Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
20 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu ufite uruzabibu wazindutse kare mu gitondo, akajya gushaka abakozi bo gukora mu ruzabibu rwe.+ 2 Amaze kwemeranya n’abakozi idenariyo* imwe ku munsi, abohereza mu ruzabibu rwe. 3 Yongera gusohoka ahagana saa tatu za mu gitondo,* abona abandi bahagaze ku isoko nta cyo bakora. 4 Na bo arababwira ati: ‘namwe nimuze mu ruzabibu, kandi ndabahemba neza.’ 5 Nuko baragenda. Yongeye gusohoka ahagana saa sita z’amanywa* na saa cyenda,* nabwo abigenza atyo. 6 Amaherezo, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba* arasohoka abona abandi bahagaze, arababwira ati: ‘kuki mwiriwe muhagaze aha nta cyo mukora?’ 7 Baramusubiza bati: ‘ni uko nta waduhaye akazi.’ Arababwira ati: ‘namwe nimujye mu ruzabibu.’
8 “Bigeze nimugoroba, nyiri uruzabibu abwira uwakoreshaga abakozi be ati: ‘hamagara abakozi ubahe ibihembo byabo,+ uhere ku baje nyuma usoreze ku baje mbere.’ 9 Abatangiye saa kumi n’imwe baje, buri wese ahabwa idenariyo imwe. 10 Abatangiye mbere na bo baraza, bibwira ko bari burengerezweho, ariko na bo bahabwa idenariyo imwe. 11 Bayihawe batangira kwitotombera nyiri uruzabibu, 12 baravuga bati: ‘abaje nyuma bakoze isaha imwe, none ubahembye ibingana n’ibyacu kandi twe twiriwe dukora umunsi wose, izuba ritwica!’ 13 Ariko asubiza umwe muri bo ati: ‘mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Ntuzi ko twemeranyijwe idenariyo imwe?+ 14 Fata ibyawe wigendere. Njye nashatse guha n’uwaje nyuma ibingana n’ibyo nguhaye. 15 None se simfite uburenganzira bwo gukoresha ibintu byanjye icyo nshaka? Cyangwa utewe ishyari n’uko ngize ubuntu?’+ 16 Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma.”+
17 Yesu ari kujya i Yerusalemu yihererana abigishwa be 12, ababwirira mu nzira ati:+ 18 “Dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19 Bazamuha abanyamahanga bamukoze isoni, bamukubite* bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+
20 Nyuma yaho umugore wa Zebedayo+ aramwegera ari kumwe n’abahungu be babiri, aramwunamira kugira ngo agire icyo amusaba.+ 21 Yesu aramubaza ati: “Urifuza iki?” Undi aramubwira ati: “Tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu Bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+ 22 Yesu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Ese mwashobora kunywera ku gikombe* ngiye kunyweraho?”+ Baramusubiza bati: “Twabishobora.” 23 Na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho namwe muzakinyweraho,+ ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Papa wo mu ijuru yabiteguriye.”+
24 Izindi ntumwa 10 zibyumvise zirakarira abo bavandimwe bombi.+ 25 Yesu arazihamagara ngo zimwegere, arazibwira ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu.+ 26 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo.+ Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera.+ 27 Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.+ 28 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
29 Igihe bari bavuye i Yeriko, abantu benshi cyane baramukurikiye. 30 Nuko abantu babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona bari bicaye iruhande rw’inzira bumvise ko Yesu agiye kuhanyura, barasakuza cyane bati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe!”+ 31 Abantu barabacyaha ngo baceceke, ariko bo barushaho kuvuga cyane bati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe!” 32 Nuko Yesu arahagarara, arabahamagara arababaza ati: “Murifuza ko mbakorera iki?” 33 Baramusubiza bati: “Mwami, turifuza ko uduhumura amaso.” 34 Yesu abagirira impuhwe, akora ku maso yabo,+ uwo mwanya barahumuka maze baramukurikira.