Yehova—Niwe mbaraga yacu
“Uwiteka [Yah] Yehova ni we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye.”—YESAYA 12:2.
1. (a) Kuki Abahamya ba Yehova batandukanye n’abandi bantu? (b) Muri Yesaya 12:2, havuga hate ibyo Yehova yakoreye ubwoko bwe?
MBESE ujya mu materaniro Abahamya ba Yehova bagirira mu mazu yabo y’Ubwami? Ubahurira n’abantu batandukanye n’abandi rwose. Abo bantu ni ba nde, kandi kuki batandukanye n’abandi? Ni abayoboke b’Imana, kandi batandukanye n’abandi kuko bitirirwa izina risumbije ayandi icyubahiro, ari ryo ry’Umurenyi mukuru. Iryo zina turaryitirirwa, kandi kubw’Imana, duterana dufite ibyishimo kugira ngo dusangire ibiryo by’umwuka bishimishije cyane Imana itanga mu “igihe cyaryo” binyuriye mu muteguro wayo. (Luka 12:42) Ni ugushimira bituma twebwe Abahamya ba Yehova, dusingiza izina ritagereganywa ry’Imana, dusubira muri aya magambo yanditse muri Yesaya igice cya 12, umurongo wa 2 ngo: “Dore, Imana ni yo gakiza kanjye; nzajya niringira, ne gutinya: kuk’ Uwiteka [YAH] Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, agahinduk’ agakiza kanjye.” Imana yacu yadukijije ibigeragezo byinshi. Ubu indunduro y’agakiza kacu iri bugufi, kandi na none tuzagakesha Yah Yehova.
2. (a) Imvugo “Yah Yehova” igaragara inshuro zingahe muri Bibiliya, kandi hehe? (b) Ni mu buhe buryo bundi umuntu ashobora guhinduramo ijambo ry’igihegurayo risobanura “imbaraga” muri Yesaya 12:2, kandi kuki iyo nyigisho yindi nayo ikwiye?
2 Aya magambo “Yah Yehova”, aho izina ry’Imana rivuzwe ubugira-kabiri, agaragara inshuro ebyiri gusa muri Bibiliya, no muri Yesaya 26:4. La Bible Crampon-Tricot nayo igaragaza ubwo buryo bwo kuvuga ku izina ry’Imana aho ihindura umurongo wo muri Yesaya 12:2 muri iyi mvugo ngo: “Yah Yahweh”. (Reba Darby.) Ahanditse icyitonderwa ku byerekeye Yesaya 12:2 muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau, icapwa ry’icyongereza rifite igereranya “masomo”, ho handitse iyindi nyigisho ivuga ko ijambo ry’igiheburayo risobanura “vigueur” ryashobora “guhindurwamo” “indirimbo” cyangwa “igisingizo.” Kandi koko, Ushobora byose Yah Yehova uha abagaragu be intege imbaraga, akwiye indirimbo bamuririmbira bamusingiza.—Yesaya 40:28-31.
3. (a) Ni ubuhe buryo Yah Yehova aha abantu, kandi binyuriye kuki? (b) Amagambo ya Paulo yanditse mu Abaroma 11:33-36 agira ngaruka ki ku Bahamya ba Yehova?
3 Imbaraga za Yehova zigira igipimo gikwiye kuko zijyana n’ubwenge bwe, n’ubutabera bwe, n’urukundo rwe Yah Yehova yagaragaje imico ye y’ubumana igihe aha abantu bafite ukwemera uburyo bwo kuzabona agakiza binyuze mu gitambo cy’ubucunguzi cya Yesu. Ni yo mpamvu intumwa Paulo yatangaye ivuga iti: “Mbeg’ ubury’ ubutunzi n’ubgenge n’ubumenyi by’Imana bitagir’ akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wameny’ iby’ Uwiteka atekereza? Cyangwa ngw’ ab’umujyanama we? Ni nde wabanje kumuha, ngw’ azamwiture? Kandi byose ari we tubikesha! Icyubahiro kib’ icye iteka ryose: Amen.” (Abaroma 11:33-36) Kubw’ibyo, birakwiye rwose ko tudatezuka na rimwe ku mishyikirano yacu na Yah Yehova kandi tukamamaza ukwiringira tumufitiye!—Reba Abaheburayo 3:14.
4. (a) Kuki Yesaya yari afite impamvu nziza zo kuvuga ati: “Nziringira kandi sinzatinya?” (b) Kuki abakozi ba Yehova bashobora kwiringira Yah Yehova mu kinyejana cya 20?
