IGICE CYA 9
Ibyo umurimo wo kubwiriza wagezeho—“Imirima ireze kugira ngo isarurwe”
1, 2. (a) Kuki abigishwa bari mu rujijo? (b) Yesu yavugaga irihe sarura?
ABIGISHWA bari mu rujijo. Yesu yari amaze kubabwira ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe.” Bitegereje aho Yesu yaberekaga, babona imirima iteze, ahubwo irimo ingano zikimera zifite ibara ry’icyatsi kibisi. Bashobora kuba baribazaga bati ‘ko hasigaye amezi menshi ngo isarura ritangire, isarura ashaka kuvuga ni irihe?’—Yoh 4:35.
2 Icyakora Yesu ntiyavugaga isarura iri risanzwe. Ahubwo yarimo yigisha abigishwa be amasomo abiri y’ingenzi ahereranye n’isarura ryo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga isarura ry’abantu. Ayo masomo ni ayahe? Nimucyo dusuzume iyo nkuru mu buryo burambuye kugira ngo tuyamenye.
Abatumirira kugira icyo bakora kandi akabasezeranya ibyishimo
3. (a) Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yesu avuga ati “imirima ireze kugira ngo isarurwe”? (b) Yesu yasobanuye ate icyo yashakaga kuvuga?
3 Ikiganiro Yesu yagiranye n’abigishwa be cyabaye mu mpera z’umwaka wa 30, kibera hafi y’umugi w’Abasamariya witwaga Sukara. Igihe abigishwa be bari bagiye mu mugi, Yesu yagumye ku iriba maze ageza ukuri ko mu buryo bw’umwuka ku mugore wahise asobanukirwa ko inyigisho ze ari ingirakamaro. Igihe abigishwa be bagarukaga aho yari ari, uwo mugore yahise ajya i Sukara kubwira abaturanyi be ibintu bitangaje yari amaze kumenya. Byashishikaje abaturanyi be cyane, maze bahita bajya ku iriba kureba Yesu ari benshi. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo Yesu yarebye imirima yari hakurya abona Abasamariya benshi baje bamugana, maze aravuga ati ‘nimurebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe.’ Hanyuma, kugira ngo Yesu agaragaze ko atavugaga isarura risanzwe ko ahubwo yavugaga isarura ryo mu buryo bw’umwuka, yongeyeho ati “umusaruzi amaze . . . kwegeranya imbuto zikwiriye ubuzima bw’iteka.”—Yoh 4:5-30, 36.
4. (a) Ni ayahe masomo abiri yerekeranye n’isarura Yesu yigishije? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
4 Ni ayahe masomo abiri y’ingenzi yerekeranye n’isarura ryo mu buryo bw’umwuka Yesu yigishije? Isomo rya mbere ni iri: umurimo urihutirwa. Igihe yavugaga ati “imirima ireze kugira ngo isarurwe,” yarimo atumirira abigishwa be kugira icyo bakora. Kugira ngo Yesu afashe abigishwa be kumva ko ibintu byihutirwaga, yongeyeho ati “umusaruzi amaze guhabwa ibihembo bye.” Koko rero, isarura ryari ryaramaze gutangira; ni ukuvuga ko nta gihe cyo kuzarira cyari gihari! Isomo rya kabiri ni iri: abakozi barishimye. Yesu yavuze ko ababibyi n’abasaruzi ‘bazishimana’ (Yoh 4:35b, 36). Nk’uko Yesu ubwe agomba kuba yarishimye abonye ‘Abasamariya benshi bamwizeye,’ n’abigishwa be bari kugira ibyishimo byinshi mu gihe bari kuba bakora umurimo w’isarura babigiranye ubugingo bwabo bwose (Yoh 4:39-42). Iyi nkuru yo mu kinyejana cya mbere ifite ibisobanuro byihariye kuri twe, kuko igaragaza ibirimo biba muri iki gihe cy’isarura ryo mu buryo bw’umwuka rikomeye kuruta iryakozwe mu kindi gihe icyo ari cyo cyose. None se isarura ryo muri iki gihe ryatangiye ryari? Ni ba nde bakora uwo murimo wo gusarura? Kandi se uwo murimo wageze ku ki?
