IGICE CYA 3
“Mwibuke ababayobora”
AYO magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, aboneka mu Baheburayo 13:7. Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa z’indahemuka z’Umwami Yesu Kristo ni zo zari zigize inteko nyobozi yayoboraga itorero rya gikristo ryari rikimara gushingwa (Ibyak 6:2-4). Ahagana mu mwaka wa 49, iyo nteko nyobozi yari yarongewemo abandi batari intumwa za Yesu, ku buryo igihe yafataga umwanzuro ku kibazo cyo gukebwa, yari igizwe n’‘intumwa n’abasaza’ b’i Yerusalemu (Ibyak 15:1, 2). Bari bafite inshingano yo gusuzuma ibibazo Abakristo bo hirya no hino bahuraga na byo. Bandikaga amabaruwa, bagatanga n’amabwiriza yatumaga amatorero akomera. Ibyo byatumaga abigishwa bakomeza kubona ibintu kimwe kandi bakabikora kimwe. Amatorero yumviraga ayo mabwiriza yatangwaga n’inteko nyobozi, kandi ibyo byatumaga Yehova ayaha imigisha, abayagize bakiyongera.—Ibyak 8:1, 14, 15; 15:22-31; 16:4, 5; Heb 13:17.
2 Intumwa zose zimaze gupfa, hadutse ubuhakanyi bukomeye (2 Tes 2:3-12). Icyo gihe, ingano (zigereranya Abakristo basutsweho umwuka) zabibwemo urumamfu (rugereranya Abakristo b’ikinyoma), nk’uko Yesu yari yarabihanuye. Mu myaka myinshi yakurikiyeho, ayo matsinda yombi yakuriye hamwe kugeza mu gihe k’isarura, ni ukuvuga “mu minsi y’imperuka” (Mat 13:24-30, 36-43). Muri icyo gihe cyose Yesu yakomeje kwita ku Bakristo basutsweho umwuka, ariko nta nteko nyobozi yabagaho. Nta tsinda ryari ku isi, Yesu yakoreshaga kugira ngo ayobore abigishwa be (Mat 28:20). Icyakora yahanuye ko ibyo byari kuzahinduka mu gihe k’isarura.
3 Igihe Yesu Kristo yatangaga ‘ikimenyetso’ cyari kuzaranga “iminsi y’imperuka,” yatanze urugero, arutangira abaza ati: “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:3, 42-47)? Yesu yagaragaje ko uwo mugaragu wizerwa yari kuzaha abagize ubwoko bw’Imana ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.” Mu kinyejana cya mbere, Yesu yakoresheje itsinda ry’abantu kugira ngo ayobore abigishwa be, aho gukoresha umuntu umwe. Muri iyi minsi y’imperuka na bwo, umugaragu wizerwa akoresha agizwe n’itsinda ry’abantu aho kuba umuntu umwe.
TUMENYE ‘UMUGARAGU WIZERWA KANDI W’UMUNYABWENGE’
4 Ni nde Yesu yashyizeho ngo age agaburira abigishwa be? Tuvuze ko yari kuzakoresha Abakristo basutsweho umwuka bari ku isi, ntitwaba twibeshye. Bibiliya ivuga ko ari “abatambyi n’abami” bahawe inshingano yo “‘gutangaza mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje” (1 Pet 2:9; Mal 2:7; Ibyah 12:17). Ese abasutsweho umwuka bose bari ku isi bagize umugaragu wizerwa? Oya. Igihe Yesu yakoraga igitangaza akagaburira abantu 5.000 utabariyemo abagore n’abana, yahaye abigishwa be imigati na bo bayiha abo bantu (Mat 14:19). Yagaburiye benshi akoresheje bake. Ubwo ni bwo buryo akoresha no muri iki gihe aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.
5 Bityo rero, ‘igisonga cyizerwa kandi kizi ubwenge,’ kigizwe n’itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka, bagira uruhare mu gutegura no gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo (Luka 12:42). Muri iyi minsi y’imperuka, abo bavandimwe basutsweho umwuka bagize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ bakorera hamwe ku kicaro gikuru. Abo ni bo bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe.
6 Kristo akoresha iyo Nteko Nyobozi ikatumenyesha aho ubuhanuzi bwa Bibiliya bugeze busohora kandi ikaduha amabwiriza ahuje n’igihe, agaragaza uko twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu. Izo nyigisho bategura zitangirwa mu matorero y’Abahamya ba Yehova (Yes 43:10; Gal 6:16). Mu bihe bya Bibiliya, umugaragu wizerwa cyangwa igisonga, yabaga ashinzwe kwita ku byo mu rugo rwa shebuja. Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge na we yahawe inshingano yo kwita ku nzu y’abizera. Nanone umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge agenzura umutungo w’Umwami, umurimo wo kubwiriza, porogaramu z’amakoraniro, agashyiraho abagenzuzi batandukanye kandi agasohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ibyo byose abikora agamije kwita ku ‘bandi bagaragu.’—Mat 24:45.
7 None se “abandi bagaragu” ni ba nde? Mu magambo make, ni abagaburirwa. Iminsi y’imperuka igitangira, abandi bagaragu bari abasutsweho umwuka bose. Nyuma yaho hiyongereyeho imbaga y’abantu benshi bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Ayo matsinda yombi agaburirwa n’umugaragu wizerwa.
8 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ubwo Yesu azaba aje gutangaza no gusohoza urubanza iyi si mbi yaciriwe, azashinga umugaragu wizerwa “ibyo atunze byose” (Mat 24:46, 47). Abagize umugaragu wizerwa bazahabwa ingororano yabo mu ijuru. Bazafatanya n’abandi bagize 144.000, bategeke hamwe na Kristo mu ijuru. Nubwo icyo gihe nta mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge uzaba ari ku isi, Yehova na Yesu bazakomeza kuyobora abayoboke b’Ubwami bwa Mesiya bo ku isi bakoresheje “abatware” bazashyirwaho.—Zab 45:16.
