Umuti ufatika wo kwigobotora imihangayiko
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.”—MATAYO 11:28.
1, 2. (a) Ni iki gikubiye muri Bibiliya kigira uruhare mu kugabanya imihangayiko? (b) Inyigisho za Yesu zagiraga ingaruka nziza mu rugero rungana iki?
WENDA ushobora kwemera ko guhangayika birengeje urugero ari bibi; nta ho bitaniye n’imibabaro. Bibiliya igaragaza ko ikiremwamuntu cyose gitsikamiwe cyane n’imitwaro, ku buryo abenshi bategerezanyije amatsiko kuzabohorwa bagakizwa imibereho yo muri iki gihe yuzuye imihangayiko (Abaroma 8:20-22). Ariko kandi, Ibyanditswe binagaragaza ukuntu uhereye ubu dushobora kuvanirwaho imyinshi mu mibabaro duhura na yo. Twayivanirwaho binyuriye mu gukurikiza inama n’urugero rw’umusore wabayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Yari umubaji, nyamara yakundaga abantu cyane kuruta uko yakundaga umwuga we. Yageraga abantu ku mitima, akita ku byo babaga bakeneye, agafasha abafite intege nke kandi agahumuriza abihebye. Ikirenze ibyo kandi, yafashije benshi kubona ubushobozi bwabo bwose bwo mu buryo bw’umwuka. Nguko uko bavanirwagaho imihangayiko ikabije, nk’uko nawe ushobora kuyivanirwaho.—Luka 4:16-21; 19:47, 48; Yohana 7:46.
2 Uwo musore, ari we Yesu w’i Nazareti, ntiyayoborwaga n’ubumenyi buhambaye bushingiye ku bwenge bw’isi bamwe bashakishaga muri Roma ya kera, muri Athènes, cyangwa muri Alexandrie. Nyamara kandi, inyigisho ze zizwi hose. Zari zifite umutwe ukurikira: ubutegetsi Imana izakoresha mu gutegeka isi yacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Nanone kandi, Yesu yasobanuye amahame y’ingenzi twagombye gukurikiza mu mibereho yacu—amahame y’agaciro by’ukuri muri iki gihe. Abiga kandi bagashyira mu bikorwa ibyo Yesu yigishije babona inyungu z’ako kanya, hakubiyemo no kuvanirwaho imihangayiko ikabije. Mbese, ibyo ntiwabyishimira?
3. Ni irihe tumira rihebuje Yesu yatanze?
3 Ushobora gushidikanya wibaza uti ‘mbese, umuntu wabayeho kera bene ako kageni yagira ingaruka zigaragara mu mibereho yanjye muri iki gihe?’ Niba ari uko biri, umva amagambo ashimishije yavuzwe na Yesu, agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro [“umugogo,” NW ] wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Ni iki yashakaga kuvuga? Reka dusuzume ayo magambo mu buryo burambuye kurushaho, maze turebe uko yagufasha kubona uburyo bwo kuvanirwaho imihangayiko igukandamiza.
4. Ni bande Yesu yigishaga, kandi se, kuki gukora ibyo yasabaga bigomba kuba byaragoraga ababaga bamuteze amatwi?
4 Yesu yabwiraga abantu benshi bageragezaga babishishikariye gukora ibihuje n’ibyo basabwaga n’amategeko ariko kandi bakaba bari ‘baremerewe,’ bitewe n’uko abayobozi b’Abayahudi bari baratumye idini riba umutwaro uremereye (Matayo 23:4). Bibandaga ku mategeko y’urudaca bari barashyiriyeho buri kintu hafi ya cyose mu bigize imibereho. Mbese, guhora wumva ngo “ntugomba” gukora ibi cyangwa biriya, ntibyakubuza amahwemo? Ibinyuranye n’ibyo, itumira ryatanzwe na Yesu ryari rigamije kuyobora abantu mu kuri, ku gukiranuka no mu mibereho irushijeho kuba myiza binyuriye mu kumutega amatwi. Ni koko, uburyo bwo kumenya Imana y’ukuri bwari bukubiyemo kwitondera ibyo Yesu Kristo yigishaga, kuko binyuriye kuri we, ari bwo abantu bashoboraga—kandi bakaba na n’ubu bashobora—kumenya uwo Yehova ari we. Yesu yaravuze ati “umbonye, aba abonye Data.”—Yohana 14:9.
