Igice cya makumyabiri na kabiri
Gukiranuka kumera muri Siyoni
1, 2. Ni ibiki byari bigiye guhinduka ku Bisirayeli, kandi se ni nde wari gutuma iryo hinduka riba?
UMUDENDEZO nutangazwe hose! Yehova yari yiyemeje kubohora ubwoko bwe akabusubiza mu gihugu cya ba sekuruza. Kimwe n’imbuto imera nyuma yo kubona akavura, ugusenga k’ukuri kwari kugarurwa. Kuri uwo munsi, kwiheba byari gusimburwa no gusingiza babigiranye ibyishimo byinshi, kandi imitwe yari yuzuye ivu bitewe n’umubabaro yari gutamirizwa kwemerwa n’Imana.
2 Ni nde wari gutuma ibintu bihinduka byiza bene ako kageni? Yehova ni we wenyine ushobora gukora ibintu nk’ibyo (Zaburi 9:20, 21; Yesaya 40:25). Umuhanuzi Zefaniya, mu buryo bw’ubuhanuzi yatanze itegeko rigira riti “iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura Isirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye” (Zefaniya 3:14, 15). Mbega ukuntu icyo cyari kuba ari igihe cy’ibyishimo! Igihe Yehova yari guteranyiriza hamwe abasigaye basubiye mu gihugu cyabo baturutse i Babuloni mu mwaka wa 537 M.I.C., byari kuba ari nk’inzozi zibaye impamo.—Zaburi 126:1.
3. Ni irihe sohozwa amagambo y’ubuhanuzi ya Yesaya ari mu gice cya 61 yagize?
3 Iryo hinduka ry’imimerere ryari ryarahanuwe muri Yesaya igice cya 61. Ariko rero, n’ubwo bigaragara ko ubwo buhanuzi bwagize isohozwa mu wa 537 M.I.C., bwasohoye neza neza nyuma yaho. Isohozwa ryabwo ryagutse kurushaho ryarebaga Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere hamwe n’abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ayo magambo yahumetswe ari ayo gufatanwa uburemere!
“Umwaka w’imbabazi”
4. Ni nde watumwe kumenyekanisha ubutumwa bwiza mu isohozwa rya mbere ry’amagambo yo muri Yesaya 61:1; naho se mu isohozwa rya kabiri ni nde?
4 Yesaya yaranditse ati ‘umwuka w’Umwami Imana uri kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe’ (Yesaya 61:1). Ni nde wari watumwe kuvuga ubutumwa bwiza? Uko bigaragara mbere na mbere yari Yesaya, we wahumekewe n’Imana kugira ngo yandike ubutumwa bwiza bwagombaga kumenyeshwa abari i Babuloni mu bunyage. Icyakora, Yesu yerekeje ku isohozwa ry’ingenzi kurushaho igihe yiyerekezagaho ayo magambo ya Yesaya (Luka 4:16-21). Koko rero, Yesu yatumwe kugeza ubutumwa bwiza ku boroheje, kandi ibyo ni byo yasigiwe igihe yabatizwaga.—Matayo 3:16, 17.
5. Ni bande bamaze imyaka igera ku 2.000 babwiriza ubutumwa bwiza?
5 Ikindi nanone, Yesu yatoje abigishwa be kuba abavugabutumwa cyangwa ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., abagera ku 120 muri bo barasizwe maze bahinduka abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 2:1-4, 14-42; Abaroma 8:14-16). Abo na bo bahawe inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza ku boroheje n’abihebye. Abo 120 ni bo ba mbere basizwe muri ubwo buryo mu bandi bose bagize144.000. Aba nyuma mu bagize iryo tsinda na n’ubu baracyakorana umwete hano ku isi. Bityo rero, ubu hashize imyaka igera ku 2.000 abigishwa ba Yesu basizwe bahamiriza abantu ibirebana no “kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.”—Ibyakozwe 20:21.
6. Ni bande bahumurijwe no kumva ubutumwa bwiza bwabwirizwaga mu gihe cya kera, kandi se muri iki gihe bwo byifashe bite?