Umwami wacu ayoboye isarura rikomeye kuruta iryakozwe mu kindi gihe icyo ari cyo cyose
5. Ni nde uyoboye umurimo wo gusarura ukorerwa ku isi hose, kandi se ni mu buhe buryo iyerekwa Yohana yabonye rigaragaza ko uwo murimo wihutirwa?
5 Mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, Yehova yahishuye ko yahaye Yesu inshingano yo kuyobora umurimo wo gusarura abantu ku isi hose. (Soma mu Byahishuwe 14:14-16.) Muri iryo yerekwa, Yesu yambaye ikamba kandi afite umuhoro. Yesu “yambaye ikamba rya zahabu ku mutwe,” bikaba bigaragaza ko ari Umwami uganje. Naho “umuhoro utyaye” afite mu ntoki ze, ugaragaza ko ari Umusaruzi. Igihe Yehova yavugaga abinyujije ku mumarayika ko ‘ibisarurwa byo ku isi byeze rwose,’ yatsindagirizaga ko umurimo wihutirwa. Koko rero, “igihe cyo gusarura” cyarageze, nta gihe cyo kuzarira gihari! Yesu yumviye itegeko ry’Imana rigira riti “ahura umuhoro wawe,” maze yahura umuhoro abantu bo ku isi barasarurwa. Iryo yerekwa rishishikaje ritwibutsa ko “imirima yeze kugira ngo isarurwe.” Ese iryo yerekwa ridufasha kumenya igihe uwo murimo wo gusarura ukorerwa ku isi hose watangiriye? Yego rwose!
6. (a) “Igihe cy’isarura” cyatangiye ryari? (b) Umurimo wo gusarura “ibisarurwa byo ku isi” watangiye ryari? Sobanura.
6 Kubera ko iyerekwa Yohana yabonye riri mu Byahishuwe igice cya 14 rigaragaza ko Yesu ari Umusaruzi wambaye ikamba (umurongo wa 14), ni ukuvuga ko yari yaramaze kwimikwa mu mwaka wa 1914 akaba Umwami (Dan 7:13, 14). Nyuma yaho ni bwo Yesu yategetswe gutangira gusarura (umurongo wa 15). Nanone ibintu bikurikirana bityo mu mugani wa Yesu uvuga iby’isarurwa ry’ingano, aho yavuze ati “igihe cy’isarura ni iminsi y’imperuka.” Bityo, igihe cy’isarura n’imperuka y’isi byatangiriye rimwe mu mwaka wa 1914. Umurimo w’isarura nyir’izina watangiye nyuma, “mu gihe cy’isarura” (Mat 13:30, 39). Dukurikije ubumenyi dufite ubu, iyo dushubije amaso inyuma tubona ko isarura ryatangiye hashize imyaka runaka Yesu atangiye gutegeka ari Umwami. Mbere na mbere, kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, Yesu yakoze umurimo wo kweza abigishwa be basutsweho umwuka (Mal 3:1-3; 1 Pet 4:17). Hanyuma mu mwaka wa 1919, ni bwo hatangiye umurimo wo gusarura “ibisarurwa byo ku isi.” Yesu yahise akoresha umugaragu wizerwa yari amaze gushyiraho kugira ngo afashe abavandimwe bacu kubona ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa. Reka turebe uko byagenze.
7. (a) Ni irihe suzuma ryafashije abavandimwe bacu kubona ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa? (b) Abavandimwe bacu batewe inkunga yo gukora iki?
7 Muri Nyakanga 1920, Umunara w’Umurinzi waravuze uti “iyo dusuzumye Ibyanditswe, tubona ko itorero ryahawe umurimo wiyubashye wo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami.” Urugero, ubuhanuzi bwa Yesaya bwafashije abavandimwe kubona ko ubutumwa bw’Ubwami bwagombaga gutangazwa mu isi yose (Yes 49:6; 52:7; 61:1-3). Ntibari bazi uko uwo murimo wari gukorwa, ariko biringiraga ko Yehova yari kubugururira amarembo. (Soma muri Yesaya 59:1.) Kubera ko abavandimwe bari bamaze gusobanukirwa neza ko umurimo wo kubwiriza wihutirwaga, batewe inkunga yo kurushaho kugira ishyaka muri uwo murimo. Abavandimwe babyitabiriye bate?
