“Mube maso,” igihe cyo gucira abantu urubanza kirasohoye!
Ibikubiye muri iki gice cyo kwigwa bishingiye ku gatabo gafite umutwe uvuga ngo Mukomeze Kuba Maso! kasohotse mu makoraniro y’intara yabereye hirya no hino ku isi mu mwaka wa 2004/2005.
“Mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.”—MATAYO 24:42.
1, 2. Mu buryo bukwiriye, ni iki Yesu yagereranyije no kuza kwe?
WAKORA iki uramutse umenye ko hari umujura umenyereye kumena amazu wageze mu gace utuyemo ashaka kwiba? Kugira ngo urinde abawe ukunda n’ubutunzi bwawe, waryamira amajanja, ugakomeza kuba maso. Ibyo birumvikana kubera ko nta mujura uza yabanje guteguza. Ahubwo aza bucece kandi atunguranye.
2 Incuro nyinshi, Yesu yatanze urugero rw’ukuntu umujura akora (Luka 10:30; Yohana 10:10). Yesu yavuze ibintu byari kuzabaho mu minsi y’imperuka kandi byari kuzabanziriza kuza kwe aje gusohoza urubanza, maze atanga umuburo agira ati “nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye” (Matayo 24:42, 43). Bityo, Yesu yagereranyije kuza kwe n’ukuntu umujura aza: azaza atunguranye.
3, 4. (a) Kumvira umuburo wa Yesu uhereranye no kuza kwe bikubiyemo iki? (b) Ni ibihe bibazo twakwibaza?
3 Urwo rugero rwari rukwiriye cyane rwose, kuko nta wari kuzamenya itariki nyayo Yesu yari kuzaziraho. Yesu yari yabanje kuvuga muri ubwo buhanuzi ati “ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Ni yo mpamvu Yesu yateye inkunga abari bamuteze amatwi agira ati “mwitegure” (Matayo 24:44). Igihe cyose Yesu yari kuzazira gusohoza urubanza rwa Yehova, yari kuzasanga abumviye umuburo we biteguye kandi bafite imyifatire ikwiriye.
4 Hari ibibazo by’ingenzi twakwibaza: mbese umuburo wa Yesu ureba gusa abantu b’isi, cyangwa Abakristo b’ukuri na bo bagomba gukomeza ‘kuba maso’? Kuki byihutirwa ko dukomeza ‘kuba maso,’ kandi se ibyo bikubiyemo iki?
Uwo muburo ureba bande?
5. Ni iki kitugaragariza ko umuburo wo gukomeza ‘kuba maso’ ureba n’Abakristo b’ukuri?
5 Ni iby’ukuri ko Umwami azaza nk’umujura ku bantu b’isi, kubera ko bavuniye ibiti mu matwi bakanga kumvira umuburo uvuga iby’amakuba yugarije (2 Petero 3:3-7). Bite se ku bireba Abakristo b’ukuri? Intumwa Pawulo yandikiye bagenzi be bahuje ukwizera ati “ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] uzaza nk’uko umujura aza nijoro” (1 Abatesalonike 5:2). Mu bitekerezo byacu, ntidushidikanya ko “umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] uzaza.” Ariko se, ibyo byaba bivuga ko tutagomba gukomeza kuba maso? Zirikana ko Yesu yabwiraga abigishwa be igihe yavugaga ati ‘igihe mudatekereza ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo’ (Matayo 24:44). Mbere yaho, igihe Yesu yateraga abigishwa be inkunga yo gukomeza gushaka Ubwami, yarababuriye ati “muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza” (Luka 12:31, 40). None se, ntibigaragara ko Yesu yabwiraga abigishwa be igihe yavugaga ati “mube maso”?
6. Kuki tugomba gukomeza ‘kuba maso’?
6 Kuki tugomba gukomeza ‘kuba maso’ kandi ‘tugahora twiteguye’? Yesu yaravuze ati “abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare” (Matayo 24:40, 41). ‘Abazajyanwa’ cyangwa se abazarokoka igihe iyi si y’abatubaha Imana izarimbuka, ni abazaba biteguye. Abandi bo ‘bazasigara’ barimbuke kuko batitaye ku muburo ahubwo bagakomeza kwishakira inyungu zabo bwite zishingiye ku bwikunde. Muri abo hashobora kuzabamo abantu bigeze kugendera mu kuri ariko ntibakomeze kuba maso.