Mbese, Imibereho Yawe Yuzuye Imihangayiko?
5, 6. Ni gute twagereranya imimerere y’akazi n’imishahara abakozi bahabwaga mu gihe cya Yesu n’ibyo muri iki gihe?
5 Iyi ngingo ishobora kugushishikaza bitewe n’uko imimerere yo mu kazi kawe cyangwa y’umuryango wawe ishobora kugutsikamira cyane. Cyangwa se izindi nshingano zishobora gusa n’aho zikurenze. Niba ari ko biri, umeze nk’abantu bari bafite imitima itaryarya Yesu yabonanaga na bo maze akabafasha. Urugero, reka turebe ikibazo kirebana no kubona ikidutunga. Muri iki gihe usanga abantu benshi barwana n’icyo kibazo, kandi ni na ko byari bimeze mu gihe cya Yesu.
6 Icyo gihe, umukozi yakoraga amasaha 12 ku munsi nta kuruhuka, agakora iminsi itandatu mu cyumweru, akenshi akaba yarahembwaga idenariyo imwe gusa ku munsi (Matayo 20:2-10). Ni gute ibyo wabigereranya n’umushahara ubona cyangwa uwo bagenzi bawe babona? Kugereranya imishahara yo mu gihe cya kera n’iyo muri iki gihe bishobora kugorana cyane. Uburyo bumwe bwo kugereranya iyo mishahara ni ukureba ubushobozi bw’umuguzi, icyo amafaranga ye aba ashobora kugura. Umuhanga umwe yavuze ko mu gihe cya Yesu umugati umwe wabaga ukozwe mu kiro cy’ifarini wagurwaga amafaranga ajya kungana n’ayo umuntu yahemberwa isaha imwe. Undi muhanga we yavuze ko igikombe cya divayi nziza cyagurwaga amafaranga ajya kungana n’ayo umuntu yahemberwaga amasaha abiri. Uhereye kuri ibyo bisobanuro birambuye, ushobora kubona ko icyo gihe abantu bakoraga amasaha menshi biyuha akuya kugira ngo babone amaramuko. Bari bakeneye ihumure no kugarurirwa ubuyanja, nk’uko natwe tubikeneye. Niba ufite akazi, ushobora kumva uhatiwe gukora byinshi kurushaho. Akenshi, ntitubona igihe cyo gufata imyanzuro twatekerejeho neza. Ushobora kwemera ko wifuza cyane ihumure.
7. Ni gute ubutumwa bwa Yesu bwitabiriwe?
7 Uko bigaragara, itumira ryatanzwe na Yesu atumira abantu bose ‘barushye n’abaremerewe’ rigomba kuba ryarashishikaje cyane abantu benshi mu bari bamuteze amatwi icyo gihe (Matayo 4:25; Mariko 3:7, 8). Kandi wibuke ko Yesu yongeyeho isezerano rigira riti “ndabaruhura.” Iryo sezerano riracyafite agaciro muri iki gihe. Rishobora kudusohoreraho niba ‘turushye kandi turemerewe.’ Kandi rishobora gusohorera ku bo dukunda, bashobora kuba bari mu mimerere imeze nk’iyacu.
8. Ni gute kurera abana n’iza bukuru byongera imihangayiko?
8 Hari ibindi bintu bitsikamira abantu. Kurera abana ni ikibazo cy’ingorabahizi. Ndetse no kuba umwana ubwabyo bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abantu bari mu kigero cy’imyaka yose bahangana n’indwara zo mu mutwe n’izo mu mubiri. Kandi nubwo abantu bashobora kurama, abageze mu za bukuru baba bafite ibibazo byihariye bagomba guhangana na byo, nubwo ubuvuzi bwateye imbere.—Umubwiriza 12:1.
