Twigane urugero rwa Yesu rwo kuba maso
“Mukomeze kuba maso kandi musenge.”—MAT 26:41.
WASUBIZA UTE?
Ni mu buhe buryo amasengesho yacu yagaragaza ko dukomeza kuba maso?
Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko turi maso mu birebana n’umurimo wacu?
Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kuba maso mu gihe turi mu bigeragezo, kandi se twabikora dute?
1, 2. (a) Ni ibihe bibazo umuntu ashobora kwibaza ku rugero Yesu yatanze mu birebana no gukomeza kuba maso? (b) Ese Yesu wari umuntu utunganye ashobora kubera icyitegererezo abantu b’abanyabyaha? Tanga urugero.
USHOBORA kwibaza uti “ese koko umuntu ashobora kwigana urugero rwa Yesu rwo kuba maso? Yesu we yari atunganye! Ikindi kandi, hari igihe yamenyaga ibyari kuba mu gihe kizaza, ndetse n’ibyari kuba mu myaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’igihe cye. Ubwo se koko, yari akeneye kuba maso” (Mat 24:37-39; Heb 4:15)? Reka tubanze dusuzume ibyo bibazo kugira ngo tubone ukuntu gukomeza kuba maso ari iby’ingenzi kandi byihutirwa.
2 Ese umuntu utunganye ashobora kubera icyitegererezo abantu b’abanyabyaha? Birashoboka rwose, kubera ko umuntu ashobora kwigira ku mwarimu mwiza kandi akigana urugero rwe. Urugero, tekereza umuntu ugitangira kwiga kurashisha umuheto. Ntashobora kurasa neza umwambi ngo ahamye intego, ariko akomeza kugenda abyiga kandi akabigerageza. Kugira ngo arusheho kubimenya, yigira ku mwarimu we w’umuhanga mu kurashisha umuheto. Uwo munyeshuri areba uko umwarimu we ahagarara, uko afata umuheto, n’uko intoki ze zifata injishi yawo. Buhoro buhoro, uwo munyeshuri wamaramaje yiga uko bafora umuheto, akamenya uko umuyaga umeze, kandi agakomeza gushyiraho imihati. Iyo akomeje kwigana umwarimu we, amaherezo agenda amenya kuboneza umwambi hafi y’intego, kugeza igihe ayihamirije. Mu buryo nk’ubwo, dukomeza kwihatira kuba Abakristo beza dukurikiza inyigisho za Yesu, kandi tukigana urugero rwe rutunganye.
3. (a) Yesu yagaragaje ate ko yari akeneye gukomeza kuba maso? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Bite se ku birebana no gukomeza kuba maso? Ese Yesu yari abikeneye? Yego rwose. Urugero, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, yabwiye intumwa ze z’indahemuka ati “mubane maso nanjye.” Yongeyeho ati “mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya” (Mat 26:38, 41). Nubwo Yesu yari yarakomeje kuba maso, muri ayo masaha yari agoye cyane yari akeneye mu buryo bwihariye gukomeza kuba maso no kurushaho kuba hafi ya Se wo mu ijuru. Yari azi ko abigishwa be na bo bari babikeneye, atari muri icyo gihe gusa, ahubwo no mu gihe cyari gukurikiraho. Nimucyo rero dusuzume impamvu Yesu yifuza ko natwe dukomeza kuba maso. Hanyuma, turi busuzume uburyo butatu dushobora kwiganamo Yesu mu birebana no kuba maso mu mibereho yacu ya buri munsi.