7. Kuba tutazi igihe imperuka izazira biduha uburyo bwo gukora iki?
7 Kuba tutazi igihe nyacyo imperuka y’iyi si ishaje izaziraho, biduha uburyo bwo kugaragaza ko dukorera Imana dusunitswe n’intego iboneye. Mu buhe buryo? Birashoboka ko imperuka yasa n’aho itinze kuza. Ikibabaje ni uko hari Abakristo batekereje ko imperuka itinze kuza maze bakagabanya ishyaka bari bafite mu murimo wa Yehova. Nyamara kandi, igihe twiyeguriraga Yehova, twamweguriye ubuzima bwacu bwose tutizigamye kugira ngo tumukorere. Abazi Yehova basobanukiwe neza ko imihati abantu bazashyiraho ku munota wa nyuma nta cyo izaba imaze, kubera ko areba ibiri mu mutima.—1 Samweli 16:7.
8. Ni gute gukunda Yehova bituma dukomeza kuba maso?
8 Kubera ko dukunda Yehova by’ukuri, dushimishwa cyane no gukora ibyo ashaka (Zaburi 40:9; Matayo 26:39). Kandi twifuza gukorera Yehova iteka ryose. Ibyo byiringiro ntibitakaza agaciro, n’ubwo byaba ngombwa ko dutegereza igihe kirekire kurusha uko twari tubyiteze. Impamvu y’ingenzi kurusha izindi ituma dukomeza kuba maso, ni uko dutegerezanyije amatsiko menshi umunsi wa Yehova, kuko uzaba ari ikintu gikomeye mu birebana n’isohozwa ry’umugambi we. Icyifuzo kivuye ku mutima cyo gushimisha Imana, ni cyo kidushishikariza gushyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ryayo no gushyira Ubwami bwayo mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Matayo 6:33; 1 Yohana 5:3). Nimucyo dusuzume ukuntu gukomeza kuba maso byagombye kugira ingaruka ku myanzuro dufata no ku mibereho yacu ya buri munsi.
Ubuzima bwawe burerekeza he?
9. Kuki ari ibyihutirwa ko abantu b’isi bakanguka bakamenya icyo ibihe turimo bisobanura?
9 Muri iki gihe, abantu benshi bibonera ko hari ibibazo by’ingutu n’ibikorwa by’agahomamunwa byogeye, kandi bashobora kuba badashimishwa n’aho ubuzima bwabo bwerekeza. Ariko se, bazi icyo mu by’ukuri ibintu bibera mu isi bisobanura? Baba se babona ko “imperuka y’isi” yegereje (Matayo 24:3)? Bazi se ko ubwikunde, urugomo, ndetse n’imyifatire yo kutubaha Imana byogeye muri iki gihe, ari ibimenyetso by’uko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5)? Bakeneye mu buryo bwihutirwa gukanguka bakamenya icyo ibyo byose bihatse, kandi bagatekereza aho ubuzima bwabo bwerekeza.
10. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tumenye neza ko turi maso?
10 Bite se kuri twe? Buri munsi tuba tugomba gufata imyanzuro irebana n’akazi dukora, kwivuza, umuryango wacu na gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Tuzi ibyo Bibiliya ivuga kandi twihatira kubishyira mu bikorwa. Ku bw’ibyo rero, twagombye kwibaza tuti ‘ese naba nararetse amaganya y’ubuzima agatuma nteshuka ku ntego zanjye zo mu buryo bw’umwuka? Naba se nemerera filozofiya z’isi n’ibitekerezo byayo akaba ari byo bigenga amahitamo yanjye’ (Luka 21:34-36; Abakolosayi 2:8)? Tugomba gukomeza kugaragaza ko twiringira Yehova n’umutima wacu wose, kandi ko tutishingikiriza ku buhanga bwacu (Imigani 3:5). Muri ubwo buryo ‘tuzasingira ubugingo nyakuri,’ ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.—1 Timoteyo 6:12, 19.
11-13. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye (a) mu gihe cya Nowa? (b) mu gihe cya Loti?
11 Bibiliya irimo ingero nyinshi zishobora kudufasha gukomeza kuba maso. Reka dufate urugero rw’ibyabaye mu gihe cya Nowa. Mbere y’uko Imana isohoza urubanza rwayo, yakoze ibishoboka byose kugira ngo abantu baburirwe. Nyamara uretse Nowa n’umuryango we, abandi bose ntibabyitayeho (2 Petero 2:5). Yesu yabivuzeho agira ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Matayo 24:37-39). Ibyo biduha irihe somo? Niba duhugira mu mihihibikano yo muri iyi si, hakubiyemo n’ibikorwa bisanzwe abantu bakora mu buzima bwa buri munsi, ku buryo tutabona umwanya uhagije wo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka Imana idusaba gushyira mu mwanya wa mbere, ni ngombwa ko tubitekerezaho twitonze.—Abaroma 14:17.
