Igice cya cumi na gatatu
Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya
1. Vuga imimerere yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwarimo mu gihe cya Yesaya.
MU GIHE cya Yesaya, ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwari mu mimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka. Ndetse no mu gihe cy’ubutegetsi bw’abami bizerwa, urugero nka Uziya na Yotamu, abenshi bo muri ubwo bwoko basengeraga mu ngoro zo ku tununga (2 Abami 15:1-4, 34, 35; 2 Ngoma 26:1, 4). Igihe Hezekiya yabaga umwami, yatsembye mu gihugu hose ibintu byose byari bifitanye isano no gusenga Baali (2 Ngoma 31:1). Ntibitangaje rero kuba Yehova yarasabye ubwoko bwe ko bwamugarukira, kandi akabuburira ko buzahanwa!
2, 3. Ni iyihe nkunga Yehova atera abifuza kumukorera, n’ubwo ibikorwa by’ubuhemu byogeye hose?
2 Icyakora, abantu bose si ko bari barigometse. Yehova yari afite abahanuzi bizerwa, kandi birashoboka ko hari Abayahudi bamwe na bamwe babategaga amatwi. Yehova yari abafitiye amagambo yo kubahumuriza. Igihe umuhanuzi Yesaya yari amaze kuvuga akaga gakomeye kari kugera ku Buyuda mu gihe cy’igitero cy’Abashuri, yarahumekewe maze yandika imwe mu mirongo ishishikaje kurusha iyindi yose yo muri Bibiliya, yavugaga imigisha izabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya.a Imwe muri iyo migisha yabayeho mu rugero ruto igihe Abayahudi bavaga mu bunyage i Babuloni. Ariko kandi, ubwo buhanuzi muri rusange bufite isohozwa rikomeye muri iki gihe. Mu by’ukuri, Yesaya n’abandi Bayahudi bizerwa bo mu gihe cye, bapfuye batarabona iyo migisha. Nyamara, bayitegerezanyaga amatsiko bafite ukwizera, kandi bazibonera isohozwa ry’amagambo ya Yesaya bamaze kuzuka.—Abaheburayo 11:35.
3 Abagize ubwoko bwa Yehova bo muri iki gihe na bo bakeneye inkunga. Bose bahangana n’ikibazo cy’uko amahame mbwirizamuco akomeza kononekara cyane, ibikorwa byo kurwanya ubutumwa bw’Ubwami mu buryo burangwa n’ubugome, n’intege nke buri wese aba yifitiye. Amagambo ahebuje Yesaya yavuze ku bihereranye na Mesiya n’ubutegetsi bwe ashobora gukomeza ubwoko bw’Imana no kubufasha kwigobotora ibyo bibazo.
Mesiya ni umuyobozi ubishoboye
4, 5. Ni iki Yesaya yahanuye ku bihereranye no kuza kwa Mesiya, kandi se, ni ayahe magambo yavuzwe na Yesaya uko bigaragara Matayo yerekejeho?
4 Ibinyejana byinshi mbere y’igihe cya Yesaya, abandi banditsi ba Bibiliya b’Abaheburayo bari baravuze ibyo kuza kwa Mesiya, Umuyobozi nyakuri, uwo Yehova yari koherereza Abisirayeli (Itangiriro 49:10; Gutegeka 18:18; Zaburi 118:22, 26). Hanyuma binyuriye kuri Yesaya, Yehova yagize ibindi bintu yongeraho. Yesaya yaranditse ati “mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.” (Yesaya 11:1; gereranya na Zaburi 132:11.) Amagambo “agashami” n’“ishami” agaragaza ko Mesiya yari gukomoka kuri Yesayi binyuriye ku muhungu we Dawidi, wasizwe amavuta kugira ngo abe umwami wa Isirayeli (1 Samweli 16:13; Yeremiya 23:5; Ibyahishuwe 22:16). Igihe Mesiya nyawe yari kuza, iryo ‘shami’ ryakomokaga mu muryango wa Dawidi ryari gutuma habaho ibintu byiza.