6 Ubutumwa bwa Yesaya bwahumetswe bwazaniye ihumure Abayahudi bari i Babuloni bari barihannye. Mu gihe cya Yesu n’abigishwa be, bwahumurije Abayahudi bababazwaga n’ibibi byakorerwaga muri Isirayeli, kandi bari barabaswe n’imihango y’idini rya Kiyahudi ry’ikinyoma ryo mu kinyejana cya mbere (Matayo 15:3-6). Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni babaswe n’imihango ya gipagani idahesha Imana icyubahiro yo mu madini yiyita aya gikristo, ‘banihira kandi bagatakishwa’ n’ibizira bikorerwa muri ayo madini (Ezekiyeli 9:4). Abantu bitabira ubutumwa bwiza babaturwa muri iyo mimerere iteye agahinda (Matayo 9:35-38). Iyo bamaze kumenya gusenga Yehova mu ‘mwuka no mu kuri,’ amaso yabo yo gusobanukirwa arafunguka.—Yohana 4:24.
7, 8. (a) Ni iyihe ‘myaka y’imbabazi’ ibiri yabayeho? (b) ‘Iminsi [ya Yehova] yo guhoreramo inzigo’ ni iyihe?
7 Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ufite igihe uzarangirira. Yesu n’abigishwa be bahawe inshingano yo ‘kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose’ (Yesaya 61:2). Umwaka ni igihe kirekire, ariko ugira igihe utangirira n’igihe urangirira. “Umwaka w’imbabazi” wa Yehova ni igihe aheramo abicisha bugufi uburyo bwo kwitabira ubutumwa bwamamaza umudendezo.
8 Mu kinyejana cya mbere, umwaka w’imbabazi ku ishyanga rya Kiyahudi watangiye mu wa 29 I.C., igihe Yesu yatangiraga umurimo we hano ku isi. Yabwiye Abayahudi ati “mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). Uwo mwaka w’imbabazi wa Yehova warangiye ku ‘munsi we wo guhora inzigo’, wageze ku iherezo mu wa 70 I.C., igihe Yehova yemeraga ko ingabo z’Abaroma zirimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo (Matayo 24:3-22). Natwe muri iki gihe turi mu wundi mwaka w’imbabazi, watangiye igihe Ubwami bw’Imana bwimikwaga mu ijuru mu wa 1914. Uwo mwaka w’imbabazi uzarangizwa n’undi munsi wo guhora inzigo ariko noneho mu buryo bwagutse kurushaho, igihe Yehova azarimbura abantu babi bose bo kuri iyi si, mu gihe cy’“umubabaro mwinshi.”—Matayo 24:21.
9. Ni bande muri iki gihe bungukirwa n’umwaka w’imbabazi wa Yehova?
9 Ni bande muri iki gihe bungukirwa n’umwaka w’imbabazi w’Imana? Ni abemera ubutumwa, bakagaragaza ko bicisha bugufi kandi bagashyigikira babigiranye umwete umurimo wo kwamamaza Ubwami bw’Imana “mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Abo babona ko ubutumwa bwiza butanga ihumure nyakuri. Ariko kandi, abanga kwemera ubutumwa, bakanga kugira icyo bakora muri uyu mwaka wa Yehova w’imbabazi, vuba aha bazibonera icyo umunsi wa Yehova wo guhora inzigo usobanura.—2 Abatesalonike 1:6-9.
Imbuto zo mu buryo bw’umwuka zihesha Imana ikuzo
10. Ibikorwa bikomeye Yehova yakoreye Abayahudi basubiye iwabo baturutse i Babuloni byabagizeho izihe ngaruka?
10 Abayahudi batahutse bava i Babuloni bari bazi ko Yehova yari yarabakoreye ibintu bikomeye. Kuboroga kwabo bari mu bunyage byahindutse umunezero no gusingiza Imana kubera ko noneho bari bafite umudendezo. Bityo Yesaya yashohoje inshingano ye yo mu buryo bw’ubuhanuzi, ari yo yo “gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.”—Yesaya 61:3.
