Imigani
6 Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe,+
Ukaba waragiranye amasezerano n’umuntu utazi mugakorana mu ntoki,+
2 Niba waraguye mu mutego bitewe n’isezerano watanze,
Ugafatirwa mu magambo wivugiye,+
3 Mwana wanjye, ibyo bisobanura ko mugenzi wawe yakwigaruriye.
Ubwo rero kugira ngo wibohore dore icyo wakora:
Genda wicishe bugufi, umwinginge umutitiriza.+
4 Ntukemere gusinzira,
Kandi ntukemere gutora agatotsi.
5 Ibohore nk’isirabo* iva mu maboko y’umuhigi,
Cyangwa nk’inyoni iva mu maboko y’umuntu utega inyoni.
7 Nubwo kitagira umuyobozi, umutware cyangwa umutegetsi,
8 Gitegura ibyokurya byacyo mu mpeshyi,+
Kandi kigakusanya ibyokurya byacyo mu gihe cyo gusarura imyaka.
9 Wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari?
Uzakanguka ryari?
10 Uba wibwira uti: “Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,
Nipfumbate ho gato nduhuke.”+
11 Ariko ubukene buzagutera bugutunguye nk’umujura,
N’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+
12 Umuntu utagira umumaro w’inkozi y’ibibi, agenda avuga amagambo arimo uburyarya.+
13 Agenda yica ijisho,+ agaca n’amasiri akoresheje intoki n’ibirenge.
14 Umutima we uba warononekaye.
Ahorana imigambi yo kugira nabi.+ Ahora akurura amakimbirane.+
15 Ni yo mpamvu ibyago bizamugeraho bimutunguye.
Azahanwa bidatinze kandi nta kizamukiza.+
16 Hariho ibintu bitandatu Yehova yanga,
Ndetse ni ibintu birindwi yanga cyane:
17 Ubwibone,+ kubeshya,+ kwica abantu b’inzirakarengane,+
18 Gucura imigambi mibi,+ ubugizi bwa nabi,
No guteza amakimbirane hagati y’abavandimwe.+
21 Ujye ubihoza ku mutima wawe
Kugira ngo utabyibagirwa kandi bikubere nk’umurimbo wambara mu ijosi.
22 Ibyo bakwigisha bizakuyobora mu gihe uzaba ugenda,
Bizakurinda mu gihe uzaba uryamye,
Kandi mu gitondo nukanguka, bizatuma umenya icyo ugomba gukora.
Ariko gusambana n’umugore w’undi mugabo byo bikamwambura ubuzima.
27 Ese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyenda ye ntishye?+
28 Cyangwa umuntu yakandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke?
29 Uko ni ko bigendekera umuntu wese usambana n’umugore wa mugenzi we.
Umukorakora wese ntazabura guhanwa.+
30 Abantu ntibagaya umujura
Bitewe n’uko yibye ashonje, ashaka icyo arya.
31 Nyamara iyo afashwe, ibyo yibye abiriha ibibikubye karindwi,
Agatanga ibintu byose by’agaciro byo mu nzu ye.+
32 Umuntu wese usambana n’umugore ntagira ubwenge.
Ubikora aba yirimbuza.+
35 Ntazemera ikintu icyo ari cyo cyose wamwishyura,
Kandi niyo wamuha impano nyinshi cyane, ntazashira uburakari.