5 Mesiya wasezeranyijwe ni Yesu. Igihe umwanditsi w’ivanjiri witwa Matayo yavugaga ko kuba Yesu yariswe “Umunazareti” byasohoje ibyavuzwe n’abahanuzi, yerekezaga ku magambo yo muri Yesaya 11:1. Kubera ko Yesu yarerewe mu mujyi w’i Nazareti, yiswe Umunazareti, uko bigaragara iryo zina rikaba rifitanye isano n’ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishami,”b ryakoreshejwe muri Yesaya 11:1.—Matayo 2:23; Luka 2:39, 40.
6. Nk’uko byari byarahanuwe, Mesiya yari kuba umuyobozi umeze ate?
6 Mesiya yari kuba umuyobozi umeze ate? Mbese, yari kuba ameze nk’Abashuri b’abagome n’indakoreka barimbuye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi? Birumvikana rwose ko atari ko yari kuba ameze. Yesaya yavuze ibya Mesiya agira ati ‘umwuka w’Uwiteka uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha [“kumutinya,” “NW”]. Azanezezwa no kubaha Uwiteka’ (Yesaya 11:2, 3a). Mesiya ntiyasizwe amavuta, ahubwo yasizwe umwuka wera w’Imana. Ibyo byabaye ku mubatizo wa Yesu, igihe Yohana Umubatiza yabonaga umwuka wera w’Imana umanukira kuri Yesu umeze nk’inuma (Luka 3:22). Umwuka wa Yehova ‘wari kuri’ Yesu, kandi yabigaragaje akora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge, ubuhanga, kujya inama, imbaraga n’ubumenyi. Mbega imico ihebuje umuyobozi akwiriye kugira!
7. Ni iki Yesu yasezeranyije abigishwa be bizerwa?
7 Abigishwa ba Yesu na bo bashobora guhabwa umwuka wera. Hari igihe Yesu yatanze disikuru aravuga ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ (Luka 11:13). Ku bw’ibyo, ntitwagombye na rimwe kujijinganya gusaba Imana umwuka wera, cyangwa ngo tureke kwihingamo imbuto zawo nziza, ni ukuvuga ‘urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda’ (Abagalatiya 5:22, 23). Yehova asezeranya ko azasubiza amasengesho abigishwa ba Yesu bamugezaho bamusaba “ubwenge buva mu ijuru” bwo kubafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima.—Yakobo 1:5; 3:17.
8. Ni gute Yesu yaboneraga ibyishimo mu gutinya Yehova?
8 Ni gute Mesiya yagaragaje ko atinya Yehova? Yesu ntahahamurwa n’Imana kandi ntatinya urubanza rwayo. Ahubwo, Mesiya atinya Imana bitewe n’uko ayubaha cyane kandi akaba ayikunda. Umuntu utinya Imana yifuza buri gihe ‘gukora ibyo ishima,’ nk’uko Yesu yabikoraga (Yohana 8:29). Binyuriye mu magambo no mu bikorwa bye, Yesu yigishije ko nta byishimo byaruta ibyo tubona iyo dukomeza gutinya Yehova mu buryo bukwiriye uko bwije n’uko bukeye.
Umucamanza ukiranuka akagira n’imbabazi
9. Ni uruhe rugero Yesu aha abasabwa gufata imyanzuro mu itorero rya Gikristo?
9 Yesaya yakomeje ahanura uko Mesiya yari kuba ameze agira ati ‘ntazaca imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe’ (Yesaya 11:3b). Ugiye kuburana mu rukiko, mbese, ntiwakwishimira umucamanza nk’uwo? Mesiya, we Mucamanza w’abantu bose, ntiyumva amabwire, ntiyita ku mayeri y’abacamanza, ku bihuha, cyangwa ibintu bigaragara hanze, urugero nk’ubutunzi. Azi gutahura ibinyoma kandi ntareba umuntu inkandagiro; amenya ‘[umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima’ (1 Petero 3:4). Urugero ruhebuje rwa Yesu ni icyitegererezo ku bantu bose baba bagomba gufata imyanzuro mu itorero rya Gikristo.—1 Abakorinto 6:1-4.
10, 11. (a) Yesu akosora ate abigishwa be? (b) Ni uruhe rubanza Yesu azacira abantu babi?
