“Urusengero” n’“Umutware” Muri Iki Gihe
“Umwami [“umutware,” “NW”] ajye yinjirana na bo binjiye; nibasohoka asohokane na bo.”—EZEKIYELI 46:10.
1, 2. Ni ukuhe kuri kw’ingenzi kudufasha kumenya byinshi ku bihereranye n’ibisobanuro by’iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero?
BAMWE muri ba rabi bo mu bihe bya kera ntibemeranyaga neza n’igitabo cya Ezekiyeli. Dukurikije uko Talmud ibivuga, bamwe muri bo bagifataga nk’igitabo kitari mu bigize urutonde rw’Ibyanditswe Byera. Mu buryo bwihariye, bari bafite ikibazo cyo gusobanukirwa ibihereranye n’iyerekwa ry’urusengero bavuga ko birenze ubwenge bw’umuntu. Abandi bahanga mu bya Bibiliya bari barateshejwe umutwe n’iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero rwa Yehova. Bimeze bite se kuri twebwe?
2 Kuva aho ugusenga kutanduye kugaruriwe, Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha wo kubona urumuri rwinshi rwo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo no gusobanukirwa icyo urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana ari cyo—ni ukuvuga gahunda yashyizweho na Yehova ihereranye no gusenga kutanduye, igereranywa n’urusengero.a Uko kuri kw’ibanze kudufasha kumenya byinshi ku bihereranye n’ibisobanuro by’iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero. Reka dusuzume mu buryo bwimbitse ibintu bine byari bikubiye muri iryo yerekwa—ni ukuvuga urusengero, umuryango w’abatambyi, umutware n’igihugu. Ibyo bisobanura iki muri iki gihe?
Urusengero Nawe
3. Ni iki tumenya tubikesheje igisenge n’ibishushanyije ku rukuta rw’amarembo yinjira mu rusengero?
3 Sa n’utekereza igihe twaba turimo dutambagira urwo rusengero rwo mu iyerekwa. Duteye intambwe indwi tuzamuka tugana kuri rimwe mu marembo manini. Duhagaze muri iryo rembo, twitegereje dufite ubwoba. Igisenge kiri muri metero zisaga 30 hejuru yacu! Ibyo bitwibutsa ko amahame agenga abinjira muri gahunda yo gusenga yashyizweho na Yehova, ahanitse cyane. Imirasire y’urumuri ruturuka mu madirishya, imurika urukuta rushushanyijweho ibiti by’imikindo, Ibyanditswe bikaba bikoresha ibyo biti mu buryo bw’ikigereranyo mu kugaragaza ugukiranuka. (Zaburi 92:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera; Ezekiyeli 40:14, 16, 22.) Aho hantu hera hagenewe abantu b’abakiranutsi mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Mu guhuza n’ibyo, natwe twifuza gukomeza kuba abakiranutsi kugira ngo ugusenga kwacu kwemerwe na Yehova.—Zaburi 11:7.
4. Ni nde utemerewe kwinjira mu rusengero, kandi se, ibyo bitwigisha iki?
4 Kuri buri ruhande rw’inzira, hari abarinzi batatu b’ibyumba. Mbese, abo barinzi bari butwemerere kwinjira mu rusengero? Yehova abwiye Ezekiyeli ko nta munyamahanga “udakebwe mu mutima” ushobora kurwinjiramo (Ezekiyeli 40:10; 44:9). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko abo Imana yemera ko bayisenga ari abakunda amategeko yayo kandi bakabaho mu buryo buhuje na yo (Yeremiya 4:4; Abaroma 2:29). Abo ni bo yakira mu ihema rye ryo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga inzu ye yo gusengeramo (Zaburi 15:1-5). Kuva ugusenga kutanduye kwagarurwa mu mwaka wa 1919, umuteguro wa Yehova wo ku isi wagiye ushyigikira kandi usobanura buhoro buhoro amategeko ye arebana n’umuco. Abanga kumvira nkana, ntibemererwa gukomeza kwifatanya n’ubwoko bwe. Muri iki gihe, igikorwa gishingiye kuri Bibiliya cyo kwirukana mu muteguro inkozi z’ibibi zidashaka kwihana, cyatumye ugusenga kwacu gukomeza kuba kwiza kandi kutanduye.—1 Abakorinto 5:13.
