Ibyahishuriwe Yohana
14 Nuko mbona Umwana w’Intama+ ahagaze ku Musozi wa Siyoni,+ ari kumwe n’abantu 144.000,+ buri wese mu gahanga ke handitseho izina ry’Umwana w’Intama n’izina ry’Imana, ari yo Papa we.+ 2 Hanyuma numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi cyane atemba, kandi ryari rimeze nk’iry’inkuba ikubita cyane. Iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abaririmbyi bajyaniranaga n’inanga, bari barimo gucuranga. 3 Nanone baririmba indirimbo isa naho ari nshya,+ bari imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya bya biremwa+ bine na ba bakuru.+ Nta muntu washoboye kumenya neza iyo ndirimbo, keretse ba bantu 144.000+ bacunguwe bakavanwa mu isi. 4 Abo ni bo batiyandurishije* abagore. Mu by’ukuri, bameze nk’amasugi,+ kandi bakomeza gukurikira Umwana w’Intama aho ajya hose.+ Nanone ni bo bacunguwe+ mu bantu, bityo baba aba mbere+ beguriwe* Imana n’Umwana w’Intama. 5 Ntibigeze babeshya. Mu by’ukuri ntibagira inenge.+
6 Nuko mbona undi mumarayika aguruka ari mu kirere hagati. Yari afite ubutumwa bwiza buzahoraho iteka, kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, bo mu bihugu byose, imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.+ 7 Avuga mu ijwi riranguruye ati: “Mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze.+ Musenge Imana yaremye ijuru n’isi n’inyanja+ n’amasoko y’amazi.”
8 Nuko umumarayika wa kabiri akurikiraho, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye+ yaguye,+ ya yindi yatumye ibihugu byose byo ku isi bisinda divayi yayo, ni ukuvuga irari ryayo ryinshi ry’ubusambanyi!”*+
9 Umumarayika wa gatatu akurikiraho, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Nihagira umuntu wese usenga ya nyamaswa y’inkazi+ n’igishushanyo cyayo, kandi agashyirwa ikimenyetso ku gahanga cyangwa ku kiganza,+ 10 na we azanywa kuri divayi y’Imana, ni ukuvuga uburakari bwayo bwinshi. Iyo ni divayi ikaze Imana yasutse mu gikombe cyayo kirimo uburakari+ bwayo bwinshi. Nanone uwo muntu azababazwa n’umuriro n’amazuku*+ abamarayika bera n’Umwana w’Intama babireba. 11 Umwotsi uturuka muri uwo muriro ubabaza, uzakomeza gucumba iteka ryose.+ Abasenga ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo hamwe n’umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo,+ bahora bababazwa ku manywa na nijoro. 12 Ni yo mpamvu abera+ bagomba gukomeza kwihangana. Abo ni bo bakurikiza amategeko y’Imana kandi bagakomeza kwizera+ Yesu.”
13 Nuko numva ijwi rivugira mu ijuru riti: ‘Andika uti: “uhereye ubu abagira ibyishimo ni abapfa bunze ubumwe n’Umwami.+ Umwuka wera na wo uravuga uti: ‘ni byo koko, nibaruhuke imirimo yabo, kuko ibyo bakoze Imana ibyibuka.’”’
14 Hanyuma mbona igicu cy’umweru, kandi usa n’umwana w’umuntu+ yari yicaye kuri icyo gicu. Yari yambaye ikamba rya zahabu ku mutwe, afite n’umuhoro utyaye mu ntoki ze.
15 Undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero, arangurura ijwi abwira uwari wicaye ku gicu ati: “Koresha umuhoro wawe usarure, kuko igihe cyo gusarura kigeze, kandi ibisarurwa byo ku isi bikaba byeze rwose.”+ 16 Nuko uwari wicaye kuri cya gicu afata umuhoro we, maze atangira gusarura ibisarurwa byari ku isi.
17 Nanone undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero ho mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18 Haza undi mumarayika aturutse ahagana ku gicaniro, kandi yari afite ububasha bwo gutegeka umuriro. Hanyuma arangurura ijwi abwira uwari ufite umuhoro utyaye ati: “Fata umuhoro wawe utyaye maze usarure uruzabibu rwo ku isi kuko imizabibu yarwo ihishije.”+ 19 Nuko uwo mumarayika anyuza umuhoro we mu isi asarura uruzabibu, maze asuka imizabibu mu rwengero runini rugereranya uburakari bw’Imana.+ 20 Amafarashi anyukanyukira iyo mizabibu inyuma y’umujyi, maze amaraso avuye aho hantu arazamuka agera hafi y’imitwe y’amafarashi kandi aratemba agera ahantu hareshya n’ibirometero hafi 300.*