4 Yesaya yari afite impamvu nyazo zo kuvuga ati: ‘Nziringira kandi sinzatinya.’ Nyuma yaho, umuhanuzi yaje kubona ko byari ibikorwa by’agakiza k’Imana, kuko yiboneye ukuntu Yehova yasohoje Ijambo Rye acisha bugufi Ashuri na Senakeribu, umwami wayo wikuzaga. Mw’ijoro rimwe, umumarayika umwe gusa wari woherejwe na Yehova Imana yacu Ishoborabyose, yishe abasirikare b’Abashuri 185,000. Kuba icyo gikorwa gitangaje cy’agakiza cyarashobotse, ni ukubera yuko Umwami Hezekia hamwe n’abaturage bose b’i Buyuda biringiye byuzuye Yah Yehova. (Yesaya 37:6, 7, 21, 36-38) Mu kinyejana cya 20, na none Yehova yakijije abayoboke be ugukandamizwa, uguhagarikwa k’umurimo wabo, ugutotezwa n’amazu y’imbohe. Kimwe n’Abashuri bo mu gihe cya Yesaya bari bafite ukwikuza gukabije, umutware wa Nazi Adolf Hitler yarihandagaje asebya Abahamya ba Yehova, ndetse umunsi umwe yarihanukiriye aravuga ati, “Abo bo, nta n’uwo kubara inkuru uzasigara mu Budage.” Ahubwo, Hitler n’abarwanashyaka be, bose bashiriye kw’icumu. Naho ba bahamya bake b’Abadage biringiraga Yehova ubu babaye umukumbi urenga abantu 121,200!—Zaburi 27:1, 2; Abaroma 8:31, 37.
5. Ni gute amagambo agaragara muri Yesaya 12: 3-5 akoreshwa no ku bakozi ba Yehova muri iki gihe?
5 Igihe itotezwa rivutse, aho ariho hose, Abahamya ba Yehova bamwiringira barahumurizwa bagaterwa imbaraga n’amazi y’ukuri gukiza. Ni muri ubwo buryo, muri Yesaya 12:3-5, umuhanuzi w’Imana yavuze ati: “Ni cyo gituma muzavoman’ ibyishimo mu mariba y’agakiza. Kand’ uwo munsi muzavuga muti: Nimushim’ Uwiteka [YEHOVA, MN], mwambaz’ izina rye, mwamamaz’ imirimo ye mu mahanga, muvuge yukw’ izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbir’ Uwiteka [YEHOVA, MN] kuko yakoz, ibihebuje byose; ibyo nibyamamare mw’ isi yose.” Twihatire gukomeza kunywa tugashira inyota ayo mazi y’ukuri kwerekeye ubwami kandi musingize izina ry’Umwami w’ikirenga Yehova tumushimira. Mu kwiringira Umwami w’ikirenga Yehova byuzuye, ‘tubwirize abantu Ijambo rye, tugire umwete mu gihe kidukwiriye no mu kitadukwiriye.’ (2 Timoteo 4:2) Uko abaturwanya babigenza kose, Yah Yehova azatuyoborana urukundo mu nzira y’agakiza.
‘Umudugudu w’amahanga agir’umwaga’
6, 7. (a) Mu buryo buhuje na Yesaya 25:1, ni kuki abasenga Yehova bagomba kumuha ikuzo? (b) Ni mu yahe magambo Yesaya 25:2, 3 asobanura umudugudu runaka? (c) Ni uwuhe mudugudu umuhanuzi ashobora kuba avuga, kandi kuki?
6 Tugenzure noneho igice cya 25 cya Yesaya. Turasoma ku murongo wa mbere ngo: “Uwiteka [YEHOVA, MN] Nyagasani, ni wowe Mana yanjye; nzajya nkogeza, mpimbaz’ izina ryawe; kuk’ ukoz’ ibitangaza wagambiriye kera, ugir’ umurava n’ukuri.” Abasenga Yehova baramwiringira bakamuhimbaza kubera ibyo yaremye bitangaje bibakikije. Yesaya agaragaza na none itandukaniro rigaragara igihe abwira Yehova ati: “Umudugudu wawuhinduy’ ikirundo cy’isakamburiro, umudugud’ ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hatab’ umudugudu, nta bg’ uzongera kubakw’ iteka ryose . . . umudugudu w’amahang’ agir’ umwaga ukagutinya [YEHOVA, MN].”—Yesaya 25:2,3.
