Yehova Akoresha “Ubupfu” Kugira ngo Akize Abamwizera
“Ubg’ ubgenge bg’Imana bgategetse kw ab’isi badaheshwa kumeny’ Imana n’ubgenge bg’isi, Imana yishimiye gukirish’ abayizera ubupfu bg’ibibgirizwa.”—1 ABAKORINTO 1:21.
1. Ni mu buhe buryo Yehova akoresha “ubupfu,” kandi tuzi dute ko ubwenge bw’isi butayihesheje kumenya Imana?
NGO iki? Mbese, Yehova yakoresha ubupfu? Oya rwose! Icyakora, ashobora kandi akoresha igisa n’ubupfu ku b’isi. Abigenza atyo kugira ngo akize abantu bamuzi kandi bamukunda. Ubwenge bw’isi ntibushobora kuyihesha kumenya Imana. Ibyo Yesu Kristo yabigaragaje neza ubwo yavugaga mu isengesho ati “Data ukiranuka, ab’isi ntibakumenye.”—Yohana 17:25.
2. Ni gute inzira za Yehova n’inzira z’isi zisa n’aho zigana mu cyerekezo kimwe, ariko se bimeze bite mu by’ukuri?
2 Ayo magambo ya Yesu agaragaza ko inzira za Yehova zinyuranye n’iz’isi. Mu buryo budasesenguye, imigambi y’Imana n’iy’isi, ishobora gusa n’aho igana ku ntego imwe. Intego z’iyi si zishobora gusa n’aho zirangwamo imigisha y’Imana. Urugero, Bibiliya ivuga ko Imana yagambiriye gushyiraho ubutegetsi bukiranuka buzazanira abatuye isi imibereho y’amahoro, umunezero n’uburumbuke (Yesaya 9:6, 7; Matayo 6:10). Isi na yo iraririmba umugambi wayo wo guha abantu amahoro, uburumbuke n’ubutegetsi bwiza binyuriye ku cyo bise gahunda nshya y’isi. Nyamara kandi, imigambi y’Imana n’iy’isi nta bwo ari imwe. Umugambi wa Yehova ni uwo kwivanaho umugayo agaragaza ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ibibaho byose. Ibyo azabikora binyuriye ku butegetsi bwo mu ijuru buzatsembaho ubutegetsi bwose bwo ku isi (Danieli 2:44; Ibyahishuwe 4:11; 12:10). Bityo rero, nta kintu na kimwe Imana ihuriyeho n’iyi si (Yohana 18:36; 1 Yohana 2:15-17). Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ubwenge bw’uburyo bubiri—‘ubgenge bg’Imana’ n’ ‘ubgenge bg’isi.’—1 Abakorinto 1:20, 21.
Ikintu cy’Ingenzi Kibuze mu Bwenge bw’Isi
3. N’ubwo ubwenge bw’isi busa n’aho butangaje, kuki gahunda nshya y’isi isezeranywa n’abantu idashobora na rimwe guhaza ukwifuza kwabo?
3 Abatayoborwa n’ubwenge bw’Imana batangazwa n’ubwenge bw’isi. Icurabwenge ry’isi ryuzuyemo ibitekerezo bishyeshya bitwara imitima y’abantu. Ibigo ibihumbi n’ibihumbi by’amashuri makuru bitangirwamo ubumenyi buturutse ku bo benshi babona ko ari intiti zaminuje. Amazu manini y’ibitabo yuzuyemo ubumenyi bwarundanijwe mu binyejana byinshi by’amateka ya kimuntu. N’ubwo bimeze bityo ariko, gahunda nshya y’isi yamamazwa n’abategetsi b’iyi si nta kundi yaba imeze uretse kuba ubutegetsi bw’abantu badatunganye, barangwaho umwandu w’icyaha n’urupfu. Ku bw’ibyo rero, iyo gahunda yaba idatunganye kandi ikaba yagenda isubira mu makosa yagiye akorwa mu gihe cyahise bityo ntizigere na rimwe ihaza ukwifuza kose kw’abantu.—Abaroma 3:10-12; 5:12.
