Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hoseya
UGUSENGA k’ukuri kwasaga n’ukwazimangatanye mu bwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi. Ku ngoma ya Yerobowamu wa II, ubwo bwami bwari bwarateye imbere mu by’ubukungu, ariko ibyo byahise biyoyoka nyuma y’urupfu rwe. Igihe cyakurikiyeho cyabaye icy’imivurungano n’amakimbirane mu bya politiki. Abami bane muri batandatu bakurikiyeho barishwe (2 Abami 14:29; 15:8-30; 17:1-6). Hoseya yakoze umurimo we wo guhanura muri icyo gihe cy’umuvurungano, uwo murimo wamaze imyaka 59 uhereye muri 804 Mbere ya Yesu.
Ibyiyumvo Yehova yari afitiye ishyanga rya Isirayeli ryari ryarayobye, bigaragazwa neza n’ibyabaye mu ishyingiranwa rya Hoseya. Ubutumwa bwa Hoseya bugaragaza amakosa ya Isirayeli, bukanagaragaza mu buryo bw’ubuhanuzi imanza zari zaraciriwe Isirayeli n’u Buyuda. Hoseya yanditse igitabo cyamwitiriwe akoresheje amagambo arangwa n’ubugwaneza kandi akora ku mutima; yanakoresheje amagambo afite imbaraga kandi yumvikana. Kubera ko ubutumwa bukubiye muri icyo gitabo ari bumwe mu bugize Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ni buzima kandi bufite imbaraga.—Abaheburayo 4:12.
“GENDA UCYURE UMUGORE WA MARAYA”
Yehova yabwiye Hoseya ati “genda ucyure umugore wa maraya” (Hoseya 1:2). Hoseya yarumviye, nuko abyarana na Gomeri umwana w’umuhungu. Abana babiri Gomeri yakurikijeho uko bigaragara bari ibinyandaro. Ibisobanuro by’amazina yabo, ari yo Loruhama na Lowami, byerekana uburyo Yehova yari yarakuye imbabazi ze kuri Isirayeli n’uburyo yari yarataye ubwoko bwe bwamuhemukiye.
Mu by’ukuri se, ni gute Yehova yabonaga ubwoko bwe bwigometse? Yabwiye Hoseya ati “subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana.”—Hoseya 3:1.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:1—Kuki Hoseya yavuze abami bane bose bategetse u Buyuda mu gihe cy’umurimo we, mu gihe avuga umwe gusa mu bategetse Isirayeli? Impamvu ni uko Abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi ari bo bonyine bari bemerewe kuyobora ubwoko bw’Imana bwatoranijwe. Abami bo mu bwami bw’amajyaruguru ntibakomokaga mu muryango wa Dawidi, mu gihe abo mu Buyuda bo bawukomokagamo.
1:2-9—Ese koko Hoseya yacyuye umugore wa maraya? Yego rwose. Uko bigaragara, Hoseya yarongoye umugore waje guhinduka maraya. Nta kintu mu byo uwo muhanuzi yavuze kigaragaza ko ibyo yavuze ku birebana n’umuryango we ari inzozi cyangwa iyerekwa.
1:7—Ni ryari Yehova yababariye inzu ya Yuda kandi akayikiza? Ibyo byasohoye mu mwaka wa 732 Mbere ya Yesu, ku ngoma y’Umwami Hezekiya. Icyo gihe, Yehova yashoje ubushotoranyi Abashuri bagiriraga Yerusalemu, igihe Marayika umwe gusa yicaga ingabo z’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe (2 Abami 19:34, 35). Ni muri ubwo buryo Yehova yarokoye Yuda adakoresheje “umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi,” ahubwo akoresheje umumarayika.
2:1, 2—Ko ubwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru bwarimbutse mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, ni mu buhe buryo Abisirayeli ‘bari guteranira hamwe’ n’Abayuda? Abantu benshi bo mu bwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru bari baragiye mu gihugu cy’u Buyuda mbere y’uko abaturage b’u Buyuda bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu (2 Ibyo ku Ngoma 11:13-17; 30:6-12, 18-20, 25). Igihe Abayahudi bari mu bunyage basubiraga mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, abari bagize urubyaro rw’abaturutse mu bwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru bagarukanye na bo.—Ezira 2:70.