8. Mu mwaka wa 1921, ni ibihe bintu bibiri biranga umurimo wo kubwiriza abavandimwe bacu basobanukiwe?
8 Mu kwezi k’Ukuboza 1921, Umunara w’Umurinzi waratangaje uti “umwaka wa 1921 wabaye umwaka mwiza kuruta indi yose kandi abantu bumvise ubutumwa bw’ukuri ari benshi kuruta indi myaka yose yawubanjirije.” Iyo gazeti yongeyeho iti “haracyari byinshi bigomba gukorwa. . . . Nimucyo tubikorane umutima wishimye.” Zirikana ukuntu abavandimwe basobanukiwe ibintu bibiri by’ingenzi Yesu yabwiye intumwa ze biranga umurimo wo kubwiriza: uwo murimo urihutirwa, kandi abakozi barishimye.
9. (a) Mu mwaka wa 1954, ni iki Umunara w’Umurinzi wavuze ku murimo w’isarura kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo umubare w’ababwiriza ku isi wiyongereye mu myaka 50 ishize? (Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Kwiyongera ku isi hose.”)
9 Mu myaka ya 1930, abavandimwe bamaze gusobanukirwa ko imbaga y’abantu benshi y’abagize izindi ntama bari kwitabira ubutumwa bw’Ubwami, umurimo wo kubwiriza warushijeho gutera imbere (Yes 55:5; Yoh 10:16; Ibyah 7:9). Uwo murimo wageze ku ki? Umubare w’ababwirizaga ubutumwa bw’Ubwami wavuye ku 41.000 mu mwaka wa 1934 ugera ku 500.000 mu mwaka wa 1953. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1954, wabivuze neza uti “umwuka wa Yehova n’imbaraga z’Ijambo rye ni byo byatumye uyu murimo ukomeye w’isarura ukorwa ku isi hose.”a—Zek 4:6.
Igihugu |
1962 |
1987 |
2013 |
---|---|---|---|
Ositaraliya |
15.927 |
46.170 |
66.023 |
Burezili |
26.390 |
216.216 |
756.455 |
U Bufaransa |
18.452 |
96.954 |
124.029 |
U Butaliyani |
6.929 |
149.870 |
247.251 |
U Buyapani |
2.491 |
120.722 |
217.154 |
Megizike |
27.054 |
222.168 |
772.628 |
Nijeriya |
33.956 |
133.899 |
344.342 |
Filipine |
36.829 |
101.735 |
181.236 |
Amerika |
289.135 |
780.676 |
1.203.642 |
Zambiya |
30.129 |
67.144 |
162.370 |
1950 |
234.952 |
1960 |
646.108 |
1970 |
1.146.378 |
1980 |
1.371.584 |
1990 |
3.624.091 |
2000 |
4.766.631 |
2010 |
8.058.359 |
Ibyo umurimo w’isarura wagezeho byari byarahanuwe mu magambo yumvikana neza
10, 11. Mu mugani w’akabuto ka sinapi, havugwamo ibihe bice biranga gukura kwako?
10 Mu migani Yesu yaciye ivuga iby’Ubwami, yakoresheje imvugo yumvikana neza agaragaza ibyo umurimo w’isarura wari kugeraho. Reka dusuzume umugani w’akabuto ka sinapi n’undi uvuga iby’umusemburo. Turibanda k’ukuntu yasohoye mu gihe cy’imperuka.
