Watanga iki kugira ngo uzabone ubugingo buhoraho?
“Umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?”—MAT 16:26.
1. Kuki Yesu yamaganiye kure amagambo Petero yamubwiye amucyaha?
INTUMWA Petero yatunguwe cyane n’ibyo yumvise. Yesu Kristo, Umuyobozi we yakundaga cyane, yarimo avuga “yeruye” ko yari agiye kubabazwa kandi akicwa! Petero yamushubije amucyaha, rwose nta kibi agamije, agira ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.” Yesu yateye Petero umugongo maze areba abandi bigishwa. Birashoboka ko na bo bari bafite iyo mitekerereze ikocamye. Hanyuma Yesu yabwiye Petero ati “jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”—Mar 8:32, 33; Mat 16:21-23.
2. Ni gute Yesu yagaragaje ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umwigishwa nyakuri?
2 Ibyo Yesu yavuze nyuma yaho bishobora kuba byarafashije Petero kubona impamvu Yesu Kristo yamaganiye kure amagambo yamubwiye amucyaha. Yesu ‘yahamagaye abantu hamwe n’abigishwa be’ maze arababwira ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire. Kuko ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura; ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye no kubera ubutumwa bwiza, azaburokora” (Mar 8:34, 35). Aha Yesu yakoresheje ijambo “ubugingo” ashaka kuvuga “ubuzima.” Uko bigaragara, Yesu ntiyari yiteguye gutanga ubuzima bwe ho igitambo gusa, ahubwo nanone yari yiteze ko abari kumukurikira na bo bari kuba biteguye kwitanga mu murimo bakorera Imana. Igihe bari kubigenza batyo, bari kubona imigisha ikungahaye.—Soma muri Matayo 16:27.
3. (a) Ni ibihe bibazo Yesu yabajije abari bamuteze amatwi? (b) Ikibazo cya kabiri Yesu yabajije gishobora kuba cyaribukije iki abari bamuteze amatwi?
3 Icyo gihe nanone, Yesu yabajije ibibazo bibiri bikangura ibitekerezo. Icya mbere cyagiraga kiti “umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?” Naho icya kabiri kikagira kiti “mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” (Mar 8:36, 37). Igisubizo cy’ikibazo cya mbere kirigaragaza rwose. Nta cyo byamarira umuntu kunguka ibintu byose byo mu isi aramutse abuze ubuzima bwe, ni ukuvuga ubugingo bwe. Ibyo umuntu atunze bimugirira akamaro ari uko gusa ariho akabyishimira. Ikibazo cya kabiri Yesu yabajije cyagiraga kiti “mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” Icyo kibazo gishobora kuba cyaribukije abari bamuteze amatwi ikirego Satani yazamuye mu gihe cya Yobu agira ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Amagambo ya Satani ashobora kuba ukuri ku bantu bamwe badasenga Yehova. Abenshi bashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose, bakica ihame iryo ari ryo ryose, kugira ngo bakomeze kubaho. Ariko kandi, Abakristo babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo.
4. Kuki ibibazo Yesu yabajije bifite ibisobanuro byimbitse ku Bakristo?
4 Tuzi ko Yesu atazanywe no kuduha ubuzima, ubutunzi no kuramba muri iyi si. Ahubwo yazanywe no kuduha uburyo bwo kuzabaho iteka mu isi nshya, kandi ibyo byiringiro ni byo duha agaciro cyane (Yoh 3:16). Umukristo yagombye kumva ko ikibazo cya mbere Yesu yabajije cyashakaga kuvuga kiti “umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka?” Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko nta cyo byaba bimaze rwose (1 Yoh 2:15-17). Kugira ngo dusubize ikibazo cya kabiri Yesu yabajije, buri wese ashobora kwibaza ati ‘niteguye kwigomwa ibintu bingana iki muri iki gihe kugira ngo niringire ntashidikanya ko nzaba mu isi nshya?’ Igisubizo dutanga kuri icyo kibazo kigaragaza niba ibyo byiringiro byarashinze imizi mu mitima yacu, kandi ibyo bigaragarira mu mibereho yacu.—Gereranya na Yohana 12:25.
