“Mube maso”!
“Icyo mbabwiye, ndakibwira bose nti ‘mube maso.’”—Mariko 13:37.
1, 2. (a) Ni irihe somo umugabo umwe yabonye mu birebana no kurinda ubutunzi bwe? (b) Urugero rwa Yesu ruhereranye n’umujura rutwigisha iki ku birebana no kuba maso?
JUAN yabikaga ibintu bye by’agaciro mu rugo. Yabishyiraga munsi y’igitanda cye, yibwira ko nta muntu washoboraga kuhagera. Igihe kimwe ariko, haje umujura nijoro yinjira muri icyo cyumba igihe Juan n’umugore we bari basinziriye. Uko bigaragara, uwo mujura yari azi aho ibintu biherereye. Yagiye bucece afata bya bintu byari munsi y’igitanda, afata n’amafaranga Juan yari yabitse mu kabati iruhande rw’uburiri bwe. Bukeye bwaho, Juan yamenye ko bamwibye. Azahora yibuka isomo ribabaje byamuhaye, ry’uko umuntu usinziriye adashobora kurinda ibye.
2 Uko ni na ko bimeze mu bihereranye n’iby’umwuka. Ntitwakomeza kugira ibyiringiro n’ukwizera mu gihe twaba dusinziriye mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, Pawulo yatanze inama agira ati “twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” (1 Abatesalonike 5:6). Kugira ngo Yesu agaragaze ukuntu gukomeza kuba maso ari iby’ingenzi, yakoresheje urugero rw’umujura. Yagaragaje ibintu byari kuganisha ku kuza kwe aje guca imanza, maze atanga umuburo agira ati “nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:42-44). Umujura ntateguza. Aba ashaka kuza nta muntu umwiteze. Nk’uko Yesu yabivuze, imperuka na yo izaza ‘igihe tudatekereza.’
“Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye”
3. Ni gute Yesu yagaragaje akamaro ko gukomeza kuba maso, binyuriye ku rugero yatanze rw’abagaragu bari bategereje ko shebuja agaruka avuye mu bukwe?
3 Hari amagambo yanditswe mu Ivanjiri ya Luka, aho Yesu yagereranyije Abakristo n’abagaragu bari bategereje ko shebuja agaruka avuye mu bukwe. Bagombaga gukomeza kuba maso kugira ngo naza asange biteguye kumwakira. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yagize ati “Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza” (Luka 12:40). Abamaze imyaka myinshi bakorera Yehova bashobora kudohoka ntibabe bacyiyumvisha ko bagomba kugira icyo bakora batazuyaje. Bashobora no kuba batekereza ko imperuka izaza kera cyane. Ariko iyo mitekerereze yatuma tuterekeza ibitekerezo ku bintu by’umwuka, ahubwo tukabyerekeza ku ntego z’iby’umubiri, ibyo bikaba ari ibirangaza bishobora gutuma duhondobera mu buryo bw’umwuka.—Luka 8:14; 21:34, 35.
4. Ni iki kizatuma turushaho kuba maso, kandi se, ni gute Yesu yabigaragaje?
4 Hari irindi somo twavana kuri urwo rugero rwa Yesu. Uko bigaragara, abagaragu bari bazi ijoro shebuja yari kuzamo, nubwo batari bazi isaha. Gukomeza kuba maso iryo joro ryose byari kubagora iyo baza gutekereza ko shebuja yashoboraga kuza mu rindi joro batazi. Ariko si ko byari bimeze kuko bari bazi ijoro nyir’izina yagombaga kuzamo, bityo bituma bakomeza kuba maso. Mu buryo nk’ubwo, ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza neza ko turi mu minsi y’imperuka; ariko ntibutubwira umunsi cyangwa isaha imperuka izaziraho (Matayo 24:36). Kuba twemera ko imperuka yegereje bituma tuba maso, ariko niba twiringira tudashidikanya ko umunsi wa Yehova uri hafi, bizatuma turushaho kuba maso.—Zefaniya 1:14.
