo by’ibihe byinshi kandi uzonka n’amashereka y’amahanga, uzonka amabere y’abami. Nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo.”—Yesaya 60:15, 16.
21. (a) Ni mu buhe buryo Yerusalemu ya kera ‘yarutishijwe ahandi’ hantu hose? (b) Ni iyihe migisha abagaragu ba Yehova basizwe bahawe kuva mu wa 1919, kandi se ni mu buhe buryo ‘bonse amashereka y’amahanga’?
21 Yerusalemu ya kera yamaze imyaka 70 itakibaho mu buryo bw’ikigereranyo, ‘hatagira uyinyuramo.’ Ariko kuva mu wa 537 M.I.C., Yehova yongeye gutuza abantu muri uwo murwa, ‘awurutisha ahandi’ hose. Mu buryo nk’ubwo, intambara ya mbere y’isi yose iri hafi kurangira, Isirayeli y’Imana yamaze igihe ari amatongo yumva ‘yararetswe’ burundu. Ariko mu mwaka wa 1919, Yehova yacunguye abagaragu be basizwe abakura mu bubata, kandi kuva icyo gihe yatumye bagira ukwaguka batigeze bagira mbere hose kandi abaha no kugira uburumbuke mu buryo bw’umwuka. Ubwoko bwe bwonse “amashereka y’amahanga,” bukoresha ubutunzi buturutse mu bihugu bitandukanye bugamije guteza imbere ugusenga k’ukuri. Urugero, gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe byatumye hahindurwa kandi hacapwa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zibarirwa mu magana. Ingaruka zabaye iz’uko buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bigatuma bamenya ko, binyuriye kuri Kristo, Yehova ari Umukiza n’Umucunguzi wabo.—Ibyakozwe 5:31; 1 Yohana 4:14.
Amajyambere mu bihereranye n’ubuyobozi
22. Ni irihe vugurura ryihariye Yehova yasezeranyije?
22 Ukwiyongera k’ubwoko bwa Yehova kugendana n’ivugururwa mu birebana n’ubuyobozi mu muteguro. Yehova yaravuze ati “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro” (Yesaya 60:17). Gufata umuringa ukawusimbuza zahabu ni uburyo bwo kuvugurura ibintu, kandi ni na ko bimeze no ku bindi bintu byose bimaze kuvugwa. Mu buryo nk’ubwo, muri iyi minsi y’imperuka ubwoko bwa Yehova bwagize ibyo buvugurura mu birebana na gahunda z’ubuyobozi mu rwego rw’umuteguro.
23, 24. Kuva mu mwaka wa 1919, ni irihe vugururwa ubwoko bwa Yehova bwagize mu birebana n’ubuyobozi mu rwego rw’umuteguro?
23 Kugeza mu mwaka wa 1919, amatorero yabaga afite abasaza n’abadiyakoni babaga baratowe mu buryo bwa demokarasi. Kuva muri uwo mwaka, uhagarariye umurimo yashyirwagaho mu buryo bwa gitewokarasi kugira ngo agenzure umurimo wo kubwiriza w’abagize itorero, ariko hari aho abasaza babaga baratowe bangaga kumvira uhagarariye umurimo. Mu wa 1932 ibintu byarahindutse. Binyuriye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi, amatorero yabwiwe ko atagombaga gukomeza gutora abasaza n’abadiyakoni. Ahubwo bagombaga kujya batora komite ishinzwe umurimo yari kujya ikorana n’uhagarariye umurimo. Ibintu byari bivuguruwe mu buryo bugaragara.