12 Zirikana nanone ibyabaye mu gihe cya Loti. Umujyi w’i Sodomu Loti n’umuryango we babagamo wari ukize, ariko wari warokamwe n’ubwiyandarike bw’akahebwe. Yehova yohereje abamarayika be kuharimbura. Icyakora, abo bamarayika babanje gushishikariza Loti n’umuryango we guhunga bakava i Sodomu kandi bababuza kureba inyuma. Bavuye muri uwo mujyi babitewemo inkunga n’abo bamarayika. Ariko kandi, uko bigaragara umugore wa Loti yakomeje gutekereza ku byo yari yasize i Sodomu. Yarasuzuguye, arahindukira areba inyuma maze ahasiga ubuzima (Itangiriro 19:15-26). Yesu yatuburiye agira ati “mwibuke muka Loti.” Ese twumvira uwo muburo?—Luka 17:32.
13 Abumviye umuburo w’Imana bararokotse. Ibyo ni ko byagendekeye Nowa n’umuryango we, hamwe na Loti n’abakobwa be (2 Petero 2:9). Iyo dutekereje umuburo ukubiye muri izo ngero, natwe duterwa inkunga n’ubutumwa buzikubiyemo bw’uko abakunda ibyo gukiranuka bazarokoka. Ibyo bituma twiringira tudashidikanya ko Imana izasohoza isezerano ryayo rihereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya,” ibyo gukiranuka kuzabamo.—2 Petero 3:13.
‘Igihe cyo gucira abantu urubanza kirasohoye’
14, 15. (a) “Igihe” cy’urubanza gikubiyemo iki? (b) ‘Kubaha Imana tukayihimbaza’ bikubiyemo iki?
14 Mu gihe dukomeza kuba maso, ni iki dushobora kwitega? Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ukuntu ibintu bizagenda bikurikirana mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Niba dushaka guhora twiteguye, tugomba gushyira mu bikorwa ibivugwa muri icyo gitabo. Ubwo buhanuzi buvuga mu buryo busobanutse neza ibintu byagombaga kuzaba “ku munsi w’Umwami,” watangiye igihe Kristo yimikwaga mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Ibyahishuwe 1:10). Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira iby’umumarayika wahawe “ubutumwa bwiza bw’iteka.” Avuga mu ijwi rirenga ati “nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Icyo ‘gihe’ cy’urubanza ni kigufi; gikubiyemo igihe cyo gutangaza no gusohoza imanza zavuzwe muri ubwo buhanuzi. Ubu turi muri icyo gihe.
15 Mbere y’uko igihe cyo gucira abantu urubanza kirangira, turaterwa inkunga igira iti “nimwubahe Imana muyihimbaze.” Ibyo bikubiyemo iki? Kubaha Imana cyangwa kuyitinya mu buryo bukwiriye byagombye gutuma tuzibukira ibibi (Imigani 8:13). Niba twubaha Imana, tuzayumvira muri byose. Ntituzahugira mu bindi bintu ku buryo tubura umwanya wo gusoma Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya, buri gihe. Ntituzigera dupfobya inama itugira yo kujya mu materaniro ya gikristo (Abaheburayo 10:24, 25). Tuzafatana uburemere igikundiro dufite cyo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya, kandi tuzabutangaza tubigiranye ishyaka. Igihe cyose tuzajya twiringira Yehova n’umutima wacu wose (Zaburi 62:9). Kubera ko tuzi ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, turamwubaha, tukamugandukira tubikunze kuko ari we ukwiriye kutuyobora mu mibereho yacu. Waba se utinya Imana kandi ukayihimbaza muri ubwo buryo bwose?
16. Kuki twavuga ko urubanza rwaciriwe Babuloni Ikomeye ruvugwa mu Byahishuwe 14:8 rwamaze gusohozwa?
16 Igice cya 14 cy’Ibyahishuwe gikomeza gisobanura ibindi bintu bigomba kubaho mu gihe cy’urubanza. Babuloni Ikomeye ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ni yo ivugwa bwa mbere. Bibiliya igira iti “marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati ‘iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye’ ” (Ibyahishuwe 14:8). Koko rero, Imana yo ibona ko Babuloni Ikomeye yamaze kugwa. Mu mwaka wa 1919, abagaragu ba Yehova basizwe barabatuwe bavanwa mu bubata bw’inyigisho n’imigenzo bya Babuloni, byari bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi byarabase abantu bo mu mahanga menshi (Ibyahishuwe 17:1, 15). Ubwo noneho bashoboraga guteza imbere ugusenga k’ukuri. Kuva icyo gihe, ubutumwa bwiza buhereranye n’Ubwami bw’Imana burabwirizwa ku isi hose.—Matayo 24:14.