5. Ni gute dushobora kubona impano y’ubuzima bw’iteka?
5 Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko hari icyo twakora ngo tube dukwiriye ubuzima bw’iteka. Ubuzima, ndetse n’ubu buzima bugufi dufite muri iyi si, ni impano. Ntidushobora kubugura cyangwa ngo dukore ikintu icyo ari cyo cyose ngo tube dukwiriye kubuhabwa. Dushobora kubona impano y’ubuzima bw’iteka ari uko gusa ‘twizeye Kristo Yesu’ kandi tukizera Yehova, we ‘ugororera abamushakana umwete’ (Gal 2:16; Heb 11:6). Icyakora, ukwizera kugomba kugaragazwa n’ibikorwa, kubera ko ‘ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye’ (Yak 2:26). Bityo, mu gihe turushaho gutekereza ku kibazo cya Yesu, byaba byiza dutekereje cyane ku byo twiteguye kwigomwa muri iyi si n’ibyo twiteguye gukora mu murimo dukorera Yehova kugira ngo tugaragaze ko ukwizera kwacu ari kuzima koko.
‘Kristo ntiyinejeje ubwe’
6. Ni iki Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere?
6 Aho kugira ngo Yesu ahange amaso ku byo isi yo mu gihe cye yashoboraga kumuha, yibanze ku bintu by’ingenzi kandi yamagana ibishuko byo gushaka ibintu byari gutuma abaho adamaraye. Imibereho ye yaranzwe no kwigomwa hamwe no kumvira Imana. Aho kugira ngo yinezeze, yaravuze ati ‘buri gihe nkora ibishimisha [Imana]’ (Yoh 8:29). Yesu yari yiteguye gukora ibintu bingana iki kugira ngo ashimishe Imana?
7, 8. (a) Yesu yigomwe iki, kandi se ni gute yagororewe? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?
7 Hari igihe Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Mbere yaho, igihe Yesu yatangiraga kuburira abigishwa be ko mu gihe gito yari agiye “gutanga ubugingo bwe,” Petero yamuteye inkunga yo kwibabarira. Ariko kandi, Yesu yakomeje gushikama. Yatanze ubugingo bwe, ni ukuvuga ubuzima bwe butunganye, abikunze ku bw’inyungu z’abantu. Iyo mibereho ya Yesu izira ubwikunde yatumye yizera adashidikanya ko igihe cye kizaza cyari kuba cyiza. Yarazuwe maze ‘arazamurwa ashyirwa iburyo bw’Imana’ (Ibyak 2:32, 33). Ku bw’ibyo, yatubereye urugero ruhebuje.
8 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma inama yo ‘kutinezeza’ maze abibutsa ko “na Kristo atinejeje ubwe” (Rom 15:1-3). Ku bw’ibyo se, ni mu rugero rungana iki tuzashyira mu bikorwa iyo nama yatanzwe n’intumwa Pawulo maze tukitanga kugira ngo twigane Kristo?
Yehova ashaka ko tumuha ibyiza kuruta ibindi
9. Ni iki mu by’ukuri Umukristo aba akoze iyo yiyeguriye Imana?
9 Muri Isirayeli ya kera, Amategeko ya Mose yavugaga ko abagaragu b’Abaheburayo bagombaga kugira umudendezo mu mwaka wa karindwi babaga bamaze mu bubata, cyangwa mu gihe cy’umwaka wa Yubile. Icyakora, hari andi mahitamo bari bafite. Iyo umugaragu yabaga akunze shebuja, yashoboraga guhitamo gukomeza kumubera umugaragu ubuzima bwe bwose. (Soma mu Gutegeka kwa kabiri 15:12, 16, 17.) Natwe tugira amahitamo ameze nk’ayo igihe twiyeguriye Imana. Twemera gukora ibyo Imana ishaka tubikunze, aho kubaho dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza urukundo rwimbitse dukunda Yehova n’icyifuzo dufite cyo kumukorera iteka.
10. Ni mu buhe buryo turi umutungo w’Imana, kandi se ibyo byagombye kugira izihe ngaruka ku byo dutekereza n’ibyo dukora?
10 Niba muri iki gihe wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ukaba wifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ukaba ujya mu materaniro ya gikristo, uri uwo gushimirwa. Twiringiye ko vuba aha uzumva ugomba kwiyegurira Yehova maze ukabaza ikibazo nk’icy’Umunyetiyopiya yabajije Filipo agira ati “ni iki kimbuza kubatizwa?” (Ibyak 8:35, 36). Icyo gihe imishyikirano ufitanye n’Imana izamera nk’iy’Abakristo Pawulo yandikiye bari bafitanye na yo. Yagize ati “ntimuri abanyu, kuko mwaguzwe ku giciro cyinshi” (1 Kor 6:19, 20). Twaba dufite ibyiringiro by’ijuru cyangwa dufite ibyo kuzaba ku isi, turi aba Yehova niba twaramwiyeguriye. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tureka ibyifuzo bishingiye ku bwikunde kandi ‘tukareka kuba imbata z’abantu’ (1 Kor 7:23)! Mbega ukuntu ari igikundiro ko umuntu abera Yehova umugaragu w’indahemuka, akamukoresha uko ashaka!
