Mwigane ukwizera kwabo
Yabaye indahemuka mu bigeragezo
PETERO yarimo yitegereza abantu bari bateze Yesu amatwi ariko ubona ahangayitse. Icyo gihe bari mu isinagogi y’i Kaperinawumu. Petero yabaga muri uwo mugi, kandi ni ho yakoreraga umwuga we w’uburobyi ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya. Uretse n’ibyo, aho ni ho abenshi mu ncuti ze, bene wabo ndetse n’abarobyi bagenzi be babaga. Nta gushidikanya ko Petero yifuzaga cyane ko abantu bari batuye muri uwo mugi, babona Yesu nk’uko na we yamubonaga, kandi bakagira ibyishimo byo kumenya ibihereranye n’Ubwami bw’Imana babyigishijwe n’umwigisha ukomeye kurusha abandi bose. Icyakora icyo gihe ibyo byasaga n’ibidashoboka.
Abantu benshi ntibakomeje kumutega amatwi. Hari bamwe barimo bitotomba bahakana ibyo Yesu yigishaga. Icyakora, ikintu cyahangayikishije Petero cyane, ni imyifatire ya bamwe mu bigishwa ba Yesu. Iyo wabitegerezaga, wabonaga batagifite bya byishimo umuntu agira iyo amenye ibintu atari azi, cyangwa ibyo agira iyo amenye ukuri. Icyo gihe wabonaga batishimye, mbese ubona babaye abarakare. Bamwe bareruraga bakavuga ko ibyo Yesu yavugaga byari bikomeye kubyemera. Banze gukomeza kumutega amatwi, basohoka mu isinagogi, maze bareka gukomeza gukurikira Yesu.
Icyo gihe ntibyari byoroheye Petero ndetse n’izindi ntumwa. Petero ntiyasobanukiwe neza ibyo Yesu yigishije uwo munsi. Nta gushidikanya ko na we yabonaga ko utabyitondeye wabona ko amagambo ya Yesu yari urucantege. Ariko se Petero yari kubyifatamo ate? Ntibwari ubwa mbere Petero asabwa kugaragaza niba yari gukomeza kubera Shebuja indahemuka, kandi ntibwari n’ubwa nyuma. Reka turebe uburyo ukwizera kwa Petero kwamufashije guhangana n’izo ngorane, bityo agakomeza kuba indahemuka.
Yabaye indahemuka nubwo abandi byabananiye
Akenshi Petero na we yajyaga atungurwa n’ibintu Yesu yakoraga. Incuro nyinshi Shebuja yajyaga akora ibintu cyangwa akavuga ibintu bihabanye rwose n’uko abantu babaga babyiteze. Yesu yari yaraye agaburiye abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza, maze bituma bashaka kumwimika. Nyamara yatunguye abantu benshi igihe yahungaga, maze agategeka abigishwa kujya mu bwato bakajya i Kaperinawumu. Igihe abigishwa be bakoraga urugendo rwo mu mazi muri iryo joro ryose, Yesu yongeye kubatungura igihe yagenderaga hejuru y’Inyanja ya Galilaya yari yarubiye, ibyo bikaba byarasigiye Petero isomo rikomeye ryo kugira ukwizera.a
Bumaze gucya, ntibatinze kubona ko ya mbaga y’abantu yari yuriye amato maze ikabakurikira. Birumvikana ariko ko abo bantu batari bafite inzara y’ukuri ko mu buryo bw’umwuka, ahubwo bishakiraga kongera kubona Yesu atubura ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Ku bw’ibyo, Yesu yarabacyashye kubera ko bari bafite umwuka wo gukunda ubutunzi. Ikiganiro bagiranye cyakomereje mu isinagogi y’i Kaperinawumu, aho Yesu yongeye gutungura abantu ubwo yabigishaga ukuri kw’ingenzi cyane, ariko kugusobanukirwa bikaba bitari byoroshye.
