Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
8 Nanone muri iyo minsi hari haje abantu benshi, kandi nta kintu bari bafite cyo kurya. Nuko ahamagara abigishwa be arababwira ati: 2 “Ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta kintu bafite cyo kurya.+ 3 Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo bashonje, bashobora kwitura hasi bari mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.” 4 Ariko abigishwa be baramusubiza bati: “None se aha hantu hadatuwe, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?” 5 Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati: “Ni irindwi.”+ 6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, asenga ashimira, arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze na bo bayiha abantu.+ 7 Nanone bari bafite udufi duke. Nuko amaze gusenga, ababwira ko na two baduha abantu. 8 Bararya barahaga, hanyuma bakusanya ibice by’imigati bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+ 9 Bari abagabo bagera ku 4.000. Ibyo birangiye arabasezerera.
10 Ako kanya we n’abigishwa be burira ubwato bajya mu karere ka Dalumanuta.+ 11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamusaba igitangaza kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.+ 12 Nuko agira agahinda kenshi ariruhutsa maze aravuga ati: “Abantu b’iki gihe barashakira iki igitangaza?+ Ndababwira ukuri ko nta gitangaza bazabona.”+ 13 Amaze kubabwira atyo abasiga aho, yongera kurira ubwato ajya ku nkombe yo hakurya.
14 Icyakora bibagirwa kwitwaza imigati. Nta kindi kintu cyo kurya bari bafite mu bwato uretse umugati umwe gusa.+ 15 Yesu arabategeka ati: “Mukomeze kuba maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”+ 16 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo bibwira ko ababwiye ibyo bitewe n’uko nta migati bari bafite. 17 Abibonye arababaza ati: “Kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite? Ese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Ese na n’ubu ntimurabyiyumvisha neza? 18 ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba! Kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva!’ None se ntimwibuka ibyabaye? 19 Igihe namanyaguraga imigati itanu+ igahaza abagabo 5.000, ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo 12.”+ 20 “Ese nanone ntimwibuka igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo 4.000? Ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo binini bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo birindwi.”+ 21 Nuko arababwira ati: “Ubu se na n’ubu ntimurasobanukirwa koko?”
22 Nuko bagera i Betsayida. Ahageze abantu bamuzanira umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, baramwinginga ngo amukoreho.+ 23 Afata uwo muntu ukuboko amujyana inyuma y’umudugudu, amushyira amacandwe ku maso,+ hanyuma amurambikaho ibiganza aramubaza ati: “Hari icyo ubona?” 24 Uwo muntu afungura amaso arareba maze aravuga ati: “Ndabona abantu, ariko bameze nk’ibiti biri kugenda.” 25 Yongera kurambika ibiganza ku maso y’uwo muntu, nuko atangira kureba neza. Ibintu byose yabibonaga neza nk’uko biri. 26 Hanyuma aramusezerera ngo ajye iwabo, ariko aramubwira ati: “Ntugaruke muri uyu mudugudu.”
27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo. Nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 28 Baramubwira bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi bakavuga ko uri Eliya,+ abandi bakavuga ko uri umwe mu bahanuzi.” 29 Hanyuma arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”+ 30 Abyumvise abategeka ko batazagira uwo babwira ibye.+ 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ ariko nyuma y’iminsi itatu akazazuka.+ 32 Mu by’ukuri, ibyo yabibabwiye bose babyumva. Ariko Petero amushyira ku ruhande aramucyaha.+ 33 Yesu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Jya inyuma yanjye Satani, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+
34 Nuko ahamagara abantu hamwe n’abigishwa be, arababwira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro* akomeze ankurikire.+ 35 Umuntu wese ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye no kubera ubutumwa bwiza, azongera abeho.+ 36 None se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe?+ 37 Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo akize ubuzima bwe?+ 38 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye, ntashake ko abantu b’iki gihe b’abasambanyi* kandi b’abanyabyaha bamenya ko ari umwigishwa wanjye kandi ko yizera ibyo mvuga, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera+ ubwo azaba aje afite icyubahiro cya Papa we, ari kumwe n’abamarayika.”+