Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
4 Yesu amaze kubatizwa yajyanywe n’umwuka mu butayu,+ nuko Satani* aramugerageza.+ 2 Amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya kandi atanywa, arasonza. 3 Nuko Satani+ aza kumushuka aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” 4 Na we aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva kuri Yehova.’”*+
5 Nuko Satani amujyana mu mujyi wa Yerusalemu,*+ maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero,+ 6 aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi, kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo bagutware mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+ 7 Yesu aramubwira ati: “Nanone handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+
8 Nanone Satani amujyana ku musozi muremure bidasanzwe, maze amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ukuntu bukomeye,+ 9 hanyuma aramubwira ati: “Ibi byose ndabiguha nupfukama ukansenga.” 10 Yesu na we aramubwira ati: “Genda Satani, kuko handitswe ngo: ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga,+ kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”+ 11 Hanyuma Satani amusiga aho aragenda,+ maze abamarayika baraza bamwitaho.+
12 Nuko Yesu yumvise ko bafashe Yohana,+ ajya i Galilaya.+ 13 Nyuma yaho ava i Nazareti, ajya i Kaperinawumu+ iruhande rw’inyanja, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali, aba ari ho atura. 14 Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti: 15 “Yemwe bantu mutuye mu gihugu cya Zabuloni n’icya Nafutali, ku muhanda werekeza ku nyanja, hakurya ya Yorodani muri Galilaya ituwe n’abanyamahanga! 16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu karere k’igicucu cy’urupfu, umucyo+ warabamurikiye.”+ 17 Uhereye icyo gihe, Yesu atangira kubwiriza avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza.”+
18 Igihe yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye abantu babiri bavukana, ari bo Simoni witwaga Petero+ n’umuvandimwe we Andereya, bajugunya mu nyanja urushundura barobeshaga, kuko bari abarobyi.+ 19 Nuko arababwira ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 20 Akibivuga bahita basiga inshundura zabo baramukurikira.+ 21 Ava aho akomeza kugenda, abona abandi bantu babiri bavukana, ari bo Yakobo na Yohana abahungu ba Zebedayo,+ bari mu bwato bari kumwe na papa wabo Zebedayo basana inshundura zabo, maze arabahamagara.+ 22 Ako kanya basiga ubwato, basiga na papa wabo maze baramukurikira.
23 Hanyuma anyura muri Galilaya hose,+ yigishiriza abantu mu masinagogi* yaho+ kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, akiza abantu indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.+ 24 Nuko inkuru ye ikwirakwira muri Siriya hose, maze bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi, abari bafite indwara zinyuranye n’ububabare butandukanye,+ abatewe n’abadayimoni,+ abari barwaye igicuri,+ hamwe n’abari bafite ubumuga, maze arabakiza. 25 Ibyo byatumye abantu benshi bamukurikira baturutse i Galilaya, i Dekapoli,* i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya ya Yorodani.