4. Ni iki kigenga gahunda nshya y’isi yamamazwa n’abantu, kandi ibyo byagira izihe ngaruka?
4 Gahunda nshya y’isi yamamazwa n’abantu ntishingiye ku ntege nke za kimuntu gusa, ahubwo inagengwa n’ibiremwa bibi by’umwuka—ari byo Satani Umubeshyi n’abadayimoni be. Satani yahumye imitima y’abantu kugira ngo batizera “ubutumwa bwiza buhimbaje bwerekeye kuri Kristo” (2 Abakorinto 4:3, 4, MN; Abefeso 6:12). Ni yo mpamvu isi itahwemye kugerwaho n’imivurungano. Iyi si iri mu ngorane nyinshi zitewe no kwigerezaho kwayo iharanira kwiyobora itisunze Imana habe no kwita ku bushake bwayo (Yeremia 10:23; Yakobo 3:15, 16). Rero, nk’uko intumwa Paulo yabivuze, ‘ab’isi ntibaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi.’—1 Abakorinto 1:21.
5. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kibuze mu bwenge bw’isi?
5 None se, ni ikihe kintu cy’ingenzi kibuze mu bwenge bw’isi no mu migambi yayo yo gushyiraho gahunda nshya y’isi? Ni uko isi yirengagiza ikintu kidashobora na rimwe kwirengagizwa maze ngo bibure kugira icyo bitwara—ari cyo butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova Imana. Isi igira ubwibone bwo kwanga kwemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ikora imishinga yayo ititaye kuri Yehova, ikishingikiriza ku bushobozi bwayo no ku migambi yayo gusa. (Gereranya na Danieli 4:31-34; Yohana 18:37.) Bibiliya igaragaza neza ko ‘kubaha Uwiteka [gutinya Yehova, MN ] ari ishingiro ry’ubwenge’ (Imigani 9:10; Zaburi 111:10). Nyamara kandi, nta n’ubwo isi irakamenya icyo kintu cy’ibanze mu kumenya ubwenge. Nonese ubwo, bishoboka bite ko yagira icyo igeraho nta kwisunga Imana?—Zaburi 127:1.
Kubwiriza Ubwami—Ni Ubupfu Cyangwa Birakwiriye?
6, 7. (a) Ni iki abayoborwa n’ubwenge bw’Imana babwiriza, ariko se isi ibabona ite? (b) Abayobozi ba Kristendomu babwiriza ibihuje n’ubuhe bwenge, kandi ibyo bigira izihe ngaruka?
6 Mu rundi ruhande, abazi Imana barangwaho ubwenge bw’Imana kandi bifuza kuyoborwa na bwo. Nk’uko Yesu yabihanuye, babwiriza “ubu butumwa bgiza bg’ubgami . . . mw isi yose” (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ariko se, uko kubwiriza kwaba guhuje n’igihe tugezemo, mu gihe iyi si yacu yuzuyemo imirwano, kwandura kw’ibidukikije, ubukene n’imibabaro? Abanyabwenge b’isi babona ko uwo murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ari nk’ubupfu kandi ko ari nko gutera iyaharurutswe. Babona ko ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bameze nk’inzitizi zicogoza Leta kandi zikadindiza amajyambere yo kugera ku butegetsi bunogeye bose. Ibyo babiterwamo inkunga n’abayobozi ba Kristendomu, bo babwiriza ibihuje n’ubwenge bw’iyi si kandi ntibabwire abantu ibyo bakeneye kumenya ku bihereranye n’isi nshya y’Imana no ku butegetsi bwayo bwa Cyami, kandi ibyo ari byo byari inyigisho y’ibanze ya Kristo.—Matayo 4:17; Mariko 1:14, 15.
7 Umuhanga mu by’amateka witwa H. G. Wells yagaragaje izo ntege nke z’abayobozi ba Kristendomu. Yaranditse ati “Ikigaragara mu buryo bwihariye, ni agaciro gakomeye cyane Yesu yahaga icyo yise Ubwami bw’Ijuru mu nyigisho ze, n’uruhare ruto cyane ubwo Bwami bw’Ijuru bufite mu mihango no mu nyigisho z’amenshi mu matorero ya Kristendomu.” Nyamara kandi, kugira ngo abantu bo muri iki gihe bazabone ubuzima, bagomba mbere na mbere kumva ibihereranye n’Ubwami bw’Imana bwamaze gushyirwaho, kandi kugira ngo ibyo bigerweho, ni ngombwa ko hagira ubwiriza ubutumwa bwiza buhereranye n’ubwo Bwami.—Abaroma 10:14, 15.