10 Ni gute imico ihebuje ya Mesiya izagira uruhare mu buryo bwe bwo guca imanza? Yesaya yabisobanuye agira ati “azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye. Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.”—Yesaya 11:4, 5.
11 Iyo abigishwa ba Yesu bakeneye gukosorwa, abakosora mu buryo bwatuma barushaho kumererwa neza, urwo rukaba ari urugero rwiza cyane ku basaza b’Abakristo. Ariko abagira akamenyero ko gukora ibibi, bitege ko azabaciraho iteka. Igihe Imana izacira iyi si urubanza, icyo gihe Mesiya ‘azayikubitisha’ ijwi rye rikomeye, ababi bose abacireho iteka ryo kurimbuka. (Zaburi 2:9; gereranya n’Ibyahishuwe 19:15.) Amaherezo, nta muntu mubi n’umwe uzaba akiriho kugira ngo abuze abantu amahoro (Zaburi 37:10, 11). Kubera ko Yesu akenyeza gukiranuka n’umurava, afite ububasha bwo kubikora.—Zaburi 45:4-8.
Imimerere yo ku isi izahinduka
12. Ni ibiki byashoboraga guhangayikisha Umuyahudi watekerezaga ibyo kuva i Babuloni agasubira mu Gihugu cy’Isezerano?
12 Tekereza Umwisirayeli umaze kumva ko Kuro yatanze itegeko ry’uko Abayahudi basubira i Yerusalemu, bakongera kubaka urusengero. Mbese, azava i Babuloni hari umutekano, akore urugendo rurerure asubira iwabo? Imirima yararaye kuko Abisirayeli bamaze imyaka 70 batahaba. Ibirura, ingwe, intare n’amadubu ni byo byibera muri iyo mirima. Inzoka z’ubumara na zo ni ho zagize icumbi ryazo. Abayahudi bagarutse bazatungwa n’amatungo yabo: ni yo azajya abaha amata, ubwoya bwo kuvanamo imyenda, inyama, n’ibimasa byo guhingisha. Mbese, ayo matungo ntazaribwa n’inyamaswa? Inzoka zo se, ntizizarya abana bato? Bashobora no kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi babategeye mu nzira.
13. (a) Ni ibihe bisobanuro bisusurutsa umutima byatanzwe na Yesaya? (b) Tuzi dute ko amahoro yavuzwe na Yesaya yari akubiyemo ibirenze kudatinya inyamaswa z’inkazi?
13 Yesaya yakomeje atanga ibisobanuro bisusurutsa umutima bihereranye n’imimerere Imana yari kuzana muri icyo gihugu. Yagize ati ‘isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura. Inka zizarishanya n’idubu; izazo zizaryama hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka. Umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri. Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose’ (Yesaya 11:6-9). Mbese, ayo magambo ntasusurutsa umutima? Zirikana ko amahoro yavuzwe aha ngaha azabaho bitewe no kumenya Yehova. Ku bw’ibyo, akubiyemo byinshi birenze kudatinya inyamaswa z’inkazi. Kumenya Yehova ntibizahindura inyamaswa, ahubwo bizahindura abantu. Mu gihe Abisirayeli bari kuba bari mu nzira basubira iwabo cyangwa mu gihe bari kuba bageze mu gihugu cyabo cyongeye kubakwa, ntibagombaga gutinya inyamaswa z’inkazi cyangwa abantu bameze nk’inyamaswa.—Ezira 8:21, 22; Yesaya 35:8-10; 65:25.
