Igice cya kane
Inzu ya Yehova ishyirwa hejuru
1, 2. Ni ayahe magambo yanditswe ku rukuta rw’imbere y’inzu y’Umuryango w’Abibumbye, kandi se akomoka he?
“INKOTA zabo bazazicuramo amasuka. N’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota. Kandi nta bwo bazongera kwiga kurwana.” Ayo magambo yanditswe ku rukuta ruri imbere y’inzu y’Umuryango w’Abibumbye, i New York City. Yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo abantu bataramenya inkomoko yayo. Kubera ko intego Umuryango w’Abibumbye ufite ari iyo guharanira amahoro ku isi hose, byari byoroshye gutekereza ko ayo magambo yakomotse ku bantu bashinze uwo muryango mu mwaka wa 1945.
2 Ariko mu mwaka wa 1975, izina rya Yesaya ryanditswe munsi y’ayo magambo. Icyo gihe noneho, byagaragaye neza ko ayo magambo atari aya none. Mu by’ukuri, ni amagambo y’ubuhanuzi amaze imyaka igera ku 2.700 yanditswe, ubu akaba aboneka mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Yesaya. Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi abantu bakunda amahoro bibaza ukuntu ibintu byahanuwe na Yesaya bizasohora, n’igihe bizasohorera. Ariko ubu nta mpamvu zo gukomeza kwicwa n’amatsiko. Muri iki gihe, tubona n’amaso yacu ukuntu ubwo buhanuzi bwa kera cyane bugira isohozwa rikomeye.
3. Amahanga acura inkota zayo mo amasuka ni ayahe?
3 Ni ayahe mahanga acura inkota zayo mo amasuka? Nta bwo ari amahanga ayoborwa na leta za gipolitiki zo muri iki gihe. Kugeza ubu ayo mahanga yagiye acura inkota, cyangwa intwaro zo kurwana no kubungabunga “amahoro” akoresheje igitugu. Mu by’ukuri, buri gihe wasangaga amahanga yose ashaka gucura amasuka yayo mo inkota! Ubuhanuzi bwa Yesaya busohorezwa ku bantu bo mu mahanga yose basenga Yehova, “Imana itanga amahoro.”—Abafilipi 4:9.
Amahanga ashikira ugusenga kutanduye
4, 5. Imirongo ibimburira Yesaya igice cya 2 ihanura iki, kandi ni iki kigaragaza ko ayo magambo ari ayo kwiringirwa rwose?
4 Igice cya 2 cya Yesaya kibimburirwa n’aya magambo ngo ‘ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Buyuda na Yerusalemu. Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.’—Yesaya 2:1, 2.
5 Zirikana ko ibyo Yesaya yahanuye bitari ibintu byo gukekeranya gusa. Yesaya yabwiwe kwandika ibintu byagombaga kuzabaho nta kabuza. Ibyo Yehova agambirira byose ‘bizashobora gukorwa’ (Yesaya 55:11). Uko bigaragara, kugira ngo Imana itsindagirize ko isezerano ryayo ari iryo kwiringirwa, yahumekeye umuhanuzi Mika, wabayeho mu gihe cya Yesaya, kugira ngo na we yandike mu gitabo cye ubuhanuzi buhuje n’ubwo muri Yesaya 2:2-4.—Mika 4:1-3.
6. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoye ryari?
6 Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesaya bwagombaga gusohozwa? Ni “mu minsi y’imperuka.” Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byahanuye ibimenyetso byari kuzaranga icyo gihe. Muri byo harimo intambara, imitingito y’isi, indwara z’ibyorezo, inzara n’“ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5; Luka 21:10, 11).a Isohozwa ry’ubwo buhanuzi ritanga ibihamya byinshi bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si. Ni ibyumvikana rero ko twagombye kwitega kubona ibyo Yesaya yahanuye bisohora muri iki gihe.
Umusozi wo gusengeraho
7. Ni iyihe mvugo Yesaya yakoresheje mu buhanuzi bwe?
7 Yesaya yavuze ubuhanuzi bwe mu magambo make akoresheje imvugo ishishikaje. Turabona umusozi muremure uriho inzu y’agahebuzo, ari yo rusengero rwa Yehova. Uwo musozi usumba indi misozi yose n’udusozi biwukikije. Ariko kandi, ntuteye ubwoba ahubwo urashimishije rwose. Abantu bo mu mahanga yose bifuza kuzamuka kuri uwo musozi wubatsweho inzu ya Yehova; barawushikira. Ibyo biroroshye kubyiyumvisha; ariko se, bisobanura iki?