Dukore Umurimo Twikoreye Umugogo
9, 10. Mu bihe bya kera, umugogo wagereranyaga iki, kandi se, kuki Yesu yatumiriye abantu kugira ngo bikorere umugogo we?
9 Mbese, waba wabonye ko mu magambo yavuzwe muri Matayo 11:28, 29 (NW ), Yesu yagize ati “mwikorere umugogo wanjye, kandi munyigireho?” Icyo gihe, umuntu wo muri rubanda rusanzwe ashobora kuba yarumvaga asa n’ukora yikoreye umugogo. Kuva mu bihe bya kera, umugogo wagereranyaga ubucakara cyangwa ububata (Itangiriro 27:40; Abalewi 26:13; Gutegeka 28:48). Abakozi benshi ba nyakabyizi Yesu yahuraga na bo bakoraga imirimo yabasabaga ko baheka ku ntugu zabo umugogo nyamugogo, batwaye imitwaro iremereye. Umugogo washoboraga kutababaza cyane iyo wabaga ushyizwe ku ijosi no ku rutugu cyangwa ukahakobora bitewe n’ukuntu wabaga warabajwe. Kubera ko Yesu yari umubaji, ashobora kuba yarabazaga imigogo, kandi ashobora kuba yari azi kubaza umugogo ‘utaruhije’ cyane. Wenda ahashyirwaga ku ntugu ashobora kuba yarahashyiraga uruhu cyangwa umwenda kugira ngo uwikorera uwo mugogo bimworohere uko bishoboka kose.
10 Ubwo Yesu yagiraga ati “mwikorere umugogo wanjye,” ashobora kuba yarigereranyaga n’umuntu watangaga imigogo ibajwe neza yari kuba ‘itaruhije’ mu gihe yari kuba ishyizwe ku ijosi no ku rutugu rw’umukozi. Ni yo mpamvu Yesu yongeyeho ati ‘umutwaro wanjye nturemereye.’ Ibyo ntibyasobanuraga ko gukoresha igiti cy’uwo mugogo byari ibintu bidashimishije, kandi gukora uwo murimo na byo ntibyari uburetwa. Mu by’ukuri, mu gihe Yesu yatumiriraga abari bamuteze amatwi kugira ngo bemere umugogo we, ntiyari arimo abasezeranya ko yari guhita abavaniraho imimerere yose yabakandamizaga icyo gihe. Ariko kandi, kubona ibintu mu buryo butandukanye n’uko bari basanzwe babibona byari gutuma bumva baruhutse kandi bagaruriwe ubuyanja mu buryo bugaragara. Kugira ibyo bahindura mu buryo bwabo bwo kubaho no mu mikorere yabo, na byo byari kubaruhura. Icy’ingenzi kuruta ibindi byose, kugira ibyiringiro bishishikaje kandi bihamye byari kubafasha kudahangayikishwa cyane n’ubuzima.
Ushobora Kugarurirwa Ubuyanja
11. Kuki Yesu atari arimo asaba abantu ko bareka imigogo bari basanganywe ngo bahabwe indi?
11 Zirikana ko Yesu atari arimo avuga ko abantu bari kureka umugogo bari bafite bagahabwa undi. Ni ha handi Roma ni yo yari gukomeza gutegeka igihugu barimo, nk’uko ubutegetsi buriho ubu butegeka ibihugu Abakristo batuyemo. Imisoro y’Abaroma yasabwaga mu kinyejana cya mbere yari kugumaho. Ibibazo by’ubuzima n’iby’ubukungu nta ho byari kujya. Ukudatungana n’icyaha byari gukomeza kugira ingaruka ku bantu. Nyamara kandi, bashoboraga kugarurirwa ubuyanja binyuriye mu kwemera inyigisho za Yesu, nk’uko natwe dushobora kuruhurwa muri iki gihe.
12, 13. Ni iki Yesu yagaragaje ko cyari kuruhura abantu, kandi se, ni gute bamwe babyitabiriye?