5. (a) Ni irihe sano riri hagati y’iyerekwa rya Ezekiyeli n’iyerekwa rya Yohana ryanditswe mu Byahishuwe 7:9-15? (b) Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, imiryango 12 isengera mu rugo rw’inyuma ishushanya ba nde?
5 Inzira yuguruye yerekeza mu rugo rw’inyuma, aho abantu basengera kandi basingiriza Yehova. Ibyo bitwibutsa iyerekwa ry’intumwa Yohana rihereranye n’“[imbaga y’]abantu benshi” basengera Yehova “mu rusengero rwe ku manywa na nijoro.” Muri iryo yerekwa ryabo bombi habonekamo ibiti by’imikindo. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, ibyo biti bitatse inkuta z’irembo. Mu iyerekwa rya Yohana, abasenga bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo, akaba ashushanya ibyishimo babonera mu gusingiza Yehova no mu guha ikaze Yesu Umwami wabo (Ibyahishuwe 7:9-15). Mu mvugo yo mu iyerekwa rya Ezekiyeli, imiryango 12 y’Isirayeli ishushanya “izindi ntama.” (Yohana 10:16; gereranya no muri Luka 22:28-30.) Mbese nawe, uri umwe muri abo babonera ibyishimo mu gusingiza Yehova batangaza Ubwami bwe?
6. Ibyumba byo kuriramo byo mu rugo rw’inyuma byari bibereyeho iki, kandi se, ni iyihe nshingano ibyo bishobora kwibutsa abo mu zindi ntama?
6 Mu gihe twitemberera mu rugo rw’inyuma, turabona ibyumba 30 byo kuriramo, aho abantu bifatanya mu gutanga amaturo babikuye ku mutima (Ezekiyeli 40:17). Muri iki gihe, abagize izindi ntama ntibatamba ibitambo by’amatungo, ariko kandi, ntibinjira mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka imbokoboko. (Gereranya no mu Kuva 23:15.) Intumwa Pawulo yanditse igira iti “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo. Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” (Abaheburayo 13:15, 16; Hoseya 14:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Guha Yehova ibitambo nk’ibyo, ni igikundiro gikomeye.—Imigani 3:9, 27.
7. Igikorwa cyo kugera urusengero kitwizeza iki?
7 Ezekiyeli aritegereza mu gihe marayika agera urwo rusengero rwo mu iyerekwa (Ezekiyeli 40:3). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Yohana yabwiwe iti “haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo” (Ibyahishuwe 11:1). Mbese, uko kugera gusobanura iki? Muri ibyo bice byombi, biragaragara ko ibyo bitubera igihamya cy’uko ari nta kintu na kimwe gishobora kubuza Yehova gusohoza imigambi ye yerekeranye no gusenga kutanduye. Muri iki gihe na bwo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko nta kintu na kimwe—kabone n’ubwo twarwanywa n’ubutegetsi mu buryo bukaze—gishobora guhagarika igikorwa cyo kugarura ugusenga kutanduye.
8. Ni nde winjirira mu miryango yo mu rugo rw’imbere, kandi se, iyo miryango itwibutsa iki?
8 Mu gihe twambukiranya mu rugo rw’inyuma, tubona ko hari amarembo atatu yerekeza mu rugo rw’imbere; amarembo y’imbere aringaniye kandi angana n’amarembo yo hanze (Ezekiyeli 40:6, 20, 23, 24, 27). Abatambyi ni bo bonyine bashobora kwinjira mu rugo rw’imbere. Amarembo y’imbere atwibutsa ko uwasizwe agomba kubahiriza amahame y’Imana n’amategeko yayo, ariko ayo mahame n’amategeko akaba ari yo Abakristo b’ukuri bose bagomba kuyoborwa na yo. Ariko se, ni uwuhe murimo abatambyi bashinzwe gukora, kandi usobanura iki muri iki gihe?
Umuryango w’Abatambyi Wizerwa
9, 10. Ni gute “abatambyi b’ubwami” batanze inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, nk’uko byashushanywaga n’itsinda ry’abatambyi bo mu iyerekwa rya Ezekiyeli?