8. Kuki kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana bikwiriye muri iki gihe, ariko se, ni iyihe migirire idashobora kugira umumaro mu buryo burambye?
8 Ku bw’ibyo rero, kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana birakwiriye kuruta ikindi gikorwa cyose muri iki gihe. Ibyo ni ko biri kubera ko ubutumwa bw’Ubwami butanga ibyiringiro nyakuri bituma imitima y’abantu yuzura ibyishimo muri iyi minsi y’imperuka irangwa n’ “ibihe birushya” (2 Timoteo 3:1-5; Abaroma 12:12; Tito 2:13). Mu gihe ubuzima bwo muri iyi si butizerwa kandi bukaba ubw’igihe gito, ubuzima bwo mu isi nshya y’Imana bwo buzaba ari ubw’iteka, burangwamo ibyishimo, uburumbuke n’amahoro hano ku isi (Zaburi 37:3, 4, 11). Nk’uko Yesu Kristo yabivuze, “umuntu byamumarir’ iki gutung’ ibintu byose byo mw isi, ni yakw’ ubugingo bge?” Nonese niba umuntu atakaje uburenganzira bwo kuzaba mu isi nshya y’Imana, iyi si yenda gushira yamumarira iki? Ibyishimo uwo muntu yaba afite abikesha ubutunzi byaba ari impfabusa, nta mumaro, kandi ari iby’akanya gato.—Matayo 16:26; Umubgiriza 1:14; Mariko 10:29, 30.
9. (a) Mu gihe umuntu umwe wari uhamagariwe kuba umwigishwa wa Yesu yasabaga ko byaba byigijweyo, Yesu yamugiriye inama yo gukora iki? (b) Igisubizo Yesu yamuhaye kiturebaho iki?
9 Hari umuntu umwe Yesu yigeze guhamagara ngo abe umwigishwa we maze aravuga ati “Data-buja, reka mbanze ngende mpambe data.” Yesu yamugiriye inama yo gukora iki? Amenye ko uwo mugabo yigizagayo umurimo w’ingenzi agira ngo abanze gutegereza igihe ababyeyi be bazapfira, Yesu yaramusubije ati “Rek’ abapfuye bīhambir’ abapfuye babo, ariko wehoho genda, ubgiriz’ abantu iby’ubgami bg’Imana” (Luka 9:59, 60). Abagaragaza ubwenge bumvira Kristo ntibashobora guhunga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Ubwenge bw’Imana bubumvisha ko iyi si yamaze gucirwaho iteka hamwe n’abategetsi bayo (1 Abakorinto 2:6; 1 Yohana 2:17). Abashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bazi ko icyiringiro kimwe rukumbi cy’ukuri ku bantu gishingiye ku butabazi n’ubutegetsi bwayo (Zekaria 9:10). Mu gihe abafite ubwenge bw’isi batizera Ubwami bw’Imana kandi bakaba badashaka ubwo butegetsi bwo mu ijuru, abantu bayoborwa n’ubwenge bw’Imana bo, bakora ibihesha bagenzi babo imigisha nyakuri babategurira kuzahabwa ubuzima bw’iteka mu isi nshya yasezeranyijwe na Yehova.—Yohana 3:16; 2 Petero 3:13.
‘Ubupfu ku Barimbuka’
10. (a) Ubwo Sauli w’i Taruso yahindukaga, ni uwuhe murimo yatangiye gukora, kandi yawubonaga ate? (b) Ni iki Abagiriki ba kera bari bazwiho, ariko se, ubwenge bwabo Imana yabubonaga ite?