5. Ni iki twakora kugira ngo twitabire inama ya Pawulo idusaba ‘kuba maso’?
5 Mu gihe Pawulo yandikiraga Abakorinto, yabateye inkunga agira ati “mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye” (1 Abakorinto 16:13). Ni koko, kuba maso bifitanye isano no kugira ukwizera gukomeye. Ni gute twakomeza kuba maso? Twabigeraho binyuriye mu kugira ubumenyi bwimbitse bw’Ijambo ry’Imana (2 Timoteyo 3:14, 15). Kugira gahunda nziza yo kwiyigisha no kujya mu materaniro buri gihe bigira uruhare mu gutuma tugira ukwizera gukomeye, kandi kuzirikana umunsi wa Yehova ni ikintu cy’ingenzi kigize ukwizera kwacu. Niba rero tunyuzamo tukiyibutsa ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko imperuka iri hafi, bizatuma tutibagirwa ukuri kw’ingenzi guhereranye n’iyo mperuka yegereje.a Nanone byaba byiza tuzirikanye ibintu bibera mu isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Umuvandimwe umwe wo mu Budage yaranditse ati “igihe cyose ndebye amakuru nkabona ibihereranye n’intambara, imitingito, urugomo no guhumana k’uyu mubumbe wacu, bihita binyumvisha ko imperuka iri bugufi.”
6. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ko hari ubwo twananirwa gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka uko igihe kigenda gihita?
6 Muri Mariko igice cya 13 tuhasanga indi nkuru ikubiyemo inama Yesu yahaye abigishwa be abasaba ko bakomeza kuba maso. Dukurikije uko icyo gice kibivuga, Yesu yagereranyije imimerere y’abigishwa be n’iy’umurinzi wari utegereje ko shebuja agaruka avuye mu rugendo rwa kure. Ntiyari azi isaha shebuja yari kugarukiraho. Yagombaga gukomeza kuba maso. Yesu yerekeje ku byiciro bine by’ijoro shebuja yashoboraga kugarukamo. Icyiciro cya kane cyatangiraga saa cyenda za nijoro kugeza bukeye. Muri icyo cyiciro cya nyuma, byari byoroshye ko umurinzi yasinzira. Bavuga ko abasirikare babona ko isaha ibanziriza umuseke ari cyo gihe cyiza cyane cyo kugwa umwanzi gitumo. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka, isi irasinziriye cyane mu buryo bw’umwuka, ku buryo tugomba gushyiraho imihati kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo dukomeze kuba maso (Abaroma 13:11, 12). Ku bw’ibyo, Yesu yateye abigishwa be inkunga kenshi agira ati “mujye mwirinda, mube maso . . . Nuko namwe mube maso . . . Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘mube maso.’ ”—Mariko 13:32-37.
7. Ni akahe kaga gakomeye gashobora kubaho, kandi se, ni iyihe nkunga Bibiliya idutera kenshi mu bihereranye n’ibyo?
7 Mu gihe cy’umurimo wa Yesu wo ku isi na nyuma yo kuzuka kwe, yateye abigishwa be inkunga yo gukomeza kuba maso. Ni koko, hafi buri hantu hose mu Byanditswe havugwa ibihereranye n’imperuka, tuhasanga umuburo wo gukomeza kuba masob (Luka 12:38, 40; Ibyahishuwe 3:2; 16:14-16). Uko bigaragara, gusinzira mu buryo bw’umwuka ni akaga rwose. Twese dukeneye iyo miburo!—1 Abakorinto 10:12; 1 Abatesalonike 5:2, 6.
Intumwa eshatu zitakomeje kuba maso
8. Ni gute mu busitani bwa Getsemani intumwa eshatu za Yesu zabyifashemo igihe yari amaze kuzisaba ko zakomeza kuba maso?