Yesu ntiyashakaga ko abantu babona ko ari umuntu utanga ibyokurya gusa. Ahubwo yashakaga ko babona ko we ubwe ari ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bahawe n’Imana. Yashakaga ko babona ko ubuzima bwe n’urupfu rwe, ari byo byari gutuma abandi babona ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo yabahaye urugero yigereranya na manu, wa mugati wavuye mu ijuru mu gihe cya Mose. Igihe abantu bamwe bahakanaga ibyo yari ababwiye, yakoresheje urugero rushishikaje cyane abasobanurira ko ari ngombwa ko barya umubiri we n’amaraso ye kugira ngo babone ubuzima. Icyo gihe rero ni bwo impaka zarushijeho kwiyongera. Bamwe baravuze bati “iryo jambo rirakomeye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?” Benshi mu bigishwa ba Yesu bafashe umwanzuro wo kureka kumukurikira.b—Yohana 6:48-60, 66.
Petero yari gukora iki? Na we ashobora kuba yaratewe urujijo n’amagambo Yesu yavuze. Icyo gihe yari atarasobanukirwa ko Yesu yagombaga gupfa kugira ngo asohoze ibyo Imana ishaka. Ariko se Petero na we yumvaga yareka gukurikira Yesu nk’uko ba bigishwa bandi bahuzagurikaga babigenje? Oya, Petero yari afite ikintu atandukaniyeho na bo. Yari atandukaniye he na bo?
Yesu yarahindukiye maze abwira abigishwa be ati “mbese namwe murashaka kwigendera” (Yohana 6:67)? Yabajije icyo kibazo intumwa ze 12, ariko Petero ni we wabanje gusubiza, nk’uko yari asanzwe abigenza. Petero ashobora kuba ari we wari mukuru muri bo. Uko biri kose yabarushaga ubushizi bw’amanga, kandi uko bigaragara ni gake cyane Petero yatinyaga kuvuga ikimuri ku mutima. Icyo gihe yatekerezaga ku magambo meza cyane kandi atazibagirana yavuze, agira ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yohana 6:68.
Ese ayo magambo ntagukoze ku mutima? Kubera ko Petero yizeraga Yesu, byamufashije kugira umuco w’ingenzi cyane wo kuba indahemuka. Petero yiboneye neza ko nta wundi Mukiza utari Yesu, kandi ko yakizaga binyuze ku nyigisho ze zivuga iby’Ubwami bw’Imana. Petero yari azi neza ko nubwo hari ibintu atari asobanukiwe, nta handi hantu yari kujya hari gutuma yemerwa n’Imana cyangwa ngo abone ubuzima bw’iteka.
Ese nawe ni uko ubibona? Ikibabaje ni uko muri iki gihe abantu benshi bihandagaza bavuga ko bakunda Yesu, ariko ntibamubere indahemuka. Kugira ngo tubere Kristo indahemuka tubivanye ku mutima, tugomba kubona inyigisho za Yesu nk’uko Petero yazibonaga. Dukeneye kuziga kandi tukazisobanukirwa, kabone n’iyo twasanga zidahuje n’uko twabitekerezaga cyangwa zidahuje n’uko tubyifuza. Kuba indahemuka ni byo byonyine bishobora gutuma twizera ko tuzabona ubuzima bw’iteka Yesu yifuza kuduha.
Yabaye indahemuka igihe yakosorwaga
Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yesu yajyanye n’intumwa ze ndetse na bamwe mu bigishwa be mu rugendo rurerure bakoze bajya mu majyaruguru. Iyo umuntu yabaga ari ku nyanja ya Galilaya, hari igihe yashoboraga kureba agasongero kabaga gatwikiriwe n’amasimbi k’Umusozi wa Herumoni wari ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano ahagana mu majyaruguru. Yesu n’abo bari kumwe barazamutse maze bagera ku midugudu yari hafi ya Kayisariya y’i Filipi, ariko uko bagendaga basatira uwo musozi ni ko barushagaho kubona ko ari muremure.c Bageze ahantu heza cyane umuntu yabaga yitegeye igice kinini cy’amajyepfo y’Igihugu cy’Isezerano, Yesu yabajije abigishwa be ikibazo cy’ingenzi.