11 Umugani w’akabuto ka sinapi. Umuntu yateye akabuto ka sinapi. Hanyuma karakuze kaba igiti inyoni zikaba mu mashami yacyo. (Soma muri Matayo 13:31, 32.) Ni ibihe bice biranga gukura kw’imbuto bivugwa muri uyu mugani? (1) Ako kabuto kakuze mu buryo butangaje. “Akabuto gato cyane mu mbuto zose” kahindutse igiti gifite “amashami manini” (Mar 4:31, 32). (2) Icyizere cy’uko kazakura. “Iyo kamaze kubibwa karakura.” Yesu ntiyavuze ngo “gashobora gukura.” Oya, ahubwo yaravuze ati “karakura.” Nta gishobora kukabuza gukura. (3) Abashyitsi baza kureba icyo giti kandi gitanga icumbi. ‘Inyoni zo mu kirere ziraza zikaba mu mashami yacyo.’ Ni mu buhe buryo ibyo bice bitatu bifitanye isano n’umurimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka ukorwa muri iki gihe?
12. Umugani w’akabuto ka sinapi uhuriye he n’isarura ryo muri iki gihe? (Reba nanone imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Umubare w’abigishwa Bibiliya ukomeza kwiyongera.”)
12 (1) Urugero gakuramo: Uwo mugani ugaragaza ukuntu ubutumwa bw’Ubwami n’itorero rya gikristo byari gutera imbere. Kuva mu mwaka wa 1919, abasaruzi barangwa n’ishyaka bakusanyirijwe mu itorero rya gikristo ryari ryongeye gushyirwaho. Icyo gihe abakozi bari bake, ariko biyongereye mu buryo bwihuse. Koko rero, ukuntu iryo torero ryakomeje gukura kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 1900 kugeza muri iki gihe, ni ibintu bihambaye rwose (Yes 60:22)! (2) Icyizere: Nta kintu cyigeze gishobora kubuza itorero rya gikristo gukura. Nubwo abanzi b’Imana barwanyije ako kabuto gato bakarundaho ibitotezo twagereranya n’amabuye menshi, kakomeje gukura, gahigika inzitizi zose (Yes 54:17). (3) Icumbi: “Inyoni zo mu kirere” zitura muri icyo giti, zigereranya abantu b’imitima itaryarya babarirwa muri za miriyoni, baturuka mu bihugu bigera kuri 240 bitabiriye ubutumwa bw’Ubwami bakaba bamwe mu bagize itorero rya gikristo (Ezek 17:23). Bariboneramo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, amafu n’uburinzi.—Yes 32:1, 2; 54:13.
13. Ni ibihe bintu bifitanye isano no gukura bivugwa mu mugani w’umusemburo?
13 Umugani w’umusemburo. Umugore ashyira umusemburo mu mwariko w’ifu, maze umusemburo ugakwira mu mwariko wose. (Soma muri Matayo 13:33.) Ni ibihe bintu bifitanye isano no gukura bivugwa muri uyu mugani? Reka dusuzume bibiri muri byo. (1) Gukura bituma habaho ihinduka. Umusemburo urakwirakwira “kugeza aho iyo myariko yose ikwiriyemo umusemburo.” (2) Gukura gukwira hose. Umusemburo ukwira “mu myariko itatu minini y’ifu,” kugeza aho yose ikwiriyemo umusemburo. Ibyo bice uko ari bibiri bihuriye he n’isarura ryo mu buryo bw’umwuka ryo muri iki gihe?
14. Ni mu buhe buryo umugani w’umusemburo ufitanye isano n’umurimo w’isarura ukorwa muri iki gihe?
14 (1) Ihinduka: Umusemburo ugereranya ubutumwa bw’Ubwami, naho imyariko yose igereranya abantu. Nk’uko iyo umusemburo uvanzwe n’ifu utuma ifu ihinduka, ni na ko ubutumwa bw’Ubwami buhindura imitima y’abantu iyo babwemeye (Rom 12:2). (2) Gukwira hose: Uko umusemburo ukwira mu mwariko bigereranya uko ubutumwa bw’Ubwami bukwira hose. Umusemburo ugenda winjira mu mwariko kugeza aho irobe ryose rikwiriyemo umusemburo. Mu buryo nk’ubwo, ubutumwa bw’Ubwami bwarakwirakwiriye ‘bugera mu turere twa kure cyane tw’isi’ (Ibyak 1:8). Iki gice kigize uyu mugani nanone kigaragaza ko ubutumwa bw’Ubwami buzakwirakwira bukagera no mu bihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo, nubwo muri rusange abantu bashobora kuba batabona umurimo wo kubwiriza dukorera muri ibyo bihugu.