8 Kuba maso bisaba ibirenze kugira intego nziza, nk’uko urugero rwa Petero, Yakobo na Yohana rubigaragaza. Abo bagabo bari bakuze mu buryo bw’umwuka uko ari batatu ni bo bakomeje gukurikira Yesu ari abizerwa, kandi baramukundaga rwose. Nyamara, mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., bananiwe gukomeza kuba maso. Igihe bavaga mu cyumba cyo hejuru aho bari bamaze kwizihiriza Pasika, izo ntumwa uko ari eshatu zajyanye na Yesu mu busitani bwa Getsemani. Bahageze, Yesu yarababwiye ati “umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye” (Matayo 26:38). Yesu yasize izo ncuti ze ajya gusenga Se wo mu ijuru incuro eshatu zose, ariko ikibabaje ni uko buri gihe yagarukaga agasanga zasinziriye.—Matayo 26:40, 43, 45.
9. Ni iki cyaba cyarateye intumwa gusinzira?
9 Kuki abo bagabo bizerwa batengushye Yesu muri iryo joro? Byatewe n’uko bari bananiwe. Amasaha yari akuze, bikaba bishoboka ko hari mu gicuku cyane, ku buryo ‘amaso [yabo] yari aremereye’ kubera ibitotsi (Matayo 26:43). Ariko Yesu yarababwiye ati “mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”—Matayo 26:41.
10, 11. (a) Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani, ni iki cyamufashije gukomeza kuba maso, nubwo yari ananiwe? (b) Uko byagendekeye intumwa eshatu igihe Yesu yazisabaga ko zakomeza kuba maso byatwigisha iki?
10 Nta gushidikanya, Yesu na we yari ananiwe muri iryo joro ritazibagirana. Ariko kandi, aho kugira ngo asinzire, yarasenze cyane muri ayo masaha akomeye ya nyuma. Iminsi mike mbere y’aho, yari yateye abigishwa be inkunga yo gusenga, agira ati “nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:36; Abefeso 6:18). Niba twumvira iyo nama yatanzwe na Yesu kandi tugakurikiza urugero rwiza yaduhaye mu bihereranye no gusenga, amasengesho tubwira Yehova tubivanye ku mutima azagira uruhare mu gutuma dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.
11 Birumvikana ko Yesu yari azi neza ko yari hafi gufatwa agakatirwa urwo gupfa, ariko icyo gihe abigishwa be ntibari babisobanukiwe. Ibigeragezo yari ahanganye na byo byari kugera ku ndunduro igihe yari kumanikwa ku giti cy’umubabaro. Yesu yari yarabibwiye intumwa ze, ariko ntizabisobanukirwa. Ni cyo cyatumye zisinzira mu gihe we yakomeje kuba maso, asenga (Mariko 14:27-31; Luka 22:15-18). Nk’uko byari bimeze ku ntumwa, umubiri wacu na wo ufite intege nke; hari n’ibintu tutarasobanukirwa. Ku bw’ibyo, tubaye tutiyumvishije ko ibihe turimo bisaba ko tugira icyo dukora tutazuyaje, twasinzira mu buryo bw’umwuka. Mu gihe tuzaba twiteguye ni bwo gusa tuzakomeza kuba maso.
Imico itatu y’ingenzi
12. Ni iyihe mico itatu Pawulo yagaragaje ko ifitanye isano no gukomeza kuba maso?
12 Ni iki cyadufasha gukomeza kwiyumvisha ko tugomba kugira icyo dukora nta kuzuyaza? Twamaze kubona ko gusenga no gukomeza kuzirikana umunsi wa Yehova ari iby’ingenzi. Nanone Pawulo yagaragaje imico itatu y’ingenzi twagombye kwihingamo. Yagize ati “twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero” (1 Abatesalonike 5:8). Nimucyo dusuzume muri make uruhare ukwizera, ibyiringiro n’urukundo bigira mu gutuma dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.