14. Ni irihe sohozwa ryagutse kurushaho ry’ibivugwa muri Yesaya 11:6-9?
14 Ariko kandi, ubwo buhanuzi bufite isohozwa ryagutse kurushaho. Mu mwaka wa 1914, Yesu, ari we Mesiya, yimitswe ku Musozi Siyoni wo mu ijuru. Mu mwaka wa 1919, abasigaye bagize ‘Isirayeli y’Imana’ bavanywe mu bubata bwa Babuloni maze bifatanya mu kugarura ugusenga k’ukuri (Abagalatiya 6:16). Ibyo byatumye habaho isohozwa ryo muri iki gihe ry’ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye na Paradizo. “Ubumenyi nyakuri,” cyangwa ubumenyi ku byerekeye Yehova, bwatumye abantu bagira ihinduka. (Abakolosayi 3:9, 10, gereranya na NW.) Abantu bahoze ari abanyarugomo babaye abantu bakunda amahoro (Abaroma 12:2; Abefeso 4:17-24). Ibyo byagize ingaruka ku bantu ubu babarirwa muri za miriyoni, kubera ko ubuhanuzi bwa Yesaya nanone bukubiyemo n’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi badasiba kwiyongera (Zaburi 37:29; Yesaya 60:22). Abo bategerezanyije amatsiko igihe isi yose uko yakabaye izahinduka paradizo irangwa n’umutekano n’amahoro, mu buryo buhuje n’umugambi wa mbere w’Imana.—Matayo 6:9, 10; 2 Petero 3:13.
15. Mbese, byaba bihuje n’ubwenge twiteze ko amagambo ya Yesaya azasohozwa mu buryo nyakuri bugaragara mu isi nshya? Sobanura.
15 Muri iyo Paradizo izaba yongeye gushyirwaho se, ubuhanuzi bwa Yesaya buzagira irindi sohozwa, wenda mu buryo nyakuri bugaragara? Bisa n’aho bihuje n’ubwenge ko twatekereza dutyo. Ubwo buhanuzi butuma abantu bose bazabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya bagira icyizere nk’icyo Abisirayeli bari bafite igihe basubiraga mu gihugu cyabo; ari bo ari n’abana babo nta kintu na kimwe kizabatera ubwoba, cyaba umuntu cyangwa inyamaswa. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Mesiya, abantu bose bazaba batuye ku isi bazagira amahoro nk’ayo Adamu na Eva bari bafite muri Edeni. Birumvikana ko Ibyanditswe bitavuga buri kantu kose gahereranye n’ukuntu ubuzima bwari bumeze muri Edeni, cyangwa uko buzaba bumeze muri Paradizo. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu gihe Umwami Yesu Kristo azaba ategekesha ubwenge n’urukundo, buri kintu cyose kizaba kimeze nk’uko cyagombye kumera.
Ugusenga kutanduye kuzagarurwa binyuriye kuri Mesiya
16. Ni iki cyabereye ubwoko bw’Imana ibendera mu mwaka wa 537 M.I.C.?
16 Ugusenga kutanduye kwibasiwe bwa mbere muri Edeni, igihe Satani yatumaga Adamu na Eva basuzugura Yehova. Kugeza kuri uyu munsi wa none, Satani ntiyatezutse ku ntego ye yo gutuma abantu benshi uko bishoboka kose batera Imana umugongo. Ariko kandi, Yehova ntazigera na rimwe yemera ko ugusenga k’ukuri kuzimangatana mu isi. Impamvu ni uko bigenze bityo n’izina rye na ryo ryakwibagirana. Nanone kandi yita ku bantu bamukorera. Ku bw’ibyo, binyuriye kuri Yesaya, yatanze isezerano rishishikaje agira ati “uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro” (Yesaya 11:10). Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yerusalemu, umujyi Dawidi yari yaragize umurwa mukuru w’igihugu, yabaye ibendera ryahamagariraga Abayahudi basigaye bizerwa bari baratatanye kugaruka maze bakongera kubaka urusengero.
17. Ni gute Yesu ‘yahagurutse agatwara amahanga’ mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe?
17 Icyakora, hari ikindi kintu ubwo buhanuzi bwerekezagaho. Nk’uko twamaze kubibona, bwerekezaga ku butegetsi bwa Mesiya, Umuyobozi umwe rukumbi w’ukuri w’abantu bo mu mahanga yose. Intumwa Pawulo yasubiye mu magambo yavuzwe muri Yesaya 11:10 kugira ngo agaragaze ko mu gihe cye abantu bo mu mahanga bari kugira umwanya mu itorero rya Gikristo. Yasubiye mu magambo yo muri uwo murongo mu buhinduzi bwa Septante, maze arandika ati ‘Yesaya yarabisongeye ati “hazabaho igitsina cya Yesayi, ni we uzahaguruka gutwara amahanga, ni na we amahanga aziringira”’ (Abaroma 15:12). Ubwo buhanuzi nanone bwagize irindi sohozwa mu gihe cyacu, ubwo abantu bo mu mahanga bagaragazaga urukundo bakunda Yehova binyuriye mu gushyigikira abavandimwe ba Mesiya basizwe.—Yesaya 61:5-9; Matayo 25:31-40.