12 Ikintu cy’ingenzi urugero rwa Yesu ruhereranye n’umugogo rwerekezagaho cyagaragariye mu birebana n’umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Nta gushidikanya ko umurimo w’ingenzi Yesu yakoraga wari uwo kwigisha abandi, akibanda ku Bwami bw’Imana (Matayo 4:23). Bityo, ubwo yagiraga ati “mwikorere umugogo wanjye,” ibyo rwose byari bikubiyemo kumukurikira bagakora uwo murimo yakoraga. Inkuru yo mu Ivanjiri igaragaza ko Yesu yashishikarije abantu b’imitima itaryarya guhindura imirimo bakoraga, ibyo bikaba byari ibintu by’ingenzi byahangayikishaga abantu benshi mu mibereho yabo. Ibuka ukuntu yahamagaye Petero, Andereya, Yakobo na Yohana, agira ati “nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu” (Mariko 1:16-20). Yagaragarije abo barobyi ukuntu bari kunyurwa mu gihe bari kuba bakoze umurimo yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, bakawukora binyuriye ku buyobozi bwe kandi abashyigikiye.
13 Bamwe mu Bayahudi bari bamuteze amatwi basobanukiwe inyigisho ze maze bazishyira mu bikorwa. Gerageza kwiyumvisha uko ibintu byari bimeze ku nkombe z’inyanja, mu nkuru dusoma muri Luka 5:1-11. Abarobyi bane bari bakesheje ijoro ryose bakora ubutaruhuka, ariko ntibagira ikintu bafata. Mu kanya gato gusa, inshundura zabo zari zuzuye amafi! Ibyo si ibintu byapfuye kwikora; Yesu yabigizemo uruhare. Mu gihe barebaga ahagana ku nkombe, babonye imbaga y’abantu bari bashishikajwe cyane n’inyigisho za Yesu. Ibyo byagize uruhare mu gutuma basobanukirwa icyo Yesu yari amaze kubwira ba barobyi bane, agira ati “witinya; uhereye none uzajya uroba abantu.” Babyitabiriye bate? “Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose, baramukurikira.”
14. (a) Ni gute twagarurirwa ubuyanja muri iki gihe? (b) Ni ubuhe butumwa bugarurira abantu ubuyanja bwatangajwe na Yesu?
14 Ibyo rwose nawe ushobora kubyitabira mu buryo nk’ubwo. Umurimo wo kwigisha abantu ukuri kwa Bibiliya uracyakomeza. Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni esheshatu bemeye itumira rya Yesu ribasaba ‘kwikorera umugogo we’; bahindutse “abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19). Bamwe bawugira umurimo wabo w’igihe cyose; abandi bashyiraho imihati ishoboka yose bawubangikanyije n’indi mirimo. Bose bibonera ko utuma bagarura ubuyanja, bityo ibyo bigatuma imihangayiko igabanuka mu buzima bwabo. Ni umurimo ukubiyemo gukora ibintu bishimira, kubwira abandi ibyerekeye ubutumwa bwiza—“ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 4:23). Kuvuga ibyerekeye inkuru nziza, ariko cyane cyane inkuru y’ubu butumwa bwiza, buri gihe biba ari ibintu bishimishije. Bibiliya ikubiyemo ibintu by’ibanze dukeneye kugira ngo twemeze abantu benshi ko bashobora kugira imibereho itarangwa n’imihangayiko myinshi.—2 Timoteyo 3:16, 17.
15. Ni gute wakungukirwa n’inyigisho za Yesu zivuga ibihereranye n’ubuzima?
15 Mu rugero runaka, ndetse n’abantu bamaze igihe gito batangiye kwiga ibyerekeye Ubwami bw’Imana bungukiwe n’inyigisho za Yesu zihereranye n’uburyo bwo kubaho. Abenshi bashobora kuvugisha ukuri ko inyigisho za Yesu zatumye bumva bagaruye ubuyanja, kandi ko zatumye bahindura imibereho yabo burundu. Ibyo ushobora kubyibonera wowe ubwawe binyuriye mu gusuzuma amwe mu mahame ahereranye no kubaho aboneka mu nkuru zivuga iby’imibereho ya Yesu n’umurimo we, cyane cyane Amavanjiri yanditswe na Matayo, Mariko na Luka.