13. Kwizera bigira uruhe ruhare mu gutuma dukomeza kuba maso?
13 Tugomba kwizera rwose ko Yehova ariho kandi ko ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Isohozwa rya mbere ry’ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’imperuka ryabayeho mu kinyejana cya mbere rituma turushaho kwizera ko buzasohozwa mu buryo bukomeye kurushaho muri iki gihe cyacu. Kandi ukwizera gutuma dukomeza gutegerezanya amatsiko umunsi wa Yehova, twiringiye tudashidikanya ko ‘[ibyahanuwe] bizaza, bitazahera.’—Habakuki 2:3.
14. Kuki kugira ibyiringiro ari iby’ingenzi kugira ngo dukomeze kuba maso?
14 Ibyiringiro byacu bihamye ni nk’icyuma ‘gitsika umutima’ gituma twihanganira ingorane nubwo byaba ngombwa ko dukomeza kwihangana kugeza ubwo amasezerano adakuka y’Imana azasohozwa (Abaheburayo 6:18, 19). Mushiki wacu wasizwe witwa Margaret ubu uri mu kigero cy’imyaka 90, akaba amaze imyaka isaga 70 abatijwe, yagize ati “igihe umugabo wanjye yicwaga n’indwara ya kanseri mu mwaka wa 1963, natekerezaga ko byari kuba byiza iyo imperuka iza kuza ako kanya. Ariko ubu mbona ko icyo gihe natekerezaga cyane cyane ku nyungu zanjye. Icyo gihe, nta gitekerezo na mba twari dufite ku bihereranye n’ukuntu umurimo wari kuzakwirakwira hirya no hino ku isi. Na n’ubu, ahantu henshi ni bwo umurimo ugitangira kuhagera. Ku bw’ibyo, nishimira ko Yehova yakomeje kwihangana.” Intumwa Pawulo aduha icyizere agira ati “amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni.”—Abaroma 5:3-5.
15. Urukundo ruzadusunikira gukora iki, kabone nubwo byaba bisa n’aho tumaze igihe kirekire dutegereje?
15 Urukundo rwa Gikristo ni umuco uhebuje, kuko ari rwo rudusunikira gukora ibyo dukora byose. Dukorera Yehova kuko tumukunda, tutitaye ku ngengabihe ye. Urukundo dukunda bagenzi bacu rudusunikira kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, uko igihe Imana ishaka ko tububwiriza cyaba kingana kose, kabone nubwo twabwiriza incuro nyinshi ahantu twamaze kubwiriza. Ni nk’uko Pawulo yanditse agira ati “hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo” (1 Abakorinto 13:13). Urukundo rutuma dukomeza kwihangana kandi rugatuma dukomeza kuba maso. “[Urukundo] rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira.”—1 Abakorinto 13:7, 8.
“Komeza ibyo ufite”
16. Aho kugira ngo tudohoke, ni iyihe myifatire twagombye kugira?
16 Turi mu bihe bikomeye. Ibintu bibera mu isi bihora bitwibutsa ko turi mu gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka (2 Timoteyo 3:1-5). Iki si cyo gihe cyo kudohoka, ahubwo ni igihe cyo ‘gukomeza ibyo dufite’ (Ibyahishuwe 3:11). Nidukomeza ‘gusengana umwete’ kandi tukagira ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, tuzaba twiteguye mu gihe tuzahura n’ibigeragezo (1 Petero 4:7). Dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami. Guhugira mu bikorwa birangwa no kubaha Imana bizadufasha gukomeza kuba maso.—2 Petero 3:11.
17. (a) Kuki tutagombye gucika intege mu gihe rimwe na rimwe ibintu byaba bitagenze nk’uko twari tubyiteze? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 21.) (b) Ni gute dushobora kwigana Yehova, kandi se, ni iyihe migisha abamwigana bahishiwe?