7 Ni uwuhe mudugudu ugira umwaga Yesaya atubwira atawuvuze izina? Birashoboka ko ari umurwa mukuru wa Moabu. Nyamara ibintu bimwe bisa nkaho bigaragaza ko ahubwo ari ikindi gice cy’umuteguro wa Satani ari cyo Babuloni, umwanzi ukabije kurenza abandi. Ku gihe cyateganijwe Babuloni yari gutera i Buyuda n’i Yerusalemu, igasenya inzu aho Yehova Yasengerwagamo, kandi ikajyanaho iminyago abarokotse bo mu bwoko bw’Imana. Yesaya arandika amagambo yo kwikuza y’umwami w’i Babuloni ati: “Nzazamuka njye mw’ ijuru, nkuz’ intebe yanjye y’ubgami, isumb’ inyenyeri z’Imana; kand’ ati: Nzicara ku musozi w’iteraniro . . . Nzaba nk’Isumbabyose.” Ariko kandi, Yehova yar’agiye guhagurutsa Kuro w’umuperesi kugira ngo atsinde Babuloni kandi agarure ubwoko bw’Imana mu gihugu cyabwo. Bihuje n’ubuhanuzi, ahantu hahoze Babuloni ya kera, ubu ni “ikirundo cy’isakamburiro” ni “amatongo” gusa.—Yesaya 14:12-14; 13: 17-22.
8, 9. (a) Ni iyihe Babuloni yindi abasenga Yehova bagomba guhangana nayo, kandi iyo Babuloni yavutse ite? (b) Yesaya yita ate: “Babuloni Ikomeye”, kandi kuki iyo mvugo iyikwiriye?
8 Uko byagenda kose, imyaka irenga 2,500 nyuma y’ukugwa kwa Babuloni, abasenga Yehova bagomba na none guhangana n’indi Babuloni—“Babuloni Ikomeye, nyina w’abamalaya, kandi nyina w’ibizira byo mw’ isi.” (Ibyahishuwe 17:5) Ni ihuriro ry’amadini yose y’ibinyoma, yatangiye nyuma gato y’umwuzure wabaye mu gihe cya Noa, ubwo Nimurodi yubakaga Babuloni ya mbere. Uwo mudugudu wari ugiye kuba intangiriro y’amadini y’ibinyoma, amadini yiciyemo uduce. Nyuma yuko Yesu n’abigishwa be bashinga inyigisho za Gikristo, abahanuzi banduje ukuri kwa Bibiliya bongeraho “n’inyigisho z’abadaimoni,” ziturutse muri Babuloni ya gipagani; ni uko nguko umuteguro w’amadini y’ibinyoma yiyita aya Gikristo (Kristendomu) watangiye. (1 Timoteo 4:1) Ibyo bijya gusa n’inyingisho za Gikristo byabaye urufatiro rwa “Babuloni Ikomeye” ari yo yagejeje amashami yayo ku isi yose no mu bantu bose bo mu bihugu byose. Yesaya we ayita “umudugudu w’amahang’ agir’ umwaga.”
9 Kuva imyaka irenga 4,000 uhereye kw’ishingwa rya Babuloni ya mbere kugeza ubu abategekesha igitugu b’abagome, bakoresha abanyamadini bitwaza ubugome kandi batizerwa, kugira ngo bazengereze abantu mu kubategeka. Ni iby’ukuri, “umunt’ agir’ ububasha ku wundi bgo kumugirira nabi.” (Umubgiriza 8:9) Yesu yagiriraga impuhwe abantu, kuko babaga barushye cyane basandaye kubera abungeri bo mu buryo bw’umwuka b’ibinyoma. Muri iki gihe, igice cy’amadini gikemangwa cyane cyitwa ‘umunyabugome’ kigizwe n’abayobozi bikuza b’amadini y’ibinyoma yiyita aya Gikristo (Kristendomu), ari bo ba mbere mu kurwanya no gutoteza Abahamya ba Yehova.—Matayo 9:36; 2 Abatesalonike 2:3, 4.
10. (a) Bihuje na Yesaya 25:3, ni gute umudugudu w’amahanga agir’ umwaga “wagombye guha ikuzo Yehova, kandi kuki umutinya”? (b) Muri Yesaya 25:4, 5 ni ayahe magambo Yesaya abwira Yehova yerekeranye n’umutindi n’umunyamwaga?