Yesu yarababajije ati “abantu bavuga ko ndi nde?” Tekereza ukuntu Petero yitegereje Yesu, maze akibuka ukuntu Shebuja yari umugwaneza, kandi afite ubwenge buhebuje. Yesu yashakaga kumenya ibyo abari bamuteze amatwi batekerezaga, bakurikije ibyo babaga bumvise cyangwa ibyo babaga babonye. Abigishwa ba Yesu bashubije icyo kibazo maze basubiramo bimwe mu bitekerezo bikocamye abantu bari bafite ku birebana na Yesu. Ariko Yesu yashakaga kumenya ibirenze ibyo. Ese abo bigishwa be b’inkoramutima na bo bamubonaga batyo? Yarababajije ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?”—Luka 9:18-22.
Icyo gihe na bwo Petero yahise asubiza atazuyaje. Yakoresheje amagambo yumvikana neza kandi adaciye ku ruhande, maze agaragaza ibyari mu mitima ya benshi mu bari aho. Yaravuze ati “uri Kristo, Umwana w’Imana.” Tekereza ukuntu Yesu yamwenyuye agaragariza Petero ko yemeye igisubizo atanze, kandi akamushimira abikuye ku mutima. Yesu yibukije Petero ko atari umuntu watumye abantu bafite ukwizera nyakuri basobanukirwa uko kuri kw’ingenzi, ahubwo ko ari Yehova. Petero yari yashoboye kumenya imwe mu nyigisho ikomeye Yehova yari yarahishuye ihereranye na Mesiya cyangwa Kristo wari warasezerenyijwe.—Matayo 16:16, 17.
Uwo Kristo ni we ubuhanuzi bwa kera bwise ibuye abubatsi banze (Zaburi 118:22; Luka 20:17). Kubera ko Yesu yazirikanaga ubwo buhanuzi, yahishuye ko Yehova yari kubaka itorero kuri rya buye cyangwa urutare Petero yari yavuze.d Nyuma yaho yahaye Petero inshingano z’ingenzi muri iryo torero. Ntiyahaye Petero ububasha bwo gutegeka izindi ntumwa nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo yamuhaye inshingano. Yamuhaye “imfunguzo z’ubwami”(Matayo 16:19). Petero yari ahawe inshingano yo guha abantu bo mu byiciro bitatu ibyiringiro byo kwinjira mu bwami bw’Imana. Mbere na mbere yari guhera ku Bayahudi, agakurikizaho Abasamariya, hanyuma akabigeza ku Banyamahanga cyangwa abatari Abayahudi.
Ariko kandi, nyuma yaho Yesu yavuze ko abahawe byinshi bazabazwa byinshi, kandi ibyabaye kuri Petero bigaragaza ko ayo magambo ari ukuri (Luka 12:48). Yesu yakomeje guhishura ukuri kw’ingenzi ku birebana na Mesiya, hakubiyemo n’uko yari hafi kubabazwa kandi akicirwa i Yerusalemu. Petero yahangayikishijwe n’ayo magambo yari amaze kumva. Yashyize Yesu ku ruhande maze aramucyaha ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.”—Matayo 16:21, 22.
Petero agomba kuba yaratunguwe n’igisubizo Yesu yamuhaye, kubera ko yavuze ayo magambo nta kibi agamije. Yesu yateye Petero umugongo, areba abigishwa be na bo bashobora kuba baratekerezaga batyo, maze aravuga ati “jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu” (Matayo 16:23; Mariko 8:32, 33). Ayo magambo ya Yesu akubiyemo inama y’ingirakamaro kuri twe. Biroroshye cyane ko twareka kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, maze tukajya tubibona nk’uko twe tubyumva. Turamutse tubigenje dutyo, dushobora kwibwira ko turimo dufasha umuntu, nyamara tugasanga dusohoza imigambi ya Satani aho gusohoza iy’Imana nubwo twaba tutabigambiriye. Ariko se Petero yabyifashemo ate?