KUKI TUGOMBA ‘KWIBUKA ABATUYOBORA’?
9 Hari impamvu nyinshi zituma ‘twibuka abatuyobora’ kandi tukabagirira ikizere. Kuki tugomba kubibuka? Intumwa Pawulo yasobanuye impamvu agira ati: “Kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi” (Heb 13:17). Ni iby’ingenzi ko twumvira abatuyobora kandi tukabagandukira, kuko baba maso kugira ngo baturinde icyatuma ubucuti dufitanye n’Imana buzamo agatotsi.
10 Mu 1 Abakorinto 16:14, intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.” Imyanzuro ireba abagize ubwoko bw’Imana ifatwa ishingiye kuri uwo muco uhambaye w’urukundo. Mu 1 Abakorinto 13:4-8 hasobanura urukundo hagira hati: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira.” Dufite impamvu zo kwemera amabwiriza yose duhabwa nta mpungenge, kubera ko imyanzuro yose ireba abagaragu ba Yehova iba ishingiye ku rukundo. Ikindi kandi, iyo myanzuro igaragaza urukundo Yehova adukunda.
Tugomba kugandukira abakomeza kuba maso kugira ngo baturinde icyatuma ubucuti dufitanye n’Imana buzamo agatotsi
11 Abo Yehova akoresha ayobora ubwoko bwe muri iki gihe ntibatunganye, nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere. Icyakora kuva kera Yehova yagiye akoresha abantu badatunganye kugira ngo asohoze umugambi we. Urugero, Nowa yubatse inkuge kandi atangaza ko abantu bo mu gihe ke bari bagiye kurimburwa (Intang 6:13, 14, 22; 2 Pet 2:5). Yehova yakoresheje Mose kugira ngo avane abari bagize ubwoko bwe muri Egiputa (Kuva 3:10). Abagabo badatunganye banditse Bibiliya bayobowe n’umwuka wera (2 Tim 3:16; 2 Pet 1:21). Muri iki gihe na bwo, Yehova akoresha abagabo badatunganye kugira ngo ayobore umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, kandi ibyo ntibituma dutakariza ikizere umuryango akoresha. Ahubwo biradukomeza kuko tuzi ko ibyo uwo muryango ugeraho byose biterwa n’uko Yehova awushyigikiye. Umugaragu wizerwa yanyuze mu bigeragezo bikomeye n’ingorane nyinshi, kandi byaragaragaye ko umwuka w’Imana ari wo umuyobora muri byose. Muri iki gihe, Yehova yahaye imigisha myinshi abagize umuryango we bo ku isi. Ni yo mpamvu tuwushyigikira kandi tukawiringira n’umutima wacu wose.
UKO TUGARAGAZA KO TUWIRINGIRA
12 Abahabwa inshingano mu itorero, bagaragaza ko biringira umuryango Yehova akoresha, bemera izo nshingano bishimye kandi bakazisohoza mu budahemuka (Ibyak 20:28). Tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, tugasubira gusura kandi tukigisha abantu Bibiliya, kubera ko turi ababwiriza b’Ubwami (Mat 24:14; 28:19, 20). Tugomba gutegura amateraniro kandi tukayajyamo, tukajya no mu makoraniro, kugira ngo inyigisho zikungahaye umugaragu wizerwa adutegurira zitugirire akamaro. Iyo duteraniye hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu, duterana inkunga cyane.—Heb 10:24, 25.
13 Nanone tugaragaza ko twiringira umuryango Imana ikoresha, iyo tuwushyigikira dukoresheje ibyo dutunze (Imig 3:9, 10). Iyo abavandimwe bacu bakennye, twihutira kubafasha (Gal 6:10; 1 Tim 6:18). Urukundo rwa kivandimwe ni rwo rutuma dukora ibyo byose, kandi buri gihe tuba twiteguye gukoresha uburyo bwose tubonye, tukagaragaza ko dushimira Yehova n’umuryango we ku bw’ineza yatugaragarije.—Yoh 13:35.
14 Nanone tugaragaza ko twiringira uwo muryango dushyigikira imyanzuro ufata. Ibyo bikubiyemo gukurikiza amabwiriza duhabwa n’abafite inshingano, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero. Abo bavandimwe ni bamwe mu ‘batuyobora’ tugomba kumvira no kugandukira (Heb 13:7, 17). Niyo twaba tutumva neza impamvu zatumye imyanzuro imwe n’imwe ifatwa, tuzi ko kuyishyigikira bizatugirira akamaro. Yehova aduha imigisha iyo twumviye ijambo rye n’umuryango we. Icyo gihe tuba tugaragaje ko tugandukira Databuja, ari we Yesu Kristo.
15 Nta mpamvu n’imwe yatubuza kwiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Satani, imana y’iyi si, akora uko ashoboye ngo atume izina rya Yehova n’umuryango akoresha bitukwa (2 Kor 4:4). Ntuzigere ushukwa n’amayeri ye (2 Kor 2:11). Azi ko ashigaje “igihe gito” akajugunywa ikuzimu, kandi yiyemeje kuyobya abagaragu ba Yehova benshi cyane (Ibyah 12:12). Icyakora uko Satani akaza umurego, ni ko natwe twagombye kurushaho kwegera Yehova. Nimucyo dukomeze kwiringira Yehova n’abo akoresha ayobora ubwoko bwe muri iki gihe. Ibyo bizatuma turushaho kunga ubumwe n’abavandimwe bacu.