10 Sauli w’i Taruso, wahindutse Paulo intumwa ya Yesu Kristo, yakoze uwo murimo utanga ubuzima. Mbese, byaba ari iby’ubwenge gutekereza ko igihe Yesu Kristo yahinduraga Sauli, yaba yaramushinze umurimo w’ubupfu? Paulo we si ko yabitekerezaga (Abafilipi 2:16). Muri icyo gihe, Abagiriki babonwagaho kuba ubwoko bw’abanyabwenge kurusha abandi bose ku isi. Biratanaga abacurabwenge babo b’ibihangange hamwe n’intiti zabo. N’ubwo Paulo yavugaga Ikigiriki, nta bwo yigeze akurikira icurabwenge cyangwa inyigisho z’Abagiriki. Kubera iki? Kuko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana.a Paulo yashakaga ubwenge buturuka ku Mana, ubwenge bwamusunikiraga kubwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu. Yesu Kristo, Umubwiriza ukomeye kuruta abandi bose babayeho, yari yaratanze ikitegererezo kandi yaramutegetse gukora uwo murimo.—Luka 4:43; Ibyakozwe 20:20, 21; 26:15-20; 1 Abakorinto 9:16.
11. Muri make, Paulo yavuze iki ku bihereranye n’ubutumwa yari yarahawe bwo kubwiriza n’iby’ubwenge bw’iyi si?
11 Paulo yavuze ibihereranye n’ubutumwa yahawe bwo kubwiriza, agira ati “Kristo . . . yantumye kubgiriz’ ubutumwa bgiza, ariko ntavugish’ ubgenge bg’amagambo, kugira ng’ . . . [igiti cy’umubabaro cya, MN ] Kristo [ki]dahinduk’ ubusa. Ijambo ry’[igiti cy’umubabaro, MN ] [ari yo gitambo cy’incungu ya Yesu] ku barimbuka n’ ubupfu; ariko kuri twebg’ abakizwa, n’ imbaraga z’Imana; kuko byanditswe ngo: Nzarimbur’ ubgenge bg’abanyabgenge, n’ubuhanga bg’abahanga nzabuhindur’ ubusa. Mbese non’ umunyabgeng[e, urugero nk’umucurabwenge] ari he? Umwadits’ ari he? Umunyampaka wo mur’iki gihe ari he? Ubgenge bg’iyi si Imana ntiyabuhinduy’ ubupfu? Kuk’ ubg’ ubgenge bg’Imana bgategetse kw ab’isi badaheshwa kumeny’ Imana n’ubgenge bg’isi, Imana yishimiye gukirish’ abayizera ubupfu bg’ibibgirizwa.”—1 Abakorinto 1:17-21.
12. Ni iki Yehova arimo akora binyuriye ku ‘bupfu bw’ibibwirizwa,’ kandi ni gute abashaka “ubgenge buva mw ijuru” babyakira?
12 Uko byaba bigaragara kose, ababwiriza Yehova akoresha ni abo isi yita abaswa. Ni koko, Imana ikiza abayizera binyuriye ku bupfu bw’umurimo w’abo babwiriza. Yehova agena ibintu ku buryo butuma ababwiriza ubwo ‘bupfu’ badashobora kwihimbaza, kandi kugira ngo n’abandi bantu batabona urwitwazo rwo guhimbaza abo bumvanye ubutumwa bwiza. Ibyo byabereyeho kugira ngo “hatagir’ umuntu wirat’ imbere y’Imana” (1 Abakorinto 1:28-31; 3:6, 7). Yego umubwiriza agira uruhare rukomeye, ariko kandi ubutumwa yahawe kubwiriza ni bwo buhesha agakiza ubwemeye. Abashaka “ubgenge buva mw ijuru” ntibahinyura ubutumwa bw’umubwiriza kubera ko asa n’umuswa cyangwa uworoheje, agatotezwa kandi akajya ku nzu n’inzu. Ahubwo, abicisha bugufi bazubaha umubwiriza w’ubwami bamubonaho kuba uwatumwe na Yehova kandi akaba aje mu izina ry’Imana. Bazafatana uburemere ubutumwa butanzwe mu magambo no mu nyandiko.—Yakobo 3:17; 1 Abatesalonike 2:13.
13. (a) Ni gute Abayahudi n’Abagiriki babonaga umurimo wo kubwiriza ibya Kristo wamanitswe ku giti? (b) Ni mu zihe nzego z’abantu zitahamagawemo benshi bari kuba abigishwa ba Yesu, kandi kuki?