2:23-25—Ni iki amagambo ya Yehova agira ati ‘nzamubiba [Yezereli] ku isi, abe uwanjye, kandi nzamubabarira’ yahanuraga? Umwana w’impfura w’umuhungu Hoseya yabyaranye na Gomeri bamwise Yezereli (Hoseya 1:2-4). Ibisobanuro by’iryo zina ni “Imana izabiba imbuto, (NW).” Ibyo bisobanuro byari ubuhanuzi bwagaragazaga ko Yehova yari gukorakoranya abasigaye b’indahemuka mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, maze akababiba nk’imbuto mu gihugu cy’u Buyuda. Igihugu cyari kimaze imyaka 70 ari umusaka, cyari gikeneye kongera kwera imyaka, no kubamo vino n’amavuta ya elayo. Mu buryo bw’igisigo, ubwo buhanuzi buvuga ko ibyo bintu byiza byari kuba ku butaka bigatuma bwera umwero wabwo. Isi yari gusaba ijuru imvura, ijuru na ryo rigasaba Imana gutanga ibicu bitanga imvura. Ibyo byose byari bigamije guhaza ibyifuzo byose by’abasigaye bagaruwe. Intumwa Pawulo na Petero bakoresheje amagambo yo muri Hoseya 2:25 berekeza ku ikorakoranywa ry’abasigaye bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.—Abaroma 9:25, 26; 1 Petero 2:10.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:2-9; 3:1, 2. Tekereza uburyo Hoseya yigomwe agasubirana n’umugore we kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. None se igihe tugeze mu mimerere idusaba gukora ibyo Imana idusaba, ni mu rugero rungana iki twigomwa ibintu bitunogeye kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka?
1:6-9. Yehova yanga ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka kimwe n’uko yanga ubusambanyi busanzwe.
1:7, 2:1, 2; 2:16-25. Ibyo Yehova yavuze mbere y’igihe kuri Isirayeli na Yuda byarasohoye. Ibyo Yehova avuze buri gihe birasohora.
2:18, 21, 23-25; 3:1-4. Yehova yiteguye kubabarira abagaragaza ko bicujije babivanye ku mutima (Nehemiya 9:17). Kimwe na we, twagombye kugirira impuhwe abandi kandi tukabababarira.
“UWITEKA AFITANYE IMANZA NA BENE IGIHUGU”
“Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu.” Kubera iki? Kuko “kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana” (Hoseya 4:1). Ubwoko bwa Isirayeli bwigometse kuri Yehova bwari bwarishoye mu bikorwa by’ubwambuzi no kumena amaraso kandi bwari bwarishoye mu busambanyi bwo mu buryo busanzwe n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka. Aho gushakira ubufasha ku Mana “batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.”—Hoseya 7:1.
Yehova yatangaje imanza ze agira ati ‘Abisirayeli [bagomba] kuyongobezwa’ (Hoseya 8:8). Ubwami bw’u Buyuda na bwo ntibwari shyashya. Muri Hoseya 12:2 hagira hati “Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n’imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n’ibyo yakoze.” Ariko ibintu byari gusubira mu buryo ntakabuza, kuko Imana yabisezeranyije igira iti “nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n’urupfu.”—Hoseya 13:14.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
6:1-3—Ni ba nde bagize bati “nimuze tugarukire Uwiteka”? Abisirayeli b’abahemu bashobora kuba ari bo bateranaga inkunga yo kugarukira Yehova. Niba ari uko bimeze, bicuzaga batabikuye ku mutima. Ineza yabo yuje urukundo yari iy’akanya gato, imeze nk’“igicu cyo mu ruturuturu, . . . [kandi imeze] nk’ikime gitonyorotse hakiri kare” (Hoseya 6:4). Ku rundi ruhande, birashoboka ko ari Hoseya wingingaga ubwo bwoko ngo bugarukire Yehova. Uko byaba byaragenze kose, abaturage bari barayobye bo mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, bari bakeneye kugaragaza kwicuza by’ukuri ndetse no kugarukira Yehova nyabyo.
7:4—Ni mu buhe buryo Abisirayeli b’abasambanyi bari bameze nk’“iziko ricanywemo”? Iyo mvugo y’ikigereranyo irerekana uburyo imitima yabo yari yuzuyemo ibyifuzo bibi.
Icyo ibyo bitwigisha:
4:1, 6. Niba dushaka gukomeza kwemerwa na Yehova, tugomba gukomeza kwitoza kumumenya ndetse tukihatira gushyira mu bikorwa ibyo twize.
4:9-13. Yehova azahana abantu bose bishora mu bwiyandarike kandi bakifatanya mu gusenga kwanduye.—Hoseya 1:4.
5:1. Abayobora ubwoko bw’Imana bagomba kwanga urunuka ubuhakanyi. Bitabaye ibyo, bashobora gutuma bamwe mu bo bayobora bishora mu gusenga kw’ikinyoma, bityo bakababera ‘ikigoyi gitezwe.’