IMPAMVU YESU YIFUZA KO TUBA MASO
4. Kuki ibyo tutazi ku birebana n’igihe kizaza byagombye gutuma dukomeza kuba maso?
4 Muri make, Yesu yifuza ko dukomeza kuba maso bitewe n’ibintu tutazi ndetse n’ibyo tuzi. Ese igihe Yesu yari ku isi, yari azi ibintu byose byari kuzabaho? Oya, kubera ko yemeye yicishije bugufi ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Mat 24:36). Icyo gihe, “Umwana,” ni ukuvuga Yesu, ntiyari azi igihe iherezo ry’iyi si mbi ryari kuzazira. Twe se bimeze bite? Ese tuzi ibintu byose bizaba mu gihe kizaza? Oya. Ntituzi igihe Yehova azohereza Umwana we kugira ngo arimbure iyi si mbi. Iyo tuza kumenya ibintu byose bizaba mu gihe kizaza, ntibyari kuba ngombwa ko dukomeza kuba maso. Yesu yavuze ko iherezo rizaza mu buryo butunguranye, tutabyiteze, iyo akaba ari yo mpamvu tugomba kurushaho kuba maso.—Soma muri Matayo 24:43.
5, 6. (a) Ni mu buhe buryo ibyo tuzi ku birebana n’igihe kizaza n’imigambi y’Imana bituma dukenera gukomeza kuba maso? (b) Kuki ibyo tuzi kuri Satani byagombye gutuma turushaho kwiyemeza gukomeza kuba maso?
5 Ku rundi ruhande, Yesu yari azi ibintu byinshi bishishikaje byari kuzabaho abenshi mu bari bamukikije batari bazi. Ibyo tuzi ni bike ugereranyije n’ibyo Yesu yari azi, ariko yatumye dusobanukirwa ibintu byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’icyo buzakora vuba aha. Ese iyo turebye abantu badukikije, haba ku ishuri, ku kazi n’aho tubwiriza, ntitubona ko abenshi batazi rwose izo nyigisho zihebuje? Ubwo rero, iyo ni indi mpamvu ituma dukomeza kuba maso. Kimwe na Yesu, tugomba guhora turi maso kugira ngo dukoreshe uburyo bwose tubonye, maze tugeze ku bandi ibyo tuzi ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Icyo gihe kiba ari icy’agaciro kenshi, ku buryo tutagombye kugipfusha ubusa. Ubuzima bw’abantu buri mu kaga!—1 Tim 4:16.
6 Hari ikindi kintu Yesu yari azi cyatumye akomeza kuba maso. Yari azi ko Satani yari yariyemeje kumugerageza, kumutoteza no kumubuza gukomeza kuba indahemuka. Uwo mwanzi w’umugome yahoraga ari maso ashaka “ikindi gihe yari kubonera uburyo” bwo kugerageza Yesu (Luka 4:13). Yesu ntiyigeze areka kuba maso. Yahoraga yiteguye guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose cyari kumugeraho, cyaba amoshya, kurwanywa, cyangwa gutotezwa. Ese natwe ntituri mu mimerere nk’iyo Yesu yarimo? Tuzi ko n’ubu Satani ari “nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.” Iyo ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana rigira Abakristo bose inama, rigira riti “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso” (1 Pet 5:8). Ariko se twaba maso dute?
UKO TWABA MASO MU BIREBANA N’ISENGESHO
7, 8. Yesu yatanze iyihe nama ku birebana n’isengesho, kandi se ni uruhe rugero yatanze?
7 Bibiliya ishyira isano ikomeye hagati yo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka no gusenga (Kolo 4:2; 1 Pet 4:7). Yesu amaze gusaba abigishwa be kubana na we maso, yarababwiye ati “mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya” (Mat 26:41). Ese iyo nama yumvikanishaga ko bagombaga kuba maso gusa muri icyo gihe cyari kigoye? Oya, iyo nama yabahaye ni ihame tugomba gukurikiza mu mibereho yacu ya buri munsi.