Petero yari azi neza ko Yesu atashakaga kuvuga ko ari Satani uyu tuzi. N’ubundi kandi, Yesu ntiyigeze avugisha Petero nk’uko yavugishije Satani. Igihe Yesu yavugishaga Satani yaramubwiye ati “genda,” ariko yabwiye Petero ati “jya inyuma yanjye” (Matayo 4:10). Yesu ntiyigeze yamagana iyo ntumwa yabonagamo ibyiza, ahubwo yakosoye iyo mitekerereze mibi yari ifite. Biragaragara neza ko Petero yagombaga kureka kujya imbere ya Shebuja ngo amubere igisitaza, ahubwo akajya inyuma ye kugira ngo amukurikire mu budahemuka.
Ese Petero yigeze atongana, cyangwa ngo arakare yivumbure maze yange kuvuga? Oya rwose, ahubwo yicishije bugufi maze yemera gukosorwa. Icyo gihe yongeye kugaragaza ko ari indahemuka. Abakurikira Kristo bose bajya bakenera gukosorwa. Nitwicisha bugufi tukemera guhanwa kandi tugakura amasomo ku makosa twakoze, ni bwo gusa tuzagirana imishyikirano ya bugufi na Yesu Kristo hamwe na Se Yehova.—Imigani 4:13.
Yaragororewe kubera ko yabaye indahemuka
Bidatinze Yesu yavuze ikindi kintu gishishikaje agira ati “ndababwira ukuri yuko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe” (Matayo 16:28). Nta gushidikanya ko ayo magambo yatumye Petero agira amatsiko. Ese Yesu yashakaga kuvuga iki? Petero ashobora kuba yaratekereje ko kuba Yesu yari yamucyashye byari gutuma atabona icyo gikundiro cyihariye.
Icyakora hashize nk’icyumweru, Yesu yajyanye Yakobo, Yohana na Petero “ku musozi muremure,” ukaba ushobora kuba wari Umusozi Herumoni wari ku birometero bike uvuye aho bari bari. Birashoboka ko hari nijoro kubera ko abo bagabo batatu bari bafite ibitotsi. Icyakora igihe Yesu yasengaga, habaye ikintu gikomeye cyatumye ibitotsi bari bafite bishira.—Matayo 17:1; Luka 9:28, 29, 32.
Bagiye kubona babona Yesu atangiye guhindura isura. Mu maso he hatangiye kurabagirana agira umucyo mwinshi nk’uw’izuba. Imyenda ye yahindutse umweru urabagirana. Hanyuma abantu babiri babonetse bahagararanye na Yesu, umwe agereranya Mose, undi agereranya Eliya. Bavugaga ibyo ‘kugenda kwe kwagombaga gusohorezwa i Yerusalemu,’ nta gushidikanya ibyo bikaba byarasobanuraga ko yari gupfa kandi akazuka. Ibyo byagaragaje neza ko Petero yari yibeshye igihe yahakanaga ko Yesu yari kugerwaho n’iyo mibabaro yose.—Luka 9:30, 31.
Petero yahise yumva yagira icyo akora kugira ngo na we yifatanye muri iryo yerekwa ritangaje. Byasaga nk’aho Mose na Eliya bashakaga gusiga Yesu. Ku bw’ibyo Petero yaravuze ati “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha: none reka tubambe amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Birumvikana ko abo bagabo babiri bo muri iryo yerekwa bagereranyaga abagaragu ba Yehova bari barapfuye, batari bakeneye amahema. Mu by’ukuri Petero ntiyari asobanukiwe ibyo yavugaga. Ariko se nubwo byari bimeze bityo, ntiwumva ukunze Petero bitewe n’uko yarangwaga n’ibyishimo ndetse n’urugwiro?—Luka 9:33.
Hari indi migisha Petero, Yakobo na Yohana babonye muri iryo joro. Igihe bari aho ku musozi hahise haza igicu kirabakingiriza. Muri icyo gicu haturutse ijwi rya Yehova, maze riravuga riti “uyu ni Umwana wanjye watoranyijwe. Mumwumvire.” Iryo yerekwa ryahise rirangira maze basigarana na Yesu ku musozi ari bonyine.—Luka 9:34-36.