24 Mu mwaka wa 1938 “zahabu” yarushijeho kongerwa igihe hafatwaga umwanzuro w’uko abakozi b’itorero bose bagombaga kujya bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi. Kuyobora itorero byashinzwe umukozi w’ikompanyi (nyuma waje kwitwa umukozi w’itorero) n’abandi bakozi batandukanye bari bamwungirije, bose bashyirwagaho binyuriye ku buyobozi bw’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’c (Matayo 24:45-47). Ariko rero, mu wa 1972 byaje kugaragara ko mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, itorero rigomba kugenzurwa n’inteko y’abasaza aho kugenzurwa n’umuntu umwe (Abafilipi 1:1). Hari n’ibindi bintu byahindutse, ari mu rwego rw’itorero, ari no mu rwego rw’Inteko Nyobozi. Urugero rugaragaza ibyahindutse mu rwego rw’Inteko Nyobozi rwagaragaye ku itariki ya 7 Ukwakira 2.000, igihe byatangazwaga ko abayigize bari abakuru b’umuryango wa Watch Tower Society of Pennsylvania cyangwa se b’indi miryango iwushamikiyeho bari beguye ku mirimo yabo ku bushake. Muri ubwo buryo, Inteko Nyobozi ihagarariye umugaragu ukiranuka w’ubwenge, yari ibonye uburyo bwo kwita cyane ku bugenzuzi bwo mu buryo bw’umwuka bw’“itorero ry’Imana” n’abifatanya na ryo, ni ukuvuga abagize izindi ntama (Ibyakozwe 20:28). Ibyo byose byagaragazaga ko ibintu byari bivuguruwe. Byatumye umuteguro wa Yehova urushaho gukomera kandi bihesha imigisha abamusenga.
25. Ni nde watumye ubwoko bwa Yehova buvugurura ibintu byinshi mu rwego rw’umuteguro, kandi se byagize izihe nyungu?
25 Ni nde watumye ibyo bintu byose bivugururwa? Byaba byaratewe se n’ubwenge bw’abantu bamwe na bamwe bari bazi kuyobora cyangwa se bari bazi kureba kure? Oya, kubera ko Yehova yavuze ati “nzazana izahabu.” Abantu bagiye bavugurura ibyo bintu byose bahereye ku buyobozi Imana yabaga yabahaye. Iyo ubwoko bwa Yehova bwemeye kuyoborwa na we kandi bukemera kugira ibyo buhindura, bubona inyungu. Bugira amahoro menshi kandi gukunda ibyo gukiranuka bibusunikira kumukorera.
26. Ni ikihe kintu kiranga Abakristo b’ukuri kitisoba ndetse n’ababarwanya?
26 Amahoro atangwa n’Imana atuma ibintu bihinduka. Yehova yatanze isezerano rigira riti “urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe” (Yesaya 60:18). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! N’abarwanya Abakristo b’ukuri biyemerera ko amahoro ari cyo kintu kibaranga (Mika 4:3). Ayo mahoro Abahamya ba Yehova bafitanye n’Imana bakayagira no hagati yabo ubwabo, atuma aho amateraniro ya gikristo abera hose haba ahantu hatuma abantu bongera kugarura ubuyanja, muri iyi si yuzuye urugomo (1 Petero 2:17). Ni umusogongero w’amahoro menshi azabaho ubwo abaturage bo mu isi bose bazaba ari abantu ‘bigishijwe n’Uwiteka.’—Yesaya 11:9; 54:13.
Umucyo uhebuje uturuka ku kwemerwa n’Imana
27. Ni uwuhe mucyo uhora umurikiye “umugore” wa Yehova?
27 Ikigaragaza ko umucyo urabagiranira kuri Yerusalemu ari mwinshi cyane, ni amagambo Yehova yavuze agira ati “ku manywa izuba si ryo rizakurasira umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro. Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize” (Yesaya 60:19, 20). Yehova azakomeza kubera “umugore” we “umucyo uhoraho.” Ntazigera ‘arenga’ nk’izuba cyangwa ngo ‘yijime’ nk’ukwezi.d Umucyo we uhora urabagiranira ku Bakristo basizwe bahagarariye “umugore” w’Imana bitewe n’uko abemera. Bo hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi babona umucyo mwinshi wo mu buryo bw’umwuka, umucyo umwijima wo mu rwego rwa politiki cyangwa rw’ubukungu byo muri iyi si udashobora kuzimya. Ikindi kandi, biringiye igihe kizaza gishimishije Yehova yabateganyirije.—Abaroma 2:7; Ibyahishuwe 21:3-5.
28. (a) Ni irihe sezerano ryahawe abaturage b’i Yerusalemu basubiye mu gihugu cyabo? (b) Ni iki Abakristo basizwe bigaruriye mu mwaka wa 1919? (c) Abakiranutsi bazaragwa igihugu ngo bakibemo igihe kingana iki?