11. Ni bande mu kinyejana cya mbere bari bafite impamvu yo gusingiza Yehova ku bw’ibikomeye yabakoreye?
11 Mu kinyejana cya mbere, Abayahudi bemeye kuvanwa mu bubata bw’idini ry’ikinyoma na bo bashingije Imana ku bw’ibintu bikomeye yabakoreye. Kwiheba kwabo byasimbuwe n’“umwambaro w’ibyishimo” igihe bakurwaga mu ishyanga ryari ryarapfuye mu buryo bw’umwuka. Iryo hinduka ry’imimerere ryabanje kuba ku bigishwa ba Yesu ubwo kurizwa n’urupfu rwe byahindukaga ibyishimo, igihe basigwaga n’Umwami wabo wari wazutse. Nyuma yaho gato, ihinduka nk’iryo ryongeye kuba ku bantu bicishaga bugufi 3.000 bitabiriye ubutumwa bwabwirizwaga n’abo Bakristo bari bamaze gusigwa, maze babatizwa kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C. (Ibyakozwe 2:41). Mbega ukuntu bashimishwaga no kuba bari biringiye kubona imigisha ya Yehova! Aho gukomeza ‘kuririra Siyoni,’ bahawe umwuka wera maze bagarurirwa ubuyanja n’“amavuta yo kunezerwa,” ashushanya ibyishimo by’abantu bahabwa imigisha myinshi na Yehova.—Abaheburayo 1:9.
12, 13. (a) Ni bande mu Bayahudi batahutse mu wa 537 M.I.C. bari “ibiti byo gukiranuka”? (b) Ni bande babaye “ibiti byo gukiranuka” kuva kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C.?
12 Yehova yahaye ubwoko bwe “ibiti byo gukiranuka.” Ibyo biti ni bande? Mu myaka yakurikiye uwa 537 M.I.C., ayo magambo yerekezaga ku bantu bari baragenzuye kandi bagatekereza ku Ijambo ry’Imana, maze bakitoza gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka (Zaburi 1:1-3; Yesaya 44:2-4; Yeremiya 17:7, 8). Abo bantu urugero nka Ezira, Hagayi, Zakariya, na Yosuwa Umutambyi Mukuru babaye “ibiti” bishyigikira ukuri kandi barwanya ikintu cyose cyashoboraga kwanduza iryo shyanga mu buryo bw’umwuka.
13 Kuva kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., Imana yateye “ibiti byo gukiranuka” nk’ibyo, ni ukuvuga Abakristo basizwe b’abanyamwete, mu murima wo mu buryo bw’umwuka w’ishyanga ryayo rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Nyuma y’ibinyejana byinshi, ibyo ‘biti’ byaje kuba 144.000, byera imbuto zo gukiranuka kugira ngo birimbishe cyangwa biheshe ikuzo Yehova Imana (Ibyahishuwe 14:3). Aba nyuma mu bagize ibyo ‘biti’ by’inganzamarumbo barakuze barashisha uhereye mu mwaka wa 1919, igihe Yehova yongeraga guha ubuzima abari basigaye bo muri Isirayeli y’Imana, akabakura mu mimerere bari bamazemo igihe gito urebye ari nta cyo bakora. Binyuriye mu kubaha amazi menshi yo mu buryo bw’umwuka, Yehova yamejeje ishyamba ryo gukiranuka ry’ikigereranyo, ishyamba ry’ibiti byera imbuto nyinshi.—Yesaya 27:6.
14, 15. Ni ibiki abasenga Yehova babohowe bahise batangira gukora kuva (a) Mu wa 537 M.I.C.? (b) Mu wa 33 I.C.? (c) Mu wa 1919?
14 Yesaya yakomeje atsindagiriza umurimo ibyo ‘biti’ bikora agira ati “nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare” (Yesaya 61:4). Umwami Kuro w’u Buperesi amaze guca iteka, Abayahudi bari indahemuka bavuye i Babuloni bongeye kubaka Yerusalemu n’urusengero rwaho, byari bimaze igihe kirekire ari amatongo. Hari n’indi mirimo yo gusubiza ibintu mu buryo yari gukorwa nyuma y’umwaka wa 33 I.C. na nyuma y’uwa 1919.