13 Paulo yakomeje kuvuga ibihereranye n’inzira z’Imana agira ati “Dor’ Abayuda basab’ ibimenyetso, nahw Abagiriki bo bashakashak’ ubgenge; ariko twebgeho tubabwiriz’ ibya Kristo wabambge: uwo ku Bayuda n’i kigusha, ku banyamahanga n’ ubupfu: ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo; ni we mbaraga z’Imana kandi n’ubgenge bgayo: kuk’ ubupfu bg’Imana burush’ abant’ ubgenge; kand’ intege nke z’Imana zirush’ abant’ imbaraga. Muzirikane guhamagarwa kwanyu, bene Data, yukw ab’ubgenge bg’abantu bahamagaw’ atari benshi; n’abakomeye bahamagaw’ atari benshi; n’imfura zahamagaw’ atari nyinshi. Ahubg’ Imana yatoranij’ abaswa bo mw isi, ngw ikoz’ isoni abanyabgenge: kandi yatoranij’ ibinyantege nke byo mw isi, ngw ikoz’ isoni ibikomeye.”—1 Abakorinto 1:22-27; gereranya na Yesaya 55:8, 9.
14. (a) Ni iki Abahamya ba Yehova berekezaho ibitekerezo by’abantu iyo babajijwe ikigaragaza ko bemewe? (b) Kuki Paulo yanze kugira icyo akora cyo kunezeza Abagiriki yishingikirije ku bwenge bw’isi?
14 Mu gihe Yesu yari hano ku isi, Abayuda bamusabye ikimenyetso kivuye mu ijuru (Matayo 12:38, 39; 16:1). Icyakora, Yesu yarakibimye. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova na bo ntibakoresha ikimenyetso icyo ari cyo cyose kugira ngo bagaragaze ko bemewe. Ahubwo berekeza ibitekerezo by’abantu ku butumwa bahawe bwo kubwiriza ubutumwa bwiza nk’uko bwanditswe mu mirongo ya Bibiliya, nko muri Yesaya 61:1, 2; Mariko 13:10; no mu Byahishuwe 22:17. Abagiriki ba kera bashakaga ubwenge: ni ukuvuga ubumenyi buhanitse bwo mu by’iyi si. N’ubwo Paulo yari yarigishijwe ubwenge bw’iyi si, yanze kugira icyo akora cyo kunezeza Abagiriki abwishingikirijeho (Ibyakozwe 22:3). Yavugaga kandi akandika mu Kigiriki cya rubanda rusanzwe, aho gukoresha Ikigiriki cyakoreshwaga n’intiti. Yabwiye Abakorinto ati “Ubgo nazag’ i wanyu, [sina]je nd’ umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfit’ ubgenge buhebuje, mbabwir’ ibihamya by’Imana . . . ibyo navugaga nkabgiriza ntibyar’ amagambo y’ubgenge yo kwemez’ abantu, ahubgo byar’ ibigaragaz’ [u]mwuka n’imbaraga; kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bgenge bg’abantu, ahubgo mu mbaraga z’Imana.”—1 Abakorinto 2:1-5.
15. Ni iki Petero yibukije abakerensa ubutumwa bwiza, kandi ni gute imimerere iriho ubu imeze nk’iyo mu minsi ya Noa?
15 Muri iyi minsi y’imperuka, intumwa Petero yibutsa abakerensa ubutumwa bwiza buhereranye n’isi nshya yasezeranyijwe n’Imana no kuba iherezo ry’iyi si riri hafi, ko isi yo mu minsi ya Noa ‘yarenzweho n’amazi, ikarimbuka’ (2 Petero 3:3-7). Mu gihe iryo rimbuka ryari ryegereje, ni iki Noa yakoze? Abantu benshi bamuziho kuba umwubatsi w’inkuge byonyine. Nyamara kandi, Petero yavuze ko ubwo Imana yatezaga umwuzure isi ya kera ‘yarokoranye Noa, umubwiriza wo gukiranuka, n’abandi barindwi gusa’ (2 Petero 2:5). Nta gushidikanya ko mu bwenge bwabo bw’isi, abantu batubahaga Imana bariho mbere y’umwuzure bakerensaga ibyo Noa yabwirizaga, bamwita umupfapfa, umurosi n’umuntu udashyira mu gaciro. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bari mu mimerere nk’iyo, kandi rero Yesu yagereranyije ab’iki gihe n’abo mu minsi ya Noa. Ariko kandi, n’ubwo hariho abakobanyi, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami urenze ibi bisanzwe byo kugirana ikiganiro. Kimwe n’umurimo wo kubwiriza wakozwe na Noa, uhesha agakiza umubwiriza ubwe kandi ukagahesha n’abamwumva.—Matayo 24:37-39; 1 Timoteo 4:16.