17. Gusohoka muri Babuloni Ikomeye bikubiyemo iki?
17 Ibyo si byo byonyine bikubiye mu rubanza Imana yaciriye Babuloni Ikomeye. Irimbuka ryayo rya nyuma riri bugufi (Ibyahishuwe 18:21). Bibiliya ifite impamvu zumvikana zo gutera abantu bose inkunga igira iti ‘nimusohoke [muri Babuloni Ikomeye] kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byayo’ (Ibyahishuwe 18:4, 5). Ni mu buhe buryo dusohoka muri Babuloni Ikomeye? Ibyo bikubiyemo ibirenze kureka kwifatanya n’idini ry’ikinyoma. Ingaruka Babuloni igira ku bantu zigaragarira mu minsi mikuru n’imigenzo myinshi yitabirwa n’abantu benshi, mu busambanyi isi ibona ko nta cyo butwaye, mu mibereho ndetse no mu myidagaduro ifitanye isano n’ubupfumu igenda irushaho kwiyongera, no mu bindi byinshi. Kugira ngo dukomeze kuba maso, ni ngombwa ko tugaragaza mu bikorwa byacu no mu byifuzo by’umutima wacu, ko mu by’ukuri twaciye ukubiri na Babuloni Ikomeye mu buryo ubwo ari bwo bwose.
18. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 14:9, 10, Abakristo bari maso bagomba kwirinda iki?
18 Mu Byahishuwe 14:9, 10 havugwamo ikindi kintu kirebana n’ “igihe cyo gucira abantu urubanza.” Hari undi mumarayika wagize ati “umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana.” Kubera iki? Ni ukubera ko ‘inyamaswa n’igishushanyo cyayo’ bigereranya ubutegetsi bw’abantu, kandi abayobozi b’abantu bakaba batemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Abakristo bari maso birinda kuba bashyirwaho ikimenyetso, haba mu myifatire yabo cyangwa mu bikorwa byabo, kigaragaza ko bagizwe imbata n’abantu banga kwemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana y’ukuri Yehova. Abakristo bazi ko Ubwami bw’Imana bwamaze kwimikwa mu ijuru, ko buzatsembaho ubutegetsi bw’abantu bwose kandi ko bwo buzahoraho iteka.—Daniyeli 2:44.
Komeza kubona ko ibintu byihutirwa!
19, 20. (a) Uko iminsi y’imperuka igenda isatira iherezo ryayo, ni iki Satani azagerageza gukora? (b) Twagombye kwiyemeza gukora iki?
19 Uko tugenda twegereza iherezo ry’iminsi y’imperuka, ibigeragezo n’ibishuko bizakomeza kwiyongera. Kubera ko turi muri iyi si ishaje kandi tukaba tudatunganye, tugerwaho n’ibintu byinshi, urugero nk’uburwayi, iza bukuru, gupfusha abo twakundaga, abantu batubabaza, gucibwa intege n’uko abantu tubwiriza Ijambo ry’Imana batitabira ibyo tubabwira, n’ibindi byinshi. Ntituzigere twibagirwa ko Satani nta kindi yifuza kitari ukuririra ku bigeragezo duhura na byo kugira ngo atume tugamburura, tureke kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa tureke kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana (Abefeso 6:11-13). Iki si cyo gihe cyo guhwekera ngo twibagirwe ko muri ibi bihe turimo ibintu byihutirwa.
20 Yesu yari azi ko twari kuzahura n’ibigeragezo bikomeye byashoboraga kuzatuma tunamuka. Ni yo mpamvu yatugiriye inama agira ati “mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho” (Matayo 24:42). Nimucyo rero dukomeze kuba maso, dukomeza kuzirikana aho tugeze muri iyi minsi y’imperuka. Nimucyo twirinde amayeri ya Satani ashobora gutuma tudohoka cyangwa tukava mu kuri. Nimucyo twiyemeze kurushaho kubwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana tumaramaje. Uko byagenda kose, nimucyo dukomeze kubona ko ibintu byihutirwa, ari na ko twumvira umuburo wa Yesu ugira uti “mube maso.” Nitubigenza dutyo, tuzahesha Yehova icyubahiro, kandi tuzaba mu bantu bazahabwa imigisha y’iteka.
Ni gute wasubiza?
• Ni iki kitugaragariza ko umuburo wa Yesu wo gukomeza ‘kuba maso’ ureba n’Abakristo b’ukuri?
• Ni izihe ngero zikubiye muri Bibiliya zishobora kudufasha gukomeza ‘kuba maso’?
• Igihe cy’urubanza gikubiyemo iki, kandi se duterwa inkunga yo gukora iki mbere y’uko icyo gihe kirangira?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yesu yagereranyije ukuza kwe n’ukuntu umujura aza
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Irimbuka rya Babuloni Ikomeye riregereje
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Nimucyo twiyemeze kurushaho kubwirizanya umwete tumaramaje