Uburyo bwo Kubona Uburuhukiro
16, 17. (a) Ni hehe wabona zimwe mu nyigisho z’ingenzi za Yesu? (b) Ni iki gikenewe kugira ngo tugarure ubuyanja binyuriye mu gushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu?
16 Mu itumba ryo mu mwaka wa 31 I.C., Yesu yatanze disikuru yamamaye ku isi hose kugeza ubu. Ubusanzwe yitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi. Yanditswe muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7 no muri Luka igice cya 6, kandi ivuga muri make inyinshi mu nyigisho ze. Izindi nyigisho za Yesu ushobora kuzisanga mu bindi bice by’Amavanjiri. Ibyinshi mu byo yagiye avuga usanga ari ibintu nawe wakwisobanurira, nubwo kubishyira mu bikorwa bishobora kugorana. Kuki utasoma ibyo bice ubigiranye ubwitonzi, kandi ukagenda ubitekerezaho? Reka imbaraga z’ibitekerezo bye zigire ingaruka ku mitekerereze yawe no ku myifatire yawe.
17 Uko bigaragara, inyigisho za Yesu zishobora gushyirwa mu byiciro binyuranye. Reka tugende dushyira inyigisho z’ingenzi mu byiciro, ku buryo buri munsi w’ukwezi tuwugenera inyigisho, dufite intego y’uko wazishyira mu bikorwa mu mibereho yawe. Mu buhe buryo? Ntuzicishemo amaso wihitira gusa. Ibuka umutware wari umukire wabajije Yesu Kristo ati “nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” Mu gihe Yesu yasubiragamo ibintu by’ingenzi bisabwa mu Mategeko y’Imana, uwo mugabo yashubije ko yari asanzwe abyubahiriza. Nyamara, yabonye ko hari ibindi bintu birenzeho yagombaga gukora. Yesu yamusabye ko yashyiraho imihati ikomeye kurushaho kugira ngo ashyire mu bikorwa amahame y’Imana mu buryo bufatika, maze abe umwigishwa ugira umwete. Uko bigaragara, uwo mugabo ntiyari yiteguye gukora ibyo yari asabwe (Luka 18:18-23). Ku bw’ibyo, umuntu wifuza kwiga inyigisho za Yesu muri iki gihe agomba kwibuka ko hari itandukaniro hagati yo kwemeranya na zo no kuzemera ubyishimiye, ibyo bikaba bigabanya imihangayiko.
18. Garagaza ukuntu ushobora kwifashisha ako gasanduku mu buryo bw’ingirakamaro.
18 Kugira ngo utangire gusuzuma no gushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu, reba ingingo ya mbere mu gasanduku. Yerekeza ku bivugwa muri Matayo 5:3-9. Mu by’ukuri, umuntu uwo ari we wese muri twe ashobora kumara igihe gihagije atekereza ku nama zihebuje zavuzwe muri iyo mirongo. Ariko se, uzirebeye hamwe zose muri rusange, wafata uwuhe mwanzuro ku bihereranye n’imyifatire? Niba mu by’ukuri wifuza kunesha ingaruka z’imihangayiko ikabije mu buzima bwawe, ni iki kizabigufashamo? Ni gute watuma ibintu birushaho kugenda neza uramutse urushijeho kwita ku bintu by’umwuka, ukareka bikarushaho kuba ari byo byiganza mu bitekerezo byawe? Mbese, hari ibintu bimwe na bimwe byajyaga biguhangayikisha mu buzima bizaba ngombwa ko ureka kwitaho cyane, bigatuma urushaho kwita ku bintu by’umwuka? Nubigenza utyo, bizatuma urushaho kugira ibyishimo uhereye ubu.