8 Yesu yaduhaye urugero rwiza mu birebana no gusenga. Ushobora kuba wibuka ko hari igihe yamaze ijoro ryose asenga Se. Reka duse n’abareba uko byagenze. (Soma muri Luka 6:12, 13.) Birashoboka ko Yesu yari hafi y’umugi wa Kaperinawumu yakundaga gucumbikamo, umugi wakorerwagamo imirimo y’uburobyi. Bugorobye, Yesu yazamutse umwe mu misozi yari hafi y’inyanja ya Galilaya. Ubwo yarebaga hirya no hino, ashobora kuba yarabonye urumuri runyenyeretsa rw’amatara yo muri Kaperinawumu n’imidugudu yari ihakikije. Ariko igihe Yesu yatangiraga gusenga Yehova, yerekeje ibitekerezo bye byose kuri iryo sengesho. Yamaze amasaha menshi asenga. Ntiyamenye uko izo muri zagendaga zizima, uko ukwezi kwagendaga kurembera mu kirere cyangwa ngo ashishikazwe n’inyamaswa za nijoro zagendaga zijagajaga ibihuru zishaka ibyokurya. Birashoboka ko yasengaga avuga ibirebana n’umwanzuro ukomeye yari agiye gufata wo gutoranya intumwa ze 12. Dushobora gusa n’abareba Yesu asenga Se cyane amusaba ubuyobozi n’ubwenge mu gihe yamubwiraga ibyo yatekerezaga kuri buri mwigishwa n’impungenge yari amufitiye.
9. Kuba Yesu yaramaze ijoro ryose asenga bitwigisha iki?
9 Ni irihe somo twavana ku rugero rwa Yesu? Ese rutwigisha ko tugomba kumara amasaha menshi dusenga? Oya, kuko yavuze ibirebana n’abigishwa be agira ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mat 26:41). Ariko kandi, dushobora kwigana Yesu. Urugero, ese tubanza kubaza Data wo mu ijuru iyo tugiye gufata umwanzuro ushobora kutugiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka, cyangwa ukaba ushobora kuzigira ku bagize umuryango wacu cyangwa se abo duhuje ukwizera? Ese dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera? Ese dusenga tubivanye ku mutima aho guhora dusubiramo amagambo amwe? Zirikana kandi ko Yesu yakundaga kuganira na Se yiherereye. Muri iyi si irangwa n’imihihibikano myinshi, biroroshye ko twaheranwa n’iyo mihihibikano ku buryo twibagirwa ibintu by’ingenzi kurusha ibindi. Nidushaka igihe cyo kwiherera tugasenga tubivanye ku mutima, tuzarushaho kuba maso mu buryo bw’umwuka (Mat 6:6, 7). Tuzarushaho kwegera Yehova, dukora uko dushoboye kose kugira ngo tunoze imishyikirano dufitanye na we kandi twirinde ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma iyo mishyikirano izamo agatotsi.—Zab 25:14.
UKO TWABA MASO MU BIREBANA N’UMURIMO WO KUBWIRIZA
10. Ni uruhe rugero rutwereka ko Yesu yakomezaga kuba maso ashaka uko yabwiriza?
10 Yesu yakomezaga kuba maso akora umurimo Yehova yari yaramushinze gukora. Hari imirimo umuntu yakora arimo yitekerereza ku bindi, kandi ntibiteze ibibazo bikomeye. Icyakora, hari imirimo myinshi isaba ko umuntu yerekeza ibitekerezo hamwe, kandi akaba maso. Umurimo wo kubwiriza ni umwe muri yo. Yesu yahoraga ari maso mu murimo we, agashakisha uburyo bwose bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Urugero, igihe we n’abigishwa be bageraga mu mugi wa Sukara nyuma y’urugendo rurerure bari bakoze muri icyo gitondo, abigishwa be bagiye kugura ibyokurya. Yesu yasigaye hafi y’iriba ryari muri uwo mugi kugira ngo aruhuke, ariko yakomezaga kuba maso kandi yabonye uburyo bwo kubwiriza. Hari Umusamariyakazi waje kuvoma amazi. Yesu yashoboraga guhitamo kuba yisinziririye ho gato kandi akumva afite impamvu zo kutaganira na we. Nyamara, yaganirije uwo mugore, amuha ubuhamya bukomeye bwahinduye imibereho y’abantu benshi bo muri uwo mugi (Yoh 4:4-26, 39-42). Ese dushobora kwigana urugero rwa Yesu mu birebana no kuba maso, wenda turushaho gushaka uburyo twageza ubutumwa bwiza ku bantu duhura na bo buri munsi?