28 Ku bihereranye n’abaturage b’i Yerusalemu, Yehova yakomeje avuga ati “abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w’intoki zanjye umpesha icyubahiro” (Yesaya 60:21). Igihe abagize ishyanga rya Isirayeli bavaga i Babuloni, ‘barazwe igihugu.’ Ariko icyo gihe, aho kugira ngo bibe “kugeza iteka ryose” byabaye kugera mu kinyejana cya mbere I.C., igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu n’igihugu cy’Abayahudi. Mu mwaka wa 1919, abasigaye mu Bakristo basizwe bavuye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka maze bigarurira igihugu cyo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 66:8). Icyo gihugu cyangwa se aho bakorera umurimo, kirangwa n’imimerere ya paradizo n’uburumbuke byo mu buryo bw’umwuka bitazigera bishira. Mu buryo butandukanye n’uko Isirayeli ya kera yabigenje, abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, mu rwego rw’itsinda, bo bazakomeza kuba indahemuka. Ikindi kandi, ubuhanuzi bwa Yesaya buzagira isohozwa kuri iyi si igihe izaba yahindutse paradizo nyayo irangwa n’“amahoro menshi.” Hanyuma abantu bakiranuka bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazaragwa igihugu bakibemo iteka.—Zaburi 37:11, 29.
29, 30. Ni mu buhe buryo “umuto” yagwiriye akaba “igihumbi”?
29 Mu mirongo ya nyuma y’igice cya 60 cy’igitabo cya Yesaya tuhasanga isezerano ridakuka, Yehova yahamishije kwirahira izina rye bwite. Yaravuze ati “umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka [“Yehova,” “NW”] nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora” (Yesaya 60:22). Igihe abasizwe bari baratatanye bongeraga gukora umurimo mu mwaka wa 1919, bari “umuto.”e Ariko umubare wabo wikubye incuro nyinshi igihe abari basigaye mu bagize Isirayeli y’Imana bazaga. Hanyuma habayeho ukwiyongera mu buryo bugaragara, igihe imbaga y’abantu benshi yatangiraga gukorakoranywa.
30 Bidatinze, amahoro no gukiranuka birangwa mu bwoko bw’Imana byakuruye abantu benshi bafite imitima itaryarya, ku buryo “umuto” yabaye “ishyanga rikomeye” mu buryo bwa nyabwo. Muri iki gihe rigizwe n’abantu benshi baruta abaturage b’ibihugu byinshi byo muri iyi si byigenga. Biragaragara rero ko binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova yayoboye umurimo w’Ubwami kandi yatumye wihuta. Mbega ukuntu bishimisha kubona ugusenga k’ukuri kwaguka mu isi yose, ndetse no kuba tubigiramo uruhare! Ni koko, birashimisha cyane kumenya ko uko kwiyongera guhesha Yehova ikuzo, we wari warabihanuye kuva kera cyane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Tarushishi igomba kuba yari ahitwa muri Hisipaniya muri iki gihe. Ariko rero, dukurikije uko ibitabo bimwe bibivuga, imvugo ngo “inkuge z’i Tarushishi” yerekeza ku bwoko bw’amato‘manini yagendaga mu nyanja,’ ‘yashoboraga kugera i Tarushishi,’ ni ukuvuga amato yabaga ashoboye gukora ingendo ndende ajya ku myaro ya kure.—1 Abami 22:48.
b N’ubwo mbere y’umwaka wa 1930 Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba mu isi bakoranaga umwete bifatanyije na Isirayeli y’Imana, umubare wabo watangiye kwiyongera mu buryo bugaragara mu myaka ya za 30.
c Muri icyo gihe, amatorero yitwaga amakompanyi.
d Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo nk’iyo igihe yavugaga kuri “Yerusalemu nshya,” ni ukuvuga abantu 144.000 bari mu ikuzo ryabo ryo mu ijuru (Ibyahishuwe 3:12; 21:10, 22-26). Ibyo birakwiriye kubera ko “Yerusalemu nshya” ishushanya abagize Isirayeli y’Imana bose nyuma yo guhabwa ingororano yabo mu ijuru, bo hamwe na Yesu bakaba igice cy’ingenzi cy’“umugore” w’Imana, ari we “Yerusalemu yo mu ijuru.”—Abagalatiya 4:26.
e Mu mwaka wa 1918, ugereranyije abantu bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza ijambo buri mwaka ntibari bageze no ku 4.000.
[Ifoto yo ku ipaji ya 305]
“Umugore” yategetswe ‘guhaguruka’
[Ifoto yo ku ipaji ya 312 n’iya 313]
Inkuge z’i Tarushishi zari zitwaye abasenga Yehova