19. Wakora iki kugira ngo urusheho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse?
19 Hari n’ikindi kintu wakora. Kuki se iyo mirongo utayiganiraho n’undi mugaragu w’Imana, wenda uwo mwashakanye, mwene wanyu wa bugufi, cyangwa se incuti (Imigani 18:24; 20:5)? Zirikana ko wa mutware w’umukire yabajije undi muntu—ni ukuvuga Yesu—ibihereranye n’icyo kibazo. Igisubizo yahawe cyashoboraga gutuma arushaho kugira ibyiringiro byo kuzabona ibyishimo n’ubuzima burambye. Umuntu muhuje ukwizera muzaganira kuri iyo mirongo ntazaba ahwanye na Yesu; ariko kandi, ikiganiro muzagirana ku bihereranye n’inyigisho za Yesu kizabungura mwembi. Uzabigerageze vuba bidatinze.
20, 21. Ni iyihe porogaramu ushobora gukurikiza kugira ngo wige inyigisho za Yesu, kandi se, ni gute wagenzura amajyambere yawe?
20 Ongera uterere akajisho ku gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Zigenewe Kugufasha.” Izo nyigisho zashyizwe mu byiciro kugira ngo nibura ku munsi ugire inyigisho imwe usuzuma. Ushobora mbere na mbere gusoma icyo Yesu yavuze mu mirongo yavuzwe. Hanyuma, tekereza ku magambo yavuze. Tekereza witonze ukuntu wayashyira mu bikorwa mu mibereho yawe. Niba wumva wari usanzwe ubikora, tekereza kugira ngo urebe ibindi byinshi ushobora gukora kugira ngo ubeho mu buryo buhuje n’iyo nyigisho iva ku Mana. Gerageza kuyishyira mu bikorwa uwo munsi. Niba ugomba guhatana kugira ngo uyisobanukirwe cyangwa kugira ngo ubone uko wayishyira mu bikorwa, fata undi munsi uyitekerezeho. Icyakora, uzirikane ko atari ngombwa ko ubanza kuyimenya neza kugira ngo ujye ku yindi. Ku munsi ukurikiyeho, ushobora gusuzuma indi nyigisho. Nyuma y’icyumweru, ushobora gusuzuma ukareba ukuntu wagize ingaruka nziza mu gutora inyigisho za Yesu, enye cyangwa eshanu. Mu cyumweru cya kabiri ongeraho izindi, ibyo ubikore buri munsi. Nuramuka ubonye ko wadohotse mu bihereranye no gushyira mu bikorwa inyigisho runaka, ntucike intege. Ibyo bizagera kuri buri Mukristo wese (2 Ngoma 6:36; Zaburi 130:3; Umubwiriza 7:20; Yakobo 3:8). Komeza uzishyire mu bikorwa mu cyumweru cya gatatu n’icya kane.
21 Nyuma y’ukwezi cyangwa kurenzeho, ushobora kuba umaze gusuzuma ingingo zose uko ari 31. Uko byaba biri kose, bizatuma ugira ibihe byiyumvo? Mbese, ntuzaba wumva mu rugero runaka ufite ibyishimo kurushaho, wenda utuje kurushaho? N’iyo waba waragize amajyambere make cyane, birashoboka ko uzumva imihangayiko igabanutse, cyangwa se nibura uzaba ushoboye kubyitwaramo neza, kandi uzaba ufite uburyo ukurikiza buzagufasha gukomeza. Ntiwibagirwe ko hari n’izindi ngingo nziza nyinshi zikubiye mu nyigisho za Yesu zitari kuri urwo rutonde. Kuki se utashaka zimwe muri zo maze ukagerageza kuzishyira mu bikorwa?—Abafilipi 3:16.