10 Mu mwaka wa 1919, Yehova yakijije abayoboke be b’ukuri ugukandamizwa bagirirwaga na “Babuloni Ikomeye”, kandi byabaye ngombwa k’uwo mudugudu w’amahanga agir’ umwaga nawo uha ikuzo Yehova. Mu buhe buryo? Ni koko, wagombye kwirebera ibintu by’igitangaza Yehova yashoje ubwo yatumaga abamusenga bongera kubwirizanya umwete. Ikindi kandi, abungeri b’ibinyoma bagomba gutinya Yehova uroye ibibategereje. Mu binyejana byinshi, abakuru b’amadini batwaza igitugu bihaye kwishyira hejuru ubagereranije n’abayoboke basanzwe, ariko ubu haruzuzwa amagambo Yesaya yabwiye Yehova ngo: “Kukw’ abakene n’abatindi, bagirag’ibyago, wababerey’ igihome, ukababer’ubgugamo bg’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iy’ abanyamwaga biroha nkukw’ amashahi yiroha ku nzu. Nkuk’ ubushyuhe bgo mu gihugu cyumye bukurwaho n’igicucu cy’igicu, ni k’ uzatwam’induru z’abanyamahanga, ugacogoz’ ibyivugo by’abanyamwaga.”—Yesaya 25:4, 5.
Nta ndirimbo n’imwe y’ibyishimo i “Babuloni”!
11. Kuki nta ndirimbo n’imwe y’ibyishimo iri ahantu muri “Babuloni Ikomeye”, kandi ni gute ibyo byagaragaye cyane igihe cy’ikoraniro rya kidini ryabereye Assiza?
11 Iyo niyo mimerere igwiriye ubu ahantu hose muri “Babuloni Ikomeye.” Ntawe uhumva indirimbo n’imwe y’ibyishimo. N’abayobozi b’amadini y’ibinyoma ntibazi imana bagomba gusenga. Ibyo byagaragaye neza mu buryo bidasubirwaho ubwo habagaho ikoraniro rya kidini ryabereye mu Butaliyani ahitwa Assiza kw’itariki ya 27 Ukwakira 1986. Ubwo umwaka mpuzamahanga w’Amahoro watangazwaga n’Umuryango w’Abibumye, Papa Yohana Paulo II yakoranije abayobozi b’amadini akomeye ya “Babuloni Ikomeye”. Bose bavuze amasengesho basaba amahoro, abamwani bamwe b’ababuda barasengaga bakageza ku masaha 12 mu munsi umwe. Ariko se, ni nde abo bantu basengaga? Mbese ni Mariya? Mbese basengaga Ubutatu Butagatifu bw’amadini y’ibinyoma yiyita aya Gikristo (Kristendomu)? Ese bwaba ari ubutatu bw’Abahinde basengaga? Cyangwa se basengaga ibihumbi n’ibihumbi by’ibigirwamana bya kibuda? Cyangwa se yaba ari Allahi wasengwaga? Cyangwa nyiramuhari, ya nyamaswa isanzwe isengwa n’abashintoisti? Mbese amasengesho yaba yaremewe kurenza ayandi yaba yarabaye ay’umuhinde wo muri Amerika, wo mu bwoko bw’Abacrows? Bavuga ko yari afite igihagararo cya gitware uroye n’ibyo yari yambaye mu mutwe bitangaje, kandi ko yashyize igishirira ku nkono ye y’itab’i (yise iy’amahoro) maze avuga amasengesho mu “mwotsi wazamukaga nk’ububani mu mafu y’ikirere.”
12. Ni ayahe magambo ya Mika na Yesaya abayobozi b’amadini ya “Babuloni Ikomeye” badahingutsa?
12 Hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: ni uko uhereye kuri dalai-lama umuyobozi w’idini y’Ababuda ukageza kuri Nyakubahwa Metode, uhagarariye Kiliziya ya Orotodogisi ya Kigiriki (Eglise Orthodoxe Grecque) nta m’umwe muri abo bayobozi b’amadini wigeze ahingutsa amagambo yo mu Byanditswe dusanga muri Mika 4:5 MN avuga ngo: “Natwe tuzagendera mw’izina rya Yehova, Imana yacu, iteka ryose. Na none nta n’umwe wemera ukuri kwahumetswe n’Imana kwanditse muri Yesaya igice cya 42 MN, umurongo wa 5 n’uwa 8 havuga ngo: “Umv’ukw’ Imana y’ukuri, Yehova, ivuze, iyaremy’ijuru ikaribamba, iyaramuy’isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabah’umwuka, kand’abayigendah’ ikabah’ubugingo. Ndi Yehova, ni ryo zina ryanjye sinzarih’ ibishushanyo bibajwe.”