8. (a) Mu gihe cya Yesaya, imisozi n’udusozi byari bifitanye isano n’iki? (b) Kuba abantu bo mu mahanga yose bashikira “umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” bigaragaza iki?
8 Mu gihe cya Yesaya, akenshi udusozi n’imisozi byari bifitanye isano no gusenga. Ni ho basengeraga ibigirwamana kandi bahubakaga insengero z’imana z’ibinyoma (Gutegeka 12:2; Yeremiya 3:6). Inzu ya Yehova cyangwa urusengero rwe, na yo yari yubatswe mu mpinga y’Umusozi Moriya, i Yerusalemu. Abisirayeli bizerwa bajyaga i Yerusalemu gatatu mu mwaka maze bakazamuka Umusozi Moriya bagiye gusenga Imana y’ukuri (Gutegeka 16:16). Bityo rero, kuba amahanga ashikira uwo ‘musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka’ bigaragaza uburyo abantu benshi bakorakoranyirizwa mu gusenga k’ukuri.
9. “Umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” ushushanya iki?
9 Birumvikana ko muri iki gihe ubwoko bw’Imana budakoranira ku musozi nyamusozi wubatsweho urusengero rw’amabuye. Urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu rwarimbuwe n’ingabo z’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C.b Byongeye kandi, intumwa Pawulo yagaragaje neza ko urusengero rw’i Yerusalemu n’ihema ry’ibonaniro ryarubanjirije byari bifite ikindi kintu byashushanyaga. Byashushanyaga ikintu nyakuri cyo mu buryo bw’umwuka gikomeye kurushaho, ni ukuvuga “ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana” (Abaheburayo 8:2). Iryo hema ryo mu buryo bw’umwuka ni uburyo bwateganyijwe bwo kwegera Yehova binyuriye kuri gahunda yo kumusenga ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Abaheburayo 9:2-10, 23). Mu buryo buhuje n’ubwo, “umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” uvugwa muri Yesaya 2:2, ushushanya gahunda itanduye yo gusenga Yehova, yashyizwe hejuru muri iki gihe. Abantu bayoboka ugusenga kutanduye ntibateranira ahantu hamwe mu karere runaka k’isi, ahubwo bunze ubumwe mu kuyoboka Imana.
Ugusenga kutanduye gushyirwa hejuru
10, 11. Ni mu buhe buryo gahunda yo gusenga Yehova yashyizwe hejuru muri iki gihe?
10 Uwo muhanuzi yavuze ko “umusozi wubatsweho inzu ya Yehova” cyangwa gahunda y’ugusenga kutanduye, wari ‘kuzakomerezwa mu mpinga z’imisozi’ kandi ko wari ‘kuzashyirwa hejuru y’iyindi.’ Kera cyane mbere y’igihe cya Yesaya, Umwami Dawidi yazanye isanduku y’isezerano i Yerusalemu, ku Musozi Siyoni wari ku butumburuke bwa metero 760 uvuye ku nyanja. Isanduku y’isezerano yagumye aho ngaho kugeza igihe bayimuriye mu rusengero rwubatswe ku Musozi Moriya (2 Samweli 5:7; 6:14-19; 2 Ngoma 3:1; 5:1-10). Bityo rero, mu gihe cya Yesaya, isanduku y’isezerano yera yari yaramaze gushyirwa hejuru mu buryo bufatika kandi yari yarashyizwe mu rusengero, mu mwanya wari hejuru usumba udusozi twinshi twari turukikije twakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma.
11 Birumvikana ariko nyine ko mu buryo bw’umwuka gahunda yo gusenga ya Yehova igihe cyose yabaga isumba kure ibikorwa by’amadini y’abasenga imana z’ibinyoma. Ariko rero muri iki gihe, Yehova yashyize hejuru cyane gahunda ye yo gusenga, ayishyira hejuru y’ugusenga kose kwanduye, mbese ijya hejuru cyane y’“udusozi” twose n’‘impinga z’imisozi’ yose. Mu buhe buryo? Ahanini, yabikoze binyuriye mu gukorakoranya abantu bose bashaka kumusenga “mu [m]wuka no mu kuri.”—Yohana 4:23.
12. ‘Abana b’ubwami’ ni bande, kandi se ni uwuhe murimo wo gukorakoranya abantu wakozwe?