6:1-4; 7:14, 16. Kwicuza mu magambo gusa ni uburyarya kandi nta cyo bimaze. Kugira ngo Imana ibabarire umunyabyaha, agomba kwicuza abikuye ku mutima, akabigaragaza ahindukirira ikintu ‘cyo mu rwego rwo hejuru’ ni ukuvuga gahunda yo gusenga iruta izindi zose. Ibikorwa bye bigomba guhuza n’amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru.—Hoseya 7:16, gereranya na NW.
6:6. Kugira akamenyero ko gukora ibyaha ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu adakunda Imana mu buryo burangwa n’ubudahemuka. Uko ibitambo byo mu buryo bw’umwuka dutamba byaba bingana kose ntibishobora gusimbura urwo rukundo.
8:7, 13; 10:13. Ihame rivuga ko “ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” ryagaragaye ko ari iry’ukuri mu mibereho y’Abisirayeli basengaga ibigirwamana.—Abagalatiya 6:7.
8:8; 9:17; 14:1. Ubuhanuzi bwari bwarahanuriwe ubwami bw’amajyaruguru bwasohoye igihe umurwa wabwo ari wo Samariya, wafatwaga n’Abashuri (2 Abami 17:3-6). Dushobora kwiringira ko Imana izasohoza ibyo yavuze, kandi ko izakora ibyavuye mu kanwa kayo.—Kubara 23:19.
8:14. Yehova ‘yatwitse imidugudu ya Yuda’ mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu akoresheje Abanyababuloni. Icyo gihe yasohoje ibyari byarahanuwe ku birebana n’uburyo Yerusalemu n’igihugu cy’u Buyuda byari guhindurwa umusaka (2 Ibyo ku Ngoma 36:19). Ijambo ry’Imana nta cyaribuza gusohora.—Yosuwa 23:14.
9:10. Nubwo Abisirayeli bari bariyeguriye Imana, ‘bagiye [kuri] Baali y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni.’ Tuzaba tugaragaje ubwenge nidukura isomo kuri ibyo bibi bakoze, maze tukirinda kwica amasezerano twagiranye na Yehova igihe twamwiyeguriraga.—1 Abakorinto 10:11.
10:1, 2, 12. Tugomba gusenga Imana n’umutima uzira uburyarya. Iyo ‘tubibye dukurikiza gukiranuka, dusarura dukurikiza imbabazi’.
10:5. Betaveni ari byo bisobanura ngo (“Inzu y’Agaterantimba”) ni izina ryakoreshejwe mu buryo bwo kuninura ryerekeza kuri Beteli (bisobanura “Inzu y’Imana”). Igihe ikigirwamana cy’inyana cy’i Betaveni cyajyanwaga mu bunyage, abaturage b’i Samariya barijijwe no kuba bari bagitakaje. Mbega uburyo kwiringira ikigirwamana kidafite ubuzima kandi kidashobora no kwirinda ubwacyo ari ubupfu!—Zaburi 135:15-18; Yeremiya 10:3-5.
11:1-4. Buri gihe Yehova yita ku bwoko bwe mu buryo bwuje urukundo. Imana ntiyigera iduhatira kuyigandukira.
11:8-11; 13:14. Ijambo rya Yehova ryahanuye ibyo kugarura ubwoko bwe mu gusenga k’ukuri ‘ntiryagarutse ubusa’ (Yesaya 55:11). Mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, abasigaye bavuye mu bunyage i Babuloni maze bagaruka i Yerusalemu (Ezira 2:1; 3:1-3). Ibyo Yehova yavuze mbere binyuriye ku bahanuzi be bizasohora ntakabuza.
12:7. Twagombye kwiyemeza tumaramaje kugaragaza ineza yuje urukundo, ubutabera no guhora twiringiye Yehova.
13:6. Abisirayeli ‘barahaze maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma bibagirwa [Yehova].’ Dukeneye kuba maso tukirinda ikintu cyose cyadutera kwishyira hejuru.
‘INZIRA Z’UWITEKA ZIRATUNGANYE’
Hoseya yaringinze ati “Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Yateye bagenzi be inkunga yo kubwira Yehova bati “udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry’iminwa yacu.”—Hoseya 14:2,3.
Umunyabyaha wihannye yagombye kugarukira Yehova, akemera inzira ze, kandi akamutura ibitambo by’ishimwe. Kubera iki? Kuko “inzira z’Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo” (Hoseya 14:10). Mbega ukuntu bishimishije kuba benshi “bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye”!—Hoseya 3:5.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ibyabaye mu ishyingiranwa rya Hoseya byerekana imishyikirano Yehova yari afitanye n’ubwoko bwa Isirayeli
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Igihe Samariya yarimburwaga mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, ubwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru na bwo ntibwongeye kubaho