15 Mu wa 33 I.C., abigishwa ba Yesu bari bababajwe cyane no kuba yari yafashwe, agacirwa urubanza akanicwa (Matayo 26:31). Ariko uko babonaga ibintu byarahindutse igihe yababonekeraga amaze kuzuka. Hanyuma igihe bari bamaze gusukwaho umwuka wera, bahise batangira gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Bityo batangiye gusubizaho ugusenga kutanduye. Mu buryo nk’ubwo, kuva mu wa 1919, Yesu Kristo yatumye abavandimwe be basigaye basizwe bongera kubaka ‘imidugudu yamaze ibihe byinshi ari imyirare.’ Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bari bamaze ibinyejana byinshi barananiwe kugeza ku bantu ubumenyi ku bihereranye na Yehova, barabushimbuje imihango yashyizweho n’abantu n’inyigisho zidashingiye ku Byanditswe. Abakristo basizwe bavanye mu matorero yabo ibikorwa byari bifite inkomoko mu madini y’ikinyoma kugira ngo ugusenga k’ukuri gutere imbere. Ikindi kandi batangiye umurimo nyuma yaho wari kuzaba umurimo wo gutanga ubuhamya, wakozwe mu buryo bwagutse kuruta undi uwo ari wo wose.—Mariko 13:10.
16. Ni bande bafasha Abakristo basizwe mu murimo wo kugarura ugusenga k’ukuri, kandi se ni iyihe mirimo bashinzwe gukora?
16 Iyo yari inshingano itoroshye. Ni gute abasigaye bo muri Isirayeli y’Imana urebye bari bake cyane, bari gushobora gukora uwo murimo utari woroshye? Yehova yahumekeye Yesaya ngo atangaze ati “abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu” (Yesaya 61:5). Abo bashyitsi n’abanyamahanga bo mu buryo bw’ikigereranyo baje kugaragara ko ari imbaga y’“abantu benshi” bagize “izindi ntama” za Yesua (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:11, 16). Ntibasigirwa kuzahabwa umurage mu ijuru. Ahubwo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ariko rero, bakunda Yehova kandi bahawe inshingano yo kuragira, guhinga no gukorera uruzabibu ariko mu buryo bw’umwuka. Iyo nta bwo ari imirimo isuzuguritse. Bayobowe n’abasigaye bo muri Isirayeli y’Imana, abo bakozi bagira uruhare mu kuragira, kugaburira no gusarura abantu.—Luka 10:2; Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:2; Ibyahishuwe 14:15, 16.
17. (a) Abagize Isirayeli y’Imana bazitwa bande? (b) Ni ikihe gitambo cyo kubabarirwa ibyaha kimwe rukumbi cyari gikenewe?
17 Bite se kuri Isirayeli y’Imana? Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yarababwiye ati “ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira” (Yesaya 61:6). Muri Isirayeli ya kera, Yehova yari yarashyizeho abatambyi b’Abalewi kugira ngo bajye batambira ibitambo abatambyi ubwabo n’Abisirayeli bagenzi babo. Icyakora mu wa 33 I.C., Yehova yaretse gukoresha abatambyi b’Abalewi maze atangiza indi gahunda yari nziza kuruta iyo. Yemeye ubuzima bwa Yesu butunganye ho igitambo cy’ibyaha by’abantu. Kuva icyo gihe, nta bindi bitambo byari bikenewe gutambwa. Igitambo cya Yesu kizahora gifite agaciro iteka ryose.—Yohana 14:6; Abakolosayi 2:13, 14; Abaheburayo 9:11-14, 24.
18. Abagize Isirayeli y’Imana ni abatambyi bwoko ki, kandi se inshingano bahawe ni iyihe?
18 Ni mu buhe buryo rero abagize Isirayeli y’Imana ari “abatambyi b’Uwiteka”? Intumwa Petero yandikiye Abakristo bagenzi be basizwe ati “mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” (1 Petero 2:9). Ku bw’ibyo rero, itsinda ry’Abakristo basizwe ryose hamwe ni abatambyi bafite inshingano yihariye yo kumenyesha amahanga ikuzo rya Yehova. Bagomba kuba abahamya be (Yesaya 43:10-12). Muri iyi minsi y’imperuka, Abakristo basizwe bashohoje mu budahemuka iyo nshingano y’ingenzi cyane. Ingaruka zabaye iz’uko ubu abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya na bo mu murimo wo guhamya Ubwami bwa Yehova.