22. Ni izihe ngaruka gukurikiza inyigisho za Yesu bishobora kugira, ariko se, ni ikihe kintu kindi tugomba gusuzuma?
22 Ushobora kubona ko umugogo wa Yesu, nubwo tutavuga ko utaremereye na busa, mu by’ukuri utaruhije. Umutwaro w’inyigisho ze n’uwo kuba umwigishwa we, uroroshye. Nyuma y’ibintu yiboneye ubwayo mu myaka isaga 60, intumwa Yohana yari incuti magara ya Yesu, yiyemereye igira iti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya’ (1 Yohana 5:3). Nawe ushobora kugira icyo cyizere. Uko uzamara igihe kirekire ushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu, ni na ko uzagenda ubona ko igituma abantu benshi bagira imihangayiko mu buzima wowe kitazaguhangayikisha. Uzibonera ko wabonye uburuhukiro mu rugero rwagutse. (Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Icyakora, hari ikindi kintu kirebana n’umugogo wa Yesu utaruhije ugomba gusuzuma. Yesu yanavuze ko ‘ari umugwaneza kandi ko yoroheje mu mutima.’ Ibyo bihuriye he no kuba wiga kandi ukigana Yesu? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.—Matayo 11:29.
Ni Gute Wasubiza?
• Kuki twagombye kwiyambaza Yesu mu gihe dushaka uburyo bwo kuvanirwaho imihangayiko ikabije?
• Umugogo wagereranyaga iki, kandi kuki?
• Kuki Yesu yatumiriye abantu kugira ngo bikorere umugogo we?
• Ni gute ushobora kugarurirwa ubuyanja mu buryo bw’umwuka?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2002 rizaba rigira riti “nimuze munsange, ndabaruhura.”—Matayo 11:28.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 12, 13]
Inyigisho Zigenewe Kugufasha
Ni ibihe bintu byiza ushobora kubona muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7? Ibyo bice bikubiyemo inyigisho zatangiwe ku musozi w’i Galilaya, zitanzwe n’Umwigisha Mukuru, ari we Yesu. Turagusaba ko wasoma imirongo ikurikira, wifashishije Bibiliya yawe bwite, maze ukibaza ibibazo bifitanye isano na yo.
1. 5:3-9 Ibyo bimbwira iki ku bihereranye n’imyifatire yanjye muri rusange? Ni iki nakora kugira ngo ndusheho kugira ibyishimo? Ni gute narushaho kwita ku byo nkeneye mu buryo bw’umwuka?
2. 5:25, 26 Ni iki cyarushaho kutubera cyiza kuruta kwigana abafite umwuka wo kugira amahane?—Luka 12:58, 59.
3. 5:27-30 Ni iki amagambo ya Yesu atsindagiriza ku birebana no kwihingamo ibitekerezo bimeze nk’inzozi bihereranye n’ibitsina? Ni gute kwirinda ibyo bintu bizagira uruhare mu gutuma ngira ibyishimo n’amahoro yo mu bwenge?
4. 5:38-42 Kuki nagombye guhatanira kwirinda gutsimbarara ku ngeso yogeye mu bantu muri iki gihe yo kugira urugomo cyane?
5. 5:43-48 Ni gute nzungukirwa no kumenyana neza kurushaho n’abantu nshobora kuba narabonaga ko ari abanzi banjye? Ni uruhe ruhare ibyo bishobora kuzagira mu bihereranye no kugabanya cyangwa kuvanaho impagarara?
6. 6:14, 15 Niba rimwe na rimwe nsa n’aho ntashaka kubabarira, mbese, byaba biterwa ahanini n’ishyari cyangwa kubika inzika? Ni gute nahindura iyo myifatire?
7. 6:16-18 Mbese, mbangukirwa no kwita cyane ku isura igaragarira amaso kuruta uko nita ku cyo umuntu ari cyo imbere? Ni iki nagombye kurushaho kumenya?
8. 6:19-32 Ni izihe ngaruka byagira ndamutse mpangayikishijwe cyane n’amafaranga hamwe n’ubutunzi? Ni iki nzatekerezaho kizamfasha gukomeza gushyira mu gaciro mu birebana n’ibyo?
9. 7:1-5 Ngira ibihe byiyumvo iyo ndi kumwe n’abantu bakunda gucira abandi imanza kandi bakabanenga, buri gihe bakaba bahora babashakishaho amakosa? Kuki ari iby’ingenzi ko nakwirinda kumera ntyo?