15. Ni mu buhe buryo amagambo yo muri Yesaya 60:5, 22 yasohoye? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Yehova yatumye bishoboka,” ku ipaji ya 93, n’agafite umutwe uvuga ngo “Uko ‘umuto’ yahindutse ‘ishyanga rikomeye.’”)
15 Imyaka igera kuri 800 mbere y’uko Yesu aca iyo migani, Yehova yari yarahanuye abinyujije kuri Yesaya, agaragaza neza ukuntu umurimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka wari gukorwa mu rugero rwagutse muri iki gihe, n’ibyishimo abawukora bari kugira.b Yehova yasobanuye ko abantu bari gukomeza “kuza baturutse kure” bagana umuteguro we. Yabwiye ‘umugore,’ muri iki gihe ugereranya abasigaye basutsweho umwuka bakiri ku isi, ati “uzabireba ucye, kandi umutima wawe uzanezerwa usabagizwe n’ibyishimo, kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusanga, n’ubukungu bw’amahanga bukaza aho uri” (Yes 60:1, 4, 5, 9). Mbega ukuntu ayo magambo yose yasohoye! Koko rero, muri iki gihe abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera, barabagiranishwa n’ibyishimo iyo babonye ukuntu umubare w’ababwiriza b’Ubwami mu bihugu byabo wiyongereye ukava ku bantu bake ukagera ku bihumbi byinshi.
Impamvu abagaragu ba Yehova bose bagomba kwishima
16, 17. Ni iyihe mpamvu ituma ‘umubibyi yishimana n’umusaruzi’? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko inkuru z’Ubwami ebyiri zakoze ku mutima abantu babiri muri Amazone.”)
16 Uribuka ko Yesu yabwiye intumwa ze ati “umusaruzi amaze . . . kwegeranya imbuto zikwiriye ubuzima bw’iteka, kugira ngo umubibyi n’umusaruzi bishimane” (Yoh 4:36). Ni mu buhe buryo ‘twishimana’ mu murimo w’isarura dukorera ku isi hose? Twishimana mu buryo bwinshi, ariko nimucyo dusuzume butatu muri bwo.
17 Uburyo bwa mbere: Twishimira kubona uruhare Yehova agira muri uyu murimo. Iyo tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, tuba tubiba imbuto (Mat 13:18, 19). Iyo dufashije umuntu agahinduka umwigishwa wa Kristo, tuba dusaruye imbuto. Kandi twese turishima cyane iyo twitegereje ukuntu Yehova atuma imbuto z’Ubwami ‘zimera zigakura’ mu buryo butangaje (Mar 4:27, 28). Zimwe mu mbuto tubiba zimera nyuma y’igihe zikazasarurwa n’abandi. Ibyabaye kuri mushiki wacu wo mu Bwongereza witwa Joan, umaze imyaka 60 abatijwe, bishobora nawe kuba byarakubayeho. Yagize ati “nagiye mpura n’abantu bambwiraga ko ari jye wateye imbuto mu mutima wabo igihe nababwirizaga mu myaka yashize. Nyuma yaho abandi Bahamya biganye na bo Bibiliya ntabizi, babafasha kuba abagaragu ba Yehova. Nishimira ko imbuto nateye zakuze zigasarurwa.”—Soma mu 1 Abakorinto 3:6, 7.
18. Ni iyihe mpamvu ituma twishima iboneka mu 1 Abakorinto 3:8?
18 Uburyo bwa kabiri: Dukomeza kuba abakozi bishimye iyo tuzirikanye ko Pawulo yavuze ko “buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we” (1 Kor 3:8). Ingororano itangwa bitewe n’umurimo wakozwe, ntibiterwa n’icyo uwo murimo wagezeho. Ibyo rwose bihumuriza ababwiriza bo mu mafasi arimo abantu bake cyane bitabira ubutumwa. Imana ibona ko Umuhamya wese wifatanya mu murimo wo kubiba abigiranye ubugingo bwe bwose “aba yera imbuto nyinshi,” bityo akaba afite impamvu zo kwishima.—Yoh 15:8; Mat 13:23.