18. Ni gute Yesu yabaye ihuriro muri iki gihe?
18 Mu isohozwa ryo muri iki gihe, “uwo munsi” Yesaya yavugaga watangiye igihe Mesiya yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Luka 21:10; 2 Timoteyo 3:1-5; Ibyahishuwe 12:10). Uhereye icyo gihe, Yesu Kristo yabaye ibendera, cyangwa ihuriro ku Bisirayeli b’Imana no ku bantu bo mu mahanga yose bifuza ubutegetsi bukiranuka. Binyuriye ku buyobozi bwa Mesiya, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwabwirijwe mu mahanga yose, nk’uko Yesu yabihanuye (Matayo 24:14; Mariko 13:10). Ubwo butumwa bwiza bugira ingaruka zikomeye. “Abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose” bagandukira Mesiya binyuriye mu kwifatanya n’abasigaye basizwe mu gusenga kutanduye (Ibyahishuwe 7:9). Mu gihe abashya benshi bakomeza kuza mu ‘nzu y’urusengero’ rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova bakifatanya n’abasigaye, ibyo byongerera ikuzo “ubuturo” bwa Mesiya, ari bwo rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana.—Yesaya 56:7; Hagayi 2:7.
Abantu bunze ubumwe bakorera Yehova
19. Ni izihe ncuro ebyiri Yehova yashubije mu gihugu cyabo abasigaye bo mu bwoko bwe bari baratataniye ku isi hose?
19 Hanyuma, Yesaya yibukije Abisirayeli ko Yehova yari yarigeze kubarokora igihe bakandamizwaga n’umwanzi wari ukomeye cyane. Abayahudi bizerwa bose bazirikanaga ayo mateka ya Isirayeli, ukuntu Yehova yabohoye iryo shyanga akarivana mu Misiri. Yesaya yaranditse ati “uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n’i Patirosi n’i Kushi na Elamu n’i Shinari n’i Hamati no mu birwa byo mu nyanja. Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z’isi” (Yesaya 11:11, 12). Mbese ni nk’aho Yehova yari gufata ukuboko Abisirayeli n’Abayahudi basigaye bizerwa akabavana mu mahanga bari baratataniyemo, maze akabagarura amahoro mu gihugu cyabo. Ibyo byasohoye mu rugero ruto mu mwaka wa 537 M.I.C. Ariko kandi, mbega ukuntu ibyo byagize irindi sohozwa ryagutse, rifite ikuzo ryinshi kurushaho! Mu mwaka wa 1914, Yehova yashyize hejuru Yesu Kristo wimitswe kugira ngo abere “amahanga ibendera.” Kuva mu mwaka wa 1919, abasigaye bagize ‘Isirayeli y’Imana’ bagannye iryo bendera ari benshi, bashishikariye kwifatanya mu gusenga kutanduye bayobowe n’Ubwami bw’Imana. Abagize iryo shyanga ryihariye ryo mu buryo bw’umwuka baturuka “mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose.”—Ibyahishuwe 5:9.
20. Ni ubuhe bumwe bwari kuba mu bagize ubwoko bw’Imana mu gihe bari kuba batahutse bava i Babuloni?
20 Yesaya yakomeje avuga ubumwe bw’abari kugaruka mu gihugu cyabo. Yise ubwami bw’amajyaruguru Efurayimu, n’ubwami bw’amajyepfo Yuda, maze agira ati “ishyari ry’Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi. Bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab’iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka” (Yesaya 11:13, 14). Igihe Abayahudi bari gutahuka bava i Babuloni, ntibari gukomeza kwigabanyamo ibice bibiri. Abagize imiryango yose ya Isirayeli bari gutahuka mu gihugu cyabo bunze ubumwe (Ezira 6:17). Ntibari gukomeza kugirirana inzika n’urwango. Kubera ko bari kuba bunze ubumwe, bari kunesha abanzi babo bo mu mahanga yari abakikije.
