Yesaya
2 Ibi ni byo Yesaya umuhungu wa Amotsi yeretswe ku Buyuda na Yerusalemu:+
2 Mu minsi ya nyuma,
Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova
Uzakomera cyane usumbe indi misozi,+
Ushyirwe hejuru usumbe udusozi
Kandi abantu bo mu bihugu byose bazawugana ari benshi.+
3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora
Kandi natwe tuzabikurikiza.”+
4 Azacira imanza abantu bo mu bindi bihugu
Kandi azakosora ibitagenda neza byose kugira ngo bigirire akamaro abantu benshi.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi cyitwaje inkota
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+
6 Wataye abantu bawe, ni ukuvuga umuryango wa Yakobo,+
Kuko biganye ibikorwa byinshi by’ab’Iburasirazuba,
Bakora ibikorwa by’ubumaji+ nk’Abafilisitiya
Kandi bafite abana benshi b’abanyamahanga.
7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza na zahabu
Kandi bafite ibintu by’agaciro byinshi cyane.
Igihugu cyabo cyuzuye amafarashi
Kandi amagare yabo y’intambara nta wushobora kuyabara.+
8 Igihugu cyabo cyuzuye imana zitagira umumaro.+
Bunamira ibintu byakozwe n’amaboko yabo,
Bunamira ibyo bakoresheje intoki zabo.
9 Umuntu arunama akitesha agaciro
Kandi ntushobora kubababarira.
10 Injira mu rutare maze wihishe mu mukungugu
Bitewe n’uburakari buteye ubwoba bwa Yehova
No gukomera kwe.+
11 Amaso y’ubwibone y’umuntu azacishwa bugufi
Kandi abibone bazashyirwa hasi.
Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi.
12 Uzaba ari umunsi wa Yehova nyiri ingabo.+
Uzagera ku muntu wese wishyira hejuru kandi wibona,
Ugere ku muntu wese wo mu rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi.+
13 Uzagera ku biti byose by’amasederi byo muri Libani, ibiti birebire kandi byashyizwe hejuru,
No ku biti byose binini by’i Bashani,
14 No ku misozi miremire yose
N’udusozi tureture twose.
15 Uzagera ku minara miremire yose no ku nkuta zose zikomeye,
16 No ku mato yose y’i Tarushishi+
N’amato meza yose.
17 Umuntu wishyira hejuru azacishwa bugufi,
Kandi abibone bazashyirwa hasi.
Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi.
18 Imana zitagira umumaro zizarimburwa burundu.+
19 Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare
No mu myobo yo mu butaka,+
Kubera uburakari buteye ubwoba bwa Yehova
No gukomera kwe,+
Igihe azaba aje gutigisa isi.
20 Kuri uwo munsi, abantu bazajugunya imana zabo zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu,
Imana bikoreye kugira ngo bajye bazunamira,
Bazijugunyire imbeba n’uducurama,+
21 Kugira ngo binjire mu buvumo bwo mu bitare
No mu myobo yo mu bitare,
Kubera uburakari buteye ubwoba bwa Yehova
No gukomera kwe,
Igihe azaba aje gutigisa isi.
Kuki wamwiringira?