11. Abakristo baterwa inkunga yo gutamba ikihe gitambo, kandi se nk’uko bigaragazwa n’ibitambo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ni iki mu by’ukuri ibyo bisobanura?
11 Pawulo yagiriye bagenzi be bahuje ukwizera inama agira ati “mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza” (Rom 12:1). Ayo magambo ashobora kuba yaribukije Abakristo b’Abayahudi ibirebana n’ibitambo byarangaga gahunda yabo yo gusenga, mbere y’uko baba abigishwa ba Yesu. Bari bazi ko, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, amatungo batambiraga ku gicaniro cya Yehova yagombaga kuba ari meza kurusha ayandi. Itungo ryose ryabaga atari ryiza ntiryemerwaga (Mal 1:8, 13). Uko ni na ko bimeze mu gihe dutanga imibiri yacu ngo ibe “igitambo kizima.” Duha Yehova ibyiza kurusha ibindi, aho kumuha ibisigaye nyuma yo guhaza ibyifuzo byacu. Iyo twiyeguriye Imana, tuyegurira “ubugingo” bwacu, ni ukuvuga ubuzima bwacu, hakubiyemo imbaraga zacu, ibyo dutunze n’ubushobozi bwacu (Kolo 3:23). Ni gute ibyo twabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu?
Jya ukoresha igihe cyawe neza
12, 13. Vuga uburyo bumwe dushobora guhamo Yehova ibyiza cyane kurusha ibindi?
12 Uburyo bumwe duhamo Yehova ibyiza kuruta ibindi, ni ugukoresha igihe cyacu neza. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) Ibyo bisaba ko tumenya kwifata. Amoshya yo muri iyi si hamwe na kamere yo kudatungana twarazwe, bituma dukoresha igihe mu nyungu zacu bwite gusa cyangwa tukagikoresha gusa mu kwishimisha. Ni iby’ukuri ko “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo,” kandi ibyo bikubiyemo igihe tugenera imyidagaduro ishimishije n’akazi dukora kugira ngo kadufashe gusohoza inshingano zacu za gikristo (Umubw 3:1). Ariko kandi, Umukristo wiyeguriye Imana aba akeneye gushyira mu gaciro maze agakoresha igihe cye neza.
13 Igihe Pawulo yasuraga umugi wa Atene, yabonye ko “Abanyatene bose n’abanyamahanga babaga bahatembereye bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya” (Ibyak 17:21). Muri iki gihe abantu benshi bapfusha ubusa igihe cyabo muri ubwo buryo. Mu bintu birangaza abantu muri iki gihe harimo kureba televiziyo, gukina imikino yo kuri orudinateri no gukoresha interineti. Hari n’ibindi bintu byinshi bishobora kuturangaza bikaba byatuma dupfusha ubusa igihe cyacu. Turamutse tubyishoyemo, dushobora kwirengagiza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Dushobora kugera n’ubwo twibwira ko duhuze cyane ku buryo tutabona uko twita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ ni ukuvuga ibintu bifitanye isano no gukorera Yehova.—Fili 1:9, 10.
14. Ni ibihe bibazo dukeneye gutekerezaho cyane?
14 Ku bw’ibyo, niba uri umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye, ibaze uti ‘ese nshyira muri gahunda yanjye ya buri munsi igihe cyo gusoma Bibiliya, gutekereza ku byo nasomye no gusenga?’ (Zab 77:13; 119:97; 1 Tes 5:17). ‘Ese nteganya igihe cyo gutegura amateraniro ya gikristo? Mbese ntera abandi inkunga binyuze mu bisubizo ntanga mu materaniro?’ (Zab 122:1; Heb 2:12). Ijambo ry’Imana rivuga ko Pawulo na Barinaba bamaze “igihe kinini bavuga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware” (Ibyak 14:3). Ese ushobora kugira icyo uhindura ku mimerere urimo kugira ngo urusheho kumara igihe, ndetse “igihe kinini” mu murimo wo kubwiriza, wenda uri umupayiniya?—Soma mu Baheburayo 13:15.