21. Ni gute ubumwe bw’abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe buhambaye cyane?
21 Ariko kandi, ubumwe bw’‘Abisirayeli b’Imana’ bwo burahambaye kurushaho. Abagize imiryango 12 y’ikigereranyo y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bamaze imyaka igera hafi ku 2.000 bafite ubumwe bushingiye ku rukundo bakunda Imana hamwe n’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka (Abakolosayi 3:14; Ibyahishuwe 7:4-8). Muri iki gihe, abagize ubwoko bwa Yehova, ni ukuvuga Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka n’abandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, babana mu mahoro kandi bunze ubumwe ku isi hose binyuriye ku buyobozi bwa Mesiya, iyo ikaba ari imimerere utasanga mu madini yiyita aya Gikristo. Abahamya ba Yehova bashyira hamwe mu rugamba rwo mu buryo bw’umwuka rwo kurwanya imihati Satani ashyiraho agamije kubangamira ugusenga kwabo. Bifatanyiriza hamwe mu gusohoza itegeko bahawe na Yesu ryo kubwiriza no kwigisha mu mahanga yose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Mesiya.—Matayo 28:19, 20.
Inzitizi zavanyweho
22. Ni gute Yehova yari ‘gukamya rwose ikigobe cy’inyanja ya Egiputa’ kandi akazunguza ‘ukuboko kwe kuri rwa Ruzi’?
22 Hari inzitizi nyinshi; inzitizi nyanzitizi n’inzitizi zo mu buryo bw’ikigereranyo, zari kubangamira Abisirayeli mu itahuka ryabo bava mu bunyage. Ni gute zari kuvanwaho? Yesaya yagize ati ‘Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy’inyanja ya Egiputa; azazana n’umuyaga we wotsa, akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto’ (Yesaya 11:15). Yehova ni we wari kuvanaho inzitizi zose zari kubangamira ubwoko bwe mu gihe bwari kuba butahutse. Ndetse n’inzitizi iteye ubwoba y’ikigobe cy’Inyanja Itukura (urugero nk’Ikigobe cya Suwezi), cyangwa inzitizi batashoboraga kwambuka, urugero nk’Uruzi runini rwa Ufurate, mu buryo bw’ikigereranyo yari gukama, umuntu akambuka atiriwe avanamo inkweto!
23. Ni mu buhe buryo hari kubaho ‘inzira ngari iva [muri] Ashuri’?
23 Mu gihe cya Mose, Yehova yateguriye Abisirayeli inzira banyuzemo bahunga bava mu Misiri bagana mu Gihugu cy’Isezerano. Yari kongera kubigenza atyo: ‘abantu be basigaye bacitse ku icumu bari kubona inzira ngari, bakayicamo bava [muri] Ashuri, nk’iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava mu Egiputa’ (Yesaya 11:16). Yehova yari kuyobora abatahutse bava mu bunyage, bagasa n’abagenda mu nzira ngari y’igihogere ituruka aho bari mu bunyage ikagera mu gihugu cyabo. Abanzi babo bari kugerageza kubatangira, ariko Imana yabo Yehova yari kuba iri kumwe na bo. Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo na bo baribasiwe cyane muri iki gihe, ariko bakomeza kujya mbere bafite ubutwari! Bavuye muri Ashuri yo muri iki gihe, ari yo si ya Satani, bakaba bafasha abandi kugira ngo na bo bayivemo. Bazi neza ko ugusenga kutanduye kuzatsinda kandi kugasagamba. Umurimo bakora si umurimo w’abantu ahubwo ni umurimo w’Imana.
Abayoboke ba Mesiya bazagira ibyishimo bidashira!
24, 25. Ni mu yahe magambo ubwoko bwa Yehova burangurura ijwi ryo kumusingiza no kumushimira?