10. 7:7-11 Niba kutarambirwa ari byiza mu gihe umuntu asaba Imana, bimeze bite mu bihereranye n’ibindi bice bigize ubuzima?—Luka 11:5-13.
11. 7:12 Nubwo nzi Itegeko rya Zahabu, ni kangahe njya nshyira mu bikorwa iyo nama mu byo ngirira abandi?
12. 7:24-27 Kubera ko ari jye ugomba kuyobora ubuzima bwanjye, ni gute nakwitegura neza kurushaho guhangana n’ingorane hamwe n’imibabaro bitagira ingano? Kuki nagombye gutangira kubitekerezaho uhereye ubu?—Luka 6:46-49.
Inyigisho z’inyongera nshobora gusuzuma:
13. 8:2, 3 Ni gute nagaragariza impuhwe abatishoboye, nk’uko Yesu yabikoraga incuro nyinshi cyane?
14. 9:9-38 Ni uwuhe mwanya kugaragaza imbabazi bifite mu mibereho yanjye, kandi se, ni gute narushaho kuzigira?
15. 12:19 Mpereye ku buhanuzi bwerekezaga kuri Yesu, mbese, nihatira kwirinda kujya impaka no kurwana?
16. 12:20, 21 Ni ikihe kintu cyiza naba nkoze ndamutse nirinze gukomeretsa abandi binyuriye mu magambo cyangwa mu bikorwa?
17. 12:34-37 Ni iki akenshi ibiganiro byanjye byibandaho? Nzi ko iyo nkamuye icunga havamo umutobe, none se, kuki nagombye gutekereza ku bindi mu mutima?—Mariko 7:20-23.
18. 15:4-6 Duhereye ku byo Yesu yavuze, mbona nte ibihereranye no kwita ku bageze mu za bukuru mu buryo bwuje urukundo?
19. 19:13-15 Nkeneye gufata igihe cyo gukora iki?
20. 20:25-28 Kuki gukoresha ubutware kugira ngo abe ari bwo uteza imbere nta cyo bimara? Ni gute twakwigana urugero rwatanzwe na Yesu mu birebana n’ibyo?
Ibitekerezo by’inyongera byanditswe na Mariko:
21. 4:24, 25 Ibyo ngirira abandi bisobanura iki?
22. 9:50 Niba ibyo mvuga n’ibyo nkora bimeze neza, ni izihe ngaruka nziza bishobora kuzagira?
Hanyuma, hari inyigisho nke zanditswe na Luka:
23. 8:11, 14 Ndamutse nemeye imihangayiko, ubutunzi n’ibinezeza bikaba ari byo bigenga ubuzima bwanjye, byagenda bite?
24. 9:1-6 Nubwo Yesu yari afite ububasha bwo gukiza abarwayi, ni iki yimirije imbere?
25. 9:52-56 Mbese, ndi nkomwahato? Mbese, nirinda umwuka wo kwihorera?
26. 9:62 Ni gute nagombye kubona inshingano mfite yo kuvuga ibyerekeye Ubwami bw’Imana?
27. 10-29-37 Ni gute nshobora kugaragaza ko nkunda bagenzi banjye, aho kuba umuntu utabitayeho?
28. 11:33-36 Ni irihe hinduka nshobora kugira, kugira ngo ndusheho koroshya ubuzima?
29. 12:15 Ni irihe sano riri hagati y’ubuzima n’ubutunzi?
30. 14:28-30 Ndamutse mfashe igihe cyo kugenzura imyanzuro mfata mbigiranye ubwitonzi, ni iki nakwirinda, kandi se, ibyo byampesha izihe nyungu?
31. 16:10-12 Ni izihe nyungu nshobora kubona mbikesheje kuba inyangamugayo mu mibereho yanjye?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Umurimo wo kurokora ubuzima dukora twikoreye umugogo wa Yesu utuma tugarura ubuyanja