11, 12. (a) Yesu yitwaye ate ku bantu bashakaga kumubuza gukora umurimo we? (b) Yesu yagaragaje ate ko yashyiraga mu gaciro mu birebana n’umurimo we?
11 Hari abantu bashakaga kubuza Yesu gukomeza gukora umurimo we, ariko badafite intego mbi. Abantu b’i Kaperinawumu bishimiye cyane ibitangaza bya Yesu byo gukiza abantu, ku buryo bashatse ko ahaguma. Ibyo birumvikana rwose. Icyakora, inshingano ya Yesu yari iyo kubwiriza “intama [zose] zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli,” aho kuba izo mu mugi umwe gusa (Mat 15:24). Ku bw’ibyo, yarababwiye ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:40-44). Biragaragara ko Yesu yimirizaga imbere umurimo we. Ntiyemeraga ko hagira ikimurangaza.
12 Ese Yesu yibandaga cyane ku murimo we, ku buryo byatumaga aba umuntu udashyira mu gaciro cyangwa wibabaza? Ese yabaga ahugiye mu murimo we, ku buryo yirengagizaga ibintu by’ingenzi abandi babaga bakeneye? Oya rwose. Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gushyira mu gaciro. Yishimiraga ubuzima, akagira ibihe byo kwishimana n’incuti ze. Yagiriraga abantu impuhwe kandi yari asobanukiwe neza ibyo babaga bakeneye, n’ibibazo babaga bafite. Ikindi kandi, yagaragarizaga abana urukundo.—Soma muri Mariko 10:13-16.
13. Twakwigana dute urugero rwa Yesu mu birebana no gukomeza kuba maso no gushyira mu gaciro mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami?
13 None se, twagerageza dute gushyira mu gaciro mu gihe twigana Yesu mu birebana no kuba maso? Ntitwemera ko isi itubuza gukomeza gukora umurimo wacu. Incuti zacu na bene wacu na bo bashobora kudutera inkunga yo gukora bike mu murimo wacu cyangwa gushaka ibyo bo bita ko ari ubuzima busanzwe, ibyo kandi bakabikora batabitewe n’intego mbi. Ariko kandi, nitwigana Yesu tuzabona ko umurimo wacu ari nk’ibyokurya byacu (Yoh 4:34). Umurimo dukora uduha intungamubiri zo mu buryo bw’umwuka kandi ugatuma tugira ibyishimo. Icyakora, ntitwifuza kuba abantu bakabya mu by’idini, twigira abakiranutsi cyangwa abantu bibabaza. Kimwe na Yesu, twifuza kuba abagaragu b’ “Imana igira ibyishimo” barangwa n’ibyishimo kandi bashyira mu gaciro.—1 Tim 1:11.
UKO TWABA MASO MU GIHE CY’IBIGERAGEZO
14. Mu gihe turi mu bigeragezo, ni iyihe myifatire twagombye kwirinda kandi kuki?
14 Nk’uko twabibonye, igihe Yesu yari mu bigeragezo bikomeye ni bwo yahaye abigishwa be zimwe mu nama zikomeye cyane mu birebana no gukomeza kuba maso. (Soma muri Mariko 14:37.) Mu gihe turi mu ngorane ni bwo tuba dukeneye cyane kwigana urugero rwe. Iyo abantu benshi bari mu bigeragezo, basa n’abibagirwa ukuri kw’ingenzi cyane kwavuzwe incuro ebyiri zose mu gitabo cy’Imigani, mu magambo agira ati “hari inzira umuntu abona ko itunganye, ariko amaherezo yayo ni urupfu” (Imig 14:12; 16:25). Turamutse twishingikirije ku bitekerezo byacu, cyane cyane mu gihe turi mu bibazo bikomeye, twakwishyira mu kaga, twe n’abo dukunda.