24 Hanyuma, Yesaya yakoresheje imvugo ishimishije mu kugaragaza ibyishimo ubwoko bwa Yehova bwari kugira bubonye uko ijambo Rye risohoye. Yagize ati “uwo munsi uzavuga uti ‘Uwiteka ndagushimira yuko, nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza’” (Yesaya 12:1). Igihano Yehova yahaye ubwoko bwe bwayobye cyari gikomeye cyane. Ariko cyageze ku ntego yacyo; cyatumye iryo shyanga ryongera kugirana na we imishyikirano myiza, kandi ugusenga kutanduye kongera gushyirwaho. Yehova yongeye kwizeza abantu bizerwa bamusengaga ko amaherezo yari kubakiza. Ntibitangaje rero kuba baragaragaje ugushimira!
25 Abisirayeli bagaruwe mu gihugu cyabo bagaragaje mu buryo budasubirwaho ko biringiraga Yehova, maze biyamirira bagira bati ‘dore, Imana ni yo gakiza kanjye; nzajya niringira, ne gutinya: kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye’ (Yesaya 12:2, 3). Abasenga by’ukuri barangurura ijwi baririmba, bishimira agakiza gaturuka kuri “Yehova,” kugira ngo bamusingize kandi bamushimire mu buryo bwimbitse.
26. Muri iki gihe, ni bande bamenyekanisha mu mahanga ibyo Imana yakoze?
26 Abasenga Yehova by’ukuri ntibashobora guhisha ibyishimo byabo. Yesaya yarahanuye ati “uwo munsi muzavuga muti ‘nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose’” (Yesaya 12:4, 5). Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe, nyuma baje gufashwa na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” ‘bamamaje ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’ Ni “ubwoko bwatoranijwe, . . . ishyanga ryera” ryatandukanyijwe n’abandi bantu ku bw’iyo mpamvu (Yohana 10:16; 1 Petero 2:9). Abasizwe bamamaza ko izina ryera rya Yehova ryashyizwe hejuru kandi barimenyekanisha ku isi hose. Bayobora abantu bose basenga Yehova kugira ngo bishimire ibyo yateganyije ku bw’agakiza kabo. Ibyo bihuje n’uko Yesaya yabivuze agira ati ‘wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru, uvuge cyane: kuko Uwera wa Isirayeli, uri hagati yawe, akomeye’ (Yesaya 12:6). Uwera wa Isirayeli ni Yehova Imana ubwe.
Duhange amaso igihe kizaza dufite icyizere
27. Mu gihe Abakristo bagitegereje kuzahabwa ibyo basezeranyijwe, ni iki bizeye?
27 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bisukiranya bagana ‘ibendera ry’amahanga,’ ni ukuvuga Yesu Kristo wimitswe mu Bwami bw’Imana. Bishimira ko ari abayoboke b’ubwo Bwami, kandi bashishikazwa no kumenya Yehova Imana n’Umwana we (Yohana 17:3). Babonera ibyishimo byinshi mu kuba bunze ubumwe na bagenzi babo b’Abakristo, kandi bihatira kubumbatira amahoro, yo kimenyetso kiranga abagaragu b’ukuri ba Yehova (Yesaya 54:13). Kubera ko bemera badashidikanya ko Yehova ari Imana isohoza amasezerano yayo, bizeye ibyiringiro byabo kandi bishimira cyane kubigeza ku bandi. Turifuza ko buri muntu wese usenga Yehova yakomeza gukoresha imbaraga ze zose mu gukorera Imana no gufasha abandi kugira ngo na bo bayikorere. Nimucyo twese tuzirikane amagambo ya Yesaya maze twishimire agakiza tuzabona binyuriye kuri Mesiya wa Yehova!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina “Mesiya” rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo ma·shiʹach, risobanurwa ngo “Uwasizwe.” Mu Kigiriki ni Khri·stosʹ, cyangwa “Kristo.”—Matayo 2:4.
b Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishami” ni neʹtser, naho iryahinduwemo “Umunazareti” ni Nots·riʹ.
[Amafoto yo ku ipaji ya 158]
Mesiya ni “agashami” kakomotse kuri Yesayi, binyuriye ku Mwami Dawidi
[Ifoto yuzuye ipaji ya 162]
[Ifoto yo ku ipaji ya 170]
Yesaya 12:4, 5, nk’uko bigaragara mu Mizingo yavumbuwe hafi y’Inyanja y’Umunyu (aho izina ry’Imana riboneka hagaragajwe)