15. Ni gute abasaza bakoresha igihe cyabo neza?
15 Igihe intumwa Pawulo yasuraga itorero rya gikristo ryo muri Antiyokiya ari kumwe na Barinaba, ‘bamaranye n’abigishwa igihe kitari gito’ kugira ngo babatere inkunga (Ibyak 14:28). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abasaza barangwa n’urukundo bakoresha igihe kinini batera abandi inkunga. Uretse umurimo wo kubwiriza abasaza bakora, bashyiraho imihati kugira ngo baragire umukumbi, bashake intama zazimiye, bite ku barwayi kandi bite no ku zindi nshingano nyinshi bafite mu itorero. Ese niba uri umuvandimwe wabatijwe, imimerere urimo ikwemerera gushyiraho imihati kugira ngo ugere kuri izo nshingano z’inyongera mu murimo?
16. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora ‘gukora ibyiza tubikorera abo duhuje ukwizera’?
16 Abenshi bagiye bashimishwa no gukora imirimo y’ubutabazi bafasha abantu batakaje ibyabo bitewe n’impanuka kamere cyangwa iziterwa n’abantu. Urugero, hari mushiki wacu ufite imyaka ibarirwa muri za 60 ukora kuri Beteli, wagiye akora ingendo ndende incuro nyinshi kugira ngo ajye gufasha mu bikorwa by’ubutabazi. Kuki yakoresheje igihe cye cy’ikiruhuko muri ubwo buryo? Yagize ati “nubwo nta buhanga bwihariye mfite, kuri jye byari igikundiro gukora ikintu cyose cyari gikenewe. Natewe inkunga cyane no kubona ko abavandimwe na bashiki bacu batakaje ibintu byabo byinshi, bari bafite ukwizera gukomeye.” Byongeye kandi, abantu babarirwa mu bihumbi ku isi hose bafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Iyo twifatanyije mu bikorwa nk’ibyo, tuba ‘dukora ibyiza tubikorera abo duhuje ukwizera’ mu buryo buzira ubwikunde.—Gal 6:10.
“Ndi kumwe namwe iminsi yose”
17. Wowe ku giti cyawe, watanga iki kugira ngo uzabone ubugingo buhoraho?
17 Umuryango w’abantu bitandukanyije n’Imana uri hafi kuvaho. Ntituzi neza igihe ibyo bizabera. Icyakora, tuzi rwose ko “igihe gisigaye kigabanutse” kandi ko “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.” (Soma mu 1 Abakorinto 7:29-31.) Ibyo bituma ikibazo Yesu yabajije kirushaho kugira ireme. Icyo kibazo kigira kiti “mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” Nta gushidikanya ko tuzigomwa ibyo ari byo byose Yehova adusaba kugira ngo tubone “ubuzima nyakuri” (1 Tim 6:19). Koko rero, ni ngombwa ko twumvira inama ya Yesu yo ‘gukomeza kumukurikira’ n’iyo ‘gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana.’—Mat 6:31-33; 24:13.
18. Ni ikihe cyizere dushobora kugira, kandi kuki?
18 Ni iby’ukuri ko gukurikira Yesu atari ko buri gihe biba byoroshye, kandi nk’uko Yesu yari yarabivuze, byatumye abantu bamwe batakaza ubuzima bwabo muri iyi si. Icyakora, nk’uko Yesu yabigenje, twirinda kugwa mu mutego wo ‘kwibabarira.’ Twizeye ibyo yijeje abigishwa be basutsweho umwuka bo mu kinyejana cya mbere agira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi (Mat 28:20). Nimucyo rero dukoreshe igihe cyacu n’ubushobozi bwacu mu murimo wera uko bishoboka kose. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko twiringira ko Yehova azaturinda mu gihe cy’umubabaro ukomeye, cyangwa ko azatuzura mu isi nshya (Heb 6:10). Ku bw’ibyo, tuzaba twaragaragaje ko duha agaciro kenshi impano y’ubuzima.
Ni gute wasubiza?
• Ni gute Yesu yagaragaje mu buryo buhebuje ko yari yiteguye gukorera Imana n’abantu?
• Kuki umuntu yagombye kwiyanga, kandi se ibyo bikorwa bite?
• Muri Isirayeli ya kera, Yehova yemeraga gusa ibitambo bimeze bite, kandi se ibyo bitwigisha iki muri iki gihe?
• Ni mu buhe buryo dushobora gukoresha igihe cyacu neza?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Buri gihe Yesu yakoraga ibishimisha Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Abisirayeli barangwaga no gushimira batangaga ibyiza kuruta ibindi kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Dushimisha Imana binyuriye mu gukoresha igihe cyacu neza