12 Yesu Kristo yavuze ko ‘imperuka y’isi’ ari igihe cy’isarura, ubwo abamarayika bari kuzakorakoranya ‘abana b’ubwami,’ ni ukuvuga abantu bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ikuzo ryo mu ijuru (Matayo 13:36-43). Kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yahaye ‘abasigaye’ bo muri abo bana ubushobozi bwo gukorana n’abamarayika umurimo w’isarura (Ibyahishuwe 12:17). Ku bw’ibyo, ‘abana b’ubwami,’ ni ukuvuga abavandimwe ba Yesu basizwe, ni bo babanje gukorakoranywa. Hanyuma, na bo bifatanyije mu murimo wo gukorakoranya abandi bantu.
13. Ni iyihe migisha Yehova yahaye abasigaye basizwe?
13 Muri iki gihe cy’isarura, Yehova yakomeje kugenda afasha abasigaye basizwe kugira ngo basobanukirwe Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, kandi barishyire mu bikorwa. Ibyo na byo byagize uruhare mu gutuma ugusenga kutanduye gushyirwa hejuru. N’ubwo ‘umwijima utwikiriye isi, umwijima w’icuraburindi [ukaba] utwikiriye amahanga,’ abasizwe “bamurika nk’amatabaza” mu bantu, kubera ko Yehova yabejeje kandi akabatunganya (Yesaya 60:2; Abafilipi 2:15, NW). Kubera ko abasizwe ‘bujujwe ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose, ngo bamenye neza ibyo Imana ishaka,’ ‘barabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.’—Abakolosayi 1:9; Matayo 13:43.
14, 15. Uretse ‘abana b’ubwami’ ni bande bandi bakorakoranyijwe, kandi se ni gute Hagayi yari yarabihanuye?
14 Nanone hari abandi bakomeje kwisukiranya baza ku ‘musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka.’ Yesu yabise “izindi ntama” ze, bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 21:3, 4). Batangiye kwigaragaza mu myaka ya za 30 babarirwa mu bihumbi, nyuma y’aho baba ibihumbi bibarirwa mu magana, none ubu babarirwa muri za miriyoni! Mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, bitwa “abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.”—Ibyahishuwe 7:9.
15 Umuhanuzi Hagayi yahanuye ukuntu iyo mbaga y’abantu benshi yari kubaho. Yaranditse ati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka, kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose [ni ukuvuga abifatanya n’Abakristo basizwe mu gusenga kutanduye] bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Hagayi 2:6, 7). Kuba hariho iyo “[mbaga y’]abantu benshi” bagikomeza kwiyongera hamwe na bagenzi babo basizwe, bishyira hejuru gahunda yo gusenga kutanduye ikorerwa mu nzu ya Yehova kandi bikayihesha ikuzo. Nta kindi gihe higeze habaho abantu benshi bunze ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri nk’abariho ubu, kandi ibyo bihesha ikuzo Yehova n’Umwami yimitse, ari we Yesu Kristo. Umwami Salomo yaranditse ati “igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane.”—Imigani 14:28.
Ugusenga kwashyizwe hejuru mu mibereho y’abantu
16-18. Ni irihe hinduka bamwe bagize kugira ngo basenge Yehova mu buryo yemera?
16 Kuba ugusenga kutanduye kwarashyizwe hejuru muri iki gihe tubikesha Yehova. Ariko kandi, abamwegera bose bafite inshingano yo kwifatanya muri uwo murimo. Nk’uko umuntu asabwa gushyiraho imihati kugira ngo azamuke umusozi, ni na ko asabwa gushyiraho imihati kugira ngo yige amahame akiranuka y’Imana kandi abeho ahuje na yo. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bateye umugongo imibereho n’ibikorwa bidahuje n’ugusenga k’ukuri. Abasambanyi, abasenga ibishushanyo, abahehesi, abajura, abanyamururumba, abasinzi n’abandi, bahinduye imibereho yabo kandi Imana ibona ko ‘buhagiwe.’—1 Abakorinto 6:9-11.
17 Urugero rubigaragaza, ni ibintu byabaye ku mukobwa umwe wanditse agira ati “hari igihe nari narihebye cyane, ntagira ibyiringiro na mba. Imibereho yanjye yarangwaga n’ubwiyandarike n’ubusinzi. Narwaraga indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Nacuruzaga n’ibiyobyabwenge, kandi nta kintu na kimwe nitagaho.” Amaze kwiga Bibiliya, yagize ihinduka rikomeye kugira ngo ahuze imibereho ye n’amahame y’Imana. Ubu asigaye avuga ati “mfite amahoro yo mu mutima, ndiyubaha, mfite ibyiringiro by’igihe kizaza, mfite umuryango nyamuryango, kandi ikiruta byose, mfitanye imishyikirano na Data wa twese Yehova.”