Iryo yerekwa ryagiriye akamaro Petero, kandi natwe rirakadufitiye! Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, Petero yanditse iby’uwo mugisha yagize muri iryo joro wo kuba umwe mu ‘bagabo biboneye ikuzo’ rya Yesu, mu by’ukuri bakaba bariboneye ikuzo yari kugira igihe yari kuba ari Umwami utegekera mu ijuru. Iryo yerekwa ryahamije ubuhanuzi bwinshi dusanga mu Ijambo ry’Imana, kandi ryakomeje ukwizera kwa Petero bituma yitegura guhangana n’ibigeragezo yari agiye guhura na byo (2 Petero 1:16-19). Iryo yerekwa rizatuma natwe tugira ukwizera gukomeye nk’ukwa Petero, nidukomeza kubera indahemuka Databuja washyizweho na Yehova, tukamwigana, tukemera ko aduhana kandi akadukosora, ndetse tukamukurikira buri munsi twicishije bugufi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo ivuga ngo “Mwigane ukwizera kwabo—Yanesheje ubwoba no gushidikanya,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2009.
b Kuba abo bantu bari mu isinagogi batari bafite ukwizera, bigaragara neza iyo ugereranyije uko bakiriye ibyo Yesu yababwiye icyo gihe, n’amagambo bari baraye bavuze, igihe bamubwiraga bishimye ko ari umuhanuzi w’Imana.—Yohana 6:14.
c Bakoze urugendo rw’ibirometero 50 uvuye ku nkombe z’inyanja ya Galilaya, bava ahantu hari ku butumburuke bwa metero 210 hasi y’inyanja, bagera ahantu hari ubutumburuke bwa metero 350 hejuru yayo. Aho hose, babaga banyuze mu turere dufite ubwiza nyaburanga buhebuje.
d Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni nde ugereranywa n’urutare?” kari ku ipaji ya 28.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ni nde ugereranywa n’urutare?
Yesu yabwiye Petero ati “ndakubwira yuko uri Petero, kandi kuri uru rutare ni ho nzubaka itorero ryanjye” (Matayo 16:18). Abantu bagiye bumva ko ayo magambo Yesu yabwiye intumwa Petero, asobanura ko Petero ari we wari kubakwaho itorero rya gikristo. Kiliziya Gatolika yigisha ko uwo murongo ugaragaza ko Yesu yahaye Petero ubutware bwo gutegeka izindi ntumwa, mbese ko yamugize papa wa mbere. Ngiyo impamvu ayo magambo ya Yesu yanditse imbere ku gisenge cya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma. Ari mu rurimi rw’Ikilatini, kandi yanditse mu nyuguti zifite uburebure buruta ubw’umuntu.
Ese Yesu yashakaga kuvuga ko Petero ari we rutare yari kubakaho itorero rye? Oya rwose. Dore impamvu eshatu zishobora gutuma tubyemeza nta gushidikanya. Iya mbere ni uko izindi ntumwa zari zihari zitigeze zumva ko ari icyo Yesu yashakaga kuvuga. None se niba Yesu yarahaye Petero ubutware bwo gutegeka izindi ntumwa, kuki nyuma yaho zagiye zijya impaka kenshi zishaka kumenya umukuru muri zo (Mariko 9:33-35; Luka 22:24-26)? Impamvu ya kabiri, ni uko nyuma yaho intumwa Pawulo yagaragaje ko urutare rwari Yesu Kristo aho kuba Petero (1 Abakorinto 3:11; 10:4). Iya gatatu, ni uko nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, Petero ubwe yivugiye ko atari we rutare. Ibinyuranye n’ibyo, yanditse ko Yesu ari we ‘buye ry’urufatiro’ ryahanuwe kera Imana yatoranyije.—1 Petero 2:4-8.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Petero yagaragaje ko ari indahemuka no mu gihe yabaga akosowe
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kuba Petero yarabaye indahemuka byatumye abona iyerekwa rihebuje