13. Ni gute ikoraniro rya Assiza ryagenze kandi ni mu yahe magambo Yesu yaciriyeho iteka imigendekere yaryo igihe yari hano ku isi?
13 Imihango y’igikabyo, imyenda y’igitangaza n’amasengesho y’urudaca asubirwamo hato na hato, ni byo byabaye ibirori bikomeye by’iryo koraniro rya Assiza, ari na byo Yesu, Umwami w’Imana yaciriyeho iteka igihe yari hano ku isi. Ku byerekeye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye, yaravuze ati: “imirimo yabo yose bayikorera kugira ngw’ abantu babarebe,” kandi yarababwiye yeruye ati: “Mwebge banditsi na Bafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabon’ishyano; kuko mwugarir’ ubgami bgo mw’ ijuru ngw’ abantu batabginjiramo namw’ ubganyu ntimwinjiremo, kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire.” (Matayo 23:5, 13; reba Matayo 6:1-8.) Imbere y’Imana, si ibintu by’imitako itangaje cyangwa ahantu ho gusengerwa bigize icyo bivuze, kuko, nk’uko Yesu yabivuze: “Imana n’Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”—Yohana 4: 21, 24.
Isoko nyakuri y’amahoro
14. (a) Kuki amasengesho y’amadini yo ku isi yerekeye amahoro yuzuye uburyarya? (b) Ni uruhe rubanza rw’Imana ubu ruzacirwa amadini y’ibinyoma yiyita aya Gikristo (Kristendomu)?
14 Umuntu yitegereje urujijo amadini yo kw’isi arimo, ni nde waba umupfayongo kugeza ubwo yakwemera ko amasengesbo y’abayobozi b’amadini yashobora kuzanira abantu amaboro? Ni iby’ukuri, mu binyejana byahise abakuru b’amadini bakomeje kuvuga bahuzagurika amasengesho yuzuye uburyarya. banivanga byuzuye mu ntambara ibihugu byashozaga ari mu ntambara z’amadini no mu bitotezo bigayitse. Umuhanuzi wa Yehova arabaza ati: “Mbese Umwetiopia yabasha guhindur’ ibara ry’umubiri we, cyangw’ ingwe ubugondo bgayo? Namwe nuko ntimwabasha gukor’ ibyiza, kandi mwaramenyereye gukor’ibibi.” (Yeremiya 13:23) Kuba amadini y’ibinyoma yiyita aya Gikristo (Kristendomu) agize igice kinini cya “Babuloni Ikomeye” ariyo koraniro ry’amadini yose y’ibinyoma, ayo madini yiyita aya Gikristo yashyizwe ku gipimo cy’Imana maze basanga adashyitse. Aciriweho iteka. —Yeremiya 2:34, 35, 37; 5:29-31; Danieli 5:27.
15. Ni gute Yehova azazana amahoro arambye, kandi ni gute abiringira Yehova bagira uruhare ku mahoro?
15 Yehova, ‘Imana itang’ amahoro’ izazana amahoro arambye mu kurimbura abantu bose barimo umwenda w’amaraso ikanatuza isi abantu bakunda ukuri no gukiranuka nta buryarya. (Abafilipi 4:9) Dukurikije Umwami Dawidi, abicisha hugufi bakaniringira Yehova kandi bagakora ibyiza, nibo “bazaragw’ igihugu” kandi nibo “bazishimir’ amahoro menshi.” (Zaburi 37:3, 11) Abantu biringira Yehova buri gihe kandi bagakora ibyiza, bagira uruhare ku byerekeye amahoro mu rugero abasenga mu buryo budafudutse ibishushanyo, ibigirwamana cyangwa imana zinyuranye badashobora kugeraho na rimwe.—Zaburi 115:2-8; Yesaya 44:14-20.
16. Ni ibihe biryo bishimishije Yehova aha abicisha bugufi kandi bakoraniye ahatari mu mudugudu “w’amahanga agir’umwaga”?