19. Ni uwuhe murimo Abakristo basizwe bazagira igikundiro cyo gukora?
19 Ikindi nanone, abagize Isirayeli y’Imana bafite ibyiringiro by’uko bazakora umurimo w’ubutambyi ariko mu bundi buryo. Nyuma yo gupfa, bazukira kujya mu ijuru bafite ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka budapfa. Iyo bagezeyo ntibaba abategetsi bategekana na Kristo mu Bwami bwe gusa, ahubwo baba n’abatambyi b’Imana (Ibyahishuwe 5:10; 20:6). Kubera iyo mpamvu, bazahabwa igikundiro cyo kugeza ku bantu b’indahemuka hano ku isi, ibyiza byose bituruka ku gitambo cya Yesu. Mu byo intumwa Yohana yeretswe bivugwa mu Byahishuwe igice cya 22, bongeye kwitwa “ibiti.” Ibyo ‘biti’ 144.000 yabibonye mu ijuru, byera ‘imbuto z’uburyo cumi na bubiri, byera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byabyo ni ibyo gukiza amahanga’ (Ibyahishuwe 22:1, 2). Mbega ukuntu uwo murimo w’ubutambyi ushimishije!
Ikimwaro no gukorwa n’isoni bisimburwa n’ibyishimo
20. Ni iyihe migisha abatambyi b’ubwami bategereje n’ubwo barwanyijwe?
20 Kuva mu wa 1914, igihe umwaka w’imbabazi wa Yehova watangiraga, abo batambyi b’ubwami bakomeje kurwanywa n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo (Ibyahishuwe 12:17). Ariko rero, amaherezo imihati yose yo guhagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza yabaye imfabusa. Yesaya yari yarabihanuye agira ati “mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.”—Yesaya 61:7.
21. Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe bagerewe kabiri?
21 Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abasigaye basizwe bakozwe n’isoni n’ikimwaro bitewe n’amadini yiyita aya gikristo yivanga muri politiki. Abayobozi bayo bari mu bantu baregaga abavandimwe umunani b’indahemuka bakoreraga ku biro bikuru biri i Brooklyn, babashinja ubugambanyi kandi bababeshyera. Abo bavandimwe bafunzwe amezi icyenda barengana. Hanyuma, muri Werurwe 1919 bararekuwe, nyuma yaho baza guhanagurwaho icyaha. Ku bw’ibyo, imigambi yo guhagarika umurimo wo kubwiriza iburiramo. Aho kureka ngo abamusenga bakomeze gukorwa n’isoni, Yehova yarababohoye maze abasubiza mu buturo bwabo bwo mu buryo bw’umwuka, mu “gihugu cyabo.” Muri icyo gihugu bagerewe kabiri. Imigisha myinshi Yehova yabahaye yabibagije imibabaro yose bari barahuye na yo. Mu by’ukuri bari bafite impamvu yo kurangurura amajwi y’ibyishimo!
22, 23. Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe biganye Yehova, kandi se yabituye ate?
22 Amagambo Yehova yakomeje avuga aha Abakristo bo muri iki gihe indi mpamvu yo kwishima. Agira ati “jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho” (Yesaya 61:8). Binyuriye ku kwiga Bibiliya, abasigaye basizwe bize gukunda ibyo gukiranuka no kwanga ibibi (Imigani 6:12-19; 11:20). Bize ‘gucura inkota zabo mo amasuka,’ bakomeza kutagira aho babogamira mu ntambara zishyamiranya abantu no mu midugararo yo mu rwego rwa politiki (Yesaya 2:4). Banaretse ibikorwa bitubahisha Imana, urugero nko gusebanya, gusambana, ubujura n’ubusinzi.—Abagalatiya 5:19-21.
23 Bitewe n’uko Abakristo basizwe bakunda ibyo gukiranuka kimwe n’Umuremyi wabo, Yehova ‘yabituye iby’ukuri.’ Bimwe mu byo ‘yabituye’ ni isezerano ridakuka, ni ukuvuga isezerano rishya, iryo Yesu yagiranye n’abigishwa be mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Iryo sezerano ni ryo ryatumye bahinduka ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ubwoko bw’Imana bwihariye (Yeremiya 31:31-34; Luka 22:20). Binyuriye kuri ryo, Yehova azakoresha inyungu zose z’igitambo cy’incungu cya Yesu, muri zo hakaba hakubiyemo no kubabarira ibyaha abasizwe n’abandi bantu bose b’indahemuka.