9 Mu bihe bya mbere y’Ubukristo, abatambyi bari bafite umurimo ukomeye mu rusengero. Kubaga amatungo yagombaga gutambwa, kuyatamba ku gicaniro no gukorera abatambyi bagenzi babo hamwe na rubanda, kari akazi gasaba imbaraga z’umubiri. Ariko kandi, bari bafite undi murimo w’ingenzi. Ku bihereranye n’abatambyi, Yehova yategetse ati “bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n’ibitejejwe: kandi babumenyeshe ibyanduye n’ibitanduye.”—Ezekiyeli 44:23; Malaki 2:7.
10 Mbese, wishimira akazi gakomeye n’umurimo urangwa no kwicisha bugufi wakozwe n’inteko y’abasizwe, “abatambyi b’ubwami,” ku bw’ugusenga kutanduye (1 Petero 2:9)? Kimwe n’abatambyi b’Abalewi ba kera, bafashe iya mbere mu gutanga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, bafasha rubanda gusobanukirwa ikintu kitanduye kandi cyemerwa mu maso y’Imana, n’icyanduye kandi kitemerwa (Matayo 24:45). Izo nyigisho, zibonerwa mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya no mu materaniro ya Gikristo hamwe n’amakoraniro, zafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kwiyunga n’Imana.—2 Abakorinto 5:20.
11. (a) Ni gute iyerekwa rya Ezekiyeli ritsindagiriza akamaro k’uko abatambyi bagomba kuba abantu batanduye? (b) Ni gute abasizwe bejejwe mu buryo bw’umwuka, mu minsi y’imperuka?
11 Ariko kandi, abatambyi bagomba gukora ibirenze ibyo kwigisha abandi kuba abantu batanduye; na bo ubwabo bagomba kuba abantu batanduye. Bityo rero, Ezekiyeli yari yabonye ibyerekeranye no gutunganywa k’umuryango w’abatambyi b’Isirayeli (Ezekiyeli 44:10-16). Mu buryo nk’ubwo, amateka agaragaza ko mu mwaka wa 1918, Yehova yicaye mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka “nk’ucura,” agenzura itsinda ry’abatambyi basizwe (Malaki 3:1-5). Abagaragaweho isuku yo mu buryo bw’umwuka, cyangwa abihannye ibikorwa bahoze bakora byo gusenga ibigirwamana, bemerewe kugumana igikundiro cyo kumukorera mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, kimwe n’undi muntu uwo ari we wese, abasizwe, buri muntu ku giti cye, bashobora kwandura—mu buryo bw’umwuka no mu byerekeye umuco (Ezekiyeli 44:22, 25-27). Bagombaga guhatana cyane kugira ngo bakomeze ‘kwirinda kwanduzwa n’iby’isi.’—Yakobo 1:27; gereranya na Mariko 7:20-23.
12. Kuki twagombye kwishimira umurimo ukorwa n’abasizwe?
12 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, nishimira urugero rwatanzwe n’abasizwe mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze bakora umurimo ari abizerwa? Mbese, nigana ukwizera kwabo?’ Ni byiza ko abagize imbaga y’abantu benshi bakwibuka ko batazahorana n’abasizwe hano ku isi. Yehova yerekeje ku batambyi bavugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli, agira ati “mwe kuzagira umwandu [w’ubutaka] mubaha mu Isirayeli; ni jye mwandu wabo” (Ezekiyeli 44:28). Mu buryo nk’ubwo, abasizwe ntibafite umwanya uhoraho ku isi. Bafite umurage wo mu ijuru, kandi abagize imbaga y’abantu benshi babona ko kubashyigikira no kubatera inkunga igihe bakiri hano ku isi, ari igikundiro.—Matayo 25:34-40; 1 Petero 1:3, 4.
Umutware—Ni Nde?
13, 14. (a) Kuki umutware agomba kuba ari uwo mu zindi ntama? (b) Umutware ashushanya ba nde?
13 Ubu noneho, havutse ikibazo gishishikaje. None se, umutware ashushanya nde? Kubera ko avugwaho ko ari umuntu ku giti cye akaba n’itsinda, dushobora kuvuga ko ashushanya itsinda ry’abantu (Ezekiyeli 44:3; 45:8, 9). Ariko se, ni ba nde? Rwose, si abasizwe. Mu iyerekwa, akorana n’umuryango w’abatambyi mu buro bwa bugufi, ariko nta bwo ari umwe muri bo. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku itsinda ry’abatambyi, ahabwa umurage mu gihugu, bityo mu gihe kizaza azaba hano ku isi, aho kuba mu ijuru (Ezekiyeli 48:21). Byongeye kandi, muri Ezekiyeli 46:10, hagira hati “umwami [“umutware,” NW ] ajye yinjirana na bo [imiryango itari iy’abatambyi] binjiye [mu rugo rw’inyuma y’urusengero]; nibasohoka asohokane na bo.” Ntiyinjira mu rugo rw’imbere, ahubwo asengera mu rugo rw’inyuma, akinjira kandi agasohoka mu rusengero ari kumwe na rubanda. Ibyo bintu bituma umutware abarirwa mu mbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama.