15. Ni ikihe gishuko umutware w’umuryango ashobora guhura na cyo mu gihe ubukungu bwifashe nabi?
15 Urugero, umutware w’umuryango ashobora kugira ikibazo gikomeye cyo guha “abe” ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri (1 Tim 5:8). Ashobora kumva yakwemera gukora akazi kazajya kamubuza kujya mu materaniro ya gikristo, kakamubuza kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango, cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Aramutse yishingikirije gusa ku bitekerezo by’abantu, ashobora kumva ko gukora ako kazi bifite ishingiro, ndetse ko bikwiriye. Ariko kandi, amaherezo byazatuma arwara mu buryo bw’umwuka cyangwa akaba yanapfa. Byarushaho kuba byiza yumviye inama iboneka mu Migani 3:5, 6. Salomo yagize ati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”
16. (a) Ni irihe somo tuvana kuri Yesu mu birebana no kwishingikiriza ku bwenge bwa Yehova? (b) Ni mu buhe buryo abatware b’imiryango benshi bigana urugero rwa Yesu rwo kwiringira Yehova mu bihe bigoye?
16 Igihe Yesu yari mu bigeragezo, yanze rwose kwishingikiriza ku buhanga bwe. Bitekerezeho nawe! Umuntu w’umunyabwenge kurusha abandi bose babayeho ku isi, yanze kwishingikiriza ku bwenge bwe mu gihe yasubizaga ibibazo. Urugero, igihe Satani yamugeragezaga, incuro nyinshi Yesu yamushubije agira ati “handitswe ngo” (Mat 4:4, 7, 10). Yishingikirizaga ku bwenge bwa Se kugira ngo arwanye ibishuko, bityo agaragaza ko yicishaga bugufi, uwo akaba ari umuco Satani atagira kandi yanga. Ese natwe ni ko tubigenza? Umutware w’umuryango wigana Yesu mu birebana no kuba maso, arareka Ijambo ry’Imana rikamuyobora, cyane cyane mu bihe bigoye. Uko ni ko abatware b’imiryango babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi babigenza. Bashyira Ubwami bw’Imana na gahunda y’ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, aho gushyira imbere ibyo bakenera mu buryo bw’umubiri. Ubwo ni bwo buryo bwiza cyane bwo kwita ku miryango yabo. Yehova na we ahira imihati bashyiraho bashaka ibitunga imiryango yabo, nk’uko Ijambo rye ribisezeranya.—Mat 6:33.
17. Ni iki gituma wigana urugero Yesu yatanze mu birebana no gukomeza kuba maso?
17 Nta gushidikanya, Yesu yatubereye urugero ruhebuje mu birebana no gukomeza kuba maso. Urugero rwe ni ingirakamaro, ndetse rurokora ubuzima. Wibuke ko Satani ashishikajwe no gutuma usinzira mu buryo bw’umwuka, mbese ukagira ukwizera kujegajega, ntushishikazwe na gahunda y’ugusenga k’ukuri, kandi ntukomeze kuba indahemuka (1 Tes 5:6). Ntukamuhe urwaho! Kimwe na Yesu, ujye ukomeza kuba maso, haba mu birebana no gusenga, mu murimo wo kubwiriza, no mu gihe uri mu bigeragezo. Nubigenza utyo, uzagira ubuzima bufite intego kandi burangwa n’ibyishimo, ndetse no muri iki gihe tugeze mu marembera y’iyi si ishaje. Ikindi kandi, nukomeza kuba maso, Shobuja naza kurimbura iyi si azasanga witeguye kandi urangwa n’ishyaka, ukora ibyo Se ashaka. Yehova azishimira kukugororera bitewe n’uko wakomeje kuba uwizerwa.—Ibyah 16:15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yesu yabwirije umugore ku iriba. Ese buri munsi ushaka uko wabwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Kwita ku byo umuryango wawe ukenera mu buryo bw’umwuka bigaragaza ko ukomeza kuba maso