‘Tube Abaswa Kugira ngo Tubone Uko Tuba Abanyabwenge Nyakuri’
16. Ni iki kizagera kuri ubwo bwenge bw’isi kuri Harmagedoni, kandi ni nde uzarokoka akinjira mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana?
16 Vuba hano, kuri Harmagedoni, Yehova Imana azarimbura “ubgenge [bwose] bg’abanyabwenge.” Azatsemba “ubuhanga [bwose] bg’abahanga” bacuze imigambi y’ukuntu gahunda yabo y’isi nshya yazazanira abantu imibereho myiza. “[I]ntambara yo ku muns’ ukomeye w’Imana ishobora byose” izahindura ubusa icurabwenge ry’isi n’ubwenge byayo (1 Abakorinto 1:19; Ibyahishuwe 16:14-16). Nta bandi bazarokoka iyo ntambara ngo babone ubuzima mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana uretse gusa abumvira ibyo iyi si yita ubupfu—ari byo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’ikuzo bwa Yehova.
17. Ni gute Abahamya ba Yehova babaye ‘abaswa,’ kandi ni iki ababwiriza b’ubutumwa bwiza biyemeje gukora?
17 Abahamya ba Yehova bayobowe n’umwuka we, ntibakozwa isoni no kubwiriza ibyo iyi si yita ubupfu. Aho kugerageza kuba abanyabwenge b’iyi si, babaye ‘abaswa.’ Mu buhe buryo? Bakora umurimo wo kubwiriza Ubwami kugira ngo babone uko baba abanyabwenge nyakuri, nk’uko Paulo yabyanditse agira ati “Umuntu wese wo muri mwe ni yibgira kw ar’ umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa, kugira ngw abon’ ukw ab’ umunyabwenge nyakuri” (1 Abakorinto 3:18-20). Ababwiriza ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza bazi agaciro ntangabuzima k’ubutumwa bwabo kandi bazakomeza kubwiriza badatezuka kugeza ku iherezo ry’iyi si n’ubwenge bwayo mu ntambara ya Harmagedoni. Vuba hano Yehova Imana azavana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga ku bibaho byose, kandi azaha ubuzima bw’iteka abamwizera bose muri iki gihe kandi bagakora iby’ “ubupfu bg’ibibgirizwa.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a N’ubwo intiti zo mu Bugiriki bwa kera zakoraga ibiganiro mpaka n’ubushakashatsi mu by’icurabwenge mu rugero rungana rute, inyandiko zabo zigaragaza ko batigeze babona impamvu nyakuri yatuma bagira ibyiringiro. Abarimu bo muri kaminuza bitwa J. R. S. Sterrett na Samuel Angus bagize bati “Nta zindi nyandiko zanganya n’izo kuba zikubiyemo amaganya menshi yuzuye umutima ahereranye n’ibyago bibaho mu buzima, ibyo kutaramba k’urukundo, ibyiringiro birerezwe, n’iby’ubuhemu bw’urupfu rutagira impuhwe.”—Funk and Wagnalls New “Standard” Bible Dictionary, 1936, ku ipaji ya 313.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ubuhe bwenge buriho bw’uburyo bubiri?
◻ Ni ikihe kintu cy’ingenzi kibuze mu bwenge bw’isi?
◻ Kuki umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ari wo ukwiriye gukorwa kurusha iyindi yose muri iki gihe?
◻ Ni iki kigiye kugera ku bwenge bwose bw’iyi si mu gihe cya vuba aha?
◻ Kuki Abahamya ba Yehova badakozwa isoni no kubwiriza icyo isi yita ubupfu?