14 Uko bigaragara, umutware afite inshingano runaka mu bwoko bw’Imana. Mu rugo rw’inyuma, yicara ku ibaraza ryo ku Irembo ry’Iburasirazuba (Ezekiyeli 44:2, 3). Ibyo bigaragaza ko afite umwanya w’ubuyobozi, nk’uwo abakuru bo muri Isirayeli bari bafite, abakuru bicaraga ku irembo ry’umurwa bagaca imanza (Rusi 4:1-12; Imigani 22:22). Ni ba nde mu bagize izindi ntama bafite umwanya w’ubuyobozi muri iki gihe? Ni abasaza bashyizweho n’umwuka wera, bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Ibyakozwe 20:28). Bityo rero, ubu itsinda ry’umutware ririmo riratozwa kugira ngo mu gihe kizaza rizashobore gukora umurimo w’ubuyobozi mu isi nshya.
15. (a) Ni gute iyerekwa rya Ezekiyeli ritanga urumuri ku byerekeye isano riri hagati y’abasaza bo mu bagize imbaga y’abantu benshi n’itsinda ry’abatambyi basizwe? (b) Ni ubuhe buyobozi abasaza basizwe batanga mu muteguro w’Imana wo ku isi?
15 None se muri iki gihe, ni irihe sano riri hagati y’itsinda ry’abatambyi basizwe n’abo basaza bo mu bagize imbaga y’abantu benshi, bakora umurimo w’ubugenzuzi? Iyerekwa rya Ezekiyeli ryumvikanisha ko abasaza bari mu bagize imbaga y’abantu benshi bafite inshingano yo gufasha no kuba abungirije, mu gihe abasizwe bo batanga ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka. Bikorwa bite? Wibuke ko mu iyerekwa, abatambyi bahawe inshingano yo kwigisha rubanda ibihereranye n’iby’umwuka. Nanone bari barabwiwe guhihibikanira ibibazo by’imanza. Byongeye kandi, Abalewi bari barashinzwe kuba “abakumirizi” b’amarembo yo mu rusengero (Ezekiyeli 44:11, 23, 24). Uko bigaragara, umutware yagombaga kuganduka mu mirimo yo mu buryo bw’umwuka, akanagandukira ubuyobozi bw’abatambyi. Ku bw’ibyo rero, birakwiriye ko mu bihe bya none abasizwe batanga ubuyobozi mu byerekeye ugusenga kutanduye. Urugero, abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova batoranyijwe muri bo. Abo basaza bizerwa basizwe bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo batoza abagize itsinda ry’umutware bagenda biyongera, babategurira kuzaba abagize iryo tsinda igihe bazaba beguriwe ubutware bwose mu isi nshya y’Imana igiye kuza.
16. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 32:1, 2, ni gute abasaza bose bagomba gukora?
16 Abazaba bagize iryo tsinda ry’umutware bazaba bakwiriye guhabwa inshingano zagutse, ni abagenzuzi bameze bate? Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 32:1, 2, bugira buti “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be [“ibikomangoma bye,” NW ] bazatwaza imanza zitabera. Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.” Ubwo buhanuzi burimo burasohora muri iki gihe, mu buryo bw’uko abasaza b’Abakristo—abasizwe n’abo mu zindi ntama—baharanira kurinda umukumbi “umugaru,” urugero nk’ibitotezo no gucika intege.