18 Ndetse na nyuma yo kugira igihagararo cyemewe imbere ya Yehova, abantu bose bagomba gukomeza gushyira hejuru ugusenga kutanduye, baguharira umwanya wa mbere mu mibereho yabo. Mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, Yehova yagaragaje binyuriye kuri Yesaya ko yari yiringiye ko muri iki gihe hari kuzabaho imbaga y’abantu bari gushishikazwa no gushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Mbese, nawe uri umwe muri abo?
Ubwoko bwigishijwe inzira ya Yehova
19, 20. Ni iki ubwoko bw’Imana bwigishwa, kandi se bwigishirizwa he?
19 Hari ibindi Yesaya yatubwiye ku bihereranye n’abantu bagana ugusenga kutanduye muri iki gihe. Yagize ati “amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.’ Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.”—Yesaya 2:3.
20 Yehova ntareka ngo abagize ubwoko bwe bajarajare, boshye intama zazimiye. Binyuriye kuri Bibiliya no ku bitabo bishingiye kuri Bibiliya, abagezaho “amategeko” ye n’“ijambo” rye kugira ngo bamenye inzira ze. Ubwo bumenyi bubafasha ‘kugendera mu nzira ze.’ Babwirana ibihereranye n’inzira za Yehova bafite umutima wuzuye ugushimira kandi bakabikora mu buryo buhuje n’ubuyobozi buturuka ku Mana. Bateranira hamwe mu makoraniro no mu yandi materaniro abera mu Mazu y’Ubwami no mu ngo z’abantu kugira ngo batege amatwi kandi bige inzira z’Imana (Gutegeka 31:12, 13). Muri ubwo buryo, bakurikiza urugero rw’Abakristo ba mbere, bateraniraga hamwe kugira ngo baterane inkunga n’ishyaka ryo “gukundana n’iry’imirimo myiza.”—Abaheburayo 10:24, 25.
21. Ni uwuhe murimo abagaragu b’Imana bakora?
21 Batumirira n’abandi kugira ngo ‘bazamuke’ bajye muri gahunda yashyizwe hejuru yo gusenga Yehova Imana. Mbega ukuntu ibyo bihuza neza n’itegeko Yesu yahaye abigishwa be mbere gato y’uko azamuka akajya mu ijuru! Yarababwiye ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Kubera ko Abahamya ba Yehova bashyigikiwe n’Imana kandi bakaba bumvira iryo tegeko, bagenda ku isi hose bigisha abantu kandi bakabahindura abigishwa, hanyuma bakababatiza.
Inkota bazicuramo amasuka
22, 23. Muri Yesaya 2:4 hahanura iki, kandi ni iki umukozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yabivuzeho?
22 Reka noneho dusuzume umurongo ukurikiraho, igice cyawo kikaba cyanditswe ku rukuta rw’imbere y’inzu y’Umuryango w’Abibumbye. Yesaya yaranditse ati “azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4.
23 Kugera kuri iyo ntego ntibyari kuba ari ibintu byoroshye. Federico Mayor, umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yigeze kuvuga ati “ibikorwa byose by’agahomamunwa bikorwa mu ntambara twumva ku maradiyo tukanabibona kuri za televiziyo, bisa n’aho bitazashobora gukoma imbere icurwa ry’intwaro nyinshi cyane rimaze imyaka myinshi. Abantu bo muri iki gihe bafite inshingano basabwa na Bibiliya, inshingano isa n’aho idashobora kuzigera isohozwa, ari yo yo ‘gucura inkota zabo mo amasuka’ no guhindura kamere yabo yo gukunda intambara yababayemo akarande uhereye mu bihe bya kera cyane, bakayisimbuza kamere yo gukunda amahoro. Ibyo biramutse bigezweho, byaba ari ibintu bihebuje kandi bishimishije kurusha ibindi byose abatuye isi bashobora kugeraho, kandi ni wo murage uhebuje dushobora gusigira abana bacu.”
24, 25. Amagambo ya Yesaya asohorezwa kuri ba nde, kandi mu buhe buryo?
24 Amahanga yose ntazigera agera kuri iyo ntego yo mu rwego rwo hejuru. Rwose, birenze ubushobozi bwayo. Amagambo ya Yesaya asohozwa n’abantu baturuka mu mahanga menshi atandukanye, bunze ubumwe mu gusenga kutanduye. Yehova ‘yarabahannye.’ Yigishije ubwoko bwe kubana amahoro. Koko rero, muri iyi si yayogojwe n’amacakubiri n’umwiryane, bo ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka, n’amacumu bayacuramo impabuzo’ mu buryo bw’ikigereranyo. Babigezeho bate?