19. (a) Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwo muri Matayo 24:14 bufitanye isano n’ibyishimo byacu? (b) Ni iki twagombye kuzirikana niba tudashoboye kugira umuntu duhindura umwigishwa?
19 Uburyo bwa gatatu: Twishimira ko umurimo wacu usohoza ubuhanuzi. Zirikana igisubizo Yesu yahaye intumwa ze igihe zamubazaga ziti “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” Yababwiye ko umurimo wo kubwiriza ku isi hose wari kuba kimwe mu bigize icyo kimenyetso. Ese yashakaga kuvuga umurimo wo guhindura abantu abigishwa? Oya. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:3, 14). Ku bw’ibyo, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, ni ukuvuga kubiba imbuto, ni kimwe mu bigize ikimenyetso. Bityo rero, iyo tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, tuzirikana ko n’iyo tutagira umuntu duhindura umwigishwa, tuba twatanze “ubuhamya.”c Koko rero, uko abantu bakwitabira ibyo tubabwira kose, tugira uruhare mu gusohoza ubuhanuzi bwa Yesu, kandi duterwa ishema n’uko “turi abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Mbega ukuntu iyo ari impamvu ituma twishima!
“Kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba”
20, 21. (a) Ni mu buhe buryo amagambo yo muri Malaki 1:11 arimo asohozwa? (b) Ni iki wiyemeje gukora mu murimo w’isarura, kandi kuki?
20 Mu kinyejana cya mbere, Yesu yafashije intumwa ze kubona ko umurimo w’isarura wihutirwaga. Guhera mu mwaka wa 1919, Yesu yafashije abigishwa be bo muri iki gihe kubona ko uwo murimo wihutirwa. Abagize ubwoko bw’Imana babyitabiriye barushaho kugira umwete mu murimo. Koko rero, byaragaragaye ko nta gishobora guhagarika umurimo w’isarura. Nk’uko byahanuwe n’umuhanuzi Malaki, muri iki gihe umurimo wo kubwiriza ukorwa “kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba” (Mal 1:11). Koko rero, ababibyi n’abasaruzi aho baba bari hose ku isi, bakomeje gukorera hamwe no kwishimana, kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba. Kandi kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, umunsi wose dukomeza gukora umurimo tuzirikana ko wihutirwa.
21 Muri iki gihe, iyo dushubije amaso inyuma mu myaka isaga 100 ishize, tukareba ukuntu itsinda rito ry’abagaragu b’Imana ryiyongereye rigahinduka “ishyanga rikomeye,” umutima wacu ‘uranezerwa ugasabagizwa n’ibyishimo’ (Yes 60:5, 22). Turifuza ko ibyo byishimo n’urukundo dukunda Yehova, we “Nyir’ibisarurwa,” byashishikariza buri wese muri twe gukomeza kugira uruhare mu kurangiza umurimo w’isarura rikomeye kuruta uwakozwe mu kindi gihe icyo ari cyo cyose.—Luka 10:2
a Niba wifuza kumenya byinshi ku byakozwe muri iyo myaka no mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, turagutera inkunga yo gusoma igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, ku ipaji ya 425-520 havuga iby’umurimo w’isarura wakozwe mu mwaka wa 1919 kugeza mu wa 1992.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku byerekeye ubwo buhanuzi bushishikaje, reba igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II, ipaji ya 303-320.
c Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bari barasobanukiwe uko kuri kw’ingenzi. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1895, wagize uti “n’iyo hasarurwa ingano nke cyane, nibura hashobora gutangwa ubuhamya buhambaye ku byerekeye ukuri. . . . Abantu bose bashobora kubwiriza ubutumwa bwiza.”