17 Yeremiya yaranditse ati “Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira. Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka. Ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje” (Amaganya 3:24-26). Bamwe muri twe bamaze igihe gito gusa bategereje. Abandi bo bamaze imyaka myinshi bategereje agakiza gaturuka kuri Yehova. Ariko se mbega ukuntu icyo gihe cyo gutegereza ari kigufi iyo tukigereranyije n’igihe kizaza cy’iteka (2 Abakorinto 4:16-18)! Kandi mu gihe dutegereje ko igihe cyagenwe na Yehova kigera, dushobora kwihingamo imico y’ingenzi ya Gikristo, kandi tugafasha abandi kugira ngo bungukirwe no kwihangana kwa Yehova maze bemere ukuri. Nimucyo rero twese dukomeze kuba maso. Nimucyo twigane Yehova dukomeza kwihangana, dushimira ku bw’ibyiringiro yaduhaye. Kandi mu gihe dukomeza kuba maso ubudatezuka, nimucyo tugundire ibyiringiro byacu byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Nitubigenza dutyo, amasezerano akubiye mu buhanuzi azagira ireme kuri twe, amasezerano agira ati “[Yehova] azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.”—Zaburi 37:34.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kongera gusuzuma ibihamya bitandatu bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka,” byagaragajwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2000, ipaji ya 12 n’iya 13, byatugirira akamaro.—2 Timoteyo 3:1.
b Umwanditsi w’inkoranyamagambo witwa W. E. Vine yavuze ko inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kuba maso” ifashwe uko yakabaye isobanurwa ngo ‘kwirukana ibitotsi;’ kandi ‘ntiyumvikanisha igitekerezo cyo kuba maso gusa, ahubwo ni ukuba maso ufite icyo ugambiriye.’
Ni gute wasubiza?
• Ni gute twarushaho kwemera tudashidikanya ko imperuka iri hafi?
• Ni irihe somo twavana ku rugero rwa Petero, Yakobo na Yohana?
• Ni iyihe mico itatu izadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
• Kuki iki ari cyo gihe tugomba ‘gukomeza ibyo dufite’?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 21]
“Hahirwa uzategereza.”—Daniyeli 12:12
Tekereza igihe umurinzi yaba akeka ko hari umujura uteganya kwiba aho arinda. Iyo ijoro riguye, uwo murinzi abangura amatwi kugira ngo yumve ko hari igikomye kigaragaza ko wa mujura aje. Akomeza gutega amatwi, kandi ntasinzire. Urumva ko ashobora gukangwa na buri kantu kose gakomye, wenda nko kumva umuyaga uhushye cyangwa injangwe ikoze ku kintu.—Luka 12:39, 40.
Uko ni na ko bishobora kugendekera ‘abategereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo’ (1 Abakorinto 1:7). Intumwa zatekerezaga ko Yesu yari ‘kugarura ubwami mu Bisirayeli’ akimara kuzuka (Ibyakozwe 1:6). Imyaka myinshi nyuma y’aho, byabaye ngombwa ko Abakristo b’i Tesalonike bibutswa ko kuhaba kwa Yesu kwari uko mu gihe kiri imbere (2 Abatesalonike 2:3, 8). Nyamara, abo bigishwa ba mbere ba Yesu ntibaretse kugendera mu nzira igana mu buzima ngo ni uko ibyo bari biteze ku bihereranye n’umunsi wa Yehova bitasohoye.—Matayo 7:13.
Muri iki gihe, imperuka ishobora gusa n’aho itinze bikaba byatuma twiheba. Ariko ntibyagombye gutuma tudakomeza kuba maso. Umurinzi w’umunyabwenge ashobora gushukwa n’ibimenyetso bitari byo, ariko agomba gukomeza kuba maso! Ako ni ko kazi ke. Uko ni na ko bimeze ku Bakristo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Mbese, wemera udashidikanya ko umunsi wa Yehova uri hafi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 19]
Amateraniro, isengesho na gahunda nziza yo kwiyigisha bituma dukomeza kuba maso
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Kimwe na Margaret, nimucyo dukomeze kuba maso ubutarambirwa ari na ko dukorana umwete