17. Abungeri b’Abakristo bagomba kwibona bate, kandi se, ni gute umukumbi wagombye kubabona?
17 Amagambo “igikomangoma” n’“umutware” (NW), asobanurwa kimwe mu Giheburayo, ntakoreshwa nk’amazina y’icyubahiro agamije gusingiza abantu. Ahubwo, asobanura inshingano abo bantu bagomba gusohoza bita ku ntama z’Imana. Yehova atanga umuburo atajenjetse agira ati “birahagije, mwa bami [“mwa batware,” NW ] ba Isirayeli mwe: nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka” (Ezekiyeli 45:9). Ni byiza ko abasaza bose bo muri iki gihe bazirikana iyo nama (1 Petero 5:2, 3). Umukumbi na wo uzi ko Yesu yatanze abungeri ho “impano bantu” (Abefeso 4:8, NW). Ibyo basabwa kuzuza bivugwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Bityo rero, Abakristo bakurikiza ubuyobozi bw’abasaza.—Abaheburayo 13:7.
18. Zimwe mu nshingano itsinda rizaba rigize umutware rifite muri iki gihe ni izihe, kandi se, ni izihe nshingano rizaba rifite mu gihe kizaza?
18 Mu bihe bya Bibiliya, abatware bamwe bari bafite ubutware buhanitse, abandi bakaba bari bafite ubuciriritse. Muri iki gihe, abasaza bo mu bagize imbaga y’abantu benshi bafite inshingano zinyuranye cyane. Bamwe bafasha itorero rimwe; abandi bafasha amatorero menshi ari abagenzuzi basura amatorero; abandi bafasha ibihugu byinshi ari abagize Komite y’Ishami; abandi bafasha mu buryo butaziguye muri za komite zinyuranye zo mu Nteko Nyobozi. Mu isi nshya, Yesu azashyira “ibikomangoma mu isi yose” kugira ngo bayobore abasenga Yehova ku isi (Zaburi 45:16, NW). Nta gushidikanya, Yesu azatoranya benshi muri abo basaza bizerwa bo muri iki gihe. Kubera ko ubu abo bagabo barimo bagaragaza ko babishoboye, azahitamo guha benshi inshingano ndetse zikomeye kurushaho mu gihe kizaza, igihe azagaragaza umwanya abagize itsinda ry’umutware bazaba bafite mu isi nshya.
Igihugu cy’Ubwoko bw’Imana Muri Iki Gihe
19. Igihugu kivugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli gishushanya iki?
19 Nanone, iyerekwa rya Ezekiyeli rigaragaza igihugu cy’Isirayeli cyongeye kubakwa. Mbese, ibyo bintu bigize iyerekwa bishushanya iki? Ubundi buhanuzi buvuga ibyo kongera gushyira ibintu mu buryo, bwari bwaravuze ko igihugu, ni ukuvuga Isirayeli, cyari kuzaba paradizo imeze nka Edeni (Ezekiyeli 36:34, 35). Muri iki gihe, turi mu ‘gihugu’ cyongeye kubakwa, kandi na cyo kimeze nka Edeni mu buryo runaka. Mu buryo nk’ubwo, incuro nyinshi tuvuga ibihereranye na paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Umunara w’Umurinzi wavuze ko “igihugu” cyacu ari “akarere karanzwe n’ibikorwa” by’ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe.b Aho umugaragu wa Yehova yaba ari hose, aba ari muri icyo gihugu cyongeye kubakwa, igihe cyose aba yihatira gushyigikira ugusenga k’ukuri, agera ikirenge mu cya Kristo Yesu.—1 Petero 2:21.
20. Ni irihe hame dushobora kumenya tubikesheje “umugabane wera” uvugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli, kandi se, ni gute twarikurikiza?
20 None se, twavuga iki ku mugabane witwa “umugabane wera”? Uwo wari umugabane watangwaga na rubanda kugira ngo bafashe umuryango w’abatambyi n’umurwa. Mu buryo nk’ubwo, “abantu bose bo mu gihugu” bagombaga guha umutware umugabane w’igihugu. Mbese, ibyo bisobanura iki muri iki gihe? Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko ubwoko bw’Imana bugomba kuremererwa n’itsinda ry’abakuru b’idini bahabwa umushahara (2 Abatesalonike 3:8). Ahubwo, ubufasha bw’ibanze buhabwa abasaza muri iki gihe, ni ubwo mu buryo bw’umwuka. Bukubiyemo kubafasha mu murimo bakora muri iki gihe, no kubagaragariza umutima w’ubufatanye no kuganduka. Icyakora, kimwe no mu gihe cya Ezekiyeli, “Uwiteka [“Yehova,” “NW”] ni we uhabwa uwo mugabane aho kuba umuntu uwo ari we wese.—Ezekiyeli 45:1, 7, 16, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.
