Yesaya
61 Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri njye,+
Kuko Yehova yantoranyije kugira ngo ntangarize abicisha bugufi ubutumwa bwiza.+
Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima yihebye,
Gutangariza imfungwa ko zizafungurwa
No guhumura amaso y’imfungwa.+
2 Yantumye gutangaza ko igihe cy’imbabazi za Yehova cyageze
N’igihe cyo kwihorera kw’Imana yacu,+
No guhumuriza abarira cyane bose.+
3 Yantumye guha abaririra Siyoni
Ibitambaro byo kwambara mu mutwe kugira ngo babisimbuze ivu,
Kubaha amavuta y’ibyishimo aho kurira cyane
No kubaha umwenda w’ibyishimo aho kwiheba.
4 Bazongera kubaka ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo,
Bazamure ahari harasenyutse mu bihe byahise.+
5 “Abantu mutazi bazaza, baragire amatungo yanyu
Kandi abantu mutazi+ ni bo bazajya babahingira, bite no ku mizabibu yanyu.+
7 Aho kumwara muzahabwa umugabane ukubye kabiri
Kandi aho gukorwa n’isoni bazavugana ibyishimo, bishimira umugabane wabo.
Ni byo koko, bazahabwa umugabane ukubye kabiri mu gihugu cyabo.+
Nzabaha ibihembo byabo nk’uko biri
Kandi nzagirana na bo isezerano rihoraho.+
9 Abazabakomokaho bazamenyekana mu bindi bihugu+
Kandi abazabakomokaho bamenyekane mu bantu bo mu mahanga.
Abazababona bose bazabamenya,
Bamenye ko ari urubyaro Yehova yahaye umugisha.”+
10 Nzishimira Yehova cyane.