25 Icya mbere, ntibashyigikira intambara zirwanwa n’amahanga. Mbere gato y’urupfu rwa Yesu, abantu bitwaje intwaro baje kumufata. Igihe Petero yakuraga inkota ashaka kurwanirira Shebuja, Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Kuva icyo gihe, abigishwa ba Yesu bagera ikirenge mu cye bacuze inkota zabo mo amasuka, kandi banze gufata intwaro ngo bice bagenzi babo, banga no gushyigikira intambara mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. ‘Bagira umwete wo kubana amahoro n’abantu bose.’—Abaheburayo 12:14.
Gukurikirana inzira z’amahoro
26, 27. Abagize ubwoko bw’Imana “bashaka amahoro” bate? Tanga urugero.
26 Amahoro y’abagize ubwoko bw’Imana atuma bakora ibirenze kure cyane ibyo kwanga kwifatanya mu ntambara. N’ubwo baba mu bihugu bisaga 230 kandi bakaba bafite indimi n’imico bitabarika, babana amahoro. Basohorerwaho n’amagambo ya Yesu, we wabwiye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Abakristo muri iki gihe ni abantu “bashaka amahoro.” (Matayo 5:9, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) ‘Bashaka amahoro, bakayakurikira’ (1 Petero 3:11). Babifashwamo na Yehova, “Imana nyir’amahoro.”—Abaroma 15:33.
27 Hari ingero zitangaje z’abantu bize kuba abantu bashaka amahoro. Hari umusore umwe wanditse ku bihereranye n’imibereho ye akiri muto, agira ati “ingorane naciyemo zari zaranyigishije kwirwanaho. Zari zaratumye mba umuntu gica kandi w’umurakare. Buri gihe wasangaga narwanye. Buri munsi, sinaburaga umwana w’umuturanyi ndwana na we, rimwe na rimwe tugaterana amakofe ubundi tugaterana amabuye cyangwa amacupa. Nakuze ndi umunyamahane.” Amaherezo ariko, yaje kwemera itumira ryo kujya ku ‘musozi wubatsweho inzu ya Yehova.’ Yamenye inzira z’Imana maze aba umugaragu wayo ushaka amahoro.
28. Ni iki Abakristo bakora kugira ngo bashake amahoro?
28 Abenshi mu bagaragu ba Yehova ntibabanje kuba mu mimerere nk’iyo irangwa n’urugomo. Ariko kandi, bihatira kwimakaza amahoro hagati yabo na bagenzi babo, ndetse no mu tuntu duto duto ugereranyije, urugero nko kugira ibikorwa birangwa n’ineza, kubabarira no kwishyira mu mwanya w’abandi. N’ubwo badatunganye, bihatira gukurikiza inama ya Bibiliya yo ‘kwihanganirana, kandi bakababarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi.’—Abakolosayi 3:13.
Igihe kizaza cy’amahoro
29, 30. Hari ibihe byiringiro ku bihereranye n’isi?
29 Muri iyi “minsi y’imperuka,” Yehova yakoze ikintu gihebuje. Yakorakoranyije abantu bo mu mahanga yose bifuza kumukorera. Yabigishije kugendera mu nzira ze, kuko ari inzira z’amahoro. Abo ni bo bazarokoka “[u]mubabaro mwinshi” wegereje maze bakinjira mu isi nshya y’amahoro aho intambara izavanwaho burundu.—Ibyahishuwe 7:14.
30 Inkota, cyangwa intwaro izo ari zo zose, ntizizongera kubaho ukundi. Umwanditsi wa Zaburi yanditse ku bihereranye n’icyo gihe agira ati “nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro” (Zaburi 46:9, 10). Mu kuzirikana ibyo byiringiro, inama ikurikira ya Yesaya irakwiriye muri iki gihe, nk’uko byari biri mu gihe yayandikaga; iyo nama igira iti “mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka” (Yesaya 2:5). Ni koko, nimucyo tureke umucyo wa Yehova utumurikire inzira tunyuramo muri iki gihe, bityo tuzagendere mu nzira ye iteka ryose.—Mika 4:5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, igice cya 11 kivuga ngo “Iyi ni iminsi y’imperuka!,” cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b I.C.: Igihe Cyacu