21. Ni iki dushobora kumenya tubikesheje igabanywa ry’igihugu rivugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli?
21 Umutware hamwe n’umuryango w’abatambyi si bo bonyine bahabwa imyanya muri icyo gihugu cyongeye kubakwa. Igabanywa ry’igihugu, rigaragaza ko buri muryango muri 12 wari ufite umurage nta kabuza (Ezekiyeli 47:13, 22, 23). Bityo rero, abagize imbaga y’abantu benshi ntibafite gusa umwanya muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe, ahubwo bazagira n’umugabane mu gihugu, igihe bazahabwa umwanya mu buturo bwo ku isi aho Ubwami bw’Imana buzategeka.
22. (a) Umurwa uvugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli ushushanya iki? (b) Ni iki dushobora kumenya tubikesha kuba umurwa ufite amarembo impande zose?
22 Mu kurangiza, mbese, umurwa uvugwa mu iyerekwa ushushanya iki? Nta bwo ari umurwa wo mu ijuru, kuko uri hagati mu mugabane wa “rubanda” (utari umugabane wera) (Ezekiyeli 48:15-17). Bityo rero, ugomba kuba ari ikintu runaka cyo ku isi. Ariko se, umurwa ni iki? Mbese, ntiwumvikanisha igitekerezo cy’abantu bibumbiye hamwe mu itsinda maze bagakora ikintu gihamye kandi gifite gahunda? Ibyo ni ko biri. Ku bw’ibyo rero, biragaragara ko umurwa ushushanya ubuyobozi bwo ku isi buhesha inyungu abantu bose bazaba bagize umuryango ukiranuka wo ku isi. Buzakora imirimo mu buryo bwuzuye mu “isi nshya” igiye kuza (2 Petero 3:13). Amarembo y’umurwa ari mu mpande zose, buri muryango ukaba ufite irembo ryawo, bishushanya neza ubwisanzure. Ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe ntibuyoborwa mu buryo runaka bw’ibanga. Abavandimwe bafite inshingano, bagomba kuba abantu bishyikirwaho; amahame bagenderaho, ni amahame azwi neza na bose. Kuba abantu bo mu miryango yose bahinga umurima ubeshaho umurwa, bitwibutsa ko izindi ntama zishyigikira, ndetse no mu byerekeye ibintu by’umubiri, gahunda z’ubuyobozi zashyiriweho ubwoko bw’Imana ku isi hose.—Ezekiyeli 48:19, 30-34.
23. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
23 Ubwo se, twavuga iki ku bihereranye n’amazi atemba ava mu buturo bwera bwo mu rusengero? Icyo ashushanya muri iki gihe no mu gihe kizaza, kizasuzumwa mu gice cya gatatu, ari na cyo cya nyuma muri izi ngingo z’uruhererekane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ipaji ya 64, paragarafu ya 22, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Reba Ibice byo Kwigwa, Igice cya 9, ipaji ya 13.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Ni iki urusengero ruvugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli rushushanya?
◻ Abatambyi bakorera mu rusengero bashushanya ba nde?
◻ Ni ba nde bagize itsinda ry’umutware, kandi se, zimwe mu nshingano zabo ni izihe?
◻ Igihugu kivugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli ni ikihe, kandi se, ni mu buhe buryo kigabanywa imiryango 12?
◻ Umurwa ushushanya iki?
[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 15]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Igabanywa ry’igihugu nk’uko ryagaragajwe mu iyerekwa rya Ezekiyeli
IMIRYANGO CUMI N’IBIRI
Inyanja Nini
Inyanja y’i Galilaya
Uruzi rwa Yorodani
Inyanja y’Umunyu
DANI
ASHERI
NAFUTALI
MANASE
EFURAYIMU
RUBENI
YUDA
UMUTWARE
BENYAMINI
SIMEYONI
ISAKARI
ZEBULUNI
GADI
[Imbonerahamwe]
KWAGURWA K’UMUGABANE WERA
A. “Yehova Ubwe Arahari” (Yehova-Shammah); B. umurima w’umurwa utanga umusaruro
Umugabane w’Abalewi
Ubuturo Bwera bwa Yehova
Umugabane w’Abatambyi
B A B