16 Ni iki gitandukanya amasengesho n’ibyiringiro by’ubwoko bw’Imana n’amasengesho y’abashyigikiye “Babuloni Ikomeye”? Mbega ukuntu tunejejwe n’uko ‘ibyivugo by’abanyamahanga bitangiye gucogozwa.’ (Yesaya 25:5) Dore ibyo Yesaya yongera gutangaza ku byerekeye abicisha bugufi kandi bibumbiye ahatari muri wa “umudugudu w’amahang’ agir’ umwaga.” “Kur’uyu musozi Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ azaharemerer’ amahanga yos’ibirori, ayabagir’ ibibyibushye, . . . byuzuy’imisokoro, na vino y’umurera imininnye neza.” (Yesaya 25:6) Ibiryo nyabyo by’umwuka abaje gusenga Yehova basangira muri iki gihe bituzanira ibyishimo nyakuri, ni nk’ibiryo by’umunsi mukuru. Umutima wacu urakomezwa imbere y’ibigeragezo kandi ibyishimo byacu bikaba byinshi kubera ko dukorera Yehova dufite umuhati igihe dutegereje ko ibintu bihinduka bishya no kubona ibyiza Yehova yadusezeranije mu isi nshya.—Zaburi 104:1, 14, 15; Matayo 19:28.
17. Ni ibihe “bintu bitangaje” Yehova azasohoza, bikaba bizazana ibyishimo ki?
17 Vuba aha, Yah Yehova azasohoza ibintu bitangaje ubwo azakuraho “Babuloni Ikomeye”, akanamaraho igitwikirizo cyo gucirwahw’ iteka kiri ku bantu bose kubera icyaha cy’Adamu. (Yesaya 25:7) Ni koko, binyuze mu gitambo cya Yesu Imana yacu igiye gusohoza ubu buhanuzi bwanditse muri Yesaya 25:8 ngo: “Kand’ urupfu azarumira bunguri kugez’ iteka ryose. Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagur’ amarira ku maso yose; n’igitutsi batuk’ubwoko bgayo azagikura kw’ isi hose. Yehova ni we ubivuze.” MN Mbega ukuntu hazabaho ibyishimo ubwo icyaha n’urupfu bituruka kuri Adamu bizaba byakuweho. Mbega ibyishimo byo kwakira abo dukunda nibazurwa! Mbega umunezero wo kumva ko Abahamya b’indahemuka bazaba bahaye igisubizo cyuzuye Umutukanyi mukuru, Satani Umwanzi! (Imigani 27:11) Ntawe uzongera kubashyiraho umugayo kuko mu gukomeza kuba inyangamugayo, bazaba batsinze. ‘Mu murava n’ukuri’ Yebova azaba asohoje ibyo yahanuye ari byo yagambiriye kera. Isi yose izaba yahindutse paradiso y’ugukiramuka, izaba yuzuyemo abantu bakiranuka. Mu by’ukuri, ngibyo ibyiringiro by’igitangaza
18. Nubwo duhura n’ibigeragezo, ni iki twiyemeje gukora bihuje na Yesaya 25:9?
18 Mu gihe cy’umwijima turimo, ntidushidikanya ko tuzahembwa niba dukomeje kwiringira Yehova. Uko ibigeragezo duhura na byo mu mibereho yacu ya buri munsi byaba bimeze kose byaba ibyo kubonera umuryango wacu ibikenewe, byaba kudatezuka ku nyigisho za Bibiliya ku isburi cyangwa kubwiriza mu karere karuhije twiringire Imana yacu buri gihe. Niba dukomeza kugira imishyikirano ya bugufi na Yehova, we wumv’ibyasabga tuzabona agakiza. (Zaburi 65:2) Kubw’ibyo dukurikije amagambo ari muri Yesaya 25:9, MN dufate icyemezo cyo gukomeza kuba mu bavuga ngo: “Iyi ni yo Mana yacu twiringiraga, ni y’izadukiza. Uyu ni we Yehova twiringiraga, tuzanezerwa twishimira agakiza ke.”
Isubiramo
◻ Ni mu buryo ki Yah Yehova ari imbaraga yacu?
◻ “Umudugudu w’amahanga agir’umwaga” ni uwuhe?
◻ “Umudugudu w’amahanda agir’umwaga” wategetswe ute guhimbaza Yehova kandi ni kuki umutinya?
◻ Ni iki kerekana ko nta ndirimbo n’imwe y’ibyishimo iri muri “Babuloni ikomeye”?
◻ Ni ibihe ‘bintu bitangaje’ Yehova azongera gukorera abantu be?