Kwishimira imigisha Yehova atanga
24. Ni bande baturutse mu mahanga ubu bahindutse “urubyaro” rwahawe umugisha, kandi se bahindutse “urubyaro” bate?
24 Hari amahanga yemeye ko Yehova aha ubwoko bwe imigisha. Ibyo byari byarahanuwe binyuriye ku isezerano Yehova yatanze rigira riti “urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha” (Yesaya 61:9). Muri uyu mwaka w’imbabazi wa Yehova, abagize Isirayeli y’Imana, ni ukuvuga Abakristo basizwe, bakorana umwete mu mahanga. Muri iki gihe, abantu bitabiriye umurimo wabo babarirwa muri za miriyoni. Binyuriye mu gufatanya na Isirayeli y’Imana, abo baturutse mu mahanga bafite igikundiro cyo kuba “urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.” Umunezero bafite ugaragarira abantu bose.
25, 26. Ni mu buhe buryo Abakristo bose basubiramo ibivugwa muri Yesaya 61:10?
25 Abakristo bose, ari abasizwe ari n’izindi ntama, bategerezanyije amatsiko igihe bazasingiza Yehova iteka. Bemeranya n’umutima wabo wose n’umuhanuzi Yesaya wahumekewe akavuga ati “nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye.”—Yesaya 61:10.
26 Abakristo basizwe bifubitse “umwitero wo gukiranuka,” biyemeje gukomeza kuba abantu bera kandi batanduye mu maso ya Yehova (2 Abakorinto 11:1, 2). Kubera ko Yehova ababaraho gukiranuka akaba azabagororera kuba mu ijuru, ntibazongera gusubira mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, iyo babohowemo (Abaroma 5:9; 8:30). Babona ko imyambaro y’agakiza ari iy’agaciro kenshi. Bagenzi babo bagize izindi ntama na bo biyemeje gukurikiza amahame ya Yehova Imana yo mu rwego rwo hejuru, akurikizwa mu gusenga kutanduye. Kuko ‘bameshe ibishura byabo bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” babarwaho gukiranuka kandi bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ (Ibyahishuwe 7:14; Yakobo 2:23, 25). Kugeza icyo gihe, bazakomeza kwigana bagenzi babo basizwe, birinda kwanduzwa n’ikintu icyo ari cyo cyose cyo muri Babuloni Ikomeye.
27. (a) Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, ni iki ‘kizamera’ mu buryo butangaje? (b) Ni mu buhe buryo no muri iki gihe gukiranuka kumera mu bantu?
27 Muri iki gihe, abasenga Yehova bishimira kuba bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Vuba aha bazishimira kuba no muri Paradizo nyaparadizo. Dutegerezanyije amatsiko icyo gihe kivugwa neza mu magambo asoza igice cya 61 cya Yesaya, agira ati “nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose” (Yesaya 61:11). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, isi ‘izameramo gukiranuka.’ Abantu bazarangurura amajwi y’ibyishimo kandi gukiranuka kuzakwira hose kugeza ku mpera z’isi (Yesaya 26:9). Ariko rero, twebwe ntitugomba gutegereza uwo munsi ushimishije cyane kugira ngo tubone gusingiza Imana imbere y’amahanga yose. No muri iki gihe gukiranuka kumera mu bantu babarirwa muri za miriyoni basingiza Imana nyir’ijuru kandi bagatangaza ubutumwa bwiza buhereranye n’Ubwami bwayo. No muri iki gihe kandi, kwizera kwacu n’ibyiringiro byacu biduha impamvu nyinshi zo kwishimira imigisha Imana yacu iduha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amagambo avugwa muri Yesaya 61:5 ashobora kuba yarasohoye mu gihe cya kera, kuko hari abantu batari Abayahudi baherekeje Abayahudi igihe basubiraga i Yerusalemu, kandi bashobora no kuba barabafashije gusana igihugu cyabo (Ezira 2:43-58). Icyakora, kuva ku murongo wa 6 ubwo buhanuzi busa n’aho busohorera kuri Isirayeli y’Imana gusa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 323]
Yesaya yari afite ubutumwa bwiza yagombaga gutangariza Abayahudi bari mu bunyage
[Ifoto yo ku ipaji ya 331]
Kuva mu wa 33 I.C., Yehova yateye “ibiti byo gukiranuka” 144.000
[Ifoto yo ku ipaji ya 334]
Isi izameramo gukiranuka